Afrika y’Epfo: Urubanza rw’abishe Col Patrick Karegeya rugiye gutangira

Col Patrick Karegeya

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2018, ava muri Afrika y’Epfo aravuga ko urubanza rw’abishe Col Patrick Karegeya rugiye gutangira.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga urwo rubanza ruzatangira kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018 i saa mbiri n’igice (08h30), muri Randburg Magistrate Court mu mujyi wa Johannesburg.

Nabibutsa ko Col Patrick Karegeya yiciwe muri Michelangelo Hotel i Johannesburg ku itariki ya 31 Ukuboza 2013.

Abayobozi b’u Rwanda barimo Perezida Paul Kagame, Louise Mushikiwabo, Pierre Damien Habumuremyi, James Kabarebe n’abandi bishimiye urwo rupfu ndetse basa nk’abigamba.

Umwe mu bashyizwe mu majwi muri urwo rupfu witwa Apollo Kirisisi yakunze kugaragara mu mujyi wa Kigali yidegembya.

Ntabwo twashoboye kumenya abazakurikiranwa muri urwo rubanza ariko ntabwo higeze hatangazwa ko hari abafashwe bashinjwa urwo rupfu. Hakaba hakekwa ko hari abantu bazaburanishwa badahari kuko hemezwa ko habonetse ibimenyetso byinshi bishinja abo bantu birimo n’amashusho yafashe na za Camera.