Amahanga ntabwo ashyigikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga!

Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byashyize bigira icyo bivuga ku kinamico giherutse kubera mu nteko nshinga mategeko y’u Rwanda ku ya 14 Nyakanga 2015 aho abadepite bahinduye impfabusa itegeko nshinga kugira ngo bafungurire inzira Perezida Kagame yo kwimikwa nk’umwami.

Nabibutsa ko inteko nshingamategeko y’u Rwanda yitwaje ngo ubusabe buturuka mu itekinika ngo bw’abanyarwanda bagera kuri Miliyoni 4 ryafashe icyemezo hafi 100% ko hakwigwa uburyo itegeko nshinga ryavugururwa hagamijwe nyine kwimika Perezida Kagame nk’umwami w’u Rwanda.

Ibyo abadepite bakoze ntawabarenganya basigasiraga imbehe zabo ngo zitubama, kuko n’ubundi kubita intumwa za rubanda ni nk’igitutsi ku banyarwanda kuko uretse gushyirwa kuri liste n’ubunyamabanga bwa FPR nta handi bahurira n’abaturage mbese hagize unyuranya n’ibyateguwe uwamuhaye uwo mwanya yamwubikira imbehe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zagaragaje ko zidashyigikiye bidasubirwaho manda ya 3 (aha ntawakwibeshya ko Kagame ashaka manda 3 gusa) kandi n’abandi nk’u Bubiligi, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE), Ubwongereza bavuze ko ari ngombwa ko habaho isimburana ku butegetsi mu buryo bwa demokarasi.

U Bubiligi, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE) byatangaje ko itegeko nshinga ryagomye kubahwa ariko bakemera ko abaturage b’u Rwanda bafite uburenganzira bwo kwihitiramo. Bikanasaba ko ni hanabaho itora rya Kamarampaka rigomba kubaho hagendewe ku mpaka zisanzuye ku buryo buri wese agira uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye adahutajwe.

Uwungirije umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi asanga itegeko nshinga ritagombye guhindurwa hashingiwe ku nyungu z’abantu ku giti cyabo.Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU/UE) wo usanga abanyarwanda bose bagombye guhabwa urubuga rwo gutangaza ibyo batekereza nta mususu.

Ubwongereza mu ijwi ry’umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga bwatangaje ko kugira ngo u Rwanda rusigasire ibyo rumaze kugeraho ari ngombwa ko ubutegetsi nyabwo bugendera kuri demokarasi biciye mu gufungura urubuga rwa politiki, uburenganzi bwo gutanga ibitekerezo, no kurekura no gusimburana ku butegetsi mu mahoro.

Epimaque Ntacyicumutindi

Email:[email protected]