JENOSIDE YO MU RWANDA : UBUTABERA BUSISIBIRANYA [Charles ONANA]

Mu kiganiro “LE GRAND ENTRETIEN” gitambutswa n’urubuga rwa “VA Plus”, kigatangazwa no ku muyoboro wa « YouTube », Charles ONANA, umushakashatsi, umuhanga mu bumenyi bwa politiki, akaba n’inzobere mu bibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afrika, yaganiriye n’umunyamakuru Raphaël STAINVILLE, kuwa 19 Gicurasi 2021. Muri iki kiganiro Charles ONANA akaba asogongeza kuri byinshi bicagagaguye mu gitabo cye “ENQUETES SUR UN ATTENTAT: Rwanda, 06 Avril 1994.” Tugenekereje mu Kinyarwanda, uwo mutwe w’igitabo ukaba usobanuye : “AMAPEREREZA KU CYAHA CY’ITERABWOBA : Rwanda, kuwa 06 Mata 1994”. Uyu mushakashatsi akaba yarakoze aya maperereza, mu gihe kingana n’imyaka 25.

 Iki kiganiro cy’amajwi n’amashusho, mukaba mwaragihinduriwe mu nyandiko y’Ikinyarwanda na Albert MUSHABIZI

Mukurikire ikiganiro :

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Muraho Charles ONANA !

Umushakashatsi Charles ONANA : Yego muraho !

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Tunejejwe no kubakira uyu munsi… uretse « Radio Notre Dame » mwafunguye mu byumweru bishize mwahitishijeho ibitekerezo, ku gitabo cyanyu muherutse gusohora; ku yandi maradiyo mwasaga nk’aho mwari mwabaye muhoze… Birumvikana, umurimo wanyu hari abo uteye igishyika, ubangamiye… Ibiri amambu, mwemeje ko Umunyamategeko wanyu wihariye Philippe PRIGENT, yamaze gutanga ikirego, kuwa 06 w’ukwezi gushize kwa Mata: aho akurikiranye Ikigo “France Medias Monde” n’umuyobozi wacyo Marie Christine SARAGOSSE, ku cyaha cy’ivangura no gucecekesha. Mu iby’ukuri kandi, Madame SARAGOSSE akaba yarakoze ibyo, ku busabe bw’Imiryango ibogamiye ku butegetsi bwa Prezida Paul KAGAME; yatezaga ubwega ko mudakwiriye kuzongera guhabwa ijambo kuri Radiyo RFI na Televiziyo FRANCE 24. Ni iki waba waribeshyeho cyangwa se warakosheje; kugira ngo benshi babe batakiguha ijambo mu minsi ya none ? 

Umushakashatsi Charles ONANA : Urebye… kubera ko… mbere ya byose  njye mbanje kubashimira kumpa ijambo ! Impamvu iroroshye kandi nta yindi, itari uko njye nkomeza guhiga ukuri aho ari ho hose kwaba kwihishe ! Haba ku ruhande rw’Abafransa, Abongereza, Abanyamerika, FPR, ubutegetsi bwahozeho bwa mbere ya Jenoside… Nagerageje guhiga ukuri kw’ibyakozwe… Kandi sinabura kubibutsa ko kwinjira muri iki kibazo cy’u Rwanda, ari ibintu bisa nk’ibyangwiririye! Sinigeze mba uwa hafi y’ubutegetsi bwa mbere ya Jenoside, habe n’ubwa nyuma ya Jenoside. Nta nshuti n’imwe nari mfite muri biriya bice u Rwanda ruherereyemo ! Icyantunguye cyane ni ukubona Abakuru b’ibihugu babiri b’Afrika, bicirwa hamwe n’itsinda ry’abatwara n’abakanika indege b’Abafransa; maze abantu bose bakaba badashaka kugira icyo babivuzeho !

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Turaza kugaruka kuri iki kibazo kigize ipfundo ry’igitabo cyawe. Ariko se, kuki na mbere y’uko igitabo cyawe kijya ahagaragara; wavangurwaga ukanacecekeshwa n’ibinyamakuru by’u Bufransa bya Radiyo RFI na Televisiyo FRANCE 24 ?

Umushakashatsi Charles ONANA : Mbere ya byose ni uko nari maze kuvuga ku iby’icyo gitabo cyagombaga kuzasohoka ! Ariko cyane cyane byaterwaga n’uko nari ngiye guhinyuza ibintu uko bisanzwe bizwi, nifashishije igitabo cyanditswe hashingiwe ku mahame nyabumenyi agenga icukumbura, igitabo kandi cyahawe iriburiro na Coloneli Luc MARECHAL, Umubiligi wahoze ari Komanda mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye i Kigali muri 94. Yahaye igitabo cyanjye iriburiro, kubera ko yari amaze kubona ko ibyo nashyize ahagaragara byose byari bishingiye ku bucumbuzi nyakuri bw’ibyabaye. Nabaye umwe mu mbonekarimwe z’abashakashatsi, babashije kujya gushakura mu bushyinguranyandiko bw’Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye! Nahavumbuye ibintu byinshi cyane kandi by’umumuro ntagereranywa; kubera ko “Operation Turquoise” yabayeho, ku cyemezo cy’Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye. Bityo rero, si ndi umuntu wo gukemangwaho kuza kwivugira gusa mu buryo bworoshye ingingo zikomeye; mbishingiye ku marangamutima cyangwa se kuryoshya inkuru !

