RWANDA: ROHO Z’ABAHUTU BISHWE NTIZIRATUZA!

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Ubusanzwe u Rwanda ni igihugu cyiza cyitirirwa imisozi yacyo myiza, kikitwa Igihugu cy’Imisozi Igihumbi ; ariko na none ni igihugu cyagize akaga inshuro agahumbagiza kubera amateka yacyo mabi yagiye aba intandaro y’ubushyamirane bwabyaye guhangana no kwicana by’amoko y’Abanyarwanda. Imyaka ya 1990-2000 yanditse amateka mabi muri uko gushyamirana kw’Abahutu n’Abatutsi. Usibye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi,  ubwicanyI Leta yiyise iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda ya Kagame Paul yakoze ibishoboka byose bukitwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari urundi ruhande rw’ubwo bwicanyi rwabayemo itsembatsemba ry’Abahutu umuntu atatinya kwita Genocide nabwo butangwaho imbaraga nyinshi na FPR kugira ngo bucecekwe, cyangwa bugaragazwe uko ibishaka. Reka dusure hamwe mu hantu habereye ubwo bwicanyi bw’abahutu

Itaburura ry’imibiri y’Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi mu 1994, ryagaragaye mu kwezi kwa Mata 2021, mu Karere ka Rulindo, ntabwo ryatunguranye, kubera ko « ibyakozwe ntaho byagiye ». Icyatunguranye ahubwo muri icyo kibazo, ni imyitwarire igayitse ya Leta y’u Rwanda muri uko kugaragara kw’imibiri y’Abanyarwanda. Leta ya FPR yagaragaje ivangura ry’imirambo rishyira ku karubanda sisitemu yayo ishingiye ku ivanguramoko. Iyo myitwarire igayitse yongeye kubyutsa ikibazo cy’itsembatsemba ryakorewe Abahutu, kitajya kivugwaho cyangwa cyabaye akavumburamashyiga mu Rwanda. Hari abibaza niba ubutegetsi bwa FPR buzakomeza kugaragaza isura ya kinyamaswa ku bahutu bishwe nayo kugeza ubwo bwanga no kubashyingura cyangwa se niba umunsi uzagera, ubwo butegetsi bukareka kuba ingoma y’abidishyi, bukemera ibikorwa bigayitse byakozwe n’ingabo za APR nk’uko  umwami wabwo Kagame Paul asa n’uwabyemeye. Abandi bakavuga ko kwemera ubwicanyi bw’Abahutu byaba ari uguca ukubiri n’ikinyoma FPR yimitse, ndetse bikaba byaba intangiriro  ya politiki nyayo y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ; cyangwa se bikaba intangiriro y’ukuri n’ubutabera bwakomeje gukomwa mu nkokora ndetse n’ihererezo ry’ubutegetsi bukijojoba amaraso y’inzirakarengane. Ubutwari butarimo amacabiranya bw’abaturage ba Rulindo, bareze ku mugaragararo FPR kuba yarishe ababyeyi n’abavandimwe babo ni intangarugero ; imyitwarire y’aba baturage ikaba yasabwa n’abandi bose bityo bakagaragaza aho abantu babo biciwe, bakajugunywa bunyamaswa. Ngicyo igitumye ngira ngo nongere mbagerere aho FPR yatsembeye Abahutu, hamaze kumenyekana, bigaragara cyane ko ari agasongero nk’izu nini itagaragara!

Mbere yo gufata Kigali: Kwica bigamije guhungeta abaturage!

