Akumiro ni amavunja !

Abashakaga kumushyira ku butegetsi bamaze kwivugana Perezida Habyarimana n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Generali Nsabimana ; bityo Paul Kagame atoragura ingoma mu giteme. Ahinduka Indahangarwa, yigira akandare n’akarahakajyahe ! Yiba impundu. Abagiye abagira inyangabirama, bahabwa induru kuko batabonye umwanya wo kugira ibyo basobanura. Yiha kwica abatavugarumwe na we n’abavuga ibyo atemera. Ijambo yarihawe na Mpatsibihugu ! Rusahulira mu nduru wafashe ubutegetsi mu mivu y’amaraso y’abenegihugu b’ingeri zose si ugutema arahuga. Mu ijambo rye rya mbere yarivugiye ati : « Mfite ukwihangana guhagije, kuzamfasha kuvoma ingunguru y’amazi n’akayiko k’icyayi cyangwa se umufuniko w’icupa rya byeri. » Amaze gufata ibyo yarwaniye amena amaraso menshi kurusha ayamenetse mu ntambara yafashemo igihugu. 

 Kuwa 8 ukwakira 1995, mu ijambo yafatiye i Nyamirambo, Paul Kagame yahavugiye aya magambo : « Abagiye bishe abantu hano, Loni nitabafata tuzihorera ». Bukeye mu gitondo, nibwo umunyamakuru Louiza Kayibanda yagerageje gutega mikoro uwo murwanyi Kagame Paul ngo akosore iryo jambo « Tuzihorera ». Uwo mudamu yabigerageje ubugira kabiri. Undi umwereka n’umujinya mwinshi ko yabivuze abikuye ku mutima. Louiza Kayibanda asanga nta mwanya agifite muri icyo gihugu, arahunga. Umupadiri wakomokaga muri Yougoslavie wamufashije guhunga ku wa 14 ukwakira 1995, Inkotanyi zamugongesheje ikamyo ku wa 31 ukuboza 1998, Nyabugogo. Inzika y’imyaka itatu yose ! Uwa 1996 utangiye, ni bwo, ari ku Kibuye, Paul Kagame yagize ati : « Izo mbwa zagiye ziriye abantu zihungira hakurya aha. Tuzazisanga yo. » Ni bwo kandi abatekerereza bene ngofero batangiye kuvuga ko : « Impunzi zibangamiye ibidukikije n’umutekano w’abenegihugu cyabakiriye. » Minisitiri w’Intebe wariho, Bwana Kengo Wadondo aza i Kigali. Inama zo gusenya inkambi z’impuzi ziracurwa. Mbere y’uko ubutegetsi bwa Kenya bufata Generali Kabiligi Gratien wari i Nairobi, Inkotanyi zabaye ibyihebe ziyobya indege ya Cybe-Zaïre yavaga i Kinshasa ijya Bukavu, ziyigusha i Kamembe. Zashakaga guta muri yombi uwo Gratien Kabiligi. Abamushakaga ntibamenya ko yasigaye i Lubumbashi. Iyo ndege yahamaze hafi umwaka kuko izategereza intambara izaza gukuraho Perezida Mobutu. 

 Isenywa ry’inkambi z’impunzi ryabaye urwitwazo rwo gushoza intambara kuri Zaïre ; kuko Perezida Mobutu wakoze uko ashoboye kugira ngo aryanishe abasilikare n’abaturage bashinzwe gucungira umutekano yabuze abamurwanirira. Bamushozaho intambara cancer yari arwaye na yo igeze mu bihe bya nyuma, igihugu kibura abo cyiyambaza. Ku kagambane ka Kengo Wadondo, mu mpera z’ukwakira 1996, Inkotanyi zinjira muri Zaïre zitangira gusenya inkambi z’impunzi z’abanyarwanda, bamwe zibicira aho, abandi zibacyura ku ngufu. Abazicitse zibakurikirana mu mashyamba y’inzitane zibarasa umugenda n’i Mbandaka. Abagaruwe mu gihugu baruhukiraga mu buroko aho 8/10 baguye. Abasilikari 23 bakuru bacyuwe ku ngufu, bishwe ku wa 21/2/1997. APR na NRA bafatana mu nda bafata mpiri Zaïre. Bimika Laurent Désiré Kabila bamuha abategetsi bashya. Generali Kabarebe w’unyarwanda aba Umugaba mukuru w’Ingabo za Congo. Zigizwe n’abancancuro. Zaïre ijyana na nyirayo. 