 Ahubwo rero ikibazo cyabaye ko bamenye ko naba naramaze kuvumbura ingingo zikomeye z’amakuru, zishobora gucurangura amateka ashyigikiwe na Leta, ayo makuru y’akaga u Rwanda rwahuye nako. Uko kuri navumbuye kukaba guhabanye cyane, n’inkuru zimaze imyaka 25 zicuruzwa mu bitangazamakuru by’u Bufransa. Ibyo rero ntibyajyaga kubagwa neza, aho ndavuga abagize ingoma ya Kigali, ntaretse n’ababashyigikira bari mu Bufransa. Bose rero barampagurukiye, bigira hamwe uko bankurikirana mu nkiko, ariko ntabwo nigeze nkurikiranwa mu nkiko…

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ariko hariho uwagerageje kugukurikirana mu nkiko…

Umushakashatsi Charles ONANA : Yego yarabigerageje kunkurikirana hano mu Bufransa, ariko hanyuma aza kureka ikirego cye ku bushake bwe… umukuru w’igihugu… erega sinaregwaga ikirego cyoroshye… naregwaga n’umukuru w’igihugu ndetse na Leta y’u Rwanda… Kubera iki Leta y’u  Rwanda ?… Kubera ko Bwana KAGAME yavugaga ko nari nahangaye ingabo z’igihugu cy’u Rwanda; nyamara si ko byari, njye  navuze ku nyeshyamba yayoboraga muw’1994. Muri make nashyize hanze ibitagombye kumenywa na bose; icyo kikaba aricyo kimbera ingaruka yo gucecekeshwa, kikangira umuntu udakwiye gutegwa amatwi…

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ku baba batakuzi, Charles ONANA, ufite impamyabushobozi y’ikirenga (Phd) mu bumbenyi bwa Politiki, impuguke mu bizazane n’amakimbirane yitwaza intwaro bikomeje kuyogoza Akarere k’Ibiyaga Bigari by’Afrika.  Mu  gihe kingana n’imyaka nka 30 ishize, mwasohoye inyandiko nyinshi k’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mwasohoye n’inyandiko kuri “Operation Turquoise”; noneho magingo aya musohoye ubucukumbuzi bukomeye cyane, bubangamye, buteye igishyika, bushinja… ku gikorwa ntangamuganzanyo… Kubera ko Umuryango w’Abibumbye ufata ihanurwa ry’indege “Falcon 50” yari itwaye abakuru b’ibihugu bibiri by’Afrika, abayobozi bari babaherekeje ndetse n’Abafransa 3 bari mu batwara iyo ndege, yahanuwe n’igisasu cya misile “SAM 16”, hafi n’ikibuga cy’indege cya Kigali; nk’imbarutso ya Jenoside Nyarwanda. Kugira ngo buri wese asobanukirwe, kiriya cyaha cy’iterabwoba cyo kuwa 06 Mata, umuntu yakigereranya n’ikindi cyaha cy’iterabwoba cyabereye i SARAJEVO, maze kikaba imbarutso y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Mbega mwasobanura mute, ukuntu nyuma y’imyaka 27 habaye icyo gikorwa cy’iterabwoba, nta kuri kwabyo kuzwi… Ni gute mwabisobanura !

Umushakashatsi Charles ONANA : Umva… ukuri kurazwi, ariko ntibashaka ko kuvugwaho ! Ntibashaka ko abantu bagira uruhare kuri uko kuri ! Kubera iki !? Nk’uko umaze kubivuga, kiriya gikorwa nicyo cyabaye indunduro ya byose ! Mwamaze kubona ko mu Bufransa, bacira imanza abo bita “Abajenosideri b’Abahutu” mu mpande zose, abandi barashakishwa… Umupadiri witwa MUNYESHYAKA yacunagujwe igihe kingana n’imyaka 25, bakirirwa bamutaranga ku miyoboro ya za Televisiyo za Leta nka FRANCE 2… none nyuma y’iyo myaka yose, uwo mupadiri yagizwe umwere kuri byose. Mu iby’ukuri ubuzima yabayemo kuri ubu butaka bw’u Bufransa, wabugereranya n’umuriro utazima ! Mbega ni gute wasobanura ko, igikorwa cyabaye imbarutso y’akaga kose; ariko ntibashake gushyira hanze, abantu bakoze icyo gikorwa!

