Ntitugana Singapour turagana SENGA POLO

Maze kumva ibigwi Makuza yavuze POLO Kagame, nahise mbona undi munyarwanda wanditse ati uRwanda ahubwo bazarwite Senga POLO aho kurwita Singapour. Nubwo ibi bintu bishaka gusetsa, ariko twari dukwiye kubyibazaho nkurikije aho Rwanda rugana
Kagame atorwa n’abantu barenga 98 kw’ijana.

Ngirango sinzi ko ni Imana yiyamamaje yageza aha Kagame. Kuko abashaka Jésus batatora nkabashaka Allah, ntibagiwe ko hari n’abavuga ko bishakira Ryangombe cyangwa Jehovah. Ariko nkurikije amagambo umwana w’umuparemehutu yavuze kuri Kagame, abanyarwanda twese tudashobora kwumvikana K’Uwiteka, kuri Kagame ho bihinduka ibindi.

Ese ntiwasanga ariyo Mana y’ uRwanda abakoloni batesheje agaciro bazana Kiliziya Gatolika. Iyo ibi bintu bivuzwe n’umwana wa Makuza wavuze muri za 1960, igihe MDR Parmehutu yimikaga Perezida ati abanyarwanda banyakuri ni Abahutu (le vrai peuple rwandais est hutu), bigira uburemere bunini cyane.

Kagame ubwe yivugiye ko, uRwanda rwahagaritse kuba uRwanda igihe Makuza n’abagenzi be bategekaka. None aho kwirirwa avuga Twagiramungu yarakwiye kuducira ibanga kubyahinduye imyumvirire ya Bernard Makuza . Natubwire IVANJILI yamwigishije maze tuyigishe Twagiramungu ajye murongo.

Abanyamahanga bakunze guseka abanyarwanda batubwira ko iyo tuvuze igifaransa tutamenya gutandukanya L na R, ko Air (UMWUKA) tuyivuka kimwe na AILE (Amababa). Ibi bishatse kuvugako Singapour abanyrawanda bivugira SINGAPULU. Ariko nkuko POLO akunze kubivuga abanyarwanda tugomba kwiha agaciro tugahagarara ku muco wacu, no kumyifatire yacu. Uko umunyarwanda avuga nabyo tugomba kubiha agaciro, tukemera tukita ibintu uko tubivuga nuko tubibona.

Singapour iba muri Asia mu gihe uRwanda ruba muri Afurika. Uko abategetsi b’ uRwanda babona uRwanda Makuza yarabyivugiye. Nitwemere tube abanyafurika, ndetse turusheho tube abanyarwanda mbere yo kuba abanyafurika.

FPR ikigera mu Rwanda ikintu cya mbere yakoze ni ugihindura ibintu byose FPR mu byo bitaga « Patriotique ». Kiliziya, amashyaka, igisoda, igipolisi, Amateka, ibendera, indirimbo yubahiriza igihugu byose FPR yahise ibihindura « Patriotique ».

Batubwira Vision 2020 « Patriotique », bitiriye SINGAPOUR y’ AFURIKA. Ariko iko imyaka yegera 2020, Vision batubwiraga iragenda igaragara. Muzumve Radio Itahuka icyo ikunze kuvuga : FPR ntikibaho yahindutse iy’umuntu umwe witwa KAGAME. Iyo wumvise amagambo ya Makuza, nibivugwa muri aya matora usanga koko uRwanda rugana « SENGA POLO ».

Vision 2020 uretse kuba inyarwanda, igomba no gufata izina ririkwiye tukareka amarangamutima. Kagame utazamusenga azamukubita IFUNI, radio itamusenga azayifunga, abayumva abamene amatwi. Naho ibitabo, ibinyametaka bitamusenga bibuzwe gusomwa ndetse n’ababisoma bamenwe amaso. Iyi niyo VRAI VISION 2020
VISION 2020 OYE

Byandikiwe i Munich le 02-08-2017

Venant Habiyambere

3 COMMENTS

  1. Muve mu magambo y urudaca muze mufatanye n abandi kubaka igihugu,dore HE muduhiraho mumuvuga nabi ibitari byo ageze kure yubaka u Rwanda abanya neza abanyagihugu
    N isi yose irabizi kandi ibivuga imyato imyama yose
    None se mwe muravugira kuki ko Abanyarwanda tutabumva?Tuzi uwo twemera,INTORE izirusha intambwe:MHESHIMIWA Paul KAGAME
    Rukokoma we!Uzaze urebe Kiranga
    Amashanyarazi ubu no mu rutoki arimo

    Ntibyari byarakunaniye se?
    FPR Oyeeeee
    Paul KAGAME Oyeee!Oyeeee(3),Turabakunda,The abashyigikiye,tuzahora tubatora,Muragahora Ku isonga abanzi baganye

  2. Haha uvuze ubusa, iryo ni ishyari ryenda kubamena umutima n’umutwe none mwabuze icy murenzaho muhugiye mugukinisha no guhinduranya amagambo. Ejo bunsi mbere y’amatora ntako mutari mwagize mwandika muvuga ubusa munashyigikira abambara ubusa, none byose byarabapfubanye.

    Iyo vison 2020 mukerensa niyo itumye abanyarwanda bongera kumugirira icyizere, n’amahanga atajya abura ibyo anenga iyo ayigezeho aca bugufi akihangana akabimwerera nkaswe mwebwe. Mube mwihanganye noneho ahagurukane vision 2050, izabasaza.

    Nyakubahwa P Kagamwe ni mumushyire hasi, Abanyarwanda barenga 98% bamwongeye indi myaka 7, buriya nibo bazi impamvu nziza nyinshi bamuhisemo, iza kw’isonga nuko agira imvugo ijyana cyane n’IBIKORWA, naho mwe mukagira IBIGAMBO.

  3. inkuru zanyu iyo nzisomye urukundo nakundaga KAGAME rwikuba kenshi kuko we ntavuga amanjwe ahubwo ahora akora ibyateza U Rwanda imbere, naho mwe mukiri mumoko no gushaka kudusubiza ahabi twavuye ntituzabibemera kandi n’ Uwiteka ntazabura kubadutsindira.

Comments are closed.