U RWANDA KUBANIRA NEZA U BURUNDI, NYUMA YA RD CONGO: PREZIDA KAGAME MU BIHE BISHYA BY’INSHINGANO NKE MU KARERE!

Dr Ngirente, Ministre w'intebe w'u Rwanda igihe yageraga ku kibuga cy'indege i Bujumbura ku ya 30 Kamena 2021

Yanditswe na Albert Mushabizi

Nyuma y’uko kuwa 26 Kamena 2021, Prezida KAGAME asinyanye na TSHISEKEDI amasezerano y’ubuhahirane n’ubucuruzi, nk’inzira y’umubano usohoka mu gisa n’ubukoloni bw’imyaka 25 kuri RDC/DRC; u Rwanda rwaserukiwe na Ministri w’Intebe, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, kuwa 01 Nyakanga 2021, i Bujumbura. Umugenderano wo ku rwego nk’uru, ukaba waherukaga  hagati y’ibi bihugu  bituranyi,  mbere ya kudeta yo mu w’2015. Iki rero kikaba ari n’ikimenyetso ndakuka cy’ipaji nshya y’umubano uzira ubushotoranyi; nk’uko Prezida NDAYISHIMIYE, yabihamije nk’ubizi neza ko bidashidikanywaho.

Mu nkuru yasohotse kuri TheRwandan, twabasesenguriye amarenga ducirwa n’inzinduko za ba Prezida TSHISEKEDI na KAGAME, ku Gisenyi kuwa 25 Kamena, na Goma kuwa 26 Kamena. Mu ruzinduko rwa Goma, hakaba harasinywe amasezerano y’ubucuruzi n’ubuhahirane; agaragaza icyerekezo gishya cy’umubano w’u Rwanda, n’ibihugu by’abaturanyi. Twagaragaje ko impamvu itera Prezida KAGAME, guhindura politiki y’imibanire ye; ari ibihe by’amahina arimo gushyirwamo na politiki y’Akarere itakimuha igihagararo. Twerekana uko ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda, biri mu RDC/DRC; kuhamwirukana burundu, ku nyungu za ba mpatsibihugu, yari asanzwe abereye umukomisiyoneri, ku mutungo kamere w’iki gihugu.

Politiki y’akarere ni nk’umukino w’amakarita, ibyo KAGAME abizi neza cyane; hari n’ubwo yigeze kubyivugira mu mbwirwaruhame; ahamya ko bamwe mu bamurwanya babaye ibigarasha, ndetse mu minsi yagombaga gukurikiraho, bakaba barajyaga kuba ibigarasha bicitse. Ibintu ni gatebe gatoki, ubu Kagame ntakiri iturufu kuri ba mpatsibihugu; mu gucangacanga umukino w’ikarita za politiki y’akarere. Inshingano ze mu mikino yakinirwaga muri aka karere, aragenda azamburwa; arabibona neza ko yabaye ikigarasha, none arimo arahindura umukino. Ni ibyo turimo kubona! Prezida NDAYISHIMIYE w’u Burundi, nawe ntiyazuyaje kubica mu marenga; uwabashije gusesengura yarumvise, aka wa mugani yageretseho, ngo : “ikibwirwa ni icumva, icerekwa ni ikibona” !

Amagambo y’ikaze no gushimira Ministri NGIRENTE, yari amarenga asobetse ubutumwa ku banyarwanda, Abarundi n’Abaturage b’Akarere muri rusange !

