Afurika y’Epfo: Abadiplomate b’Uburundi n’u Rwanda mu Birukanywe

Afurika y’Epfo yirukanye abadiplomate b’abanyamahanga barenga 200 ibarega kugura inzoga batishyuye imisoro, maze bakazigurisha ku mafaranga y’umurengera. Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Sunday Independent, Ijwi ry’Amerika rikesha iyi nkuru gitangaza ko abirukanywe bakomoka mu bihugu birimwo Uburundi, u Rwanda, Lesotho, Gineya, Malawi n’ibindi bihugu.

Abaregwa icyo cyaha icyo kinyamakuru mu nkuru yacyo gikomeza kivuga ko bitwaje ubudahangarwa bahabwa n’imirimo bakora maze bakajya mu mazu azwi kw’izina rya “Duty Free” ari mu bibuga by’indege n’ahandi abadiplomate bemerewe guhahira batishyuye imisoro, nyuma bamara kugura ayo mayoga bakongera bakayagurisha ku mafaranga ari hejuru cyane. 

Abategetsi ba Afurika y’Epfo babwiye Sunday Independent ko ibi byatumye igihugu cyabo gihomba amamiriyoni y’amadorali agera kuri 7 ku kwezi. Abakoze amaperereza kuri iki kibazo batanga urugero rw’umwe mu badiplomate utavuzwe igihugu akomokamo ubwo bucuruzi yaba yarabwubgukiragamo amamiriyoni y’amadoroli agera kuri atatu mu gihe cy’amezi 3 gusa.

Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri Afrika y’Epfo, Dirco, nacyo cyavuze ko kigigikora iperereza ku yandi makuru avuga ko iruhande rw’abo ba diplomate bagura inzoga nta misoro bakazigurisha ku mafaranga menshi, hari n’abafunguye amaduka bazigurishirizamo muri Afurika y’Epfo no mu bihugu byabo. 

Ikinyamakuru Sunday Independendent cyemeza ko abamaze kugera mu bihugu byabo muri bariya 200 birukanywe ari 17, barimo umukobwa w’uwahoze ari Prezida wa Malawi, Bingu Wa Mutharika n’umwisengeneza wa Peter Mutharika wavuye ku butegetsi mu mwaka ushize. Malawi yemeje ko hari abadiplomate babo bamaze gutahuka, inabisabira imbabazi ivuga ko yicujije kubona hari abadiplomate bayo bigenje uko. 

Mu cyumweru gitaha ni ho biteganijwe ko abadiplomate ba Gineya, U Rwanda n’Uburundi basubizwa mu bihugu byabo ubutagaruka nk’uko Sunday Independent ikomeza ibivuga. Ku ruhande rw’Uburundi, Madamu Sonia Niyubahwe avugira Ministeri y’ububanyi n’amahanga mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Diane Nininahazwe, yasobanuye ko bataramenya abirukanywe uko bangana, ariko ko babyakiriye n’ubwo nabo bateganya gukora amaperereza yabo. Umva ikiganiro cyose hano hasi: