Amarira ya Idamange afite ishingiro

MVUYEKURE Swaibu

Yanditswe na Mvuyekure Swaibu

Abanyarwanda bamaze igihe mu mibabaro myinshi cyane kuva ubwo FPR itangiriye intambara bise ngo iyo kubohoza u Rwanda. Mwibukeko igihe amashyaka menshi yatangiraga muri za 90 kubohoza byavugaga kwigaragambya maze abaturage bagatera muri Komine iyobowe na Burugumestri badashaka bakamumenesha bakishyiriraho uwabo. Nyamara FPR imaze gutsinda twasanze kuribo kubohoza ari ugusahura kuburyo washoboraga gusohora umunyui mu nzu yiyubakiye ukayigira iyawe ukayituramo nyirayo akangara ndetse byarimba ukanamwica.

Nyamara ariko ayo matwara siyo FPR yigishaga yewe sinayo yatangiranye. Gusa kuburyo budasobanutse abantu barimo kugenda basobanukirwa uko iminsi igenda indi igataha FPR nyayo uko tuyibona ubu yari yarabanje kwiyorobeka kuburyo n’abayoboke bayo b’ikubitiro batari barigeze barabukwa ko bayobotse ikirura kigize intama.

Ibi bigaragazwa nuko nyuma y’imigambi myiza hari hihishe ibikorwa by’ubugome butanasoneye nabitwako bari ku isonga ibintu bigitangira. Hirya y’intwali Rwigema hari gica Kagame, maze mugihe Rwigema n’abe bibwiraga ko bagiye kurwanira amahoro Kagame n’abe bakagenda barimbura imbaga ari nabo bahitanye Rwigema uwo urugamba rukirema.

Byarakomeje rero ubugome n’ikinyoma birakura biragnza FPR ya Kagame itsinda urugamba nyuma yo gutikiza inganda na jenoside nabo bagizemo uruhare. Ni bwo muri rwa ruhu rw’intama bakomeje kubeshya rubanda ngo bazanywe n’ineza kandi ari abagome n’ibisahiranda bigisha abanyarwanda cyane cyane abakiri bato indangagaciro ariko bo batazikozwa kuko ibikorwa byabo bihabanye cyane n’inyigisho zabo.

Burya rero kubeshya birashoboka ariko kubeshya abantu bose iteka byarananiranye. Uko iminsi igenda ijya imbere abantu benshi bagiye bipakurura ikinyoma cya FPR, banitandukanya n’ubugome n’ubwicanyi bwabo ndetse benshi bibaviramo kubizira, ubu abamaze kwicwa barabarirwa mu magana.

Nyamara ukuri guca muziko ntigushya kandi n’intwali ntizishira twagize dutya tubona Umudamu udasanzwe Idamange Yvone Iryamugwiza araje akubitira ikinyoma ahakubuye, nta bwoba, nta gihunga kandi koko abivuga aheye kuri za ndangagaciro yabwiwe gusa ntiyamenya ko abzimubwiye bo batazikozwa ko ahubwo bo ari inkotanyi za sekibi.

Yaje yamagana amaganya n’imiborogo mu bana b’Abanyarwanda yandagaza ikinyoma cya FPR, akuraho urujijo muri rubanda mu mvugo ikakaye yuje amarira y’umubyeyi udashobora kwihanganira kubona abe bacurwa bufuni na buhorowe yibereye mu mudendezo.

Idamange yiyimye byose yanga gutatira umutima nama atera ibuye mu kiguri, ubukana bw’ikibi burasesa ariko abohora imitima ya benshi, abandi benshi barahumuka. Yavuze ukuri gusukuye kuburyo kugirango FPR izongere ibeshye bihite bizayigora.

Amarira ye reo afite ishingiro kuko iyo urebye aho u Rwanda rwari rugeze biteye agahinda.

Mu Rwanda nta mahoro aharangwa, inzara n’ubukene biranuma ariko igikabije kuruta ibindi nuko mu gihe ubusanzwe tuziko ugeraniwe ashobora gusuhuka ubu Abanyarwanda bafungiwe imipaka ngo hatagira uwinyagambura none nk’uko Kagame yabigize intego uwibwiye ngo arapima bamurasa ku manywa y’ihangu.

Kandi ikindi giteye ubwoba nuko hari aho ikinyoma cya Kagame cyashyize ibara kuburyo n’abamuhunze amahanga atabakira. Hari Abanyarwanda benshi bageze n’iyo bigwa ariko bimwa ubuhungiro ubu bari mu gihirahiro ndetse hari n’abandi ayo mahanga asubiza murinuriya muriro w’iteka iyo Kagame ubwe ataje ngo abashimute. 

Ese Mana Abanyarwanda tubaye abande ? Ababyeyi se nka Idamange bazahozwa nande ? Rwose amaganya n’imiborogo byuzuye u Rwanda bizashira ryari ? Turatabaza ntawe utumva.

Njye icyonshoboye nugusaba Allah Imana yacu atari imwe y’i Rwanda gusa kugirango ikore ku mitima y’ibikomerezwa by’amahanga badutabare badukize kuko umugabonugoye u Rwanda tutazi neza kamere y’iwe.

Kandi Alah ahe ababyeyi bose imbaraga bagumye bafatire Idamange na rubanda yose iry’iburyo kandi aduhere n’abagabo umutima n’ubutwali bwo gutabara maze tuzongere tugire u Rwanda rw’amahoro nyayo atari ukuyavuga gusa kandi abantu barakutse imitima.Imana yumve amarira no gutabaza bya Idamange maze itabare u Rwanda.