Iyo uvuze jenoside yo mu Rwanda, abaturage bo mu majyaruguru y’u Rwanda nta kindi batekerezaho uretse itsembatsemba ry’Abahutu ryakozwe n’ingabo za FPR. Ibi ntibijye bifatwa nko guhakana jenoside nk’uko bamwe babikeka cyangwa byagaragara. Mu by’ukuri, ubwicanyi aba baturage babonye ni ubwakozwe na FPR-Inkotanyi, kuva tariki ya 01/10/1990. Ibi bikaba bikomoka ku bintu bibiri by’uruhurirane kuri aka karere: ikintu kimwe gishingiye ku mateka, ikintu gishingiye aho gaherereye. Amateka y’u Rwanda agaragaza ko aka karere k’amajyaruguru y’u Rwanda katari gatuwe n’Abatutsi benshi mu 1990, kuko bakimuwemo kera, bajya gutuzwa muri za peyizana zo mu burusirazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda  ku mpamvu z’umutekano wabo. Naho ku byerekeye aho aka karere gaherere, ni akarere gahana imbibi n’igihugu cy’Ubuganda, aho Inkotanyi zateye zituruka zigakomeza kuhagira indiri yazo. Ubwicanyi bwibasira abasivili b’Abahutu mu maperefegitura ya Ruhengeri na Byumba bwagaragaye mu ntangiriro z’intamabara y’Inkotanyi kurusha ahandi mu gihugu. Muri rusange uduteroshuma kwica abahutu bakomeye bashyigikiye Leta, tugamije kubahungeta cyangwa kubasembura ngo bivumbure kuri Leta twabaye twinshi muri utu duce tw’imirwano hagati ya 1990-1994. Nguko uko abaturage, b’utwo duce, hafi ya bose b’abahutu bituwe umujinya na FPR igizwe n’Abatutsi bashakaga gufata ku bw’uruhembe rw’umuheto igihugu, byongeye bamwe muri bo bari bafite ingengabitekerezo yo kurimbura Abahutu. 

