AMASEZERANO Y’UBUHAHIRANE N’UBUCURUZI YASINYIWE I GOMA KUWA 26 KAMENA, HAGATI YA KAGAME NA TSHISEKEDI ARACA AMARENGA KI?

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

“Amasezerano ateye nk’ayo KAGAME yasinyanye na TSHISEKEDI i GOMA, ni ikimenyetso ndakuka cy’uko u Rwanda ruzi nta shiti, ko ruri gusohoka mu mubano usa n’uw’ubukoloni n’igihugu cya RDC/DRC, rukaba rushakisha uko rwahahirana n’icyo gihugu, mu buryo buciye mu mucyo; ngo rutere kabiri. Iyi ntsinzi ya KISEKEDI, siwo mubano KAGAME yasingizaga nk’uwakadasohoka; kuko ari ipfunwe kuri we, no kubura igihagararo cy’umujura n’umukomisiyoneri w’umutungo kamere wa RDC/DRC, mu karere. U Rwanda rwibutse ibitereko rwasheshe, na cyane ko rutangiye kureba, uko rwakikura mu kato k’ubuhahirane mu karere, katangiye guca amarenga, kandi kakaba gakataje. Aka kato rwikururiye rubanira ibihugu bituranyi, umubano w’ubushotoranyi, agahimano, agasuzuguro n’igisa n’ubukoloni; kakaba kagiye gutentebura ubukungu bw’u Rwanda, bwari busegasiwe n’ubusahuzi bw’umutungo kamere, mu gihugu cya RDC/DRC, bugenda busibirwa amayira.”

Kuwa gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, Prezida TSHISEKEDI yagiriye uruzinduko ku Gisenyi, mu Rwanda; maze bukeye bwaho kuwa gatandatu taliki ya 26 Kamena 2021, Prezida KAGAME nawe agirira urundi ruzinduko i Goma muri DRC. Iyi mijyi yombi isa n’ifatanye, igatandukanywa gusa za bariyeri zitandukanya ibihugu byombi. Ubwo Prezida KAGAME yari i Goma ariko, hakaba harasinywe amasezerano agira gatatu: rimwe ku guteza imbere no kubungabunga ishoramari, irindi ku gukuraho gusoreshwa inshuro ebyiri, ku bicuruzwa by’uruza n’uruza hagati y’ibihugu byombi, no kurwanya magendu, naho irya gatatu ku bucukuzi bwa zahabu ku Rwanda muri RDC/DRC.

Amasezerano y’amaburakindi ku Rwanda; kubw’imikino ya politiki y’ibihugu bya Kenya na Uganda, iyibereye ihwa mu kirenge.

Inyungu z’ubukungu,  n’igitinyiro cyo  guhagararira inyungu za ba mpatsibihugu, byitezwe ku mubano w’ubuhahirane hagati ya RDC/DRC n’ibihugu bya Uganda na Kenya, ndetse n’Ingabo z’ibihugu byombi ziri ku mugaragaro muri iki gihugu, mu butumwa butandukanye, ni igishyika n’igihombo kinini ku Rwanda rwasaga n’urwigaruriye RDC/DRC! U Rwanda rwari rumenyereye kuvogera rwihishwa ubutaka bwa RDC/DRC bizarugora cyane; kuko ubu aho rwavogeraga huzuye ku mugaragaro ingabo z’ibihugu bya Uganda na Kenya, mu buryo buzwi n’amahanga, kandi bushyigikiwe n’Inteko z’ibihugu byazanye ingabo n’icyakiriye ingabo.

Nta yandi mahitamo, u Rwanda ruzongera kugira mu minsi ya vuba aha, ku mutungo kamere w’igihugu gituranyi kiwukungahayeho, uretse kugenda mu nzira ziboneye, zitabamo inyungu z’umurengera n’umurengwe; nk’izo rwabonaga mu kuwusahura mu nzira za rwihishwa, ruhateza umutekano muke. Ngayo ya masezerano yo guteza imbere no kubungabunga ishoramali, ndetse n’ay’ubucukuzi bwa Zahabu, kubera ko iyavaga mu Rwanda igiye gukendera ku masoko mpuzamahanga, -mu gihe u Rwanda rwesaga umuhigo ku masoko mpuzamahanga nk’igihugu gikungahaye kuri zahabu n’andi mabuye y’agaciro rwasahuraga muri RDC/DRC, ruyita ayarwo- n’uruganda ruyitunganya rwashowemo imali mu Rwanda, rukaba rwahagirira igihombo gikomeye; mu gihe abashoramali barwo, bari bafite icyizere, ko zahabu ya RDC/DRC, ari umurage bwite wa Prezida KAGAME.

Ntitwavuga kuri aya masezerano tuvuze haruguru, ngo twibagirwe igitutu u Rwanda rwari ruriho; kubera raporo z’imiryango mpuzamahanga, zitahwemaga kwisukiranya, zirega u Rwanda ko amabuye y’agaciro rwigerezaho ko rukungahayeho, ruyasahura muri RDC/DRC.

U Rwanda rwasaga n’urugenzura imipaka yombi, rwabangamiraga abacuruzi b’Abanyekongo, rubasoresha, mu nzira za magendu ikozwe n’Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority), nk’abinjiza ibicuruzwa mu Rwanda; bikaba mahire kuri abo bacuruzi, ko bagera hakurya iwabo bakiba iyo misoro, batanga ruswa ku bakozi ba duwane, bakorera inyungu z’u Rwanda kurusha iz’igihugu cyabo. Ngayo ya masezerano yo gukuraho gusoreshwa inshuro ebyiri ku bicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi; kubera ko Kenya yamaze gushyiraho ingamba zo korohereza, mu kumenyekanishiriza imisoro y’ibicuruzwa bigana RDC/DRC, ku cyambu cya Mombasa, bikazakuraho ubujura bwo kwiba imisoro y’iki gihugu, bwakorwaga ku bufatanyacyaha bw’u Rwanda, abacuruzi n’abakozi b’urwego rushinzwe imisoro muri RDC/DRC.  

Amasezerano yasinyiwe i Goma kuwa 26 Kamena, ni ishusho ya none, y’igihagararo cy’u Rwanda ruciye bugufi mu karere !

Abanyarwanda bari mu gihugu, abari mu buhungiro, abanyamahanga bakurikirana hafi ubuzima bwa politiki y’u Rwanda; bamaze iminsi bibaza byinshi, ku mbwirwaruhame zirimo guca bugufi n’imvugo z’amaganya za Prezida KAGAME mu minsi ya none! Uyu mugabo wageze n’aho ahimbwa akabyiniriro k’”Umugabo w’igihangange mu Akarere k’ibiyaga Bigari/l’homme fort des Grands Lacs”; imyitwarire ye mu minsi ya vuba, igaragaza ko atakirangwa no gukangata, nk’uko yahoze! Ibi bigaha urwaho bamwe mu bamurwanya, kuyicuranga bakayica umurya; bahamya ko Prezida KAGAME babona mu mbwirwaruhame, amafoto na za videwo, ari “umutekinakano”, kubera ko KAGAME nyakuri, amaze igihe kitari gito yitabye Imana.

U Rwanda rukaba rukoze aya masezerano, mu gihe Uganda mukeba warwo, bahora barebana ay’ingwe yo yageze ku ntera yo hejuru cyane, mu mubano wayo na RDC/DRC; kugera n’aho irimo gutunganya imihanda iyihuza na RDC/DRC, mu rwego rwo guhahirana bisesuye, no guhuza u Burasirazuba bwa RDC/DRC n’icyambu cya Mombasa muri KENYA. Ubu buhahirane bukaba bwari bwarazambijwe n’u Rwanda, rwafunze imipaka yarwo n’igihugu cya Uganda, ku mpamvu zishingiye ahanini ku gahimano; bigateza igihombo Uganda n’igihugu cya Kenya. Iki gihombo kikaba ari kinini cyane no ku Rwanda, ndetse n’Abaturage; gusa nk’uko ibyo bihugu bindi bitaka igihombo, u Rwanda rwo ruhamya ko rwungukiye byinshi, mu gufunga umupaka, n’abaturage bakabiha umugisha, byo kwirinda gukoma rutenderi. Uganda  irakataje cyane kandi mu bufatanye mu iby’umutekano, ikaba ifite ingabo zayo ku mugaragaro mu gihugu cya RDC/DRC, mu ntumbero ebyiri : iyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, n’iyo gucunga ibikorwa remezo bishorwa, kandi bizakomeza gushorwa, muri iki gihugu.