Prezida Ndayishimiye waherukaga kuvuga ku Rwanda mu kiganiro cya mbere yagiranye n’Abanyamakuru, nk’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, mu Kirundo mu Amajyaruguru y’i gihugu, kuwa 06 Kanama 2021, ko nta mubano igihugu kizagirana n’indyarya; niwe ubwe wakiriye anashima Ministri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard NGIRENTE, mu magambo asobetse ubutumwa bukomeye cyane. Mu muco w’Ikirundi, umuntu uzi “Ikiyago” –mu Ikirundi- cyangwa se –Ikiganiro- mu Kinyarwanda; iyo yatuye, utazi igisanzweho yumva amagambo avuzwe, uzwi igisanzweho akumvira hagati y’amagambo. Ni nka birya bavuga hafi mu ndimi zose, ngo gusoma imirongo, ku musomyi usoma byo kwisomera, no gusoma imirongo no hagati y’imirongo, ku musomyi ukerebutse! Prezida NDAYISHIMIYE n’Abarundi bose, bazi icyo u Rwanda aricyo ku Burundi, icyo yavuga cyose azimiza imbere y’Abarundi, baba bari bwumve ubutumwa nyakuri; na cyane ko biri mu muco w’-Ikiyago- kuvuga uzimiza, ibyo ubwira benshi, bikumvwa neza n’abo muhuje imyumvire ku ngingo uvugaho, mugihe abo mudahuje imyumvire bo, baba bashobora gutwara ubutumwa intambike!

  • Yagize ati : “Ni akanyamuneza ku Burundi, ndazi yuko ata Murundi n’umwe atanazerewe kuri uyu munsi; kuko na bene wacu bo ngaha mu gihugu cibanyi c’u Gwanda, uno munsi bashitse ngaha kudushigikira…” Hano yerekanaga ko ukwitabira ibirori by’u Burundi k’u Rwanda, atari ibisanzwe kuva igihe kirekire bidashoboka; ukunezerwa kw’Abarundi, si ukunezerwa nyakuri kw’Abarundi, batigera bahisha inzika bafitiye u Rwanda, mu mbwirwaruhame zisanzwe z’Abanyapolitiki… batigera barya iminwa ku kuba u Rwanda ari umwanzi w’u Burundi… uku kunezerwa yavugaga ni ugutangara gusa, bitagize ikindi kibiri hejuru! Muri uku gutangara harimo no gukwena, na kurya u Rwanda ari rwo rwanduranyije u Burundi, rukaguma kubuzambiriza, none rukaba rufashe n’iya mbere mu gucisha make, no kuza gukora ikimenyetso gisa no gusaba imbabazi… na cyane ko mu bushishozi bwa buri murundi wese, u Rwanda rwari rumeze nk’urushaka “aka munani” ku Burundi…
  • Arongera ati : “Murakoze cane Nyakubahwa kuri ubu butumwa mutuzaniye ! Ngira ngo nimwaba mubibona neza, Abarundi, uru rugendo mugize ngaha aha, ni nk’igitangaza babonye… mu gihe hari haheze iminsi turiko turavyaruzanya…” Aha yibukije umushyitsi nta guca ku ruhande, ko Abarundi bamwibajijeho impamvu imuzanye; mu gihe bari bamaze iminsi bashyamiranye. Aha kwari ukumwibutsa ko ibyo yari amaze kuvuga mu mbwirwaruhame, by’ubucuti n’ubuvandimwe bw’ibihugu bituranyi, bibaye ku ukwiyemeza k’u Rwanda, rwari na nyirabayazana wo kuzambya umubano… Iyi ngingo ari ugushimangira nta shiti ko u Rwanda arirwo, rwiyemeje gucisha make, na cyane ko arirwo rwanakoraga ibikorwa by’ubushotoranyi, u Burundi bukarindira kwivuna… u Rwanda nirwo rwiyemeje gucisha make, ruza gukora ikimenyetso cy’uko ibyo rwahoraga rwigira rutazabisubira…
  • Arakomeza ati : “Ico ndagira ndababwire ni cimwe, ico nagira ndabamenyeshe ni cimwe, mu Ikirundi no mu Ikinyagwanda tubivuga kumwe, icerekwa ni icibona, icibwirwa ni icumva.. kandi mu migenzo y’Ikirundi tubigira tuti agafuni kabagara ubumwe ni akarenge…” Yagize ati ntakindi narenzaho namwe murabyiboneye, kandi mwiyumviye ibyo avuze, ahasigaye reka turindire, nk’uko n’ubundi twahoraga turindiriye kwivuna, turebe ko biyemeje biyemeje… Yizera ko umugenderano ari ikimenyetso gikomeye, na burya wari waranze igihe bari mu bushyamirane…
  • Yasubiyemo ati “… twabonye kandi twumvise, turizera neza yuko kuva ubu uu, hariho igitabo twari tumaze imyaka twandika u Burundi n’u Gwanda, turizeye yuko ubu tugira dutangira tugisome, kugira ngo dutangure igice gishasha…” Aha Prezida NDAYISHIMIYE yatanze amakuru nta guca ku ruhande, ko uku kuvugurura umubano ari ubusabe bw’u Rwanda, -na cyane ko ari narwo rwawuzambije rukanashyira umwete mu bushotoranyi- yerekanye ko bizeye ko ibyo bamazemo iminsi, hageze ko babisubiramo bakameranywa kuri buri kimwe. 

