Umwe mu mirambo yo mu kiyaga Rweru yasanzweho ikarita ya mitiweli y’i Gisenyi!

    Mu makuru yatangajwe na Radiyo BBC Gahuzamiryango kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kanama 2014, umunyamakuru wa BBC witwa Prime Ndikumagenge uri i Bujumbura, avuga uko umuhango wo gushyingura imirambo yarerembaga mu kiyaga Rweru wagenze, yavuze ko mu mpamvu zatumye iyi mirambo idategereza iperereza, ari uko bo badashidikanya ku kumenya aho iyo mirambo ituruka kuko bazi ko izanwa n’uruzi rw’Akagera ivuye mu Rwanda, ikindi ngo ni uko imirambo yangiritse cyane itangiye gushwanyuka, kandi ko bagombaga no gutunganya amazi kugira ngo abarundi bekuzagira ibibazo byaturuka kuri iyi mirambo.

    Ikindi ngo ni uko hari umurambo babonyeho ikarita ya mutuelle yo ku Gisenyi, n’uwambaye agapira kanditseho amagambo y’ikinyarwanda, aliko ibi ngo ntibarabitohoza neza.

    Mu makuru kandi ya Radio Ijwi ry’Amerika yo kuri uyu wa 29 Kanama 2014 mu gitondo, umuturage w’umunyarwanda wabajijwe yavuze ko nawe abona imirambo iva mu ruzi rw’Akagera mu Rwanda yinjira mu kiyaga Rweru n’ubwo abayobozi b’u Rwanda bakomeje guhakana.

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Email: therwandan@ymail