U Rwanda kandi rukoze aya masezerano, mu gihe Kenya yo yakataje mu rwego rwo hejuru mu buhahirane na RDC/DRC nayo ubu bitarebana ryiza, kubera igihombo rwayiteje ubwo rwateraga umugongo umushinga wa Gari ya Moshi wagombaga guhuza, icyambu cya Mombasa, Nairobi, Kampala, Kigali, Bujumbura ndetse n’u Burasirazuba bwa RDC/DRC, rukiyunga ku mushinga wa Tanzania, nawo waje gupfubira mu igi, magingo aya hakaba nta kanunu kawo. Impamvu ya mbere yo gufunga imipaka na Uganda, icyambu cya Mombasa cyagiriyemo igihombo.

Kigali kandi yari yarabashije kwigarurira, imiryango mpuzamahanga nk’umujyi utekanye, usukuye kandi wujuje ibikorwa remezo nk’amahoteri yakira amanama mpuzamahanga, nk’indiri nziza y’ubushabitsi bwa ba mpatsibihugu, umufatanyabikorwa mu iby’umutekano mu karere; kuva aho Nayirobi igabiweho ibitero by’iterabwoba na AL SHABAAB, muw’1997. None ubu, ku busabe bwa US, Kenya niyo yasabwe n’umuryango w’Abibumbye, kujya kunganira MONUSCO; amaherezo mu gihe MONUSCO yaba ikuyemo akarenge, Kenya ikaba yasigarana uyu murimo ukomeye, uyihesha igihagararo n’ubuhangange mu kugarura amahoro mu karere.

TSHISEKEDI uhagaze neza mu macenga ya politiki, arimo arereka ubworo bw’ikirenge, KAGAME wari warigize intyoza mu karere !

N’ubwo TSHISEKEDI yari yabonwe na benshi nk’umuswa muri politiki, ubwo yiyegerezaga KABILA mu matora, bagasinyana amasezerano yamugejeje ku ntebe, bidashidikanywaho ko yibiwe n’ubutegetsi yasimbuye; yaratunguranye ubwo yavanguraga na KABILA mu ibya politiki,  -ubwo asesa amasezerano impuzamshyaka ye yari yagiranye n’iya KABILA, agamije guha impuzamashyaka ye ubwiganze mu nteko, ngo imishinga ye ya politiki, ibashe gucamo nta nkomyi yo gutambamirwa n’impuzamashyaka ya KABILA, yari yiganje mu nteko- akamuhigika mu nguni akimucungiyemo, mu gihe agishaka undi muvuno wo kumusyonyora bya burundu, amatora yimirije imbere, akayinjiramo anegekaye, byanarimba akayazibukira, bitabujije ko yanayazibukizwa burundu ku gitutu cy’amahanga abanye neza na TSHISEKEDI.

Nyuma y’uko Prezida KAGAME arwanyije intsinzi ye, agashaka no gukoresha imbaraga yari afite icyo gihe, nk’ukuriye umuryango w’Ubumwe bw’Afrika; byaje kuba nk’ubufindo butazwi aho bwakenekewe, n’ababukenetse, TSHISEKEDI na KAGAME baboneka mu mubano w’akadasohoka. Abenshi barongeye barabigaya, cyane, ndetse biviramo akabyiniriro ka “TSHISEKERAMWANZI”. Akabyiniriro karogeye kagenura ko intamenya, irimo kwiyegereza umwanzi numero ya mbere w’igihugu cya RDC/DRC.

