Dukurikije inyandiko y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage (P.S Imberakuri) n’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) n’imigereka yayo yashyizweho umukono tariki ya 12 Kanama 2012 ubwo iryo shyaka n’urwo rugaga bibumbiraga mu IHURIRO rigamije kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda (Front Commun pour la Libération du Rwanda, FCLR-UBUMWE),
.Dushingiye kandi ku biganiro n’imishyikirano IHURIRO FCLR-UBUMWE n’Ishyaka RDI- Rwanda Rwiza bagiranye, cyane cyane imishyikirano yo muri Gicurasi 2013 yakurikiwe n’iyabaye kuva tariki ya 24 kugeza
tariki ya 30 Ukwakira 2013,
.Ihuriro FCLR-UBUMWE n’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, biyemeje kugirana amasezerano y’ubufatanye ateye atya:
1.Ihuriro FCLR-UBUMWE n’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gukorera hamwe politiki ishingiye ku bitekerezo byo kubanisha Abanyarwanda bose nta kurobanura, hashingiwe cyane cyane ku ngingo zikurikira:
-Kumvisha Abanyarwanda n’impunzi z’Abanyarwanda aho bari hose ku isi kumenya ukuri ku bikorwa mu gihugu cy’u Rwanda, kubashishikariza kujijukirwa n’amateka y’igihugu cyacu, guharanira ubwisanzure no kwishyira ukizana mu bitekerezo byubaka demokarasi,
-Guharanira gushaka icyatuma ikibazo cy’Abanyarwanda gisobanuka kandi kigakemuka burundu nta maraso yongeye kumeneka,
-Kurengera impuzi z’Abanyarwanda aho ziri hirya no hino kw’isi, no guharanira ko zatahuka mu mutekano mu gihugu cy’u Rwanda, zigasubizwa mu byazo nta mananiza.
2.Ihuriro FCLR-UBUMWE n’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gufatanya urugamba rwo gusobanura no kumvikanisha neza ikibazo cy’Abanyarwanda, imiterere n’intandaro zacyo mu ruhando rw’amahanga,mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari n’ibyo hirya no hino ku isi no mu miryango mpuzamahanga (diplomatie).
3.IHURIRO FCLR-UBUMWE n’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gushishikariza andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda guhuriza hamwe imbaraga kugirango haterwe intambwe ikomeye muri politiki yo guhindura vuba imiyoborere mibi y’igihugu.
4.IHURIRO FCLR-UBUMWE n’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje kunonosora bidatinze gahunda y’ibikorwa byihutirwa mu rwego rw’ubufatanye.
5.Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya FCLR-UBUMWE na RDI-RWANDA RWIZA ashyizweho umukono n’Umuyobozi w’IHURIRO FCLR-UBUMWE muri iki gihe (Président en exercice) n’uw’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA.
Bikorewe i Buruseli n’i Walikale ku wa 14 Mutarama 2014
Mu izina ry’IHURIRO FCLR-UBUMWE, Umuyobozi wa FDLR (ai)
Gen Maj BYIRINGIRO Victor (sé)
Mu izina ry’Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ,Umuyobozi wa RDI
TWAGIRAMUNGU Faustin.(sé)