KU MUNSI W’UMUGANURA (01/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE

Dr Anastase Gasana

Umunsi mukuru ngaruka mwaka w’umuganura uzaba taliki ya 01/08/2015 ugeze abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bafite inzara bo ubwabo bise “ubuyobozi” kuko bazi ko iterwa n’ubuyobozi bubi bwa leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame Paul.

CNN, umuyoboro wa televiziyo mpuzamahanga wo muri Amerika, umwaka ushize mu kiganiro cyayo kitwa “Global Public Square”, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite GINI INDEX ya nyuma kw’isi kuko ari igihugu gifite ubutegetsi bufite muri gahunda yabwo no mu mikorere yabwo gukenesha nkana bamwe mu baturage bacyo.

                Ibi bimaze na none gushimangirwa na SDSN ishami ry’umuryango w’abibumbye ONU/UN rishinzwe gusuzuma iby’imibereho myiza n’umunezero w’abaturage uko byifashe mu bihugu byo kw’isi yose. Iryo shami rya ONU/UN rimaze gutangaza uyu mwaka ko u Rwanda ruri mu bihungu bya nyuma kw’isi bigaragaramo ko abaturage batishimye ko nta munezero bafite kubera imibereho mibi muri rusange. U Rwanda ni urwa 181 ku bihugu 186 ririya shami rya ONU/UN ryasuzumye.

                 Natwe nk’ishyaka rya politiki rikurikira ibibera mu Rwanda dukesha abantu tuhafite, dore bimwe mu bikorwa bibi leta ya FPR ikora igambiriye gukenesha abaturage bigatuma umunsi w’umuganura wa buri mwaka ugera ntacyo bafite baganura: (1)kubasenyera amazu; (2)kubambura amasambu yabo; (3)kubategeka  guhinga ibitera mu turima basigaranye, imbuto zabo zabarengeraga zikaba zaracitse mu Rwanda kubera kubuzwa kuzihinga; (4)kubarandurira imyaka ngo bahinze ibyo batababwiye; (5)kubatemera intoki; (6)kubategeka kugurisha utwo bejeje ku biciro bishyizweho n’umuguzi aho kugirango bishyirweho na ba nyir’imyaka kandi bagurishe n’uwo bashatse; (7)kubaka imisanzu ya buri kanya kandi ntaho bafite bakura, (8)kubaka ruswa kuri services zose bakeneye mu nzego z’ubutegetsi kandi ubundi izo services leta igomba kuzitangira Ubuntu; (9) guhombya nkana utwo abaturage bagerageza kwikorera ku giti cyabo, ibyo mu Rwanda bita ubu “kubakubita ikaramu”; (10) gufunga abagabo hakurikijwe urugomo n’akarengane kugirango ingo zabo zibure abazikorera maze zisubire inyuma zitindahare; (11) gucuza abahutu utwabo twose ngo bishyure abatutsi indishyi z’akababaro ka jenoside batakoze cyangwa isahura batagizemo uruhare; (12) bamwe guhora batanga amafaranga yo kwigura ngo be gufungirwa ubusa cyangwa se kwicwa.

Ingaruka ziteye ubwoba ku baturage no ku gihugu ziterwa n’ibi bikorwa bibi leta ya FPR ibakorera ni izi zikurikira zigaragara mu Rwanda muri iki gihe: (1) kurwara amavunja byaragarutse; (2) kurwara inda mu mutwe (mu misatsi) no mu myenda; (3) kurwara “shishikara ushime”; (4) ibibwa n’ibiheri mu buriri byaragarutse; (5) kurwara bwaki ku bana no ku bantu bakuru birahari ubu; (6) kurwara inzoka akada kagatumba kubera kunywa amazi arimo umwanda; (7) kurwara umwuma kubera kutanywa amazi bihagije; (8) abantu gusimburana kurya rimwe mu munsi cyangwa rimwe mu minsi ibiri kubera iriya nzara twavuze iri mu Rwanda abanyarwanda bise “ubuyobozi”; (9) abantu kurarana n’amatungo(inka , ihene intama n’ inkoko) mu nzu; (10) abantu kuba mu kazu k’umusarane bakarara aho bituma; (11) ubujura bwo gukora mu mifuka y’abantu bwiyongereye kubera ubukene bukabije buri mu Rwanda ku buryo ubu hari n’abajura b’abagore n’abakobwa biba abantu mu matagisi, ku masoko, mu mamodoka aho ahagaze, mu maduka, n’ahandi hose; (12) gucuruza abagore n’abakobwa byeze ubu mu Rwanda kubera ubukene maze abantu b’indakoreka za FPR  bagafatirana abana bakiri bato (urubyiruko)  bakabafatirana mu buto bwabo no mu bukene bafite bakajya kubacuruza mu mahanga i Kampala, i Bujumbura,  bigakomeza n’ahandi.

Biriya bibi byose leta ya FPR ikora mu gukenesha nkana abaturage n’ibimenyetso bigaragaza ingaruka zabyo ku buzima rusange rw’abo baturage n’ubw’ighugu cyose, twagiye tubigezwaho n’abaturage bari mu Rwanda, ubundi tukanabisoma mu binyamakuru byo mu Rwanda. Ikindi kandi kigaragaza ko byose ari ukuri ni uko leta ya FPR nayo ubwayo mu 2001, nyuma y’ imyaka 17 itegeka u Rwanda, yashyize abanyarwanda bose mu byiciro bitandatu ku birebena n’imibereho mibi cyangwa myiza y’abaturage. Yahereye kubafite imibereho mibi irangiriza ku bafite imibereho myiza mu buryo bukurikira: (1) Abatindi nyakujya cyangwa abahanya, abadirigi, impezamaryo, imihirimbire, abinazi; (2) Abatindi; (3)Abakene; (4) Abakene bifashije; (5) Abakungu; (6) Abakire. Muri uyu mwaka wa 2015 ibi byiciro nanone ni ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yongeye kubitangaza uretse gusa ko noneho baretse ariya mazina mu rwego rwo kujijisha bya FPR byo gutekinika no kugerageza guhisha ukuri bagakoresha ibisobanuro (definition) aho gukoresha ijambo rimwe nk’uko bari babigenje mu 2001.

Mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, ibyiciro by’ubukene n’ubukire byari biteye gutya kuva ku bukene kujyana hejuru:(1)umukene; (2) umukene wifashije; (3) umukungu; (4) umukire; (5) umuherwe . Abatindi nyakujya aribo Abahanya n’Abinazi, n’Abatindi ntibari bakibaho mu Rwanda mu 1994 none bongeye kubaho kubera politiki mbi ya leta ya FPR yo gukenesha bamwe mu banyarwanda nk’uko twabyerekanye hano haruguru.

Kugirango iguhugu cyacu kigire uburumbuke bwatuma abantu bahinga bakeza, bagasarura, abikorera utwabo tunyuranye bakunguka, bose  bakishimira umusaruro wabo bakaganura, ishyaka PRM/MRP – ABASANGIZI risanga hari byinshi bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ibi bikurikira:

1) Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere y’icyaro kuko ariho abanyarwanda benshi baba, no gukora ku buryo amajyambere y’icyaro ashingiye ahanini k’ubuhinzi n’ubworozi aba inkingi y’ubukungu bw’igihugu (pro-growth area);

2) Gusubiza abantu amasambu n’imitungo yabo yose bambuwe mu buryo bw’akarengane n’urugomo bya leta ya FPR Inkotanyi;

3) Gutega amatwi abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry’ibikorwa bya leta yabo aho kubatwara buhumyi no kubategekesha igitugu, iterabwoba n’inkoni nk’uko leta ya FPR ibigenza ibahatira guhinga ibitera mu masambu yabo kandi bo ubwabo aribo bazi ibihera n’ibitahera none iyo politiki mbi ikaba yarateje inzara mu gihugu;

4) Guha abanyarwanda ibyo bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba ari ukubaha amahoro arambye kugirango bagire ihumure n’ituze mu mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no kwiteganyiriza ejo hazaza, kubaha agaciro n’amahirwe angana muri byose nk’abana b’igihugu, no kubahiriza uburenganzira bwabo busesuye kuri bo ubwabo, ku buzima bwabo, ku masambu yabo, n’utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze (their right to the pursuit of happiness);

5) Abahinzi kugurisha imyaka yabo uko bashatse no ku wo bashatse bakurikije inyungu yabo ijyanye n’imvune n’igishoro bashyize mu buhinzi bwabo hamwe n’uko ibintu bihagaze kw’isoko ry’imyaka mu gihe cy’igurisha;

6) Gushyigikira abikorera ku giti cyabo aho kubaca intege, kubakoma mu nkokora no kubahombya nkana;

7) Gukura FPR mu mirimo y’ubucuruzi inyuranye iyo mirimo ikegurirwa abikorera ku giti cyabo;

8) Guca ruswa mu Rwanda no kunyunyuza imitsi y’abaturage bikorwa n’abakada ba FPR n’abakozi ba Leta yayo;

9) Abatutsi kwirinda kwizihirwa  mu karengane n’urugomo leta ya FPR ikorera abahutu ibacuza utwabo ngo itubihere ngo ni indishyi y’akababaro ya jenoside batakoze kuko nabo ejo bashobora kuzabibazwa ugasanga batangiye kuvuga ngo ni leta ya FPR yabashukaga  cyangwa yabibakoreshaga;

10) Gushyiraho isaranganywa ry’imishinga ya leta mu turere twose tw’igihugu rikozwe mu mucyo kandi hakurikijwe ibikenewe muri buri karere;

11) Guhagurukira kurwanya icuruzwa mu Rwanda ry’urubyiruko rw’abagore bakiri bato n’abakobwa rikorwa n’abantu b’indakoreka za FPR bitwara nk’aho batagira amategeko abahana muri iki gihugu.

Kugirango ubuhanya, ubwinazi, ubutindi nyakujya, ubutindi, n’ubukene bicike mu gihugu cyacu; no kugirango abanyarwanda bahinge beze, basarure, abikorera ku giti cyabo n’abashoramali bunguke, bose baganure, birasaba ko leta ya FPR Inkotanyi ivaho igasimburwa n’indi leta nshya abanyarwanda bose bibonamo kuko ari yo yonyine ishobora gukora ibi bigomba gukorwa tuvuze haruguru. Iyo leta nshya ni yo ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI riharanira ko ibaho kandi izabaho.

Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 30/07/2015;

Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka.

Niba mushaka kutwandikira ngo muduhe inama, mutwungure ibitekerezo cyangwa se mugire icyo mutubaza, email yacu ni : [email protected]  naho telefoni yacu ni      +1-919-818-6405