 Nyamara njye nagerageje kubikora mu buryo budaheza inguni ! Hari n’abandi bagerageje kubikora; cyane cyane nk’ubucamanza mpuzamahanga, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Juji BROUGUIERE, Ubucamanza bwa Espagne, Urukiko rwa Gisirikali rw’u Bubiligi… Habayeho za Anketi nyinshi cyane… ubwanje nabaruye anketi mpuzamahanga 5 zakozwe kuri kiriya gikorwa ! Nyuma y’imyaka 27, ntibashobora kutubwira ko ntacyo bazi ! Ntibashobora kutubwira ko kuwa 06 Mata, i Kigali, abahanuye indege… kubera ko dukwiye kwibutsa ababakurikira ko Ikibuga cy’Indege cya Kigali, cyari kiri mu maboko y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye… Bivuze ngo Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye hari icyo zamenye… Colonel Luc MARESHAL, wahaye iriburiro igitabo cyanjye kuri “Operation Turquoise”, niwe wari ushinzwe umutekano w’umujyi wa Kigali… Muri make niwe wagenzuraga ingabo zo ku ruhande rwa FPR, ndetse n’izo ku ruhande rw’Abahutu ! Ni gute batwemeza ko ntacyo bazi… mbese barashaka ko tubitekereza nk’amayobera y’iyicwa rya KENNEDY !! Ntabwo bishoboka !!

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ni koko ! Ikibazo cya mbere cyo kwibaza ni ukuntu, Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwari rwahawe umukoro wo kugenza ibyaha byose byakozwe, hagati y’itariki ya mbere Mutarama 1994, n’itariki ya 31 Ukuboza 1994; rwakoze ibishoboka byose, rukihunza inshingano zo gukurikirana iki kibazo… Mu gihe iki cyaha cyakozwe muri Mata cyari mu mukoro w’urwo rukiko !!

Umushakashatsi Charles ONANA : Yewe, uko byagenze ni uko ! Urwo rukiko rwasabwe gukurikirana abakoze Jenoside; noneho buri wese yishyira mu mutwe, ko ari ugukurikirana Abajenosideri ! Mu iby’ukuri icyo si n’ikintu kibi rwose ! Ariko mu mukoro w’urukiko, harimo kandi gukurikirana ibikorwa byose, byahungabanyije uburenganzira bwa muntu, harimo ibyaha byakorewe inyoko muntu, ibyaha by’intambara byakozwe muri ya mezi 12, ndetse hiyongereyemo n’ibyakorewe mu bihugu bituranyi, byose byose rwagombaga kubikurikirana ! Nahuye na Prokireli Carla DEL PONTE, i La HAYE muw’2005, maze abasha kuntangariza mu biro bye, imbere y’umwungiriza we, ko: Paul KAGAME yamubwiye ko atari yarazanywe mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, no gukurikirana Inyeshyamba z’Abatutsi za FPR, nazo zakoze ibyaha byibasira inyoko muntu !! Ngiryo ipfuno ry’ikibazo !

 Mu gihe nagarukaka kuby’icyo kiganiro, nagiranye na Prokireli Carla DEL PONTE muw’2005, mu gitabo cyanjye nasohoye : “Le Secret de la Justice International/Ibanga ry’Ubutabera Mpuzamahanga”, cyahawe iriburiro na Pierre PEAN, bararuciye bararumira ! Igitabo cyavuzweho na benshi, hari n’ibitangazamakuru bikomeye mu Busuwisi byakivuzeho; ariko mu Bufransa, habe n’uwo kubara inkuru ! Ibyo rero bikaba bisobanuye, ko abashyigikiye KAGAME bose, abamushyize ku ngoma, cyane cyane Abanyamerika n’Abongereza, bafite uruhare muri kiriya gikorwa, ku rwego mpuzamahanga, ntibashaka ko umuntu wabo (KAGAME) yakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga, habe ngo n’ubutabera bw’u Bufransa bube bwamukurikirana ! Ngiryo ipfundo ry’ikibazo !

Mu gihe cyose rero, abantu batazaba barashobora gusobanukirwa uwo muvuno… Ku mpamvu zo kuba barashyigikiye umuntu, magingo aya, ufite uruhare mu byaha mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo… Kandi bikaba bizwi ko ingabo ze ziba umutungo kamere, nka Colta ifasha muri izi telephone ngendanwa zacu… muri icyo gihugu… ko bidakwiriye ko uwo mugabo akurikiranwa… Mbese ntiwazasobanukirwa ikiriho ! Bashobora kutubwira hano mu Bufransa ku bakoze Jenoside; bakatubwira ko u Bufransa nabwo hari ibyo bushinjwa muri Jenoside… ariko iyo siyo yakabaye ingingo nyirizina ! Ingingo nyirizina yakabaye uwakoze kiriya cyaha cy’iterabwoba, cyo kuwa 06 Mata 1994, badashaka gukomozaho ! Uwo kandi akaba atagomba gufatwa cyangwa ngo akurikiranwe; kubera ko ashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange…  Uwo akaba kandi akomeje gusahura umutungo kamere wa Kongo… Mu gihe cyose utakita kuri uwo muvuno, mu rwego rwa politiki y’Akarere… Byazakugora gusobanukirwa iyi ngingo !

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Hashize iminsi mike Nicolas SARKOZY, mu kiganiro “Le Grand Interview” yagiranye n’ikinyamakuru “Le Point”, cyari gifite insanganyamatsiko y’”Ubuhumyi bw’u Bufransa”, noneho we yishimiraga kuba yarongeye kubyutsa umubano na Paul KAGAME… Ese yaba yishunga… !? Aribeshya…!? Ni iki wavuga kuri ayo magambo uwahoze ari umukuru w’igihugu yavugiye ku kinyamakuru “Le Point”?

