Abahoze muri FDLR begeranirijwe i Kisangani baramagana Ministre Lambert Mende uheruka kubita “abicanyi”

Abahoze mu mutwe w’abarwanyi urwanya leta y’u Rwanda, FDLR, begeranirijwe mu nkambi i Kisangani muri Kongo baramagana amagambo ya Ministre ushinzwe itumanaho wa Kongo, Lambert Mende.

Mu kiganiro aheruka guha BBC Gahuza-miryango, Ministre ushinzwe itumanaho wa Republika ya Demokrasi ya Kongo, Lambert Mende, yavuze ko abo bantu nta burenganzira bafite muri Kongo.

Bwana Mende yavuze kandi ko bavuye mu Rwanda bakoze ubwicanyi, baza gukomereza kubukora muri Kongo ngo kandi amabi yose amaze imyaka irenga 20 abera mu burasirazuba bwa Kongo bayafitemo uruhare (Umva hano ibyo Ministre Mende yabwiye BBC).

Faustin Mugisha, umuvugizi w’abegeranirijwe mu nkamba ya Bahuma I Kisangani ahakana ibyo Bwana Mende abarega, akavuga kandi ko bemewe n’amategeko.

Yanavuze kandi ko badashobora gutahuka mu Rwanda ngo kuko bumva yuko umutekano wabo utakubahirizwa.

Kanda ngaha wumvirize Faustin Mugisha

BBC