“AKAMASA KAZAMARA INKA KAZIVUKAMO”

Gallican Gasana

Mbibarize mwe mukiriho kuko abishwe bo barigendeye! –

Hasigaye iki ngo mubone ko Akamasa muhishira kazarekeraho ari uko katumaze?

– Hasihaye iki ngo dutobore tuvuge tureke kuba ba nyamwigendaho?

– Hasigaye iki ngo tubone ko kwagaza akamasa bitaturinda umugeli wako?

– Hasigaye iki ngo tureke kuba inkomamashyi!

« Quand ils sont venus chercher les communistes, je n’ai pas protesté parce que je ne suis pas communiste.
Quand ils sont venus chercher les Juifs, je n’ai pas protesté parce que je ne suis pas Juif.
Quand ils sont venus chercher les syndicalistes, je n’ai pas protesté parce que je ne suis pas syndicaliste.
Quand ils sont venus chercher les catholiques, je n’ai pas protesté parce que je ne suis pas catholique.
Et lorsqu’ils sont venus me chercher, il n’y avait plus personne pour protester. » MARTIN NIEMÖLLER

Iyo witegereje impfu zidasobanutse zisigaye zibasiye abanyarwanda muri iyi minsi; hari bamwe bakwibeshya ko ariyo zigitangira kubaho! Oya!

Imyaka ibaye myinshi abanyarwanda bicwa mu bwiru cyane cyane bazizwa kutunva ibintu kimwe n’Akamasa. Icyahindutse Ni uko akamasa gasigaye noneho kikanga n’ibyegera byako!

Kikanga n’abagakomeye amashyi ubutitsa! Nabo noneho kabadutsemo, karica igihumeka cyose.

Koko duceceke turebere, ntihazasigare nuwo kubara inkuru? twemere abatarishwe n’interahamwe turangizwe n’Akamasa?!

In the End, we will remember not the words of our enemies, but the silence of our friends. Martin Luther King, Jr.

Gallican Gasana