Africa y’Epfo igiye kohereza abasirikare 2900 muri Congo

Afurika y’Epfo yateye intambwe ikomeye mu gushyigikira umugambi w’Umuryango w’Iterambere ry’Amajyepfo ya Afurika (SADC) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) itanga ingabo nyinshi mu gufasha mu ntambara ikomeje mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Perezida Cyril Ramaphosa yemeje ko abasirikare 2,900 bo mu ngabo z’Igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) boherezwa gufasha mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere. Iki gikorwa, kizamara kuva ku itariki 15 Ukuboza 2023 kugeza ku itariki 15 Ukuboza 2024, kiragaragaza neza ubushake bwa Afurika y’Epfo mu kubahiriza inshingano mpuzamahanga no mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri Congo.

Iki cyemezo kiri mu rwego rw’igikorwa cyagutse cya SADC, kigaragaza inshingano rusange ibihugu bigize umuryango bifite mu gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro muri Congo. Icyemezo cyo kohereza ingabo kije mu gihe cy’ingenzi, kuko ingabo za SADC, harimo n’izo muri Afurika y’Epfo, ziri mu mirwano ikomeye n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.

Iki gikorwa gifite ingaruka zikomeye mu by’ubukungu, aho amafaranga yateganyijwe agera kuri Miliyari 135 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi ngengo y’imari ntabwo izabuza ibikorwa biswanzwe by’ingabo za Afrika y’Epfo gukomeza nk’uko bisanzwe kandi iyi ngengo y’imari ntabwo izagira ingaruka ku mafaranga asanzwe agenewe ibikorwa bisanzwe by’ubutabazi bwihutirwa.

Nabibutsa ko mu mwaka wa 2013, Kajugujugu z’intambara za Afrika y’Epfo zo mu bwoko bwa Rooivalk zagize uruhare mu gutsindwa kwa M23.