Umushakashatsi Charles ONANA : Ikibazo cya Nicolas SARKOZY, ni uko ntashobora kumenya ari uwuhe Nicolas SARKOZY wo kwizigirwa ! Ese yaba ari uriya Nicolas SARKOZY wahoze ari umuvugizi wa Ministiri w’Intebe Edouard BARADUR muw’1994; wavuze ko u Bufransa bwabaye intangarugero mu gikorwa bwakoze mu Rwanda muri “Operation Turquoise” ? Ese yaba ari uwaje kuba Prezida wa Repubulika wavuze ko u Bufransa bwakoze amakosa, kandi ntabashe no kurondora ayo makosa !? Njye si nzi ari uwuhe Nicolas SARKOZY muri abo wo kwizigirwa ! Muri abo ba SARKOZY babiri, sinzi ubeshya n’uvugisha ukuri ! Ndongeraho indi ngingo, uriya Edouard BARADUR wahoze ari Ministri w’Intebe yavuze amagambo, ahabanye n’aya SARKOZY !!

 Kuri njye ndabona ko magingo aya, hari ikibazo gikomeye mu buryo abantu bumva ibintu; aho wumva abayobozi b’Abafransa bavuga amagambo ahabanye ku ngingo imwe ! Icyo ni ikibazo gikomeye cyane ! Kubera ko iyo ufite u Bufransa n’Abafransa mu nshingano zawe, nk’uko byari bimeze kuri Prezida SARKOZY; ntibyagakwiriye ko ukerensa ikibazo cyibasira Abasirikari b’u Bufransa… Ikibazo cyanaguyemo Abafransa batandatu… tubaze batatu baguye mu ndege, n’abandi Bajandarume babiri b’Abafransa bapfuye bukeye bwa nyuma yo guhanura indege, n’undi, iminsi  ibiri nyuma yo guhanura indege ! Maze abantu bakaba ntacyo bagomba kubaza !? 

Hari icyo namaze kuvumbura ! Nyuma gato y’impapuro zo guta muri yombi zasohowe na Juji Brouguiere, izo zikaba zitaragwaga neza ingoma ya Paul KAGAME… Ubwo Prezida SARKOZY yajyaga mu Rwanda muw’2010… Inyuma ye hari ukekwa numero ya mbere… Ayo mashusho wanayabona kuri “AFP”…  Inyuma ye hagaragaraga Ukekwa w’ibanze mu bwicanyi bwakorewe Abafransa ! Bwana James KABAREBE, wari Ministiri w’Ingabo, akaba yarahoze ari Umugaba w’Ingabo !  Izina ry’uwo mugabo riri muy’ibanze mu mpapuro zo guta muri yombi za Juji Brouguiere… Ariko yabonekaga ari inyuma ya SARKOZY… Ibi ni nk’ubusazi !! Kandi muri icyo gihe, u Bufransa bwaregwaga ibyaha bya Jenoside… Ndetse Prezida SARKOZY avuga ko azakurikirana abo bireba… Urashaka gukurikirana abishe Abatutsi mu Rwanda, icyo ni igikorwa cyiza ! Nk’Umufransa ushobora kubikora ! None abishe Abafransa bo ntubitayeho ? Urumva nta mwanya ufite wo kubitaho !? Wayoboye u Bufransa, wabaye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo; baratuka abasirikari b’Abafransa buri munsi… Ariko sinigeze numva abivugaho ashikamye… Nk’uko numvise avuga ashikamye mu Rwanda muw’2010, arengera inzirakarengane z’Abanyarwanda !

Birambihira gutekereza ukuntu umuprezida w’Umufransa ashyigikira Abanyarwanda, kurusha uko yabigirira Abafransa ! 

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Wavuze cyane kuri Anketi ya Juji Brouguiere, ndetse n’impapuro zo guta muri yombi abantu 9 yasohoye… Wavuze kuri Anketi eshanu mpuzamahanga zakozwe kuri kiriya cyaha cy’iterabwoba… Enye muri zo zikaba zarerekanye uruhare rwa bamwe muri kiriya gikorwa! Wabisobanura ute ko nyuma y’imyaka 27 igikorwa kibaye… N’ubwo ubutabera mpuzamahanga, n’ubw’u Bufransa bwaba bwarakoze kuri iki kibazo… Nyamara ubutabera bw’u Bufransa bukaba bwararekeye aho gukurikirana kiriya cyaha cy’iterabwoba; ngo k’ubwo kubura ibimenyetso byakomeza urubanza…?

