Boniface Benzinge yatangije Petition yo gusaba ko Umwami atatabarizwa i Rwanda

Umwami Kigeli V Ndahindurwa n'uwari umukarani n'umuvugizi we Boniface Benzinge

Nyuma y’amasaha make hasohotse itangazo ryavugaga ko umwami Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa aho yimiye ni ukuvuga i Mwima i Nyanza ariko ntibavuge igihe bizabera.

Abashyize umukono kuri iryo tangazo ryandikiwe i Washington DC bakaba bari Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo. Ubu noneho ibintu bisa nk’ibyahindutse ukundi.

Umukarani w’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse akaba yari n’umuvugizi we Boniface Benzinge yatangije igikorwa cyo gusaba imikono abantu ngo yamagana ko umwami yatabarizwa mu Rwanda. (Petition)

Iyo Petition iragira iti:

“Abanyarwanda benshi baribaza impamvu Kagame akeneye Umwami atakiriho, ubundi kandi umwami yasabye kamarampaka kugirango atahe hamwe nizindi mpunzi ziri hanze Kagame arayimana.

Umwami yasabye ko azatabarizwa hanze yu’Rwanda akazataha aruko abanyarwanda bose batashye none Kagame arakoresha umuhisi numugenzi ngo bamufashe gucyura umugogo w’umwami.

Banyarwanda Banyarwandakazi nimusinye petition abemera ko umwami atabarizwa hanze kugeza amahoro abonetse nkuko aricyo cyifuzo cye.”

Mushobora kubona iyo Petition mukoresheje uyu mushumi>>>

The Rwandan

4 COMMENTS

  1. Mes frères et soeurs rwandais,

    Notre Roi Kigeli V Ndahindurwa est parti dans l’Au-delà. Nous lui souhaitons un nouvelle et bonne vie en Dieu Créateur. Dans ce monde certainement il a été aussi humain comme nous: il a été fort, courageux… mais aussi faible. Reconnaissons seulement son grand désir de voir un Nouveau Rwanda où tous les Rwandais, tutsi, hutu, twa… partagent les mêmes aspirations, la même joie d’être rwandais au Rwanda. Tel est son testament qui doit marquer notre mémoire! Chacun de nous peut nous partager ce qui l’a retenu de ce Père du Rwanda.

    Je suis en train de lire dans des media des disputes qui n’honorent la mémoire de ce grand homme: d’un côté Muzehe Boniface Benzinge nous dit que ce serait mieux que notre Roi soit enterré aux Etats-Unis, que d’ailleurs est relève de son voeu profond; de l’autre côté la famille de sang (notammment des Mukabayojo) veut que le Roi soit enterré à Mwimwa, au Rwanda. Notre Roi n’est plus là pour trancher, tirer la conclusion sur ce qui doit être fait ici et maintenant. Et nous n’allons pas organiser un référendum pour savoir ce qui doit être fait pour plusieurs raisons que je ne peux pas énumérer ici. Je propose ma petite position: au Rwanda il y a onze millions de Rwandais qui, s’ils le veulent, peuvent rendre le dernier hommage à Kigeli V. A l’étranger, je ne sais pas si on peut même arriver à cinq millions de Rwandais capables de le faire. Pour le bien d’un plus grand nombre de Rwandais, Kigeli V peut être enterré au Rwanda, surtout que les autorités de Kigali assurent qu’elles peuvent offrir leur contribution pour que cette cérémonie se passe bien. Tel serait un dernier et grand hommage à rendre à notre Roi. Tel serait aussi – qui sait? – une occasion de nous ressaisir nous tous et nous dire: après Kigeli V, devons-nous continuer à vivre comme si de rien n’était?

    Travaillons afin que le désir profond de notre Roi de voir le Rwanda unifié et réconcilié avec lui-même devienne une réalité sur toutes les collines du Rwanda.

    RIP

  2. Besinge areke kubeshya abanyarwanda! Kera abantu bemeraga ibyabuzwe gusa nta nyandiko kuko twagenderaga kuli tradition orale; ubu turi muli 2016, n’ubwo umuco itahinduka ariko hari byinshi umuco wakira ukabyongera mu ndangagaciro zigendanye n’igihe tugezemo, for instance, inyandiko iriho imukono ni ngombwa kugira ngo abantu bemere ibyo avuga – umwami yari azi kwandika, yari azi ko umunsi umwe azava kuli iyi si, rero nta mpamvu atari gusiga inyandiko ivuga icyofuzo cye. Naho ubundi I doubt Besinge’s credibility.

  3. Inyandiko se irusha ijambo yivugiye rivuye mukanwa ke inyandiko umuntu yayihimba ariko ijambo ntawavuga nkawe
    cyangwa ase nawe ikindi kandi ntafamily ntamunyarwanda wohanze ufite uburenganzira urutse Benzinge wenyine wamurwanyeho mwese mwaramutereranye

Comments are closed.