Uko ubushinjacyaha bwabaze imbumbe y’imyaka 170 na burundu kuri Rusesabagina. Bisobanuye iki?

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuwa 17 Kamena 2021 nibwo ubushinjacyaha bwakomeje gusoma imyanzuro yabwo mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 baburana ibyaha byakusanyirijwe hamwe kubw’imisusire yabyo n’isano bifitanye.

Ubushinjacyaha busanga nta mpamvu n’imwe nyoroshyacyaha ku byaha byose biregwa Paul Rusesabagina, rukamusabira igihano gisumba ibindi kuri buri cyaha, kandi bugasaba Urukiko gutegeka ko byose bimuhamye.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko n’ubwo ku giti cye Paul Rusesabagina atigeze agera ku rugamba, ngo ntiyabura guhamwa n’ibyaha byakozwe n’ingabo z’impuzamashyaka MRCD yari abereye umuyobozi.

Ubushinjacyaha bwateranyije Ibyaha icyenda burega Paul Rusesabagina, kandi kuri buri cyaha bukamusabira igifungo kinini giteganywa n’itegeko:

  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko Rusasabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe utemewe gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 20
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 10
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka25
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cy’ubwinjiracyaba bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25
  1. Gusaba Urukiko kwemeza ko ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gihanishwa igifungo cya burundu

Nubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje imbumbe y’imyaka 170 yakabaye igifungo kuri Paul Rusesabagina ku byaha umunani, hakiyongeraho igifungo cya burundu ku kindi cyaha kimwe, amategeko y’u Rwanda ntateganya ko ibyaha bihanishwa imyaka ijana cyangwa amagana, ahubwo igihano gikuru muri byose nicyo uwahamwe n’ibyaha by’urwunge akatirwa.

Mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’Urukiko udakunze kujya kure y’ibyifuzo by’Ubushinjacyaha mu manza za politiki zibera mu Rwanda, Urukiko nirumukatira kuri we bizaba bihuye n’ibyo n’ubundi yavuze mbere hose, ubwo yikuraga mu rubanza kuwa 12 Werurwe 2021, avuga ko nta butabera ategereje mu Rukiko rwamuburanishaga. Kuva icyo gihe ntiyongeye kurwitaba ukundi, n’ubwo rutahwemaga kumuhamagaza buri gihe uko iburanisha ryegereje.

Mbere yo kwikura mu rubanza kandi, Rusesabagina ntiyari yarahwemye kugaragaza ikibazo cyo kuba atari yarigeze yoroherezwa kubonana n’abunganizi be uko bikwiye, akaba atari yaranashoboye gusoma dosiye ye yose uko yakabaye kuko yavugaga ko irimo impapuro zirenze ibihumbi bitanu, atarabonaga uko azisoma kuko bamufotoreraga nkeya nkeya, n’imashini ya mudasobwa yari yaremerewe yo kuzisomeramo akaba atari yarigeze ayihabwa.

Hagati aho imiryango mpuzamahanga inyuranye ikomeje kugaragaza ko Paul Rusesabagina yakorewe ishimutwa, igasaba ko yaburanishirizwa hanze y’u Rwanda indi igasaba ko yarekurwa.