Umushakashatsi Charles ONANA : Njye buriya namaze kubona ko ubutabera bw’u Bufransa bwivuguruza; neza neza nk’uko Abategetsi b’u Bufransa babigira ! Kuba u Bufransa bufite Umujuji w’icyamamare mu byaha by’iterabwoba nka Jean Louis BROUGUIERE, akakora anketi mu gihe kingana n’imyaka umunani… Nyuma y’iyo anketi agasohora impapuro zigomba guta muri yombi abantu 9 bafite uruhare muri kiriya cyaha cy’iterabwoba… Noneho mugenzi we, ukiri muto kuri we, ndetse bigaragara ko ari nawe wamutoje… akagaruka muw’2010, acunze Juji BROUGUIERE agiye mu kiruhuko cy’izabukuru… Akajya i Kigali… Kubera ko i Kigali banengaga Juji BROUGUIERE ko atigeze agera ahabereye icyaha… Ntabwo kuba ataragiye ahabereye icyaha bisobanura ko atakoze akazi ke… Juji TREVIDIC akagaruka, avuga ngo afite igihamya-shingiro… Icyo gihamya-shingiro akaba ari raporo ishingiye ku majwi ! Nuko avuga ko urusaku rwarashe rwavuye mu Kigo cy’Abasirikari bishe Prezida wabo… Ibyo rwose ni akumiro ! Kuvuga ko Prezida w’u Rwanda yari Umuhezanguni, maze akicwa n’Abahezanguni b’Abasirikari be; kugira ngo ubutegetsi bwigwire mu maboko ya KAGAME! Icyo ni ikintu ntashobora gusobanukirwa !

None kubura ibimenyetso bisobanuye iki ? Bisobanuye ko ntacyo twabonye ! Juji BROUGUIERE we yavuze ko afite abakekwa 9; noneho uje nyuma ye atanga raporo ati : ntacyo twabonye ! Ni gute se yakoze iyo raporo ? Iyo raporo yayikoze nyuma y’inzinduko za Nicolas SARKOZY na Bernard KOUSHNER i Kigali !! Mu kwezi kwa Mutarama n’ukwa Gashyantare 2010! Nyuma y’iyo raporo, aho Prezida SARKOZY avugiye ko hakwiye guhindurwa ingendo, igahindurwa byihuse… Ntihakenewe kongera kuvugwa kuri icyo kibazo… Aho na KOUSHNER ubwe, ubyumva kimwe na KAGAME, yagiye hariya kubwira KAGAME… Uwo nawe yavuze ko ubutegetsi bwa Kigali, bwabasabye ko bareba ukuntu bakemura ikibazo, cy’impapuro zo guta muri yombi zashyizweho na BROUGUIERE… Hakozwe ibishoboka byose kugira ngo abantu bakeneke iyo dosiye… None ubu nta kindi kibazo ! Ikibazo kirarangiye, nta bimenyetso by’icyaha bihari !

Nguko uko ngerageje kubicagagura, ngize vuba kugira ngo abantu basobanukirwe… Ariko ntanze buri kanyangingo, amatariki, ibivugwa byose, ibyaganiriwe n’aba na bariya kuri iyo dosiye !! 

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Nibyo rwose wanakongeraho ko mu gitabo cyawe, winjira muri za Anketi zitandukanye… Ndetse mwabajije bamwe mu bazikoze n’abazitanzemo ubuhamya… Ibyo uvuga si ibihuha…

Umushakashatsi Charles ONANA : Nibyo pe ! Nashoboye kugera kuri za dosiye zitandukanye… Ndetse nanibonaniye ubwanjye n’abakoze za Anketi batandukanye… Cyane cyane abakoreye Anketi Umuryango w’Abibumbye… Nagiye mpura nabo inshuro nk’ebyiri cyangwa se zirenga… Nk’uwakoze Anketi bwa mbere Mike HOURIGAN yansobanuriye igitutu, cyashyizwe ku Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kugira ngo ave mubyo yarimo! Reka mbese dufate urugero rw’aho ibisasu byarasiwe… Baratubwira… Mwarabibonye mu bitangazamakuru byandika byo mu Bufransa… Ibisasu byarasiwe mu Kigo cy’Abasirikari bari aba Guvernoma y’u Rwanda… Ikibazo ni uko Juji TREVIDIC atigeze abaza Komanda Mukuru w’icyo kigo cy’abari Abasirikali b’u Rwanda… Yabashije kubivugaho ku nshuro ya mbere mu gitabo cyanjye… Yandikiye TREVIDIC amusaba ko nawe yamuhata ibibazo, ariko TREVIDIC ntiyabyemeye… Ntabwo byumvikana ko niba uvuga ko ibisasu byarasiwe mu Kigo cya Gisirikali; utagomba guhata ibibazo uwari ukuriye icyo Kigo cya gisirikari ! Noneho ikirushijeho kubishyira irudubi, ni uko muri icyo kigo cya gisirikali, harimo Indorerezi z’Abasirikari b’Abanyamahanga ! Arareba… akabona ko atari na ngombwa kubaza izo ndorerezi z’Umutwe w’Umuryango w’Abibumbwe zari muri icyo kigo cya gisirikali; kugira ngo abashe kuba yahamya cyangwa agahabanya n’imbanzirizamwanzuro ye ! 