Tshisekedi yamenye ko abanzi ba mbere, atazaterana intambwe ari KABILA na KAGAME. Yari azi neza ko n’ubwo zari zarabyaye amahari hagati y’abo banzi bombi; bitabujije ko umwe abyara undi. Bidashidikanywaho KAGAME, niwe wagize KABILA icyo yabaye cyo; nyuma amwivumburaho amaze kumwigiraho byinshi, byatuma yikinira imikino ye mu bwisanzure busesuye, adatewe icyugazi. Muri politiki ni ihame ko, umwanzi w’umwanzi wawe, ahinduka incuti yawe ! Aha TSHISEKEDI yakenze ko, kutajya imbizi icyari mwe na KAGAME na KABILA, byatuma basubirana bakamuviraho inda imwe! Mu kwikiza no kwitsa KABILA, TSHISEKEDI yagombaga kuba agihugije KAGAME; bitabujije ko uko akaranga KABILA, arimo anategura n’ibirungo byo kuzakaranga KAGAME. Ni koko ujya kwica ubukombe arabwagaza ! 

TSHISEKEDI yitabaje UGANDA, iyobowe na MUSEVENI uzi KAGAME neza, n’aho akura ingufu zimugira indakoreka mu karere! Arongera yitabaza US, yashimye kugirwa mu rubuga rw’amahina na Kenya; mu mayeri yo gutinya ingaruka zagiye zibera iki gihugu umutwaro, aho cyagiye kivangira mu buryo buziguye, mu mikino nk’iyi y’amakarita ya za politiki z’akarere, hirya no hino ku isi. Uganda na Kenya ubu biraganje muri RDC/DRC, mu buryo bwa magirirane mu guharanira inyungu kuri buri gihugu; batabishwaniyemo, nk’uko byakunze kugendekera u Rwanda na Uganda, mu mikino nk’iyi mu gihugu cya RDC/DRC. –intambara ya Kisangani ku bihugu byombi, u Rwanda kwirukana Uganda muri Ituri rukahigarurira, icikamo kabiri ry’umutwe wa M23 wari umushinga w’ibihugu byombi-.

Mu buryo butomokeye buri wese, kuba TSHISEKEDI yahigika KAGAME, akirukana burundu u Rwanda ku butaka bwa RDC/DRC, yinjije Uganda na Kenya; ntawabimuvebera, kuko iyo hariho amahitamo hagati y’ibibi bibiri, uhitamo ikibi gifite ubukana buciriritse, n’ingaruka zoroheje! U Rwanda rwari rumaze kwigarurira RDC/DRC, no gucengera inzego zayo z’umutekano; ku rugero rwo kuba kururandura muri iki gihugu, byasabaga umuvuno ukenetse neza, nk’uko TSHISEKEDI yabikenetse.

Magingo aya Kenya ibifashijwemo na US, yabashije kubona amahirwe mbonekarimwe yo kuba igihugu cyo mu karere, ingabo zacyo zikoranye bisesuye na MONUSCO muri RDC/DRC. Kenya kandi ikagirayo n’uwundi mutwe w’ingabo, wihariye, ushingiye ku masezerano y’ubufatanye yasinywe n’ibihugu byombi; urimo gufasha mu kugarurira umutekano u Burasirazuba bwa RDC/DRC, ari nako urinda inyungu zishingiye ku masezerano ashingiye ku buhahirane n’ubucuruzi Kenya yamaze gusinya na DRC/RDC, kuwa 22 Mata 2021, i Kinshasa hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

 Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa Nation.Africa imiterere y’umutwe w’ingabo za Kenya zizafatanya n’iz’umuryango w’Abibumbye, kugarura amahoro mu Akarere k’u Burasirazuba bwa RDC/DRC; igaragaza ko bizagora ingabo za RDF n’imitwe y’inyeshyamba yororewe n’u Rwanda muri ako gace -ngo ikorane na RDF-, kubaca mu irihumye, cyangwa kwihishahisha, nk’uko zari zibisanganywe, mu kuzahaza umutekano wa RDC/DRC, hagamijwe ubusahuzi bw’umutungo kamere. 