I Byumba rero nta bundi bwicanyi bazi uretse ubw’abahutu ibihumbi bydnshi biciwe muri sitade ya Byumba n’ahamdi hantu hatandukanye hafi y’umujyi wa Byumba. Iri tsembatsemba ry’i Byumba ryavugishije menshi abaturage b’I Byumba mu Nkiko Gacaca aho bumvaga ko ababishe bakwiye kuzanwa muri Gacaca kuko n’ubusanzwe niko byari biri mu itegeko rya Gacaca. Bamwe mu Bakozi mu nzego za Leta, ndetse n’Inyangamugayo z’Inkiko gacaca ubwazo, barahanwe kubera ko bumvaga ko ikibazo kibareba ari icy’abiciwe muri sitade ya Byumba. Madamu MUKANTAGANZWA Domitille, wayoboye Gacaca, azi imbaraga zakoreshejwe i Byumba kugira ngo iyo myitwarire yo kutunga agatoki Leta ihinduke. Aho i Byumba abaturage bakuwe mu ngo zabo babeshywa ko batumiwe mu nama muri sitade ya Byumba. Nyuma yo gutandukanya Abahutu n’Abatutsi, Abatutsi basabwe gusubira mu ngo zabo naho Abahutu baraswa urufaya. Imibiri y’abishwe yagiye irundwa mu byobo. None ngaha hashize imyaka 27, ariko ibibazo bikomoka kuri ubwo bwicanyi buracyagaragara: imfubyi ziracyaririra ababyeyi bazo zitacyibuka neza amasura, abapfakazi bo baheranywe n’ishavu n’agahinda! Mu minsi ishize, umugabo w’imyaka 29 witwa Shyaka Gilbert yavuze ko umuryango we watakaje abantu bagera kuri 40 mu bw’icanyi bw’i Byumba. Kubera ubwo bwicanyi, bwahitanye se akiri umwana w’imyaka 2, yabayeho nabi, atakaza icyizere muri ejo hazaza. Mu gihe abasore bangana nawe b’Abatutsi bahabwaga na Leta ubufasha bwose ngo bategure ejo hazaza habo, we yize amashuri abanza gusa, avamo kugira ngo undi mwana wo mu muryango yige. Kuko imfubyi z’Abahutu zari zarajugunyijwe MINALOC (Bitwaga aba MINALOC), bagahabwa ku bwa burembe amakayi yonyinei, mu gihe imfubyi z’Abatutsi bafashwaga na FARG, bagahabwa ibyo bashaka byose, bagahitamo n’ibigo bashaka kwigamo! Shyaka Gilbert, ababazwa cyane ariko n’uko nyina yabayeho nabi kandi ari umututsikazi, wiciwe umugabo ku manywa y’ihangu. Uyu nyina yajugunywe ubugira gatatu. Umuryango akomokamo waramwanze ngo yashatse mu bahutu, kandi ubwo uwo muhutu bavuga yarapfuye; naho umuryango yashatsemo nawo uramwanga ngo Inkotanyi, Abatutsi benewabo, zabiciye umwana. Ikibabaje cyane ariko ni uko na Leta, nayo, yamujugunye, ubu akaba yaramenyereye kubaho mu bukene butavugwa mu marira adashira. Yirirwa yisekerwa n’abavandimwe kuko bo bashakiye mu Batutsi, bubakiwe amazu meza, bahabwa byose, mu gihe we akaruri arimo agakesha amaboko ye. Shyaka Gilbert avuga ko yandikiye Perezida KAGAME Paul kugira ngo asandare, avuge ako gahinda n’intimba bimuri ku mutima, anamubaze icyo ubumwe bw’Abanyarwanda buvuga mu gihe nyina yajugunywe na Leta yakagombye kumufasha. Iby’i Byumba ni kimwe n’ibyo mu baturage b’icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri cyane cyane mu bice bituriye umupaka n’Ubuganda, byahoze ari ’amakomini ya Butaro, Kidaho, Kinigi n’iy’umujyi ya Kigombe, batazibagirwa ibyo igitero cyo kuwa 8 Gashyantare 1993 cyakoze. Iki gitero cyateguwe neza na FPR, kigakorwa kirenga ku masezerano yo guhagarika imirwano yari yasinywe hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda, cyafashe umujyi wa Ruhengeri, kimanuka imisozi ya Tumba, maze gifunga umuhanda wa Ruhengeri-Kigali, wandikwamo « Agace ka FPR » mu birometero bitarenga 40 by’umujyi wa Kigali. Iki gitero cyatsembatsembe abahutu batabarika.

Abasirkare ba APR, bavuye mu mujyi wa Ruhengeri vuba na bwangu ariko basiga bawuyogoje wuzuye intumbi z’abantu bakaswe imitwe, baciwe amaguru n’amaboko. Ubwo mu byaro bya za Kidaho ku mupaka w’Ubuganda, byari imiborogo. Inama ahitwa Nyagahinga yaguyemo abantu barenga 500. Iki gitero cyakoranywe ubugoma butagira uko bwita, bwatumye abaturage bahunga ibyaro byabo, barangara basiga imyaka yeze, bajya kwicirwa n’inzara mu nkambi z’akaga gakomeye, za Nyacyonga mu marembo ya Kigali, Cyabingo na Mukingo n’ahandi. Izi nkambi ntizizibagirana mu mitwe y’imiryango y’abagiraneza yari ikiri mu Rwanda. Mbere gato y’icyo gitero cya karundura cyiswe icyo guhana Leta y’u Rwanda, agateroshuma gakozwe n’abakomando  ba FPR bazi kwica, mu duce twegereye umupaka w’Ubuganda. Icyahahamuye abantu ni uburyo bwo kwica FPR-Inkotanyi yakoresheje. Umugabo witwa KANYAMIHIGO Callixte, wari Perezida wa MRND muri komini ya Kidaho, yaciwe umutwe ujya kujugunywa kure. Yari agiye gushyingurwa nta mutwe ariko uboneka ku bw’amahirwe. Iyo wari wajugunywe kure. Ishyingura rye rishobora kuba imwe mu mpamvu z’irigiswa rya Musenyeri NIKWIGIZE Phocas wari Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri, ubwo yatahukaga avuye mu nkambi za Zayire, kuko yagiye kumushyingura, bityo rero akaba yari umutangabuhamya wiboneye ubugome bwa FPR. Muri ako gateroshuma kagamije kwica no kwibasira abanyamuryango ba MRND, KANYAMIBWA Charles yicishijwe agafuni we n’abagore be batatu n’abana bagera mu icumi. ; naho goronome Andereye ajugunywa mu muhanda nyuma yo kumukata umuhogo, aho ni mu Rugarama.