Muri make, abamusabye bose kugira icyo bahinyuza kuri raporo ye y’amajwi y’aharasiwe ibisasu; bose yabamaganiye kure, ntiyigeze yemera kugira uwo abaza muribo ! Ngo kubera ko yari afite ubwo bushakashatsi bw’amajwi bwe yagezeho ! Reka tuvuge no kuri ubwo bushakashatsi bw’amajwi… Uzi aho yakoreye ubwo bushakashatsi ni i LOIRET ! Ni gute waba uri i LOIRET, maze ugakora ubushakashatsi bw’aharasiwe ibisasu, wibereye mu birometero ibihumbi bitandatu bigutandukanya n’akarere nyirizina karasiwemo ibyo bisasu !?

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Avuga ko ngo ubutumburuke bw’aho hantu hombi busa!

Umushakashatsi Charles ONANA : Oya ! LOIRET ni ahantu h’ikibaya, mu gihe umujyi wa Kigali wo ari ahantu h’imisozi ! Ni gute wakumva ubwomongane bw’urusaku rwa za misile, mu buryo bumwe mu karere k’ikibaya, n’akarere k’imisozi !? Ibintu byose bihabanye n’imigendekere y’ubutabera, bihabanye n’imisesengurire ya politiki, bihabanye n’imyitwarire yakarenze ukora anketi… Ibyo bintu byose bihabanye, nibyo dufite mu idosiye ya kiriya cyaha cy’iterabwoba cyo kuwa 06 Mata… Kandi ukabona nta n’uwo biteye igishyika…

Ubundi ugasanga bafite abantu birirwa batukana… ngo mwe muri abahakanyi, ngo mushyigikiye ibi n’ibi… Mu gihe muri abo nta n’umwe wemera ko mwajya impaka, mu buryo bushingiye ku buhanga n’ubumenyi, ngo neneho akwemeze aho wibeshye… Njye ubwanjye ndi umuntu wakwemera kwerekwa aho nibeshye, nta gishyika binteye… N’ikimenyimenyi ihame ry’imitekerereze ya gihanga, ryemeza ko gutekereza bishobora gutangirira no kukwibeshya ! Ni gute abantu badashaka kujya impaka za gihanga nawe, birirwa bagutuka ku mbuga nkoranyambaga iyo hose… Njyewe nigishijwe mu myumvire ya CARTESIEN, mba nkeneye ko umbwira ngo Bwana ONANA aha ngaha waribeshye ! Nta soni na nke, nta gishyika na gike, naterwa n’uko hari uwamvuguruje ! Ubwo rero njye ngomba gushikama kubyo nabashije kugeraho !

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Ibyo byo niko byagakwiriye… Ariko kandi imivuno y’u Rwanda, ndetse n’ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi… n’akaga ka Jenoside yabayeho… hariho kandi n’umukino wa politiki y’Akarere itambutse kure ikibazo cyoroshye cy’amoko azirana… Hari ikibazo cy’uruhare rw’u Bufransa, uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uruhare rw’u Bwongereza… Mwanabikomojeho mu gitabo cyanyu… Ni iyihe mivuno igezweho y’ingenzi ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ?

Umushakashatsi Charles ONANA : Ikibazo cy’ingenzi ni ubukungu bw’amabuye y’agaciro ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ! Iyo niyo mpamvu yonyine yatumye Bwana KAGAME yimikwa ku ngoma ! Ntabwo yimitswe kubera ko yari umudemokrate, igihamya ni uko amaze imyaka 27 ku butegetsi… Mu gihe ariwe wanengaga Prezida HABYARIMANA ko yagundiriye ubutegetsi imyaka iri munsi y’iyo we abugundiriye ! Muri make uriya mugabo ntiyazanywe na demokrasi ! Ikindi usanga raporo nyinshi ku burenganzira bwa muntu, ziteye ubwoba, iyo bigeze kukugaragaza ibibi by’ingoma ya KAGAME ;ku rugero rurenze kure, uko byari bimeze ku ngoma ya HABYARIMANA. 

Kuva mu 1994 kugeza ubu 2021 uzi icyo ubutegetsi bwa KAGAME bwakoze… Abasangirangendo be bamufashije gufata ubutegetsi, abenshi ubu bari mu buhungiro ! Igice kinini kiri mu buhungiro magingo aya ! Ngabo abasirikali, ngabo ba Ministiri b’intebe, ab’Ububanyi n’Amahanga n’ibindi utarondora… Bose barihungiye nabo ubwabo barambiwe ububi bw’ubutegetsi baharaniye… Impamvu y’ibyo byose ni ugushikamya umuntu umwe, ukora neza umurimo ukenewe na ba mpatsibihugu ! Muri make kuri ba Mpatsibihugu uriya ni Sekibi, ariko kandi Sekibi wabo bibarutse ! KAGAME yashyizwe ku kuyobora hariya ;kugira ngo agenge umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, acucitse mu Burasirazuba bwa Kongo ! Kubera iki ? Urabona dufashe nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, by’intangamugazanyo… Colta ubu nk’ibuye nyamukuru kandi ngirakamaro mu by’ibikoresho bitembera ikirere, amatelefoni agendanwa, za mudasobwa… ni amamiyari y’amadolari atabarika ku mwaka, ku masosiyete y’ibihangange ku isi,  ni n’amamiriyari y’amadorali atabarika ku mwaka, ku bacuruzi b’ayo mabuye… 

Ngiyo rero impamvu u Bufransa bwisanze ku murongo w’imbere nk’ubwatsinzwe, kubera ko bwafashije abahutu batsinzwe ;kandi iyo abo wafashije batsinzwe, nawe ufatwa nk’uwatsinzwe ! Muri make magingo aya, Abafransa bafatwa nk’Abahutu ! 

