Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya yakoraga muri ministeri y’itangazamakuru yatanze ubuhamya bushinja

Félicien Kabuga

Ku munsi wa kabiri wo gutanga ubuhamya, umushinjacyaha yazanye ibimenyetso bine: Icya mbere ni ifoto iriho abari bitabiriye inama yo ku itariki ya 10 mu kwezi kwa kabiri 1994, ivugwa ko yabereye muri Ministeri y’itangazamakuru. Abo baba barimo na Felisiyani Kabuga. Umutangabuhamya yasabwe kuvuga niba hari abo amenyamo mu bakoraga muri minisiteri nawe yakoragamo.

Ikimenyesto cya kabiri ni amagambo yavugiwe kuri Radio RTLM n’umunyamakuru Habimana Kantano watangazaga amazina yabo yavugaga ko ari abanzi b’igihugu. Umutangabuhamya, avuga ko nyuma y’ayo makuru ya RTLM abantu babiri, Zacharia Serubyogo, wari umucuruzi ukomeye i Cyangugu kimwe n’uwitwa Andreya Gasesero, bishwe.

Umushinjacyaha yashyizeho kandi amagambo yavuzwe na Hitimana Noheli nawe wakoreraga RTLM kugirango urukiko ruyumve. Yatunganga agatoki uwitwa Nkundabakuze Fidele yitaga “umuhutu utumva, utibuka”, nyuma akaza kwicwa.

Ikindi kimenyetso ni indirimbo yaririmbwe n’Umunyamakuru Habimana Kantano, ahimbawe, yishimira ko “Abatutsi yitaga Inkotanyi bashize “. Intero y’iyo ndirimbo iragira iti:”Nimuze twishme nshuti, Inkotanyi zashize, Imana ntirenganya”.

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko hari abandi bantu benshi barimo abagore bari barahungiye mu musigiti wo kwa Kadafi bishwe nyuma y’amagambo yavugiwe kuri RTLM. Umushinjacyaha yasabye perezida w’urukiko ko ibyo bimenyetso byashyirwa mu kirego

Uwunganira Kabuga yagize umwanya wo kubaza umutangabuhamya mu ibaza rinyomoza.

Maitre Emmanuel Altit yabajije umutangabuhamya wiswe “KAB05” aho yari mu kwezi kwa kane 1994 n’ukuntu yaje kugera mu karere kari kafashwe n’Inkotanyi. Umutangabuhamya yashubije ko yihishaga aho yari atuye ku Kacyiru nyuma akaza guhungira muri Hotel des Mille Collines.

Ati: “Nahavuye. njya I Gikondo n’I Kabuga mbere yo kugaruka iwanjye ku Kacyiru Inkotanyi zimaze gufataa Kigali”. Yabajijwe kandi ishyaka yarimo mbere ya 1994, avuga ko yari muri MDR yari yegamiwe kuri umwe mu bayobozi bayo Faustin Twagiramungu. Abajijwe ishyaka arimo magingo aya, asubiza ko ari umuyoboke w’iIshyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda.

Uwunganira Feliyani Kabuga yamubajije gusobanura ijambo Inkotanyi avuga ko Inkotanyi bisobanura “ Umuntu uhora aharanira kugera ku mugambi we, kandi akagera ku bintu byiza”. Ayo ni igisobanuro yatanze.

Bamubajije ukuntu yahigwaga kandi ari umuhutu, asobanura ko ababyeyi be bavuye ku Gikongoro mu nzara ya Ruzagayura bagasuhukira i Cyangugu, bakaza gufata ubwoko bw’Abahutu, ariko avuga ko abantu batabyemeraga kandi ko yatetejwe, ko n’abavanidimwe be bishwe muri Jenoside.

Umutangabuhamya yakoraga muri ministeri y’itangazamakuru

Umutangabuhamya yabwiye urukiko ko yari ashinzwe kumenya ibyanditswe n’ibinyamakuru byigenga ndetse n’ibyavugiwe ku maradiyo yigenga. Yavuze ko yari ashinzwe guha raporo buri munsi minisitri ushinzwe itangazamkuru, kugirango bamenye ko nta kinyamakuru gihitisha inyandiko zihembera urwango mu Banyarwanda.

Uwunganira Kabuga yabajije kandi umutangabuhamya niba Minitsrei y’itangazamukuru yarigeze igira impungenge ko Radio Muhabura yari ifitwe na FPR-Inkotanyi yashobora guhitisha mu biganiro byayo amagambo arimo ubutagomdwa kandi ahembera urwango. Aha yashubije ko yumvaga cyane RTLM, kubera ko yo yari ifitanye amasezerano na minisieri kandi yemerewe gukorera mu Rwanda. Ati ariko Muhabura sinari nyifite mu nshingano kubera ko itari yemewe n’amategeko ya Leta y’u Rwanda.

Ku nshuro ya gatatu, Felisiyani Kabuga ntiyari mu rukiko, nta n’ubwo yakurikiranye urubanza ku ikoranabuhanga nkuko yabigenje kuwa gatatu. Akomeje kugaragaza ko adashaka umwunganira Umufaransa Emmanuel Altit, we yifuza gusimbuza umunyamerika Peter Robinson. N’ubwo atitaba urukiko, urubanza rwe ruzakomeza, kuwa kabiri w’icyumeru gitaha. Umutangabuhamya “KAB05” azongera kwitaba urukiko, hakomeze ibaza rinyomoza, riyobowe n’umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Felisiyani Kabuga.

VOA