Ibi byo kwizera ni ukwerekana ko nta, ntambwe nini yari yagerwaho mu kwemeranywa icyazambije umubano n’ingamba zo kuwuvugurura… Ibi bikaba bigaragazwa n’aho yagize ati, icyo gitabo twari tumaze iminsi twandika, twizeye ko igihe kigeze ngo tugisome (twemeranywe ku ibyabaye, n’uruhare rwa buri ruhande, dushyireho imyanzuro, ikomatanye n’ingamba nshya…) Hano rero abakunze gusesengura ko, u Rwanda n’u Burundi bamaze kwicara, no kumvikana ku bintu baba bibeshye cyane ! Haracyari intambwe, gusa kuva u Rwanda arirwo nyirabayazana wa byose, rukaba rwemera no kureka ubushotoranyi, ntibizarunanira no gusaba imbabazi z’ibyabaye byose. Ibyabaye si bike, harimo kudeta yageragejwe ikananirwa, harimo kugaba ibitero byishe Abarundi batari bake, harimo agasuzuguro ko gutuka u Burundi n’abayobozi babwo, hakabamo n’akagambane ko gutanga amakuru apfuye yakenetswe n’u Rwanda, ngo u Burundi bukomeze bufatirwe ibihano n’umuryango mpuzamahanga, byo kuruzahaza…

Abasesengura na none ko ibi byabaye, ku gitutu ku bihugu byombi, haba harimo ukwibeshya, kubera ko nk’uko bigaragara u Burundi, bwo buracyafite icyo busaba u Rwanda “gusomera hamwe igitabo bamaze iminsi bandikira hamwe”! Iyi ni ingingo iremerereye u Rwanda, kubera ko hazazamo byinshi, birimo kwemera uruhare muri Kudeta no gusaba imbabazi, kwemera uruhare mu bikorwa byakozwe n’inyangabirama, zaterwaga inkunga n’u Rwanda, bikibasira imitungo n’ubuzima bw’Abarundi, no kubisabira imbabazi… Gufasha mu kurangiza ikibazo cy’Abanyabyaha b’Abarundi, bihishe i Kigali, bagize uruhare muri kudeta n’ihungabanya ry’umutekano mu Burundi… 

Haramutse hariho igitutu cy’amahanga, cyaba kiri ku Rwanda; nticyaba kiri ku bihugu byombi. Na cyane ko bizwi n’ayo mahanga nta buryarya, ko ibyo u Rwanda rwakoraga; rwabiterwaga no gushaka kunaniza inzego ziyoboye u Burundi, aho byangiye rukaba rwiyemeje kuvirira iyo migenzo igayitse, itangiye kugaragaza ko itazigera igira umusaruro, nacyane ko abatumaga u Rwanda gutobera u Burundi, baciye inkeramucyamo, bakaba batangiye kubanira u Burundi; mu butwererane mu mishinga imwe n’imwe…