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byakinnye mu ruhande rwo kunnyega u Bufransa, mu buryo ubwo ari bwo bwose ngo bwerekane ko ari bwo nyirabayazana w’amakuba yabaye mu Rwanda ; mu ntumbero yo kubuca ingufu no kubwirukana muri kariya karere ka Afrika ?

Umushakashatsi Charles ONANA : Umva ! Mu gihe cya “Operation Turquoise”, nkwibutse ko icyi cyari gikorwa cyari cyahawe ubuzima gatozi n’Akanama k’Amahoro, k’Umuryango w’Ababumbye… Mu iby’ukuri « Operation Turquoise » yagombaga kuba umutwe mpuzamahanga ugizwe n’ibihugu byinshi… Abanyamerika n’Abongereza banze kugira uruhare muri « Operation Turquoise » ;nyamara buri gihugu gikora « operation » cyihariyeho ku ruhande igamije gutabara abantu aho mu Rwanda ! Nyamara izo « Operations » zombi z’ibyo bihugu ntawe uzikomozaho ! Izo « Operations » zifite inyandiko zizivugaho, ntabwo nazivuzeho mu gitabo cyanjye kuri « Operation Turquoise »… 

Ibyo bihamya byose ni ibikwereka ko magingo aya, Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hariyo u Bushinwa, hari kandi u Burusiya, ubu buri muri Repubulika ya Afrika yo Hagati bukenguza neza bwitonze ibibera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo… Hariyo kandi u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byihishe inyuma y’amasosiyete y’ubucuruzi y’ibihangange akomoka muri ibyo bihugu… Noneho u Bufransa bwirukanywe muri ako karere kubera gukina nabi politiki yabwo y’ububanyi n’amahanga, no kutamenya kuhakinira neza umuvuno wa Politiki y’Akarere ngo bukomeze buhagaragare… 

U Bufransa burashaka kongera kuhiyubaka, bushingiye umusingi ku Rwanda, igihugu cyakomangiye Umuryango wa « Francophonie », na nyuma ntibikibuze kwibona muri « Commonwealth » ! None ubwo u Rwanda rwisanze muri « Commonwealth », u Bufransa bwakoze iki ? Bwahize burugabira « Francophonie »… Hariho umugore w’umunyarwandakazi ukuriye uriya muryango wa « Francophonie », uri gukora ibyo yishakiye… mbega ni ikinyamakuru « Liberation » cyatangaje inkuru iteye ubwoba kuri ruswa n’imikorere iteye isoni y’uriya Umunyamabanga Mukuru wa « Francophonie » ! Irebere nawe uwo mugore widamarariye mu Bufransa ;maze akita kuri « Francophonie » bya ntabyo ;magingo aya ibikorwa bya « Francophonie » bikaba bitakigaragarira benshi… Muri uku kwezi Prezida MACRON ateganya kuzindukira mu Rwanda, KAGAME nawe azaza hano mu Bufransa…

Mbega iyo ureba ibyo byose… Kubera ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyigikira KAGAME, n’isi yose ikaba ishyigikira KAGAME… u Bufransa bwumva ko atari bwo bukwiriye gutangwa kugushyigikira KAGAME… nguwo umugendo w’u Bufransa… Si umugendo wo guhanganira igihagararo muri politiki y’akarere, bitari iby’amarangamutima… Turabona abantu  bishushanyiriza imbata zo mu nyungu zabo bwite nk’abantu, bihabanye n’icyerekezo rusange cy’igihugu cyose… Ibyo akaba aribyo byatuma abantu babasha gusobanukirwa, impamvu igihugu kivuga Igifransa, gifite ibihugu byinshi nabyo bivuga Igifransa… aho kugira ngo hahangwe amaso « Francophonie », hakajya guhangwa amaso igihugu gihora gituka ingabo z’u Bufransa, kuva mu gitondo gushyika ku mugoroba, kandi nacyo kiyambitse uwo mwambaro wa « Francophonie » !

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Uvuze ku bantu bishushanyiriza imbata zo mu nyungu zabo bwite nk’abantu, mbega waduha urugero ?

