Akarengane hose muri byose / Gutegeka abantu ubagaritse

Me Bernard Ntaganda

Umunyapolitiki Me Ntaganda Bernard aravuga ko akarengane ari kenshi mu Rwwanda, kandi kakaba kaboneka mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu.

Maitre Ntaganda Bernard, agaruka ku mikorere y’ubutabera idatanga ubutabera buhamye, agaruka ku bukungu b’igihugu avuga ko budasaranganywa, avuga ko abantu bashonje mu gihe Leta ishishikajw eno kubaka amazu n’imihanda, kandi ko hafatwa ibyemezo bibangamiye Abanyarwanda, ibi byose akabibona nk’akarengane gakwiye gucika.

Ntaganda yunga mu ry’abavuga ko Rwanda uburenganzira bw amuntu buhonyorwa, akavuga ko ibi ari kimwe mu bitera ubuhunzi kuri bamwe, babona byanze bagahitamo guhunga by’amaburakindi ngo bakize amagara yabo. Cyakora ku ruhande rwe, yemeza ko atazigera ahunga igihugu, ko ahubwo azakomeza guhangana n’akarengane.

Me Ntaganda Bernard avuga ko yamagana politiki ya FPR irangwa no gusisibiranya, no guhakabna ukuri kose, politiki yita iya ba Rwabuzisoni. Mu magambo ye, avuga ko FPR itegeka abantu ibagaritse, ibi akaba atazaceceka abona bitarahinduka.

Mu bijyanye n’impinduka, ahakan agukorana n’imitwe yitwaje intwaro, akavuga ko inzira ye ari impinduka inyuze mu nzia y’amahoro.