  • Yarakomeje ati : “Turizeye yuko rero ivya kera turiko turabisozera, ibishasha bigira bishike…” Prezida NDAYISHIMIYE yakomeje gutsindagira ingingo ya ‘Turizeye yuko…’ nk’umuntu utizera u Rwanda. Aha yavugiraga Abarundi, kubera ko urebye ibyo u Rwanda rwigiraga; nta Murundi wo kwizera u Rwanda rurongowe na KAGAME. Ibi na none bikongera gutsindagira ko ibi byose ari u Rwanda rwiyemeje, kureka urugomo, rugaca bugufi, rusaba ko u Burundi bwarwemerera ko, ibintu bihindutse, kandi rwiyemeje…
  • “…Sokuru wacu Petero NKURUNZIZA, yama atubwira ati : ‘mumenye kugendereza ibihe !’” Iyi ngingo irakomeye cyane, kubera ko Nyakwigendera NKURUNZIZA yokejwe igitutu, igihe kitari gito, ko mu gihe cyose hakongera kugaragara umwanzi uturutse mu Rwanda, aje guhungabanya umutekano w’u Burundi, bareka ingabo z’igihugu zikumushushubikanya, ntizitinye no kwambuka umupaka, ikiba kikaba, intambara ikerura aho guhora mu “Akagaye” –Agasuzuguro mu Ikirundi- k’u Rwanda. Inama uyu mugabo utarasibaga kwibasirwa, atukwa na Prezida mugenzi we, n’abandi bacengezamatwara b’intore za KAGAME, yagiraga bagenzi be bari bafatanyije kuyobora igihugu, ni ukwihangana, kubera ko aboshya KAGAME kwigira ibyo yigira, bazageraho; bakamuvaho, akaba amateka nk’abandi bose bagizwe abagaragu ba mpatsibihugu, bakarangira nabi… Ni nk’aho NDAYISHIMIYE yagize ati, iryavuzwe riratashye, NKURUNZIZA yarabiduhanuye, ko ibyo u Rwanda rwibwira ko ruzigarurira u Burundi, rukabutwarira ba mpatsibihugu ruzabinanirwa, igihe kikagera rugaca bugufi…
  • None rero uno munsi, Abarundi ndabasavye guca mutangura kugendereza ibihe; kugira ngo twifate nk’uko ibihe bimeze… ahandi hoho tutazi kujana n’ibihe, wosanga dutangura kugenda ibiguru ntege, tugaca dushika dutevye iyo tuja…” Aha NDAYISHIMIYE yaboneyeho kugira inama Abarundi ayoboye, kuzajya bamenya gutwaza buke no gukenguza, birinda amashagaga, ahubwo bakamenya gucungana n’ibihe, kubera ko bucya bucyana ayandi… Mu Burundi ntihabuzemo Abanyapolitiki, benda kugira imico y’akayihoyiho ka KAGAME, bumva bakora ibintu byose mu guhaza irari/ibyiyumvo byabo, batitaye ku kaga batamo igihugu n’abanyagihugu bakwiye kuba bayoboye… Bwari uburyo bwiza bwo kuningura KAGAME, uri mu bihe bibi byo gucishwa bugufi, akaba atangiye gusaba uwo yimye…

Ni iki cyari cyihishe inyuma y’umubano w’ubushotoranyi w’u Rwanda ku bihugu bituranyi ?

Prezida KAGAME yinjiye mu mukino wa politiki y’Akarere, igihe yari ayoboye urugamba rw’Inyeshyamba z’Inkotanyi zaje gufata Kigali. Icyo gihe ba mpatsibihugu b’u Burengerazuba, bari mubihe byo gushaka, uko bakikiza umukozi wabo wari umaze hafi ibinyecumi bitatu, aharanira inyungu zabo mu karere; igihe kikaba cyari kigeze ngo bamusimbuze umushya. Uwo mukozi nta wundi ni Nyakwigendera Prezida MOBUTU Sese Seko, wayoboraga icyahoze ari Zayire. Ibikorwa Prezida KAGAME amazemo hafi imyaka 25 azambya akarere; nibyo MOBUTU yakoreraga abo ba Mpatsibihugu. Uyu mugabo niwe wayoboraga za kudeta, akaba n’inyuma y’imitwe y’inyeshyamba yabaga igamije kuzahaza akarere, mu mikino yo kwiba imitungo kamere, no guhirika za Leta.