Nyuma y‘uko FPR yibwirije ubwayo gusubira inyuma mu birindiro yahozemo mbere y’icyo gitero cyakoze amahano, hashyizweho agace katarangwamo imirwano bita mu gifaransa « Zone tempo ». Aka gace kagombaga kugenzurwa n’Itsinda ry’abasirikare badafite aho babogamiye rya LONI (GOMN). Ariko kubera ko bigoranye kugenzura inyeshyamba, kurusha ingabo za Leta, ako gace kabaye aka FPR. Maze rero si ukwica abahutu FPR yiva inyuma, yica umuhutu wese ujijutse cyangwa ucuruza kugira ngo isigarane injiji gusa zo gukora imirimo y’amaboko. Muri icyo gihe nibwo umucuruzi witwa NKABURA Jean yiciwe iwe mu Rugarama ; nibwo umwarimu witwa Zimulinda Fidèle yishwe urwagashinyaguro kuko yakuwemo amaso yicwa n’inzara azerera hafi y’umupaka w’Ubuganda. Ariko ishyano ryakozwe muiri ako gace ka Zone Tempo ryagaragaye muri 2018 ubwo hagaragaraga icyobo kirimo imibiri y’abahutu bagera kuri 50 bishwe na FPR-Inkotanyi. Ni muri santere y’ubucuruzi ya Kidaho, Umurenge wa Cyanika mu Karere Burera, mu kibanza cya Gasaza Musabyimana Alfred Maximilien, ubwo abubatsi bavumbuye iyo cyobo.kirunzemo abantu. Imibiri imwe abari aho bashoboye guhita bamenya ba nyirayo harimo uwa SEBIRYO, wari ushinzwe urubyiruko muri Komini Kidaho, ariko warebye hafi akizera Inkotanyi, bityo yanga guhungana n’abandi, undi ni umusaza SEMBEBA. 

Abayobozi b’Akarere ka Burera, bahise bahuruzwa, nabo barahurura, ariko ikigamijwe ari ukuburizamo, amagambo yose ashobora kuvugwa no gucecekesha abashobora kwifuza gutwara imibiri y’ababo ngo bajye kuyishyingura mu cyubahiro. Imibiri yafashwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ijya guhambwa nk’aho itagira ba nyirayo n’abakarani ngufu, ahantu hagizwe ibanga ariko hafi y’ikiyaga cya Burera. Hari n’abadatinya kuvuga ko yaba yarajugunywe mu kiyaga. Naho abari batangiye gutera hejuru basaba imibiri y’ababo, bahawe gasopu, basabwa gufunga iminwa

Ngizo impamvu zituma abaturage bo mu majyaruguru y’u Rwanda usanga bazi gusa ubwo bwicanyi bwakorewe Abahutu, bo batanatinya kwita Jenoside yakorewe Abahutu.  Kubwira rero abo bantu babaye muri iyo ntambara yabatwariye abantu, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe mu midugudu yabo nta Mututsi wishwemo, nyamara buri muryango wariciwe umuntu n’Inkotanyi bakicwa bazira ko ari abahutu ; kwangira abo bantu gushyingura ababo babonetse nk’uko byabaye i Burera, ahubwo bakajya kujugunywa iyo batazi ; ibyo bikorwa abo baturage babifata nk’aho Leta yica uburenganzira bw’ikiremwamuntu ariko by’umwihariko bakabibonamo ibikorwa by’ivanguramoko rikabije.