Umushakashatsi Charles ONANA : Mu minsi ishize warabibonye muri gahunda za SARKOZY, ko yagiye gukorera ibiruhuko mu Rwanda, akanahizihiriza isabukuru ye y’amavuko ! Uko biri kose ibyo nabyo ni byiza… Ariko ntabwo niyumvisha ukuntu kugirana umubano mwiza n’u Rwanda… Nyamara nta nyota yo kumenya ngo, abo ni bande bishe Abafransa mu gikorwa cy’Iterabwoba… Icyo ni ikibazo gifite ishingiro ! Siniyumvisha ukuntu batuka Abasirikali b’Abafransa mu gihe cy’imyaka myinshi, Abakuru b’ibihugu bibiri bivuga Igifransa bakicwa, hakaba ntawe ubyitayeho… Noneho ahubwo ugasanga bitaye ku mugabo uhora atera u Bufransa hejuru, mu gihe cy’imyaka irenga 25 ;kandi agahora atera hejuru ibihugu bivuga Igifransa bituranye nawe… Kugira ngo uwo abe ari we uhangwa amaso, abere abandi icyitegererezo, abe ari we uvugwa, abe ari we usingizwa… 

Njyewe ntekereza ko Abategetsi b’u Bufransa, ibyo barimo bakora atari ibibaha igihagararo muri Politiki y’Akarere, n’ubwo ariko bashaka ko abantu babyizera… Kubera ko buriya Abategetsi b’Afrika bareba ibyo u Bufransa bwikora mu Rwanda si ibicucu, bakora amasesengura… Kandi n’amamiliyoni y’abavuga igifransa bose akomeza kureba ibyo u Bufransa bwigira akabyibazaho… Ese buriya nk’ejo u Bufransa buramutse bukeneye amajwi y’ibihugu bivuga igifransa, mu Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye, biriya bihugu bizabukera ra !? Kubera ko icyo ni ikibazo gikomeye cyane; abantu bakwiye gusesengura, bakagira ubutwari bwo kugikomozaho ! Magingo aya, ishusho y’u Bufransa yarononokaye mu bihugu by’Afrika bivuga Igifransa ! Kubera iki ? Iyo shusho izakomeza kononekara, niba Abafransa badakangutse, niba abategetsi b’Abafransa badahinduye gahunda yabo; ibiri amambu, magingo aya, gahunda yabo yakwamiye bya burundu i Kigali !

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Mu kugaruka ku gitabo cyawe, kandi twinjiye neza mu ipfundo rya kiriya gikorwa cy’iterabwoba cyo kuwa 06 Mata ;ese mwavuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyizeho akazo, mu kuburizamo imitunganyirize myiza ya ziriya anketi zose zagiye zikorwa ?

Umushakashatsi Charles ONANA : Mu buryo bugaragara neza muri « Dosiye Ya Espagne » ! Nagize amahirwe yo gucukumbura kuri « Dosiye ya Espagne », mbona byinshi mu bigize iyo dosiye. Abategetsi bo hejuru bo muri dipolomasiya ya Amerika, bashyize igitutu k’u Budage, k’u Bwongereza, n’ibindi bihugu by’u Buranyi, ngo nabyo bishyire igitutu kuri Espagne, nayo ihindukire ibwire Juji wayo Andreya akureho impapuro zita muri yombi, yari yasohoreye Abategetsi begereye KAGAME. Abategetsi b’Amerika, cyane cyane Ambasaderi wabo i Madrid, ntiyakanguriye gusa bagenzi be bari kumwe aho i Madrid ;ahubwo yegereye na Ministri w’Ububanyi n’Amahanga wa Espagne, amukangurira ko ubutabera bwa Espagne buhagarika gukurikirana ibyegera bya KAGAME ! Prokireri w’u Bwongereza yagiye i Madrid, gusaba Juji Andreya gushyira umukono ku mpapuro zemeza ko, ubutabera bwa Espagne butagikurikiranye ukundi ibyegera bya KAGAME ! Uwo mujuji yanze gusinya izo mpapuro ! Umuntu wari wahagaritswe na polisi yo mu Bwongereza, kubera impapuro zimuhagarika zamushyiriweho n’ubutabera bwa Espagne yararekuwe, wa mujuji abimenyera mu itangazamakuru ! Nguko uko ibintu biba byitwaye muri izo dosiye ! Noneho ngira ngo waba usobanukiwe impamvu badashaka ko hari icyo ntangaza ! Ni uko njye ntavuga ibitekerezo byanjye, ahubwo mvuga ibyo nakuye muri izo dosiye zose, maze nkabishyira ku karubanda ! Kandi njye nkaba niteguye no kuba nanengwa ; mu gihe cyose izo nyandiko nshingiraho ibyo ntangaza zaba zifite inenge cyangwa se ari impimbano ! Kugeza magingo aya abandwanya kuri iyo ngingo ntibafite ubwo bushobozi bwo kumvuguruza ;kubera ko inyandiko nshingiraho ibyo mvuga sinjye nazihimbye… Ubwo rero igisubizo bafite nta kindi, uretse kuncecekesha !

Umunyamakuru Raphaël STAINVILLE : Umva twaguhaye umwanya wo gushyira ukuri kwawe ahagaragara, kwisobanura no gusobanura intekerezo zawe… Ngarutse ku gitabo cyawe umuntu wese ashobora kwigurira, gishingiye ku bihamya nyakuri, kikaba kibumbatiye imigereka yubakiye ku ngingo zigikubiyemo, kandi iyo migereka ikaba ariyo ushingiraho ibisobanuro byawe ! Turabashimiye  na none kuba mwitabiriye, kandi muhorane ubwira bwo kujya mbere ! Murakoze Charles !

Umushakashatsi Charles ONANA : Murakoze namwe !