Human Rights Foundation iraburira Umunyamakuru Samantha Bee Kudashukwa n’u Rwanda

Umunyamakuru w'umunyamerikakazi Samantha Bee

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu-Human Rights Foundation ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uraburira umunyamakuru Samantha Bee kutagwa mu mutego wo gukoreshwa na leta y’u Rwanda.

Mu ibaruwa uwo muryango wandikiye uyu munyamakuru uramugaragariza impungenge z’uko ikiganiro ateganya gukora ku birebana n’imibereho y’impunzi mu Rwanda gishobora kubera ubutegetsi bw’igitugu bw’u Rwanda urubuga rwo gushaka kwibagiza amahanga ibikorwa byabwo bihonyora uburenganzira bwa muntu. Ibikubiye muri iyo baruwa mubyumve mu nkuru y’Ijwi ry’Amerika mugezwaho n’umunyamakuru Geoffrey Mutagoma.

Ibaruwa yo ku wa mbere w’iki cyumweru umuryango Human Rights Foundation wandikiye uyu munyamakuru rurangiranwa w’umunyamerikakazi ku birebana n’ikiganiro ateganya gukora kivuga ku buryo leta y’u Rwanda n’ishami rya LONI rishinzwe impunzi-HCR bita ku munzi zahungiye mu Rwanda n’umutima w’impuhwe, iragaruka ku buryo icyo gishobora kwifashishwa na leta y’u Rwanda nk’umwanya wo gutwikira amabi n’amahano yakoreye impunzi kugeza no mu nkambi zari zarahungiyemo.

Uwo muryango ibyo ukabishingira ku byaha abasirikare b’u Rwanda bakekwaho kuba barakoreye mu nkambi z’impunzi nyuma ya Jenoside yo muw’1994. Umuryango Human Rights Foundation kandi uburira uyu munyamakuru ko ikiganiro cye gishobora guhindurwa urubuga rwo kwiyeza kwa leta y’u Rwanda ku bikorwa ikomeje kuregwa byo kuneka no kwica cyangwa gutera ubwoba impunzi z’abanyarwanda ziba mu bihugu by’amahanga, cyo kimwe n’ubwicanyi bwibasira abakekwaho ibyaha imbere mu gihugu bicwa batagejejwe imbere y’ubutabera.

N’ubwo uyu muryango ushima umuhate wa madame Bee mu guharanira ubutabera kuri bose ndetse n’ubushake bwe mu gukora inkuru zerekeranye n’u Rwanda n’uburyo rukora ibishoboka mu kubungabunga ibidukikije, ibaruwa yawo inagaragaza ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bivugwa kuri Perezida Paul Kagame, byanasobanuwe n’abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye “nk’ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko-muntu, ndetse bishobora kuvamo n’ibyaha bya Jenoside”.

Uwo muryango uvuga ko kuva igeze ku butegetsi mu Rwanda nyuma ya Jenoside, leta ya Perezida Kagame yakoze ibyaha byinshi byibasiye impunzi, mu gihe Kagame we akomeza kwambikwa ku ruhando mpuzamahanga isura y’umuntu wazanye umutuzo n’ibikorwa by’ubutabazi mu karere kazahajwe n’imvururu.

Iyo baruwa umuryango Human Rights Foundation wandikiye umunyamakuru Samantha Bee ikomeza ivuga ko atari ubwa mbere leta y’u Rwanda iyobowe mu buryo bw’igitugu na Paul Kagame yifashishije ibyamamare mu kujijisha umuryango mpuzamahanga no kuyobya uburari ku byaha bye byo mu ntambara. Nko mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka nabwo, uyu muryango wandikiye indi baruwa Adam Silver, komiseri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika-NBA rimugaragariza impungenge ritewe n’ubufatanye NBA igiye kugirana na Kagame, ugaragaza ko Bwana Kagame azakoresha ubuhangange n’izina bya NBA mu kujijisha no kwibagiza imitegekere ye y’igitugu.

Iyo baruwa igahamagarira kandi Madame Bee ko kugira imigenzereze iboneye akabanza kugirana ikiganiro n’abakiri impunzi ndetse n’abahoze ari zo ubuzima bwabo bwagizweho ingaruka n’ubwicanyi bwakozwe n’ubutegetsi bwa Kagame, gusobanura neza ko umuhate we mu kugaragaza imibereho y’impunzi ziri mu Rwanda utavuze ushyigikira ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame na politiki ye, kugaragariza rubanda mu buryo busobanutse aho ahagaze ku birebana n’ibibazo byagaragajwe muri iyo baruwa.

VOA