SISI EVARISTE AVUGA IKI K'URUPFU RWA RWIGARA ASSINAPOL?

Sisi Evariste ati : « Ubwo umuryango wa Rwigara Assinapol niwo wari ugezweho ». Akongera ati « Erega nanjye iyo ntahunga u Rwanda, wenda nanjye mba narapfuye ». Sisi Evariste na Rwigara Assinapol baziranye bakiri bato, bombi babaye abacuruzi b’ibyamamare mu Rwanda, ariko mu nzira zitandukanye, ntibashoboye gukomeza imishinga yabo.

Rwigara Assinapol yitabye Imana ku ya 04 gashyantare 2015, ku myaka 57 gusa y’amavuko, asize imishinga myinshi n’umuryango w’abana batandatu. Sisi Evariste agize imyaka 75 y’amavuko ari mu buhungiro amazemo imyaka 15 ; hatarimo indi yamaze mu buhungiro i Burundi aho yavuye asubira mu Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi.

U Rwanda rwa FPR yabayemo ndetse n’umudepite, yaruhunze mu mwaka w’i 2000 ; nawe ntiyasize bike, yizera ko azongera kubisanga. Mu kiganiro n’Ikonderainfos, twamubajije ku mihoro iregwa k’umucuruzi KABUGA Felesiyani nawe bari bahuje umwuga, avuga ko uko azi uyu KABUGA, ibyo bamuvugaho bidashoboka.

Hari byinshi uyu Sisi Evariste avuga :
– Uko yagiye atabwa mu buroko ngo yitwa ICYITSO
– Icyo yapfuye na Perezida Kagame w’u Rwanda,
– Icyatumye Sendashonga azinukwa FPR,
– Iby’indangamuntu modèle 4 ngo yaba yarakoreye Inkotanyi muri imprimerie ye Sieva
– Uko yamenyekanye kubera Ngirabatware Augustin wari Ministre w’igenamigambi
– Ku ijambo INGABIRE ViCTOIRE yavugiye ku Gisozi,
– N’ibindi n’ibindi……………..
Sisi Evariste avuga ko hakenewe amahoro mu Rwanda, ibiganiro hagati y’ubutegetsi n’abaturage bigahabwa intebe, bityo buri mwana w’u Rwanda akisanzura mu gihugu cye.

Ikonderainfos