Amahoro PC rigizwe n’abantu batatu gusa: Alain Patrick Ndengera

    Masozera,

    Ugize neza gusubiza njye ndagusubiza mu magambo asobanutse adaca ku ruhande:

    1. Uti icyama kingize umukozi ngo nta mukozi cyaba gifite ?

    Ese umukozi uvuga ni uwo gukora akazi ki ? Ni akazi ka informatique nigiye mfitemo impamyabushobozi ? ni akazi ka politiki ? ni akahe kazi uvuga ntashobora ? Kutagashobora ni ubumenyi bucye mfite ? cyangwa ni uko ntafite ubwenge buhambaye nkubwawe ? Ngo icyama nkizi inyuma gusa ? Ese wowe ukizi imbere n’inyuma ubu wakoze iki ngo uhindure ibintu ? Harya wayoboye izihe nzego mu cyama ngo twumve ko uri expert mu kumenya icyama ? Ariko wagiye ugenzura imvuga yawe ukareka ubwo bwishongozi ? Ese ni integrité yanjye unenga ? Niba nibuka neza nta muntu nahemukiye numwe je suis un homme integre. Aka ni akumiro. Tugarutse kuri integrité harya si wowe wambuye abantu mu ishyirahamwe ry’abantu 50 wari uyoboye amafaranga baguhaye ukayatera iposhi imyaka igashira indi igataha nta kanunu kayo bazi ko uyakoresha imishinga privé yawe ? Ubwo ni wowe integre ushaka kuyobora igihugu cy’u Rwanda harya ? Reka twe kuvuga akari imurori, abahoze muri association iyo babisubiyemo urumirwa.

    2. Ibyo uha inzego za Canada.

    Ibyo byo simbitindaho urabizi ku giti cyawe. Niba ukeneye preuve uzayibona vuba mu nkiko. Iyo preuve iriho n’amazina y’abantu bose mwatanze mu nzego z’ino za Canada. Nabajya kuregana nabo bose barazwi kandi nawe urimo. Wait and see. Igishekeje ni uko mu Rwanda mu bantu ba opposition bavuga wowe n’agashyaka uyoboye mutarimo rwose. Ntabwo muri menace na gato ku Rwanda ku buryo abantu babahiga nkuko mwirirwa mubeshya inzego za Canada mwiriza woshye ibitambambuga. Niko udashinga arabyina ?? Ese iryo shyaka uvuga ririho koko ? Ibya opposition ni urwenya koko.

    3. Ikaze ngo uyiha amakuru:

    Ibyo Ikaze n’ibindi bisa nkiyo Kangura yandika ibihabwa namwe bo muri opposition. Impamvu nta yindi ni uko gukora projet politikique ifatika yo kwereka abanyarwanda byabananiye ahubwo mukaba mwibereye muri ibyo bihuha byo gusebya umuntu wese utari muri iyo ngirwa opposition mubamo, le but ari ugushaka gutera ubwoba abanyarwanda ngo batinye gusura igihugu cyabo ngo hato mutazabandarika mu byondo nkibi mukora.

    4. Uti opposition urimo ntihanganye nanjye

    Nibyo koko se twahangana dute ? Icyo wita opposition urimo ko kitabaho. Ikintu se kitabaho cyahangana gute ? Iyo Balinga wita Amahoro PC ubona koko yahangana nande koko ? Ubu se iyo wikirigita ugaseka ngo ukuriye ishyaka uba uri sérieux ? Ishyaka ry’abantu batatu ? Narinzi ko ari gahunda zo kwinywera byeri muganira politiki naho rwose ntukabyite ishyaka. Naho guhangana nanjye se twahurira he ko ntari mu butegetsi bwa Kigali ko nikorera ku giti cyanjye ?Ahubwo ikibabaje iyo politiki ibananiye mujya kwiriza mu nzego za Canada ngo abantu bajya mu Rwanda barabahiga barashaka kubica ? Ibi se nabyo ntubikora ra ? Reka bizagaragara vuba nako.

    5. Uti nashenguwe nibyo banyanditseho ?

    None se iyo abantu bafata ifoto yawe n’amazina yawe bakayakubita kuri site web nta preuve bafite berekana uretse kuvuga ngo aba bantu bavuye mu Rwanda baje kutwica wumva wowe ubwawe utagomba kubyamagana ? Ni uwuhe muntu integre utabyamagana ? Ibyo Ikaze Iwacu ikoze se sibyo mwirirwamo mujyana utu liste mu nzego za Canada ? Ibyo byose biri hafi kurangira. Mwagize ibyago byo kunshyira muri ayo manjwe. mukenyere mukomeze.

    Umugoroba mwiza.

    T.K (Alain Patrick Ndengera)