Muri uyu mutwe w’ingabo za Kenya, harimo abahanga mu kugenda ingendo ndende cyane, bahetse imizigo yabo y’ibirwanisho n’ibibatunga; bazajagajaga ibihuru bya kure y’amabarabara, guhigayo abihishahishayo, nk’uko bajyaga babikorera ingabo za MONUSCO zisanzwe. Ingabo zidasanzwe z’Abakomando nazo ziri muri uyu mutwe, ni kabuhariwe, kandi zifite amateka n’uburambe muri aka kazi; aho zagiye zica agahigo, mu kugarura umutekano mu bihugu nka Somaliya, Sudani y’Amajyepfo… 

Uyu mutwe kandi uzaba urimo n’ishami ry’abahanga mu kuneka, bazi kwiyoberanya mu  gukusanya, no gusesengura amakuru ku mwanzi. Aba batigera bambara impuzankano, cyangwa ngo bagire isura y’abasirikari, ngo aka kazi bagafitemo uburambe n’ibigwi bitavugwa… Ishami rya ba kabuhariwe mu kurwanira mu mazi –aha bazibanda mu kuburizamo inzira y’amazi y’ikiyaga cya KIVU, ijya nayo ikoreshwa na RDF, mu kuvogera ubutaka bwa RDC/DRC-. Hari kandi na ba kabuhariwe mu kurwanira mu kirere. Izi ngabo kandi zizagira n’irindi shami rizajya gusimbura Afrika y’epfo, muri wa mutwe wo kunganira MONUSCO, kurwanya imitwe iri mu burasirazuba bwa RDC/DRC; wibukirwa cyane ko ariwo washenye kandi ugahashya, umutwe w’Inyeshyamba za M23 zafashwaga n’u Rwanda, kuzengereza u Burasirazuba bwa RDC/DRC…

Iyi mitwe ibiri y’ingabo yihariye ya Kenya, isangayo imitwe ibiri y’ingabo ya Uganda, umwe wo gufasha kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, ku iturufu y’uko  ADF yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na US umwaka ushize –ibi bikaba byanashimangira  ko  uyu mutwe w’ingabo za Uganda, kurwanya iterabwoba rya ADF, waba uri no ku nyungu runaka z’igihugu cya US, kizakomeza kuwushyigikira no kuwutera inkunga, muri gahunda zawo zo kurwanya iterabwoba-. Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa argusmedia.com, undi mutwe w’ingabo za Uganda, ni uwo kubungabunga ibikorwa remezo by’imihanda –inafitiye akamaro icyambu cya Mombasa- ndetse n’umushinga wo kubaka umuyoboro wa Petroli icukurwa mu Kiyaga cya Albert, wa Sosiyete ya TOTAL y’Abafransa. Uyu mutwe rero mu buryo busesuye, ukaba uzaterwa inkunga ukanashyigikirwa n’igihugu cya Kenya ndetse n’icy’u Bufransa, ku bw’inyungu z’ubucuruzi ibyo bihugu byombi bihuriyeho na Uganda.

Iyo urebye ikihishe inyuma y’izi ngabo z’ibihugu bya Uganda na Kenya zinyanyagije u Burasirazuba bwa DRC/RDC; nta kindi kitari ukuburizamo imitwe y’ingabo z’u Rwanda, ikorera mu bwumvikane bwo mu bwihisho, ku butaka bwa RDC/DRC, ku bwumvikane bwa Prezida TSHISEKEDI na KAGAME, nyamara bitazwi n’umuryango mpuzamahanga, cyangwa ngo bishyigikirwe n’Inteko ishinga amategeko ya RDC/DRC, yewe bikaba byamaganirwa kure n’abatuye u Burasirazuba bwa RDC/DRC, bafata u Rwanda, nk’umwanzi numero ya mbere, mu ruhare rw’icyorezo cy’umutekano muke ubazahaje! Aha rero hakaba ariho TSHISEKEDI yaba yarakubise umutego wa Rugondihene KAGAME; mu gihe ababirebera inyuma bibwiraga ko, gukomeza kwemerera ingabo z’u Rwanda, kujya rwihishwa muri RDC/DRC; byaba byari ukwikurahuriraho umuriro.

Ibihe bidasanzwe byashyizwemo intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri; mu gihe kimwe no kuhashyika kw’imitwe ya Uganda na Kenya; nabyo bishobora kuba bihatse undi muvuno. Ikidashidikanywaho ni uko imitwe y’ingabo za Uganda na Kenya, iri mu burasirazuba bwa RDC/DRC, ifatanyije n’abayobozi bashya b’intara ziri mu bihe bidasanzwe, ndetse n’abayobozi b’ingabo za FARDC bizewe n’ubutegetsi bwa TSHISEKEDI, ko batari ibyitso bya KAGAME cyangwa KABILA; bafite uburyo bwiza bwo kwibasira Ingabo z’u Rwanda ziriyo nk’amabandi atazwi ! Uwatekereza ko Prezida KAGAME yaba ari mu nzira zo kuvanayo Ingabo ze, inzira zikigendwa, cyangwa bikaba biri muri gahunda za bugufi; ntiyaba akabije kuraguza umutwe. Ibi bikaba bishingiye ko inyungu zatumye ibihugu bya Uganda na Kenya byoherezayo imitwe yabyo; zitacirwa akari urutega n’Ingabo za KAGAME, ziriyo mu buryo bwa rwihishwa.

Nk’uko bigaragara mu maphoto ari aho haruguru, ingabo zidasanzwe za Uganda na Kenya, zishobora kuba ziri no mu nzego zinyuranye z’igisirakari cya FARDC; mu rwego rwo kukivugurura no kugishunguramo inkumbi z’ibyitso bya KAGAME na KABILA. Mu gihe ibyitso bya KABILA na KAGAME byuzuye ingabo za FARDC, byacishwa bugufi, bikamburwa ubuhangange bifite, cyane cyane ubwo mu iperereza; Prezida TSHISEKEDI, umaze gukora amavugururwa ya politiki, atangiye kumuha ingufu za politiki; yaba agize ingufu za kabiri za ngombwa, arizo zo mu nzego z’umutekano w’igihugu, mu gukomeza ubutegetsi bwe. 

Kuri TSHISEKEDI, ukwizanira ku giti cye, abajura bashya –Uganda na Kenya- basahura umutungo kamere wa RDC/DRC, bivuze kuburizamo amasezerano ya rwihishwa y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yashyizweho na KABILA, akaba yari akiyakamiramo. Ibi nabyo rero nta shiti, ko byamuha izindi mbaraga za gatatu zo gukama ku mutungo kamere, mu gukomeza ishyaka rye, nawe ubwe bwite, mu nzira zo kwigwizaho umutungo wa ngombwa, mu gukeneka buri kimwe, nk’abandi banyagitugu bose bo muri Afrika, bakorana neza na ba mpatsibihugu. Gusa inzira ya demokarasi mu miyoborere ye, cyangwa se gusaranganya umutungo kamere w’igihugu ku nyungu z’abanyagihugu, biracyari inzozi kuri TSHISEKEDI; ugendeye ku mikino, ibyo ibihugu binywanyi yitabaje bya Uganda na Kenya, bikinira mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfho, bihurijemo inyungu zo gusahura umutungo, byiyambitse agakingirizo ko kuzana umutekano no guhahirana.