Laurent Désiré Kabila, wuriye ikamyo yagendaga yigize Perezida intambara igeze iwabo i Lubumbashi. Leta zunze ubumwe za Amerika zaramuretse ngo areke gushega. Uko ni ko Laurent Kabila yabaye Perezida mu gihugu gifite ingabo z’abacanshuro ! Amaze kubona ko yabaye umupfayongo yirukanye abasilikali b’abanyarwanda. Abakuru bagiye, abasigaye yo barisuganya barema akaduruvayo na Azaliyasi Ruberwa. Abakurambere bacu bagize bati : « Akaboko kishe inkware gahora karegetse ». Mu Rwanda, impuha zakwirakwijwe amezi 5 yose mbere yo guhahurwa ku iyicwa ry’abatutsi. Intambara zose zatewe kuri Congo zihishe inyuma y’iyicwa ry’abatutsi b’Abanyamulenge. Nyamara Inkotanyi ni zo zivuganye impunzi z’Abanyamulenge zaje mu Rwanda zari i Mudende ubwo Madeleine Albright anyura i Kigali ajya i Kinshasa, kuwa 12 ukuboza 1997. Ageze i Kinshasa amenyeshwa na FPR ko FDLR yateye inkambi yarimo Abanyamulenge, ikica abarenga 140 n’intwaro gakondo abandi 100 ikabica ibatwitse. Nibwo yavuze aya magambo : « Abatutsi bo mu Rwanda ni nk’imboni z’amaso yacu. »  Madame Albright yohereza abantu 3 ako kanya bagaruka gukora iperereza ku byahabereye. Inkotanyi zalindaga iyo nkambi zisobanuye zivuga ko abo ba ex-Far baziguye gitumo, bakabambura intwaro, maze bica impunzi. Barangije baragenda basiga babakingira-nye mu cyumba. Kuva uwo munsi, Madeleine Albright yakoresheje Loni ifata ibyemezo byo guhiga no kwica ku mugaragaro abitwa « exFar » biyise Fdlr. Byakozwe byitwa : « Umoja wetu », « Amani leo », « Kimia mosi » na « Kimia ya 2 ». Abo bantu barishwe biratinda, bahizwe bukware nk’uko Loni yatanze uburenganzira, nta n’uwigeze abavugira. 

 U Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ko rutari muri RD Congo. Ku ngarukamwaka yo kwibohora, 04 nyakanga 1998, mu ijambo Anastase Gasana, wari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yavuze, yahakanye, acuritse icumu, ko u Rwanda rutari mu RD Congo. Afashe ijambo Paul Kagame yagize ati : « Abaturega kuba muri Kongo bamazeyo imyaka 200, niba turi yo, TURAMAZE ! ». Kuva icyo gihe na magingo aya, FPR iri muri Kongo. Kuko itigeze ivayo ku mugaragaro, nk’uko Paul Kagame yatubwiye ko ari yo atigeze atubwira ko yavuye yo. Mu ngabo zashyizeho Laurent Kabila harimo FPR, ingabo zamusimbuje Joseph Kabila ni FPR, ingabo zaremye Bosco Ntaganda n’umutwe yayoboraga CNDP ni FPR, izaremye Jules Mutebutsi ni FPR, izaremye CMC/FDP na Dominique Ndaruhutse ni FPR : muri make M23 ya Corneille Nangaa na yo yaremwe na FPR. Ibyo Paul Kagame ahakana magingo aya yarabyiyemereye ubwe bwite kuwa 04 nyakanga 1998 imbere y’amahanga amaze kuvuguruza minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ngo : « Ntabyo nzi », ni ibyo abwira abatibuka badashobora no kumuvuguruza. FDRL ni urwitwazo kuko abo bantu barishwe, abari kuzabara inkuru. Perezida Tchikesedi yabaye Paul Kagame, abica ku mugaragaro. Ng’ayo, ng’uko, uko RD Congo yahinduwe ibihu bahingana ! Ikitarusange cy’iyo mitwe yumva ko igomba kuvuba imvura igacana izuba muri RD Congo ni FPR. Ni yo Nyirabayazana. Nk’uko uyu Corneille Nangaa ari agakingirizo ka Paul Kagame.  

Yanditswe na:

UWASE Fidéline