Amasasu yumvikanye ku Kacyiru aracyateye urujijo abahatuye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu ijoro ryo ku kuwa mbere rishyira kuwa kabiri w’iki cyumweru, tariki ya 31/07 ishyira iya 01/08, humvikanye amasasu yateye ubwoba abatyuye ku Kacyiru hafi y’ibiro by’Akarere n’abatuye mu Kanserege. Iyateye iryo rasa n’ibyo amasasu yangije bikomeje kugirwa ibanga.

Nk’uko umwe mu batuye mu Kanserege abivuga, ahagana mu ma saa munani ya nijoro, nibwo amasasa atatu yabanje kumvikana, hacani iminota mike humvikna andi, aya nyuma yumvikana hashize nk’iminota itanu.

Undi mugabo utuye neza neza munsi y’ikigo cya Polisi ayagize ati:”Si rimwe si kabiri hano humvikanye amasasu, dusa n’ababimenyereye ko nka rimwe cyangwa kabiri mu kwezi twumva isasu rirashwe, ubwo nyine tukamenya ako hari uwo barigasuye!” Yongeraho ko iryo joro yatunguwe no kumva amasasu agenda yisubiramo ubugira gatatu, kandi habanje kubamo akaruhuko gato, nyuma aza kuyumva abaye menshi.

Nubwo icyateye aya masasu kitamenyekanye, n’aho yarasiwe nyirizina hakagirwa ibanga, Madamu Mukayizere avuga ko urusaku yarwumvise aryamye, agakeka ko ruturutse muri Perezidansi, kuko ngo yumvaga ari ho birangirira. Ati “ Nabanje gukeka ko ari nk’abapolisi barakaranyije bagakozanyaho, ariko  mu kanya nk’ako guhumbya abajepe baraje bafungisha utubari na za butike zari zigifunguye basubirayo, bituma nkeka ko ayo masasu yavugiye iwabo.”

Umunyamakuru wagerageje kubaza Polisi icyo ayo masasu yari ahatse, yasubijwe ko nta byabayeho, ahita amenya ko amakuru yimanywe, ariko na none uko amategeko yo mu Rwanda ameze bikaba bitari gutuma agira icyo atangaza.

Abaturage banyuranye bayumvise, bemeza ko atarasiwe kure, ko ahubwo ari bishoboka ko yarasiwe mu barinda perezida, cyangwa se mu kigo cya Polisi byegeranye, iruhande rwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Kacyiru.