GENERAL AUGUSTIN NDINDIRIYIMANA AKEBUYE CARDINAL ANTOINE KAMBANDA!

Cardinal Antoni Kambanda

Mu nkuru zatambutse kuri The Rwandan, mu ndimi eshatu zikoreshwa n’uru rubuga hatangajwe Inkuru y’Ikiganiro Ikinyamakuru “La Croix” cyagiranye na Cardinal Antoine KAMBANDA, kuwa  kuwa 03 Kamena 2021. Izo nkuru zatambutse mu rulimi rw’Igifransa, ari narwo rwarimo inkuru y’umwimerere, iyahinduwe mu Icyongereza, ndetse n’iyahinduwe mu Ikinyarwanda  na none! Yari inkuru y’akaminura-muhini, aho umushumba wo ku rwego rwa “Karidinali” –uwagateye ishema Abanyarwanda bose- yabaye umushumba utoteza akanibasira igice cy’umukumbi yaragijwe, ku ntege nke zo kutawibonamo mu bwoko!

Umukumbi warenganyijwe n’umushumba wabaye intati, waba wari utegereje ijwi ribimburira ayandi, rihumuriza rigacyaha ikinyoma, mu bihamya bigikubitira ahareba i Nzega! Ijwi ricyamurura umucyo kugera mu nguni zose z’isi, zitararabukwa amayeri asobetse mu icengezamatwara rya Leta y’Inkotanyi –n’inkingi zayo nka Cardinal Antoine-, rigamije kuyobya amateka no kwimika ikinyoma.

 Iryo jwi ryarangiranye kuwa 25 Kanama 2021, mu ibaruwa ifunguye Jenerali Augustin NDINDIRIYIMANA yandikiye Cardinal Antoine KAMBANDA. Nk’uko yanzitse ibaruwa ye mu gika cya mbere, General Augustin, yagize imihate yo gusubiza Cardinal Antoine, mu burenganzira bwe nk’umwenegihugu urebwa n’ingingo yarengereyeho mu kiganiro na “La Croix”. Yabigize kandi, nk’intama imwe -umuyoboke wa Kiliziya Gatolika- mu mukumbi wakomerekejwe no kuberwa intati n’umushumba wakawukenuye. Arongera anabigira, kandi nk’inararibonye yakoze mu nzego z’umutekano zakurikiranaga hafi ibikubiye mu ngingo, Cardinal Antoine yatandukiriyeho mu kiganiro cye mu murongo w’ubuhezanguni, mu mvugo yuje ibinyoma, ugushinyagura, ukuyobya isi ku bibazo azi neza ukuri kwabyo, no guhengamira ku Ingoma ya FPR-Inkotanyi, nayo imaze kuba ikimenyabose, ku “ivangura-moko ryiyorobetse”, rikeneka amakuba ya Jenoside, agahindurirwa umwimerere nyakuri, ku nyungu za politiki!!

Mu bika bikurikira ikibimbura, mu mapaji 3 abanza muri 20 agize ibaruwa yose, General Augustin, yiyegamije ibihamya by’inyandiko zifite aho zibarizwa, mu bushyinguranyandiko n’izamaze gutangazwa. Yasobanuye neza mu buryo butagize aho bubogamiye –nk’uko yabyiseguye ko ataje kuvugira ingoma za Repubulika zombi-, amateka y’impunzi z’Abatutsi kuva mu mvururu zabanjirije ubwigenge, mu bitero by’Inyenzi mu myaka ya za 60, imihate ya Repubulika zombi mu gucyura impunzi, kugeza zigabye ibitero ku Rwanda kuwa 01 Ukwakira 1990. Yerekanye ukuntu impunzi z’abatutsi zagiye zanga gutaha ku ineza, mu mihate yose yageragejwe; kubera gusa ko zitifuzaga gusangira ubutegetsi n’Abahutu!

