Amagambo 12 adasanzwe Karasira yabwiye Urukiko

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kuboneka ababuranyi badasanzwe, bihariye ku buryo ibyo bavugira mu Rukiko bitegura bashize amanga bitera Leta impungenge, bigatuma imanza zimwe na zimwe zishyirwa mu muhezo, n’ubwo ziba zitujuje ibigenwa n’itegeko ngo zijye mu muhezo.

Nyuma ya Paul Rusesabagina wikuye mu rubanza atizeyeho ubutabera, birashoboka cyane ko na Idamange yazikura mu rubanza mu gihe akomeje kunanizwa mu miburanire, urubanza rwe rukanashyirwa mu muhezo mu buryo buhabanye n’ibyifuzo by’uregwa.

Ku ruhande rwe, urubanza rwa Karasira Aimable rwari rwashyizwemu muhezo ku munsi wa mbere ariko ntiyaburana, kuri uyu munsi wa kabiri rushyirwa mu ruhame, ariko akaba yaruvugiyemo amagabo akomeye, yatumye hari abatangira kwibwira ko rushobora kuzasubizwa mu muhezo.

Mu iburanisha ry’ejo ubushinjacyaha bwasabye ko Karasira yafungwa iminsi 30 mu gihe bataratangira kuburana mu mizi kugira ngo adakomeza gukora ibyaha, kandi akaba yatoroka ubutabera. Hagati aho, mu rukiko Karasira yahavugiye amagambo 12 adasanzwe, binashoboka ko ari we wa mbere ushize amanga mu kuvuga ibisa bityo imbere y’abacamanza.

Amagambo 12 Karasira yabwiye Urukiko rugatungurwa

-Mwamfunga, mutamfunga, systeme (Leta) iyobora sinyemera, ni abanzi banjye

-Ndi umucikacumu, sinibona mu Bahutu, sinibona mu Batutsi, niyita Umushingwacumu

-Nk’uko Nyakwigendera Mutagatifu Kizito Mihigo yabiririmbye, Hataka Nyirubukozwemo, abo Jenoside yagezeho ntibafite icyo kuvuga kuko ntaho bahera bavuga. Abatayizi nibo bayivuga uko bishakiye, bakanakomeretsa abayirokotse

-“Amateka nyayo yandikwa n’abari ku butegetsi.” Aya ni amagambo Karasira yavuze agaragaza ko ukuri kw’ibiriho n’ibyahise kugengwa n’abafite ububasha mu biganza byabo

-N’ubwo ukuri kose atari byiza kukuvuga, kera bazamanye ako ibyo navuze byose ari ukuri.

-Abo mu iperereza n’ubutasi bwa Gisirikare DMI bagiye bampa amafaranga yo kwibasira Rusesabagina, JAMBO asbl n’abandi batavuga rumw ena FPR. Umutimanama wanjye warabinaniwe, nza kubireka.

-Umukozi wa RIB yampaye amafaranga arenga miliyoni yo guhangana no gusebya abo Leta yita abanzi b’igihugu.

-Ino mu Rwanda amabwiriza arusha uburemere amategeko.

-Mubishatse n’ejo mwamfungura, cyangwa mukamfunga imyaka ingana n’iyo Mandela yamazemo

-Urubanza rwanjye ni politiki, ntacyo naruhinduraho

-Nta muntu wo hanze y’u Rwanda wigeze anyobora mu murongo wo kuvuga nabi ubutegetsi, ngendera ku kuri mbona

-Amagambo navuze yose nta midugararo n’amacakubiri yigeze ateza, sinumva aho iki cyaha mundega gishingiye.

Wakurikira byinshi ku rubanza rwa Karasira hano hasi: