GUSHYIGIKIRA UKWISHYIRAHAMWE MURI FCLR-UBUMWE

Ubuyobozi Bukuru bw’Ishyaka ISANGANO-ARRDC buramenyesha Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bose ko bushyigikiye igitekerezo kiza cyo guhuza imbaraga ku mashyaka ya Politiki aharanira impinduka. Ni muri urwo rwego dushingiye ku itangazo N° 001/14/CR/FCLR-UBUMWE, dutangarije abanyarwanda ko igikorwa cyo gukorera politiki hamwe muri FCLR-Ubumwe hagati y’amashyaka ya PS-Imberakuri na FDLR n’amasezerano bagiranye ku rundi ruhande na RDI-Rwanda rwiza ari intsinzi ya mbere ku rugamba rwa politiki.

Nk’uko natwe tubibona kuba amashyaka y’abatavugarumwe na Leta ya Kigali avuka uko bwije bukeye bitatanya imbaraga zacu bikanatiza umurindi agatsiko gakomeje gusogota abanyarwanda no kwimakaza ibinyoma mu Rwanda no mu mahanga. Tumaze kubona ko nta kindi cyahangamura politiki Ruvumwa y’Agatsiko k’intagondwa za FPR uretse guhuza imbaraga kw’Abanyarwanda bose batsikamiwe. Kuba kandi FCLR-Ubumwe yiteguye kwakira andi mashyaka y’abanyapolitiki b’abanyarwanda bifuza gushyira hamwe ingufu kugirango dutabare abanyarwanda baba abari mu gihugu imbere cyangwa se impunzi;

Bureau Central y’ishyaka ISANGANO yakoze inama muri iki gitondo cy’Itariki 14 Mutarama 2014 kugirango yige uko habaho ubufatanye na FCLR. Muri iyo nama yahuje Abayobozi bakuru b’Ishyaka na nyuma yo gusoma no gusesengura inyandiko na ‘déclarations’ ku maradiyo zakozwe mu rwego rwa FCLR-Ubumwe,

Ubuyobozi bukuru bw’ Ishyaka ISANGANO ARRDC tunejejwe no gutangariza Abanyarwanda bose ko dushyigikiye ukwishyirahamwe muri ruriya rugaga kandi dutangaje ko dufite ubushake bwo kuzana umuganda wacu mu guharanira ko urugaga FCLR-Ubumwe rwashinga imizi ikomeye mu guhangamura ubutegetsi bwigize indakoreka bwa FPR Inkotanyi.

Twongeye kwizeza Abanyarwanda kandi ko ingamba zacu nk’IMPIRIMBANYI Z’UKURI z’ishyaka ISANGANO dushyize imbere ari REVOLISIYO YIMBITSE KANDI IFITE INGABO MU BITUGU ZO KWIRENGERA bityo tukaba twiteguye tuzisangira namwe mwese mushaka impinduka nyazo zo kugobotora vuba urwatubyaye.

Ishyaka ISANGANO-ARRDC Abenegihugu riributsa abanyarwandakazi n’abanyarwanda ko igihe cy’icyoba cyarangiranye na 2013 ko tugomba gutabara abacu bwangu indobanure zo mu gatsiko zitaratumarira kw’icumu kuko nayo mahanga bamwe bumvaga ko bahungiyemo agatsiko kayabasangamo kandi nkuko abayobora agatsiko baherutse kubyivugira bahaye itegeko inzego za Leta kwica uwo bita umwanzi w’u Rwanda wese. Murumve ba birenge nimwe mubwirwa! Igihe niki cyo kuva mu magambo tujya mu bikorwa nyirizina.

Abanyapolitiki ba ‘opposition’ baharanira impinduka by’ukuri, abihayimana, abanyamategeko, abanyeshuri n’abarimu, urubyiruko, abahanga n’abashakashatsi, abanyamakuru n’ibindi byiciro byose by’Abenegihugu nimuhaguruke tugobotore urwatubyaye, rubanda iri kurengana bikabije. Gukomeza gushyira hamwe no gufatana munda mwirinda abashaka kubacamo ibice no kubarangaza nibyo bizihutisha ibikorwa byo kwigobotora ingoma mbi ya FPR.

Mugire Urukundo n’Amahoro !
Bishyizweho umukono n’abagize Bureau Central y’ ISANGANO ARRDC ABENEGIHUGU

Bwana Jean-Marie V. Minani (sé)
Umuyobozi Mukuru, Allemagne

Bwana Adasa Biraho (sé)
Umuyobozi Mukuru wungirije wa mbere, Rwanda

Bwana Hussein N. Uwimana (sé)
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kabiri, Uganda

Madamu Epiphanie Rugambage (sé)
Umunyamabanga Mukuru ushinzwe imari, Espagne