Col Nyirubutama Jean Paul yashinzwe ubutasi bwo hanze naho ACP Lynder Nkuranga ubuyobozi w’Abinjira n’abasohoka

Col Jean Paul Nyirubutama

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Perezida Kagame uri gukora impinduka nyinshi muri iyi minsi, haba mu nzego za Gisirikare n’iza Gisivili, ibyo bamwe babona nko guhuzagurika, yahinduye bamwe mu bayobozi bo mu rwego rw’ubutasi n’umutekano (NISS/National Intelligenmce and Security Services).

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi n’umutekano Gen Maj Joseph Nzabamwita uyobora uru rwego kuva mu mwaka wa 2016 ntiyigeze ahindurwa, ariko umwungiriza we yagizwe Colonel Nyirubutama Jean Paul, wahawe ipeti rya Colonel mu mezi abiri ashize, kuwa 18/06/2021.

Colonel Nyirubutama yagizwe kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutasi n’umutekano hanze y’igihugu (Umwanya benshi bibukira kuri Colonel Patrick Karegeya we wenyine wawumazeho igihe kirekire kurusha abamubanjirije n’abamukurikiye kugeza uyu munsi). Colonel Nyirubutama wahawe izi nshingano ebyiri, yamaze igihe kirekire ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwandair. 

ACP Lynder Nkuranga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abainjira n’Abasohoka (Directorate General of Immigration and Emigration), umwanya asimbuyeho Lt Col François Regis Gatarayiha uwumazeho igihe gito. Uyu mwanya nawo abantu bawibukira cyane kuri Colonel Kalibata Anaclet nawe wawumazeho igihe kirekire kurenza abamubanhjirije bose n’abamukurikiye kugeza ubu.

ACP Lynder Nkuranga

Lynder Nkuranga yaba yarananijwe n’iki mu mwanya asanzweho?

ACP Lynder Nkuranga wari usanzwe ari umuyobozi w’Ubutasi n’Iperereza hanze y’igihugu, avuye kuri uyu mwanya nta kintu gufatika awukozeho, kuko yawugezeho u Rwanda rufite urusobe rw’ibyo gukemura mu butasi bwarwo hanze, kuko hamwe na hamwe nko mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi n’uwa Amerika, hari abatari bake mu batasi b’u Rwanda bari barabujijwe gukora akazi kabo, bakazitirwa n’inzego z’umutekano z’ibihugu boherejwemo, bitewe no kuba baragiye batangwaho amakuru yo guhiga no guhohotera abatavuga rumwe na Perezida Kagame.

Mu bindi bihugu byiganjemo ibyo mu Majyepfo y’Afurika no mu Bugande, kimwe no muri Afurika y’Uburengerazuba, ba maneko b’u Rwanda bagiye bashinjwa na Leta ya Kigali guta inshingano bagakingira ikibaba abo boherejwe guhiga cyangwa guhotora, ubundi bakanengwa kujenjeka  ntibatange umusaruro bitezweho.

Mu gihe rero ACP Nkuranga yinjiraga muri izi nshingano agasangamo ibi bibazo byose, nk’amaraso mashya yari ategerejweho kuvugurura no kunoza imikorere n’imikoranire yarimo icyuho cyatumaga ibibazo byavuzwe hejuru bibaho.

Aho kugira ngo ACP Lynder Nkuranga afashe mu kuziba iki cyuho ahubwo yaracyongereye. Ibi byatumye abo asanze birinda kumwubahuka kuko yari abakuriye, ariko kuba yarabiyerekaga nk’uri ku rwego ruhanitse cyane kandi atemera kugisha no kugirwa inama, byatumye yisanga nk’uri ku karwa, imikorere n’imikoranire yari yarasabwe kuvugurura no kunoza ahubwo arushaho kuyidindiza.

Mu bishya byabayeho uyu munsi mu irahira ry’abayobozi imbere ya Perezida Kagame, harimo kuba Colonel Nyirubutama yarahiye mu gitondo, akarahirira inshingano yaje gushyirwamo mu itangazo ryasohotse ku mugoroba.

pastedGraphic_1.png

Abandi barahiye impitagihe bo ni Umuyobozi w’Urwego w’AMAGEREZA CG Marizamunda Juvenal washyizwe kuri uyu mwanya mu mezi atanu ashize, DCG Ujeneza Jeanne Chantal umaze nawe amezi atanu mu nshingano yarahiriye uyu munsi nk’Umuyobozi wa Polisi Wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi, hakaba na  Lt Gen Mubarak Muganga wagizwe Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu mezi atatu ashize.