Umubano ni “mwiza” hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ariko urubanza rw’indege ya Habyarimana ntaho rurajya

Perezida Yuvenali Habyalimana

Nyuma y’ibyegeranyo byateguwe mu gucukumbura ukuri ku ruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yo mu Rwanda muri 94, abayobozi b’ibihugu byombi bamaze kugaragaza ko bashimishijwe n’ibikubiye muri ibyo byegeranyo.

Muri iki cyumweru, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yahamahajwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron.

Ubufaransa nabwo bumaze gutangaza ko Perezida Macron azasura u Rwanda mu mpera z’uku kwezi.

Ariko ababikurikiranira hafi, baravuga ko abanyapolitiki b’ibyo bihugu birengagiza ikibazo gikomeye cy’uwahanuye indege ya Perezida Habyarimana ubu kiri mu rukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa.

Abatanze icyo kirego bakomeje kuvuga ko iyo ndege yahanuwe n’abasirikare ba FPR, ibyo iryo shyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rihakana.

Florentine Kwizera yavuganye n’umwunganizi w’abarega, Bwana Phillipe Meilhac, wamubwiye ko bafitiye icyizere ubucamanza bwo mu Bafaransa.

(Umva icyo kiganiro hano hasi)

BBC