Yerekanye ukuntu ikinyoma cya Jenoside, cyatangiwe n’Inyenzi nk’Umutwe w’Ingabo w’Ishyaka UNAR, warwanyaga Repubulika ya mbere mu myaka ya za 60; maze kiza nacyo gukubitirwa ahareba inzega na Raporo ya Ambasaderi Max DORSINVILLE, intumwa ya ONU yazengurutse u Rwanda, kugenzura ibyari byiswe “Jenoside”, n’Inyenzi za UNAR mu birego bari bashyikirije ONU. Uku kuri kwa Ambasaderi Max kandi kwashimangiwe n’Umututsi wo mu muryango w’Abami b’u Rwanda, Antoine NYETERA. Ni mu buhamya bwe muri TPIR i Arusha, yemeza ko inkuru za Jenoside yo mu 1959 n’imyaka ya za 60 zari icengezamatwara ry’ikinyoma cy’Inyenzi. Igitangaje nyamara ni uko FPR-Inkotanyi na Cardinal Antoine, bagisisibiranya ko Jenoside y’Abatutsi yatangiye 1959, igakomeza mu myaka ya za 1960; ngo noneho muw’1994 bikaba kwanzura!

Ku ngingo yo kuba Cardinal Antoine atunga agatoki u Bufransa, kugira akaboko mu makuba yagwiriye u Rwanda, General Augustin yerekanye ukuntu u Bufransa ari bwo bwafashe iya mbere mu gukangurira u Rwanda; gutangira politiki y’amashyaka menshi. Iyi politiki ikaba yarafashije Abanyarwanda bose, -n’abatutsi bari babinyoteye cyane- gukina politiki mu bwisanzure. Yerekanye ko uretse n’icyo gihe cy’amashyaka menshi, na kera igihugu kikiyobowe n’ishyaka rimwe rya MRND, Abatutsi cyane cyane abihaye Imana, bajyaga banenga Leta mu nyandiko batangazaga. Ndetse n’igihe Papa azindukira mu Rwanda, abihayimana b’Abatutsi bakaba baranenze Leta mu buryo bwisanzuye; kandi ko icyo gihe cyose ntawigeze abihungabanyirizwa! Yasobanuye uko Abapadiri b’Abatutsi bari bafite uburenganzira bwo kunenga Leta, na Kiliziya Gatolika, ku mikoranire yayo na Leta; Kugera ku rugero rwo guteza intugunda muri rubanda. General Augustin akibaza niba magingo aya, Abihayimana b’Abahutu, batinyuka kunenga Leta y’Inkotanyi!? 

Generali Augustin ndindiliyimana asobanura impamvu zagiye ziba inyuma y’ubwicanyi bw’abatutsi; Abagogwe mu 1991, Abatutsi bo mu Bugesera mu 1992, Abagogwe bo mu Ruhengeri, Gisenyi na Kibuye mu 1993. Yerekana ko urwango hagati y’amoko, rwari rwazanywe n’intambara FPR-Inkotanyi yagabye ku Rwanda, rwabigizemo uruhare rukomeye. Ibikorwa by’icengezamatwara FPR yakoreraga mu mashyaka yari ayibogamiyeho –nka PL n’ayandi-, urubyiruko rwavaga ku misozi rujya rusanga Inkotanyi kurwanya igihugu, icengezamatwara ryakorwaga n’abihaye Imana b’Abatutsi n’ab’Abanyamahanga bakorera Inkotanyi, amagambo y’ubushotoranyi yavugwaga n’Abatutsi bacyocyora Abahutu… biri mu ibyabaye intandaro y’ubwo bwicanyi. Anerekana uko Leta ya HABYARIMANA yahanganye n’abagize ubwo bwicanyi bagahanwa, abayobozi babigizemo intege nke nabo bagahanwa. Anerekana ko kandi iyo Leta yagiye ireka za Komisiyo zigenga z’inyamahanga, zikaza guhinyuza ko ubwo bwicanyi bwagiye buba, bwabaga koko bukwiriye kwitwa “Genoside”, nk’uko byakabirizwaga na FPR, komisiyo zigasanga bihabanye.