Uretse uduteroshuma tw’abakomando ba FPR tugamije kwica cyangwa gutera ubwoba, ariko cyane cyane ibyabaye mu gitero cyo kuwa 08/02/1993, ubundi bwicanyi bw’i Byumba na Ruhengeri bwose bwakoze ku buryo bumwe : abaturage babeshywaga ko bagiye mu nama nyuma bakamishwamo urusasu. Ubu bwicanyi bwatumye ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi kigira ubukana bityo. Ibintu byose byashoboraga gutera umwiryane mu baturage byari bihari, ku buryo twavuga ko hari amashara yumye cyane, habura gusa igishashi cy’umuriro ngo agurumane. Icyo gishashi nacyo cyakongejwe na FPR: iyicwa rya Habyarimana Yuvenali

Nyuma yifatwa rya Kigali : Ikirura mu mukumbi w’intama!

Nyuma y’iyicwa rya Habyarimana Yuvenali no gukwira imishwaro kw’ingabo za Leta kubera igitutu cy’ibitero bikomeye bya FPR, habaye ikintu kimeze nk’imperuka mu Rwanda. Nk’ikirura kiri mu mukumbi w’intama, FPR yayogoje ibyaro mu bwicanyi buteguwe. Abahutu nta wo kubarengera wari uhari, bityo bagombaga kwishyura ibibi byose byagerekwaga kuri Leta yabo yari imaze gutsindwa. Kugira ngo bitazayitirirwa, FPR yatanze amabwiriza, ireka Inkotanyi zibishaka kwihorera : nibwo habaye guhorera Abatutsi bishwe muri iyi ntambara y’amoko. Nguko uko u Rwanda rwageze mu kintu kimeze nk’imperuka. Ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi, hiyongeyeho itsembatsemba ry’abahutu n’ingoma nshya y’Abatutsi. Ariko FPR yo yakoze ubwicanyi muri gahunda. Bityo kugira ngo iryo tsembatsemba ritamenyekana, FPR yashyizeho aho guhuriza imirambo i Masaka ya Kigali na Gabiro mu Kigo cya Gisirikare, bityo imirambo yose yakuwe ahabereye ubwicanyi bw’indengakamere mu gihugu, igapakirwa mu makamyo ikajya kurundwa aho ngaho, igatwikwa cyangwa igacukurirwa ibyobo na za tingatinga ziturutse mu Buganda. Itegeko ryihariye ryari ryaratanzwe: kutagira umuhutu n’umwe w’umunyabwenge, utari umukada usigara! Uretse nyine ubwo bwicanyi bwabaga bwatanzweho amabwiriza n’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare, hari n’ubwakozwe  n’abantu ku giti cyabo, harimo n’abakomeye. Urugero rumwe gusa mu zirenga igihumbi ni urwa Jenerali KARENZI KARAKE: yicishije abantu benshi muri segiteri ya Kabare muri Komini yavukagamo ya Buringa, ngo ahorera, nk’uko yabivuze, umuvandimwe we Kayigi François wiciwe i Kigali muri Mata 1994! 

