Akumiro: Leta ya Kigali yahakanye gukingira abaturage Covid-19 ku gahato

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu gihe abaturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bakomeje guhunga umusubirizo kubera gukingirwa Covid-19 ku gahato, Leta ya Kigali yarahiye ko nta muturage ukingirwa ku gahato nyamara abaturage bo bavuga ko hari n’abo bakingiye inkingo ebyiri icyarimwe.

Inkundura yo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 irarimbanije mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu bice bimwe na bimwe usanga abasikare, abapolisi ndetse na Dasso bashoreranye n’abakozi bo nzego z’ubuzima bagenda urugo ku rundi bajya gukingira abaturage mu ngo zabo ku ngufu n’inkoni rugeretse.

Ibi byatumye abaturage bamwe mu baturage kubera imyemerere ndetse no guharanira uburenganzira bwabo, bamwe bazinga utwangushye bagana iy’ubuhungiro mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.

Gusa bamwe ntibahiriwe n’urugendo kuko ibihugu bahungiyemo nka Repuburika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’uBurundi byabasubije mu Rwanda ku gahato.

“Nta muntu n’umwe uhatirwa kwikingiza Covid-19 mu Rwanda”

Tariki 13 Mutarama 2022, Ikinyamakuru cy’Abadage DW cyanditse inkuru ivuga ko ‘Abanyarwanda bahunze urukingo rwa Covid-19 basubijwe mu Rwanda.”

Bakomeza bavuga ko abanyarwanda biganjemo abo mu idini ry’abahamya ba Yehova bari mu bahunze. Ubuhamya butandukanye bw’abaturage baganiriye na ibiro ntaramakuru by’abadage (DW) bugaragaza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bukingira abaturage covid-19 ku gahato, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu ikomeje gutuma abatari bacye bahitamo guhunga.

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter, tariki ya 19 Mutarama 2022 yavuze ko ibyo DW yanditse ari ibihuha ndetse iki kinyamakuru cyagakwiye gukora icukumbura ku buhamya cyahawe n’abantu.

Yaravuze ati “DW yo ubwayo ntabwo ishobora kugenzura ubu buhamya. Ariko yatangaje ibihuha ahubwo. Kubera iki? Nta muntu n’umwe uhatirwa kwikingiza Covid-19 mu Rwanda. Ariko mu kurinda abantu benshi bakingiwe hari amabwiriza abuza ko abatarakingiwe bajya ahatangirwa serivisi zimwe na zimwe.”

Uko mbibona

Kwikingiza icyorezo cya Covid-19 ni inyungu z’uwo ariwe wese uhitamo kwikingiza uru rukingo, ariko mu Rwanda ubona atariko bimeze ukurikije imbaraga z’umurengera leta ya Kigali ikoresha mu guhatira abaturage kwikingiza.

Hashize imyaka itari mike, ibikorwa bitandukanye mu Rwanda bikorerwa ku mihigo, abakozi mu nzego ziganjemo iza Leta bagahigira imbere y’ababayobora ko mu gihe runaka bazakora ibikorwa ibi nibi.

Biratangaje kubona iyi mihigo barayishyize no mu gukingira, aho bivugwa ko bamwe mu baturage basigaye baterwa inkingo ebyiri icyarimwe kugirango umubare w’abakingiwe wiyongere cyangwa izindi mpamvu zihishwe.

Ibi bituma bamwe bibaza ko uku gukingirwa ku gahato atari impuhwe zo kubakingira icyorezo, ahubwo biri mu nyungu z’umuntu runaka.