Abayobozi b’ibanze bahondaguye umuturage baranamuboha!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu masangano y’uturere tubiri Gakenke na Rulindo hombi ho mu Majyaruguru, hakubitiwe bikomeye umuturage wari ugemuye imyaka kuri Moto, azizwa ko yari agiye gutambuka kuri bariyeri yashyizweho n’abayobozi b’ibanze ndetse hari amakuru yemeza ko bari kumwe n’abapolisi bambara ibya gisivili, iyi bariyeri ikaba yarashyizwe mu rugabano rw’utu turere twombi.

Kugemura imyaka ni imwe muri serivisi nkeya abazikora bemerewe gukomeza muri iyi minsi leta yashyizeho gahunda ya Guma mu Karere.

Amafoto yo gukubitwa bunyamaswa k’uyu muturage utatangarijwe amazina yashyizwe ahagaragara n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO,  ku rubuga rwawo rwa Twitter.

Abantu banyuranye batangiye gutanga ibitekerezo bagaragaza uburyo batishimiye iyi migenzereze y’urugomo n’ibikorwa bitari ibya kimuntu.

Amakuru yizewe twatohoje ni uko abakubise uyu muturage wari ugemuye imyaka, ari abapolisi bambaye imyenda isanzwe itari iy’akazi, bafatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo.

Aba bapolisi bamukandagiye mu nda no ku mutwe, bagerageza kumwambika ubusa, ari nako nawe yirwanagaho, ibi byose bikaba byatangiye ubwo yihagararagaho ngo batamwambura moto ye cyangwa se imifuka irimo ibiribwa yari ahetse.

Mu butumwa bwa Police bwo kwikura mu isoni ku bw’amakosa yakozwe n’abantu bayo, yashyize ikosa ku mugenzi ivuga ko Atari yemerewe kwambukiranya akarere, mu gihe nyamara amabwiriza ya Leta abyemera mu mvugo yumvikana idasabye umusemuzi.

Kuba Police y’u Rwanda yashoje ubutumwa bwayo ivuga ko ibyo gukubitwa bikurikiranwa, si igitangaza ko byarangira nk’uko henshi mu makosa akorwa n’abantu bayo itangaza ko yabataye muri yombi kandi ko bazabihanirwa, bikarangirira aho, kuko itanabafata mu gihe bari mu butumwa bw’akazi yabatumye. Urugero ni urw’uherutse gushimutirwa i Musanze nawe ahohoterwa, kugeza none ntawe uzi uko byarangiye.

Uko byari byifashe umuturage akubitwa akanakanyagwa:


Mu gihe iyi Video itarahanagurwa nk’uko Police isanzwe ibigenza igakuzaho izigaragaza amakosa yayo, tunyuze amaso mu bitekerezo bimwe na bimwe byayitanzweho.

  • This is very barbaric behaviour.the rule of law should prevail over violence. Uyu muturage ndabona yarakwiye kwigishwa imyitwarire iboneye kurusha guhutazwa cyane ko mbona n’igikorwa yararimo cyari gifitiye benshi akamaro, keretse niba imifuka mbona ari cocain
  • Iyo ntekereje ko yaba ari nka bro uriguhiga ngo abana barye,akaba akubiswe kiriya numva nshavuye,yihangane gusa kandi amategeko burya akwiye kubahirizwa nubwo turi abantu.
  • Hari ibyo ubona ntibigutangaze, imbere ya Kamera everything is okey but off camera ibihabera ugahumbya umutima, igikomeye kiza kuba GITIFU aregura cg yimurwe. fini terimine
  • Ubu ni ubutegetsi bwa FPR !!!! Birababaje ! Shitani ntawe uzagukumbura !
  • Reka twizere ko uyu munyamakosa aza kurenganurwa uko bikwiye
  • Ibi nukurengera aba ba umuntu yakwita ingirwa bayobozi barengereye kbs ese kuba bafite iyo title bibakuraho ko Ari abantu kuki umuntu yahohoterwa nkaho yambukaga igihugu ajya mukindi bitemewepastedGraphic.pngpastedGraphic.pngpastedGraphic.pngpastedGraphic.png
  • oyarwose ntibikwiye murwanda sukodukora
  • Njyewe narebye iyi video numva ngize agahinda, yari yahagaze, iriya migozi bayikuyehe? Gusa Rwose abone #ubutabera
  • Ibi bintu bizitwa iki ra? Ariko ntibizabura izina tu!
  • Bose bahanwe kumuzirika imishumi bakaniga biriya ntibibereye umuyobozi gitifu ahanwe numututage ahanwe biriya sibyo hari pilice bari kuyihamagara agafatwa agahanwa ark kwihanira sibyi
  • Ikintu se cyagaragazaga ko uriya ari umuhuzabikorwa w’umurenge n’ikihe? Umuhuzabikorwa se afite uburenganzira bwo gushyira bariyeri munzira? Ko bamutegetse kuva kuri moto akavaho, kuki bamwahutse bakamudiha? Kuba yirwanyeho nibyo kuvuga ko yakubise umuhuzabikorwa? Ridiculous
  • Nabibutsaga ko nubwo yaba yarenze kumategeko icyi nicyorezo mwifata irwara ngo muyihindure nko gutera igihugu
  • Koko murabeshya kd tubibona ubuse ubona ataribo babitabgiye ese ubunyamaswa nkubu ubundi buracyaba murwanda
  • Mushaka kubyoroshya kd birakomeye , umuntu afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka mu gihugu cye..pastedGraphic.pngpastedGraphic.pngpastedGraphic.pngpastedGraphic.png
  • Niba ndeba neza ahubwo ndabona utwaye ibintu kuri moto ari we wakubiswe. Muri kubona uwo umukandagiye ku mutwe ? Narumiwe koko?
  • Hanyuma se banyakubahwa rwose ibyemezo byinama Yaba minisitiri ntabwo twabonyeko ibinyabiziga bitwaye ibicuruzwa ntemerewe kwambuka mukandi karere ese ubundibumuntu uri mugihugi cye kuki yahohoterwa bigeze hariya boshye uwambukije magendu ajya cg ava ibugande plz mubahane
  • Baratabara!! Nikuriya c batojwe gutabara, turafitwe tuuu
  • Ubu ni ubunyamaswa pee, @Rwandapolice namwe ngo batabaraga?? Bigaragara he muri iyi video?? Usubije iyi tweeter nkaho ufitanye isano nabakubitaga uriya mumotari, ndumiwe gusapastedGraphic.png
  • Banyakubahwa, Ukurikije amashusho (video analysis), uwo mugabo ararengana niba mwanamufunze! Ntiyarwanyije gitifu, kuko n’aho agaragara ni é é (-) yakoze.