Ubwicanyi bw’abantu benshi bwakorwaga buri gihe hakoreshejwe uburyo bubiri. Uburyo bwa mbere kwari ugukoresha inama za nyirarureshwa noneho abantu bakarobwa mu bandi hakurikijwe amalisiti yabaga yakozwe n’abakada ba FPR  cyangwa se Abatutsi bamwe barokotse Jenoside. Ubwicanye bw’indengakamere bukaba bwarabaye mu gihugu hose, uhereye ku bihumbi byiciwe mu Ishuri rya Mutagatifu Andereya i Kigali. Amakuru yagizwe ibanga rikomeye akaba ari uko imibiri y’abo Bahutu biciwe mu Ishuri rya Mutagatifu Andereya i Kigali, ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi i Kigali. Ibyo FPR ikaba yarabikoze igira ngo ibeshye imiryango itabara abari mu kaga, ivuga ko iyo mibiri ari iy’Abatutsi. Ibi bikaba bigaragaza ko FPR nta kuyibeshyaho, iyo bibaye ngombwa kurengera inyungu zayo, n’ibidashoboka birashoboka! Reka dukomoze ku bwicanyi bw’abanyepolitiki b’abahutu nka GAPYISI Emmanuel, BUCYANA Martin, GATABAZI Félicien, RWAMBUKA, INGABIRE Alphonse (Katumba), MUTOMBO Joseph , bwose bwakozwe na FPR n’udutsiko twari tunyanyagiye mu gihugu twayoborwaga ka KARENZI KARAKE. Hari uyobewe se ubwicanyi bwa Kibeho muri mata 1995 bwayobowe na Jenerali IBINGIRA. Ubwo bwicanyi bwahitanye Abahutu 8.000 kugeza 10.000. IBINGIRA yaciriwe urubanza tariki ya 19/12/1996, kuri ubwo bwicanyi, ariko urubanza rwari ikinamico, byongeye nta gihano na kimwe cyamufatiwe yakoze.

Ubwicanyi bw’Abasenyeri 3 ba Kiliziya Gatulika bwakozwe na FPR tariki ya 5Kamena 1994 ni ikimenyetso ntasubirwaho kigaragaza akaga gakomeye k’umuvu w’amaraso igihugu cyarimo. Abo Basenyeri ni Musenyeri Nsengiyumva Visenti, Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Nsengiyumva Tadeyo, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda na Musenyeri Ruzindana Yozefu Umushumba wa Diyosezi ya Byumba. Kuri ubwo bwicanyi, Colonel Frank MIUGAMBAGE yakoze agatangazo ka nyirarureshwa, kavuga ko habayeho ukwibeshya kubabaje mu iyicwa ry’abo Basenyeri n’ingabo za FPR. None se niba koko harabayeho kwibeshya, kuko kwibeshya bibaho, ni ukubera iki FPR yabujije ko abo Basenyeri bashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye?

Urwitwazo rudashinga: abacengezi bo muri 1996-1998

Imyaka ya 1996-1998 nayo yabayemo amarorerwa nk’iyayibanjirije. Ubwicanyi bwarongeye bufata intera ikomeye. FPR yongeye kwiha umurimo ruvumwa wo kwica abanyabwenge bose b’abahutu, bari barimo guhunguka bava mu nkambi za Zayire,  aho bari barayinyuze mu myanya y’intoki. Kuri icyo cyaha cyo kuba umuhutu w’umunyabwenge, ubundi cyari gihagije kugira ngo umuhutu yicwe, hiyongeyeho noneho urwitwazo rudashinga rw’abacengenzi. Abahutu bose bari muri Zayire bafatwaga nk’abacengezi! Byari ngombwa rero kwica abacengezi. Imirwano yo kurwanya abacengezi yari iyobowe na Faustin Kayumba Nyamwasa. Twibutse ko mu gihe cy’urugamba rwa FPR, Kayumba Nyamwasa yakoboraga DMI, byagaragaye ko urwo rwego rwijanditse mu bikorwa byo kwica abahutu aho banyuraga hose. Hakaba hari harashyizweho ibigo bibiri byo kurundamo imirambo y’abahutu, Masaka ya Kigali, na Gabiro yo mu Mutara. Aha niho imirambo y’ubwicanyi bwose bwo mu gihugu yajyaga, twavuga nk’imirambo ya Kibeho mu 1995 ndetse n’iya Kigali mu mpera za 1998, aho FPR yishe abantu babarirwa mu bihumbi bazira ko ngo bari baje gutera Kigali nyamara ari abaturage babaga baje gushakira ubuzima i Kigali ndetse n’umutekano mute mu majyaruguru. Perefegitura za Ruhengeri, Gisenyi na Gitarama, zahatakarije abantu benshi.

