“AHO ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’U RWANDA BAHAGAZE KU BYATANGAJWE NA LETA Y’UBWONGEREZA INENGA LETA Y’U RWANDA KO ITUBAHIRIZA AMAHAME REMEZO AGENGA COMMONWEALTH’’

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

Kuwa mbere taliki ya 25 Mutarama 2021, Leta y’Ubwongereza yatunze urutoki Leta y’u Rwanda ku buryo butaziguye irunenga kutubahiriza amahameremezo agenga Umuryango wa Commonwealth.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda barabona bikwiye ko Ubwongereza bwerekanye aho buhagaze bakaba baboneyeho kandi no gufata umwanya wo gushimira byimazeyo iki gihugu.

Koko rero, mu 2009, u Rwanda rwakiririwe mu Muryango wa Commonwealth nubwo hari hagaragajwe ko Leta y’u Rwanda itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amahame ya demokarasi.

Twari twizeye ko kuba u Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Commonwealth bizatuma
Abayobozi bisubiraho nyamara ibintu byahumiye ku mirari kuko ubuyobozi bw’igihugu cyacu, bwakomeje kutubahiriza amahameremezo y’uyu Muryango nyamara bigaragara ko ayo mahame ari ingenzi ku Rwanda kugira ngo rugire uruhare mu guteza imbere ejo hazaza h’uyu Muryango.

Ariko nubwo ubuyobozi bwasinye menshi mu masezerano mpuzamahanga arebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bukaba kandi bwarashyizeho n’Itegeko Nshinga ryimakaza uburenganzira bw’Abanyarwanda, nyuma u Rwanda rukaza no kwemerwa kuba umunyamuryango wa Commonwealth mu 2009, ubuyobozi bw’igihugu burarimbanyije mu kutubahiriza uburenganzira bw’abaturage. Muri raporo yo muri Mata 2020 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CHRI), yari igamije kureba uko ibihugu bigize uyu Muryango byubahiriza amahameremezo yaryo, iyi raporo yerekanye ko abantu bafungwa igihe kirekire mbere yo kuburanishwa, iyicarubozo ry’isenyamutima n’iryo ku mubiri, ifungwa rikorwa n’igisirikare, gufungirwa ahantu hatazwi, byashimangiwe n’Intuma zinyuranye z’Umuryango w’Abibumbye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (CHRI) riremaza bidasubirwaho ko abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda, impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abanyamakuru bakomeje guhohoterwa aho bamwe bicwa, bakaburirwa irengero, bagahungetwa ndetse bagashinjwa ibyaha mu buryo budasobanutse igihe cyose bagerageje kunenga Leta y’u Rwanda. Benshi mu barwanashyaka bacu ndetse n’izindi mpirimbanyi bagiye bahura kenshi n’iri ihohoterwa.

Mu rwego rwo kubungabunga icyizere cy’Umuryango wa Commonwealth, Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba imbere mu gihugu, barasaba igihugu cy’Ubwongereza gusaba Leta y’u Rwanda kwemera guhindura ibikorwa bikorwa mu gihugu cy’u Rwanda bibangamira iyubahirizwa ry’ amahameremezo agenga uyu Muryango.

Kigali,kuwa 27 Mutarama 2021

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezidate wa DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)