Generali Augustin Ndindiliyimana arongera agashimangira imihate n’ubwitange bw’u Bufransa, mu guharanira ko intambara yahagarara; imihate yagiye iburizwamo na none n’Inkotanyi, zari zifitiye umugambi ndakuka wo kwiharira ubutegetsi, zidakozwa ku busangira n’Abahutu. Yasobanuye ku ngabo z’Abafransa zagaragaye mu gihugu mu gihe cy’intambara, Inkotanyi zikaba zarakunze kuriririra kuri iyo ngingo, zisiga inzarwe igihugu cy’u Bufransa. Yerekanye ko amasezerano y’ubufatanye mu iby’umutekano hagati y’ibihugu byombi yari yarasinywe mu 1975. Yerekana ko zakunze kuhaba ku mutekano w’Abafransa, n’abandi banyamahanga, ndetse no gukurikiranira hafi imishinga yageragezwaga mu guhagarika imirwano, amahoro akongera agasagamba.

Ku kibazo cyo kurenganya abiswe “ibyitso by’umwanzi” General Augustin Ndindiliyimana ntarya indimi, mu kwemeza ko koko ibyo byitso byariho, kandi hagashyirwaho ingamba zo kubijonjora mu baturage; ariko akicuza ihohotera ryaba ryarabayeho muri icyo gihe, ko ritari mu mugambi. Yemeza ko n’Abasirikari b’Abafransa bashobora kuba barabonetse ku mabariyeri, mu gukurikiranira hafi uko icyo gikorwa gikorwa, nk’abafatanyabikorwa mu iby’umutekano. Akibutsa ko FPR idakwiye kubigira iturufu no kubikabiriza, kubera ko ibyagiriwe abo yise “abacengezi n’abaturage b’inzirakarengane biswe abafatanyabikorwa babo”, ari byo bisumbije kuba amahano. Yibukije ibyakorewe mu buvumo bwa Kanama; anibaza impamvu Kiliziya Gatolika itashyigikiye umujuji w’umwespanyolo, washatse guharanira ubutabera bw’Abihayimana b’Abespanyolo bishwe n’Inkotanyi!?

General Augustin Ndindiliyimana asobanura iby’amakabyankuru ya FPR, ku icyiswe “Escadron de la mort” ku ngoma ya HABYARIMANA, itarabayeho, n’urukiko TPIR rwa Arusha rukaba rwarabihamije. Yahishuye abatangabuhamya b’abarakare bahoze ari ingabo z’u Bufransa, FPR iha ubuhendabana, bakayiha ibinyoma byo gushyira mu icengezamatwara, ryuzuye muri za raporo zishingiye kuri politiki cyane, kurusha guharanira ubutabera n’ukuri. Yasesenguye ukuri ubu kuzwi na bose, k’uko FPR-Inkotanyi yabangamiye MINUAR kugera ku ntego zayo zo kubungabunga amahoro, mu gihugu kiri mu bibazo; yerekana n’ibihamya by’ukuntu Jenoside yari mu migambi n’intego za FPR, kugira ingo iyibere ubusamo bwo gufata ubutegetsi bwihariwe n’Abatutsi, budasangiwe n’Abahutu.

Yerekanye uko FPR yakoresheje cyane Abihayimana, kugeza na n’ubu ikibakoresha, nk’uko na kiriya kiganiro cya Cardinal Antoine n’Ikinyamakuru “La Croix” ari igihamya gifatika. Asoza ababazwa cyane n’uko FPR muri politiki n’imigambi yayo, itoteza igice kimwe (ubwoko bw’Abahutu) cy’Abanyarwanda , mu gacunaguzo n’agashinyaguro; kandi igahora iharanira gusisibiranya ukuri, yimika inkuru z’ibinyoma ku makuba u Rwanda rwahuye nayo, arimo na Intambara na Jenoside yo muw’1994. Yiseguye kuri Cardinal Antoine ko umugambi w’ibaruwa ye utari uw’ubushyamirane; ahubwo ari uwo kumwingingira gukunda no guharanira umucyo, nk’umushumba we, no kuzirikana ko ukuri n’ubutabera aribyo bizazahura u Rwanda!

Albert MUSHABIZI

Ibaruwa ya General Augustin Ndindiliyimana y’umwimerere mu rurimi rw’igifaransa mwayisanga hano hasi mukurikiye uyu mushumi:

LETTRE OUVERTE A MONSIEUR LE CARDIANAL FINAL_25_08_2021 com pour la paix