Afrika y'Epfo: Pascal Kanyandekwe nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyo kwica Lt Gen Kayumba yafashe indege yerekeza i Kigali!

Lt Gen Kayumba Nyamwasa n'umufasha we Rosette

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’Afrika y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kanama 2014 aravuga ko abagabo 4 bahamwe n’icyaha cyo kugerageza kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ibyo bikaba byarabaye muri Kamena 2010.

Babiri mu bakekwagaho icyaha barimo ufatwa nk’uwari uyoboye igikorwa cyo kwica Lt Gen Kayumba (Pascal Kanyandekwe) n’uwari umushoferi wa Lt Gen Kayumba bo bagizwe abere bahita banarekurwa. Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Pascal Kanyandekwe yahise afata indege ya Kenya Airways yerekeza i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kanama 2014.

Mu rukiko, umucamanza yatangaje ko iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa ryari rifite impamvu za politiki. Ibihano byafatiwe abahamwe n’icyaha bizatangazwa ku wa 10 Nzeli uyu mwaka.

Mu gihe urubanza rwasomwaga Lt Gen Kayumba, umugore we Rosette,n’umukobwa wabo bari mu rukiko aho hagaragaye abandi bantu bo muri ishyaka RNC bari babaherekeje nka Frank Ntwali, David Batenga, Kennedy Gihana, Serge Ndayizeye…

Pascal Kanyandekwe ukekwa kuba kw’isonga ry’umugambi wo kwica Lt Gen Kayumba, yagizwe umwere ku cyaha cyo gushaka gutanga ruswa ku bapolisi b’Afrika y’Epfo igihe yatabwaga muri yombi mu 2010 ku kibuga cy’indege kitiriwe Oliver Tambo i Johannesburg mu 2010.

Ibimenyetso byasanganywe Pascal Kanyandekwe ngo bigaragaza ko hari aho yari ahuriye n’umugambi wo kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa ariko umucamanza ngo yasanze bidahagije ku buryo ku buryo ubucamanza bwamuhamya icyaha.

Umucamanza yavuze kandi ko ubushinjacyaha butashoboye kwerekana bidasubirwaho ko uwari umushoferi wa Lt Gen KayumbaNyamwasa,witwa Richard Bachisa yari mu mugambi wo kwivugana uwo yatwaraga.

Umucamanza yakomeje avuga ko abandi 4 bo bigaragara ko bahuye inshuro nyinshi kugira ngo bacure umugambi wo kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa kandi ko bishuwe amafaranga. Kandi ngo uyu mugambi ngo wapanzwe n’abantu bavuye mu Rwanda bari bafite impamvu za politiki.

Umucamanza yemeje ko Hemedi Dendengo Sefu, ukomoka muri Tanzaniya ari we warashe Lt Gen Kayumba Nyamwasa, ko kandi Amani Uriwane, w’umunyarwanda, Hassann Mohammedi Nduli na Sady Abdou b’abatanzaniya bari bafatanije muri icyo gikorwa.

Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’isomwa ry’urubanza yatangaje ko n’ubwo ba kizigenza barekuwe icya ngombwa ari uko ubucamanza bwemeje ko yari agiye kwicwa na Leta y’u Rwanda kubera impamvu za politiki ko rwose nta kibazo afitanye n’aba bahamijwe icyaha kuko bo batumwe mu by’ukuri ntacyo bapfaga nawe cyihariye.

Abakurikiye urubanza baguye mu rujijo bamaze kumva imikirize y’urubanza kuko benshi ntabwo bashoboye kumva ukuntu ibyaha bihama abatumwe uwabatumye akaba umwere!

Amakuru The Rwandan ifite n’uko uburanira Lt Gen Kayumba Nyamwasa ari we Kennedy Gihana ateganya kujurira nyuma ya tariki ya 10 Nzeli 2014 hamaze gutangazwa ibihano byafatiwe abahamwe n’icyaha. Ariko n’ubwo ubwo bujurire bwagira icyo buhindura mu byemezo byafashwe bishobora kugorana ku butabera bw’Afrika y’Epfo kongera gufata Pascal Kanyandekwe mu gihe yaba yageze mu Rwanda.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]