Intambara yagiye guhirika MOBUTU, muw’1996, yari iyobowe n’ibihugu bitatu byo mu karere aribyo : u Rwanda, u Burundi na Uganda. U Rwanda rwari rugikora ibishoboka byose, ngo rwigire byinshi kuri Uganda yarufashije muri byose mu gufata ubutegetsi, mu ngeri z’ingenzi nka diplomasiya, ubwirinzi, ubukungu, ubushabitsi… Ariko kandi mu gihe ibi bihugu bitatu byinjiraga muri iyi ntambara, Prezida KAGAME nk’uwari ufite iturufu yo gukurikiranayo abanzi be, bariho icyasha cya Jenoside, -Jenoside nk’icyaha cyakorewe isi yose, umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’ibihangange bikayigiraho inshingano- yabigiriyemo amahirwe yo kwibona ari nkawe ukinisha ibihugu bibiri bigenzi by’icye, mu mukino wa politiki y’akarere, wari upfundikiye muri iyo ntambara. Nguko uko yabaye nk’ucuka ku gihugu cya Uganda, umubano wa byombi wari usanzwe ari nk’uw’umwana n’umubyeyi, uzamo kurebana ay’ingwe, kugeza n’ubwo ibihugu byombi birwaniye i Kisangani, mu ntambara igira kabiri, aho bari bagambiriye guhirika Prezida LD KABILA; nawe wari warabashwishurije bombi, umubano nk’uwo usa n’uw’ubukoloni.

KAGAME amaze kwerekana ko abashije imikino yo gusahurira RDC/DRC; mu nzira zo kuhateza umutekano muke, mu ntambara z’imitwe itabarika zidashira, aba abaye igihangange mu karere, umukozi w’umuhanga ku murimo, ubashije kubungabunga inyungu za mpatsibihugu mu karere. Ibyo byamuhaye indi mico y’ubwibone, no kubonerana ibihugu; bigera n’ubwo u Burundi bwageze aho butahiwe, ko ingoma iriho itari ibereye ba mpatsibihugu b’u Burengerazuba ikwiye guhirikwa; maze uwo mushinga uhabwa Prezida KAGAME, kuwushyira mu bikorwa. Ngayo amavu n’amavuko y’ubushyamirane hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Ubu bushyamirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi bwatangiye, mbere gato ya kudeta yapfubye muw’2015. Aho ba Prezida KAGAME na NKURUNZIZA, bari babanye umubano w’akadasohoka; batangiye kurebana ay’ingwe. Uku kutabona ibintu kimwe, kukaba kwaraturutse ko KAGAME, yashakaga gukinisha NKURUNZIZA, amushora mu mikino ya Mpatsibihugu b’u Burengerazuba; mu gihe u Burundi bwagenderaga cyane kuri Tanzaniya mu karere, bwibonaga kuri ba mpatsibihugu b’u Burasirazuba. Kudeta yaranze, KAGAME agerageza iturufu ya Jenoside nayo biranga, bagerageza kuzana imitwe y’ingabo z’amahanga ngo ize kubidogeza, yitwaje gucunga umutekano, u Burundi burabatsembera, agerageza gutera u Burundi mu majyararuguru aho bihana umupaka, mu mutaka w’Inyeshyamba zahushije Kudeta biranga, agerageza intambara y’ubucengezi biba iby’ubusa, agerageza intambara aturutse mu gihugu cya RDC/DRC… None KAGAME arazibukiriye agiye gusaba umubano, yiyemeje guhindura ingendo!

Kuki se igihe ari iki ngo u Rwanda rutangire kubanira neza ibihugu by’Abaturanyi ?

Prezida KAGAME wo mu minsi ya none, atandukanye cyane n’uwo mu minsi yashize ! Iyi ngingo yarasobanuwe cyane bihagije; mu nkuru zatangajwe na The Rwandan. Prezida KAGAME ari ku gitutu cy’amahanga, arimo no kumurekura, amuva inyuma; kubera ko hari andi makarita ari gukinwa muri politiki y’akarere, aho yamaze kwibura, akaba agomba kubisa abandi, nk’uko abandi nabo bamubishije akaba igihangange.

Prezida KAGAME rero ntagihagarikiwe n’ingwe, ngo avome; niyo mpamvu ari gusohoka mu mubano w’ubushotoranyi n’ibihugu bituranyi, yinjira mu mubano w’ubwumvikane n’ubuhahirane, bubumbatiwe n’ubwubahane. Abahoze bamutuma kudurumbanya u Burundi; ubu bafite aho bahurira n’abayobozi b’u Burundi, atagomba no kumenya. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi; biragenda birekura inkunga byari byarafungiye u Burundi. Ibihano u Burundi bwari bwarafatiwe n’imiryango mpuzamahanga, nabyo biragenda bivaho umunsi ku wundi; by’umwihariko Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye, kakuye u Burundi, ku rutonde rw’ibihugu byo guhozaho ijisho.

