Aimable Karasira yavuze ko azaburana ari uko yakize

Kuri uyu wa Gatanu, Aimable Karasira, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uregwa ibyaha byo guhakana Jenoside no gukwiza ibihuha, yabwiye Urukiko ko adashobora kuburana mbere yo kuvuzwa uburwayi afite burimo diabète n’ubwo mu mutwe.

Karasira yanavuze ko bitewe n’ingaruka zikomeye yagizweho ziturutse kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ngo iyo agiye gutegura urubanza agira ihungabana,asaba kubanza gufashwa n’abaganga mbere yo kwemera kuburana.

Karasira yavuze ko azaburana ari uko yakize, ati” mushatse mwampa n’imyaka mwanteganyirije. Ko nzi ibizavamo se !”

Umucamanza ariko yavuze ko urubanza ruzaba, kuko rumaze gusubikwa inshuro umunani zose.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 18 Ugushyingo 2022.