Paris: Umwanzuro ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana uzatangazwa muri Gashyantare 2022

Perezida Yuvenali Habyalimana

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Tariki 15 Gashyantare 2022 Urukiko Rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa ruzatangaza niba rugombaga gukomeza cyangwa guhagarika burundu dosiye yo mu 2018 ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana.

Uru rukiko rusumba izindi mu nzego z’ubutabera mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri rwasabwe kwiga ku bujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yari itwaye perezida Juvénal Habyalimana na Mugenzi we Cyprien Ntaryamira w’igihugu cy’u Burundi, abandi bayiguyemo barimo abayitwaraga n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda n’u Burundi.

Ni nyuma y’uko muri Kamena 2020, uru rukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwari rwafashe icyemezo cyo guhagarika isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida w’u Rwanda n’uw’u Burundi mu 1994.

Inkuru dukesha le Figaro ivuga ko iperereza ku wahanuye iyi ndege ryakunze guteza igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa dore ko muri iri perereza, abayobozi bakomeye muri Leta ya Kigali batungwaga agatoki.

Ni nde wahanuye Falcon 50?

Mu 2018 abacamanza b’abafaransa batangiye iperereza ku ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi babisabwe n’abo mu miryango yabo bashinja intagondwa z’abatutsi zari ziyobowe na Paul Kagame ko aribo bahanuye iyi ndege yari itwaye Perezida w’umuhutu wari ukunzwe cyane.

Tariki 21 Ukuboza 2018, umucamanza yafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana abantu icyenda b’ibyegera bya Paul Kagame, ngo kuko hari habuze ibimenyetso bibashinja.

Tariki ya 24 Ukuboza 2018 abacamanza bakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, barimo Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux batangaje icyemezo cyo guhagarika gukurikirana ibyegera bya Perezida Kagame bavuga ko habuze ibimenyetso bibashinja ibyaha ndetse ko n’ubuhamya butangwa kuri iki kibazo buvuguruzanya.

Uyu mwanzuro waje kwemezwa n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris muri Nyakanga 2020.

Icyo gihe mu cyegeranyo kigizwe n’amapaji 64, urukiko rwanzuye ko nta bimenyetso bifatika bihari byatuma rikomeza.

Abacamanza b’Abafaransa bafashe iki cyemezo bwa mbere mu Ukuboza 2018 bavuga ko nta bimenyetso bigaragara byatuma iperereza rikomeza.

Iki cyemezo kikaba cyaraje gikurikira ibyatangajwe n’abacamanza bakoraga iperereza bavugaga ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n’abari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y’ingabo z’u Rwanda (FAR) nk’uko byari byaremejwe na Raporo yitiriwe Jean Mutsinzi (umaze iminsi mike apfuye) yakozwe na Leta y’u Rwanda.

Imiryango y’abaguye mu ndege yari itwaye ba Perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi, yahise ijurira isaba ko iperereza risubukurwa abarikora bagashaka raporo yakozwe mu 2003 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha muri Tanzania.

Muri iyo raporo, Umucamanza Jean Louis Bruguière wari watangije iperereza yari yasohoye impapuro zo guta muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, avuga ko bagize uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.

Twabibutsa ko Falcon 50 ya Habyarimana yahanuwe ubwo yari iri hafi kugwa i Kanombe, ibice bimwe byayo byaguye mu rugo rwe.

Agasanduku k’umukara kayo kabitse amakuru yose kaburiwe irengero, abahanga bagaragaza ko bishoboka ko abapilote babonye aho ibisasu byayihanuye byaturutse ndetse bagashaka no kubikwepa.