Yanditswe na Arnold Gakuba
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kanama 2021, Umuryango wa Kabuga Félicien, uhagarariwe na Donatien Kabuga, umuhungu we mu itangazo wagejeje ku banyamakuru, wongeye gutabariza umubyeyi wabo.
Mu itangazo bagejeje ku itangazamakuru, baravuga ko ubu Kabuga Felicien ufungiye i Hague kugeza ubu umuryango we ndetse nawe ubwe bagitegereje ubutabera bunyuze mu mucyo.
Twibutse ko Kabuga Felicien amaze igihe kirenga umwaka afunze. Umuryango we ukaba utangaza ko ubuzima bwe burushaho kugenda buba nabi. Mu myaka hafi mirongo icyenda (90) y’amavuko afite, arimo kugenda agira imbaraga nke kandi ata ubwenge dore ko ananarwaye cyane. Ubu akaba atazi neza ibiba ku buzima bwe. Kugeza ubu, yabujijwe uburenganzira bwe bw’ibanze burimo guhabwa umwunganizi mu matageko yifuza kuko uwo yahawe atamubereye umunyakuri akaba adakorana nawe ndetse n’abo mu muryango we, ahubwo akaba yikorera ibye, ku nyungu ze zitazwi. Abagize umuryango wa Kabuga Félicien beremeza ko baheze mu gihirahiro kandi bakaba bahangayikishijwe n’umubyeyi wabo.
Uwo muryango uratangaza kandi ko utizeye ubutabera bw’umubyeyi wabo kuko nta buzima bwiza afite kandi akaba adashobora kwiburanira mu rubanza rwe. Ikindi ni uko ahora aterwa ubwoba ko azoherezwa Arusha muri Tanzaniya kugirango abe ariho ajya kuburanishirizwa. Vuba aha, umushinjacyaha yavuze ko Kabuga Félicien ameze neza, ngo agendeye kuri raporo z’abaganga, zitazwi uwazikoze, ko ngo yagombye koherezwa Arusha muri Tanzaniya akaba ariho ajya kuburanishirizwa. Ayo magambo akaba afatwa nk’agashinyaguro kuko nyuma y’uko ibyo bitangazwa yahise arwara bikabije akajyanwa mu bitaro inshuro ibyiri.
Abagize umuryango wa Kabuga Félicien barimo abana be ndetse n’abuzukuru barasaba ko yahabwa ubutabera kandi akemererwa uburenganzira bwe bw’ibanze. Bababajwe cyane kandi bakihanangiriza, kuko nta butabera bunyuze mu mucyo umubyeyi wabo arimo guhabwa.
Ikindi umuryango we utangaza ni uko imitungo yawo yafatiriwe ku buryo butemewe n’amategeko kuva muri 1999. Ibi bikaba bigaragaza kutubuhiriza uburenganzira bwa muntu. Bakaba basaba abantu ndetse n’imiryango yose iharanira uburenganzira bwa muntu kwamagana ibyo bikorwa.
Umuhungu we Donatien Kabuga kandi yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika Vénuste Nshimiyimana. Mushobora kumva hano hasi: