Aimable Karasira ushinja FPR-Inkotanyi ubwicanyi yafunzwe aregwa gupfobya jenoside

Aimable Karasira mu kiganiro yatangaje ku cyumweru tariki 30/05/2021

Kigali – Aimable Karasira wahoze ari umwalimu wa kaminuza ubu uzwi mu biganiro bitavugwaho rumwe kuri YouTube yafunzwe ashinjwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi”, nk’uko ubugenzacyaha bw’u Rwanda bubivuga.

Ku cyumweru, kuri channel ye ya YouTube yise Ukuri Mbona, Karasira yavuze ibireba ubuzima bwe, ashinja abari abasirikare ba FPR Inkotanyi kwica ababyeyi be n’abavandimwe be babiri.

Karasira yafunzwe nyuma yo guhamagazwa n’umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha nk’uko yabitangaje mbere yo kwitaba mu gitondo cyo kuwa mbere.

Mbere yo kwitaba RIB, yavuze ko hari ibikorwa byabanje byo kumushinja ibyaha hakoreshejwe ibitangazamakuru bibogamiye kuri leta, ati: “…bamara kubyereka abantu bose noneho bagakora ibyo bashaka.”

Yafunzwe hashize amasaha macye kuri internet hatangijwe inyandiko isaba (petition), y’abavuze ko bitwa ‘Umurinzi Initiative’, basaba ko we n’umunyamakuru Agnès Uwimana bakurikiranwa.

RIB yatangaje kuri Twitter ko Karasira aregwa “guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri”.

Ibyaha RIB ivuga ko yakoze mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga, nta makuru arambuye yatangajwe kuri ibyo biganiro.

Gushinja Inkotanyi kwica ababyeyi be

Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye akoresheje YouTube, avuga ko ibi byatumye yirukanwa ku kazi ko kwigisha muri kaminuza y’u Rwanda mu kwa munani 2020.

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko yirukanwe kubera “kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo binyuranye n’indangagaciro, amahame n’inshingano ze nk’umurezi.”

Mu kiganiro yatangaje ku cyumweru avuga ku buzima bwe, Karasira yavuze ko ari imfura mu bana bane, yavukiye mu majyepfo y’u Rwanda ku babyeyi b’Abatutsi, ariko yakuriye Kigali.

Yavuze ko mu mirwano muri Kigali hagati y’ingabo z’Inkotanyi n’ingabo zari iza leta, igisasu cya ‘katiyusha’ cyarashwe n’Inkotanyi cyaguye mu rugo iwabo i Nyamirambo cyica murumuna we. 

Naho nyina na se na mushiki we avuga ko bishwe n’Inkotanyi, aho nyina yariho akora i Ririma (Bugesera) ibyo avuga ko yabwiwe agezeyo abakurikiye kuko yari azi ko ari ho bagiye, kuko nyina yakoraga muri Médecins Sans Frontières.

Ati: “Umuntu yaramubwiye ati: ‘batwara abantu bacyeka ko ari Interahamwe, maman wawe yavuganye n’abazungu ababwira ko hari ubwicanyi buhari.’ Kuva ubwo twaje kumenya ko babishe…”

“Nahemukiwe ku mpande zombi” 

UN/ONU, yemeje ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Abanyarwanda bamwe, barimo na Karasira, bavuga ko hari ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi mu 1994 na nyuma.

Ubwo bwicanyi bundi buvugwa ni ingingo benshi badatinyuka kuvugaho mu Rwanda,

umuhanzi Kizito Mihigo, wapfiriye muri kasho ya polisi umwaka ushize, mu gitabo yanditse yavuze ko kubuvugaho mu ndirimbo ye ‘Igisobanuro cy’urupfu’ ari byo byamukururiye ibibazo byo gufungwa. 

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Perezida Kagame yasubiwemo abwira Evgeny Lebedev ati: “OK, hari Abahutu benshi bapfuye. Ariko ntibapfuye nk’ingaruka yo guhigwa kubera icyo bari cyo”.

Mu kiganiro cye ku cyumweru, Karasira yavuze ko nyuma ya jenoside atahawe uburenganzira buhabwa abacitse ku icumu nko kurihirwa amashuri, kuko avuga ko bamenyaga ko “ababyeyi be bishwe n’Inkotanyi”.

Karasira, uvuga ko ubu abana na murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe, nawe ubwe wagiye yemeza ko afite uburwayi bw’agahinda gakabije, yavuze ko ageze muri kaminuza bamwangishije abandi barokotse jenoside. 

Ati: “Muri akminuza bahimbye amakuru ko ndi umwana w’interahamwe nka Karamira Froduard abandi ngo ndi umuhungu wa Bucyana Maritini wa CDR, kugira ngo gusa abantu banyange, kugira ngo ibibi FPR yakoreye umuryango wanjye bitamenyakana.

“Byampaye isomo ryo kutagira ubwoko na bumwe nshyigikira ngo mvuge ngo abatutsi bose ni abagome cyangwa abahutu bose ni abagome.”

Avuga ibyo kuko ngo Interahamwe zishe abo mu muryango we benshi aho avuka mu majyepfo y’u Rwanda, Inkotanyi zikica ababyeyi be n’abavandimwe be.

Karasira yavuze ko ibitekerezo bye byatumwe kuva mu 2010 agira abantu bamugendaho, akurikiranwa na RIB, ndetse yimwa uburenganzira burimo passport.

Ati: “…[U Rwanda] ni igihugu mbona kirobanura kigendeye yuko ufite ibitekerezo bitandukanye nibyo bo bafite. Kandi njye sinagira ibitekerezo nkibyo bo bafite kuko njye nahemukiwe ku mpande zombi.

“Bo usanga barahemukiwe nko ku ruhande rumwe bakigira abatagatifu ku ruhande rumwe, urundi bakarugira nk’urwa shitani.” 

Mbere yo kwitaba RIB nyuma agafungwa, Karasira yavuze ko yari yarahawe “‘warning’ ko ntagomba kuzongera kuvuga kuri jenoside”.

BBC