Ni muri icyo cyiswe intambara y’abacengezi imiryango myinshi yarimbukiye. Reka dusure hamwe mu habereye ubwicanyi. Reka duhere Rulindo, mu Gahoteli gato kari ku muhanda Kigali- Ruhengeri kitwa Pensez-y. Muri ako Gahoteli, FPR yiciyemo abantu bagera mu ijana barimo kwirebera umupira w’igikombe cy’isi cya 1998. Ubwo bwicanyi bwageretswe ku bacengezi. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’icyo gihe, Sheikh Abdul Karim HARERIMANA, yirengeye ingaruka zikomeye zose, atunga agatoki ingabo za APR. Icyo kibazo cyashyinguranywe n’abo cyahitanye, nta rubanza na busa rubaye. Reka mvuge ku buryo bwihariye irimburwa ry’umuryango w’umukateshisiti witwaga BYUMA n’iy’abavandimwe be, mu byahoze ari Komini Kidaho Segiteri ya Rugarama, hafi y’isoko  n’ubu ryitwa Rugarama, ubu ni mu Karere ka Burera. Hari kuwa gatandatu, umunsi ubusanzwe iryo soko rizamo n’abaganda n’abanyekongo rigakubita rikuzura. Hakoreshejwe ya mayeri yo kwitirira byose abacengezi, Abasirikare ba FPR bateje akavuyo mu isoko, bararasa, abaturage bariruka, barasahura. Ako gatsiko k’abasirikare ba APR, kateje akavuyo mu isoko kahise kava vuba na bwangu mu isoko kazamuka kagana ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura. Abaje bavuga ko baje gutabara, baje nyuma gato maze bakora igisa no gukurikira abari biswe abacengezi, barasa n’abandi nabo babasubiza; ariko bagarukiye mu nzira.

Gahunda yari yatunganyijwe. Hari hasigaye kumenya igikoko cyagombaga kwicwa. Muri uwo mugoroba habayeho kurimbura umuryango wa BYUMA n’iy’abavandimwe be, umugambi washyizwe mu bikorwa na Liyetona GASANA Aloys, umwicanyi ruharwa wicaga abantu abita abacengezi, akazana imirambo mu nama! Urwitwazo bavuze ntabwo rushinga. Kuko bavuze ko uwo muryango ufite abana mu bacengezi ngo none uwo muryango wishwe n’abacengezi. Amateshwa n’umwana w’imyaka itanu atakwemera! Ubwo bwicanye bwakozwemo ubunyamaswa bukabije kuko n’umwana w’uruhinja wari ku kiriri w’umukazana wa BYUMA witwaga UWIZEYE, nawe yahawe irasiyo ye y’isasu mu gahanga! Leta yavuze ko ubwo bwicanyi  bwakozwe n’abacengezi ! Mu gitondo cyakurikiye ubwicanyi, muri disikuru ngufi cyane, RUCAGU Boniface, wabonaga nawe byamurenze yagiriye abaturage inama yo kwitandukanya n’abacengezi, bakayoboka kuko nawe yayobotse. Mu magambo ajyanye n’umuco nyarwanda, yabwiye abaturage bari bumiwe ati «  Nkarabye amaraso y’abadashaka kuyoboka ingoma y’umutware mushya w’igihugu, FPR, niba mutemeye kuyoboka nk’uko nabikoze, bazabarasa. Nkarabye ibiganza, amaraso yanyu, ntazambarweho ». Nyuma y’iyo nama ngufi, abanyamuryango batari bahitanywe n’ayo mahano, basabwe gushyingura imirambo yose uko ari 39 mu cyobo kimwe! 

Ako gace ka Kidaho kari mu duce tw’imirwano tw’amajyaruguru y’igihugu twari tuyobowe na Kayumba Nyamwasa. Ibikorwa bya gisirikare birimo imbaraga z’umurengera, byiswe ibyo kurwanya abacengezi, byashyize perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi mu muvu w’amaraso. Ni muri ibyo bikorwa, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bahunze ubwicanyi bwazagamo n’indege, bagiye kwihisha mu buvumo bwa Nyakimana mu cyahoze ari Komini Kanama. Urutare rwarabamize kuko bahise barupfundikira! Major Dr Richard Sezibera wari umuvugizi w’ingabo yaje gushinyagurira ababuze ababo yitwaje abanyamakuru avanye nabo i Kigali, ashaka kwemeza ko abaguye mu buvumo basaga 8000 bose ari abacengezi. Mu kiganiro yahaye TV5 tariki ya 03/03/1998, Faustin Kayumba Nyamwasa, yasubije nta guca hirya, ku birego ingabo ayoboye zivugwaho byo kwica bikabije abaturage. Yagize ati « Iyo mvuga kuburizamo, intego yanjye ni iyo kubahondahondera ku rungamba, si iyo kubafata. Iyo ngiye ku rugamba, ntabwo njyayo ngiye gufata abantu. Buri gihe mbwira abasirikare banjye nti mugomba kurasa mudahusha, mugomba kurekura isasu mugamije kwica, atari ugufata abantu. Ndi ku rugamba, ntabwo ndi mu kazi k’umupolisi hano. Ariko na none dufite imfungwa.. »

Ubwo bwicanyi ndengakamrere bwose burazwi, amaraporo ya za LONI, ay’imiryango iharamira uburenganzira bwa muntu, abashakashatsi bakomeye, yemwe n’ababaye abayobozi muri FPR nyuma bakayivamo kugeza no ku buhamya bw’abaturage burahagije kugira ngo ube utarenza amazo ubwicanyi bwakorewe abahutu. Ibyobo bajugunywemo biraho, biracecetse. Bitegereje ko umunsi umwe hari uzabivumbura, atabigambiriye, maze bivuge, bivugishe abantu ndetse bizure n’akaboze. Ibyo byobo birunzemo abahutu bitegereje ko abantu bifitiye imitima itagira amacabiranya, bazishyira mu kaga, rimwe na rimwe batabizi, bashake kubashyingura kimuntu. Nta kizakurikiraho kindi uretse gufungwa nk’uko byabaye kuri Meya wa Gakenke Epaphrodite, ubwo yashakaga gushyingura mu rwibutso rw’Abatutsi, imibiri yabonye ku gasozi, bikazagaragara ko ari iy’Abahutu. Cyangwa kugira ngo yivaneho icyaha cy’uko ariyo yabishe, sistemu ya FPR izashinyiriza, ikore amahano, ariko ivira mu nda, ishyingure imibiri y’abahutu mu nzibutso z’abatutsi nk’uko byakozwe ku Gisozi cyangwa se vuba aha i Gitwe.

Umuti wavura iyi roho z’itsembatsemba ryakorewe abahutu kwaba kwemera amateka y’igihugu avanzemo uko guhangana mu buzima hagati y’Abahutu n’Abatutsi, guhangana ariko aho kuba umusemburo w’’umuryango nyarwanda ahubwo kwavuyemo ubushyamirane bwabyaye ubwicanyi usanga hari ubuhishwa ubundi bukagaragazwa. Bityo gukurikirana mu nkiko abanyabyaha ku mpande zose byazatuma abavandimwe b’abishwe muri ubu bwicanyi bushingiye ku moko mu Rwanda bakora ikiriyo ndetse bakajya bibuka ababo. Icyo guhe nibwo ubwiyunge bushoboka kubera ko nta kurobanura ku bwoko, abanyabyaha bose bazaba baryozwa ibyo bakoze.