U Rwanda ntaho rwanyura ngo rwinjize ingabo zarwo, nk’uko TSHISEKEDI yatumiye ibihugu bituranyi, birebwa n’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC/DRC, –bya nyirarureshwa kuko n’ubundi zisanzweyo, mu buryo buvogera ubusugire bw’igihugu gituranyi- , mu kugarura amahoro muri RDC/DRC; kuko rwahita rwamaganirwa kure n’abaturage b’u Burasirazuba bw’igihugu, bikaba byanagorana ko Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yabiha umugisha. Uretse no kuba ari ruvumwa mu kibazo cy’umutekano muri RDC/DRC; ingabo zarwo ntizahuza n’iza Uganda birebana ay’ingwe; muri make yahita iba intambara yeruye ibi bihugu byombi byahita birwanira mu gihugu gituranyi.

 Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa the Africa Report.com ,  ikibesheje u Rwanda muri DRC/RDC ni ugusahura umutungo kamere, kandi iki ni nacyo kijyanye Uganda nk’uko uru rubuga rutabiciye ku ruhande, ko Uganda ihaye RDC/DRC imihanda n’umutekano; ku ngurane yo gusahura umutungo kamere w’amabuye y’agaciro. Uku kuri kwambaye ubusa kw’iki kinyamakuru, niko kuri kw’impamo; gutandukanye n’ukwa politiki, dusoma mu bika bigize amasezerano y’ubufatanye nk’ubu bw’ibihugu, kuba kuzuyemo ibinyoma byinshi. Uku kuri kw’iki kinyamakuru kandi, niko dushingiraho twemeza ko, Uganda guhurira na Kenya bimenyeranye gusahura imitungo y’ibindi bihugu mu mwumvikano, nk’uko ibi bihugu bibikora mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, bikaba byarigeze no kwiyamwa n’Umuryango w’Abibubumbye, -nk’uko tubisoma ku rubuga rw’Ijwi ry’Amerika ; bitazajya imbizi n’Ingabo z’u Rwanda n’imitwe y’inyeshyamba yashinzwe narwo, bisanganywe inzika rusange, yo kuba rwarabangamiye inyungu za byombi, rufunga imipaka yarwo na Uganda. 

Ibi iyo byiyongeyeho ku nzika Uganda ifitiye u Rwanda, zifatiye ku makimbirane ya Kisangani, u Rwanda kwirukana Uganda mu ntara ya Ituli muw’2002, n’andi makimbirane yagaragajwe n’icikamo kabiri rya M23, yafashwaga n’ibihugu byombi…; nibyo duheraho twemeza ko u Rwanda ruri mu bihe byarwo bya nyuma mu guhungabanya no kwigarurira RDC/DRC. Ibi bihe bikaba biduha u Rwanda rushya rukennye cyane, rufite igihagararo cya ntacyo muri politiki y’Akarere, rutakirebwa irihumye na ba mpatsibihugu, kubw’uko ntacyo barusoromaho ! Uwavuga ko ibihe bibi u Rwanda rukomanga ku muryango; bizanahanantura Prezida KAGAME mu bushorishori yari yarimanitsemo, nawe agahirimana n’ingoma ye y’Igitugu ya RPF-Inkotanyi, iyogoje Abanyarwanda n’ibihugu bituranyi, ntiyaba ari kure cyane y’ukuri !

2 COMMENTS

  1. […] Mu nkuru yasohotse kuri TheRwandan, twabasesenguriye amarenga ducirwa n’inzinduko za ba Prezida TSHISEKEDI na KAGAME, ku Gisenyi kuwa 25 Kamena, na Goma kuwa 26 Kamena. Mu ruzinduko rwa Goma, hakaba harasinywe amasezerano y’ubucuruzi n’ubuhahirane; agaragaza icyerekezo gishya cy’umubano w’u Rwanda, n’ibihugu by’abaturanyi. Twagaragaje ko impamvu itera Prezida KAGAME, guhindura politiki y’imibanire ye; ari ibihe by’amahina arimo gushyirwamo na politiki y’Akarere itakimuha igihagararo. Twerekana uko ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda, biri mu RDC/DRC; kuhamwirukana burundu, ku nyungu za ba mpatsibihugu, yari asanzwe abereye umukomisiyoneri, ku mutungo kamere w’iki gihugu. […]

Comments are closed.