Mu kuzahura ubukungu kandi, u Rwanda rwatangiye guhanga amaso u Burasirazuba rugerageza gutera umugongo u Burengerazuba butakirwitayeho. Inkuru dusoma ku Igihe.com itwereka ko u Rwanda rwemerewe inkunga y’akayabo k’amafaranga angana na 100,6 muri gahunda yo kuzahura, ubukungu bwazahajwe na Covid-19, na Banki ya Aziya ishinzwe gutera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo (AIIB). Kuba iyi banki ari ubwa mbere iteye inkunga igihugu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara; bisobanuye nta shiti ko u Rwanda rufite uko rwitwararitse rukaniyemeze, ngo rukureyo iyo nkunga. Ibihugu biba bifite ijambo mu mabanki nk’aya, nta gitangaza ko bishobora guha u Rwanda, umukoro w’ibyo rugomba gukora; ngo rukunde rubarirwe mu bihugu birebwa ryiza nabyo. U Rwanda rero rushobora kugira imyitwarire yo kwitwararika urugomo mu karere; na none ku gitutu cy’ibihugu nk’ibi, bifite politiki zihabanye kandi zihora zihanganye n’iby’u Burengerazuba bw’isi.

Ubwo Prezida wa Uganda Yoweri MUSEVENI, yarahiriraga manda ye nshya, nka Prezida wa Uganda. Prezida NDAYISHIMIYE yagiriyeyo uruzinduko, ndetse bagirana amasezerano y’ubutwererane; yifitemo akayihoyiho ko gushyira u Rwanda mu kato. Aha hakaba haravuzwemo n’umushinga w’uko Uganda yiteguye, gutunganya umuhanda uyihuza n’u Burundi, uciye muri Tanzaniya; nk’uko magingo aya icyo gihugu kiri kubaka imihanda mu gihugu cya RDC/DRC. Iki gihunga cyo gushyirwa mu kato, mu bihe by’amahina ku Rwanda, cyanarutera guca bugufi; rukegera u Burundi, ngo ejo amazi atarurengana inkombe.

Indi mpamvu ishobora gutuma u Rwanda rwihutira kunoza umubano n’u Burundi; ni impinduka zo mu karere, zishobora kurushyira ku gitutu cyo gushyikirana n’abatavuga rumwe narwo. Ibibazo nk’ibi byo kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bikunda kuzamo uruhare rw’ibihugu bituranyi, biba biharanira ko igihugu gituranyi cyakerekeza ku mahinduka ya politiki, ashyiraho ubutegetsi byibonamo. Kuri iyi ngingo u Burundi bukaba budashobora guhuza icyerekezo na Uganda; ibihugu byombi bishobora kugira aho bibogamira, mu kwifuza imiterere y’ingoma yasimbura iya FPR-Inkotanyi, igihe byaba bibaye ngombwa. 

Iyi ngingo yiyongeraho ko inyungu za Uganda na Kenya mu gihugu cya RDC/DRC, zishobora guhabana cyane n’iz’u Burundi, nk’uko zihabanye bikomeye n’iz’u Rwanda, biri mu ibyakangura na none Prezida KAGAME kugira ibyo apfundika n’u Burundi, mu maguru mashya ku mpamvu ebyiri zikurikira: u Rwanda n’u Burundi, byari bifite uburyo bibona inyungu, ku mutungo kamere wibwa muri RDC/DRC muri Kivu y’Amajyepfo, binyuriye mu mutekano muke uhari. Ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyakunze gushyirwa mu majwi, ko ari icyambu cy’amabuye y’agaciro acukurwa za Fizi, ahakungahaye cyane kuri Zahabu n’ayandi mabuye atarondoreka. Uganda na Kenya kandi birimo gushaka uko byateza imbere ubucuruzi n’uburasirazuba bwa RDC/DRC, hanozwa inzira z’ubuhahirane buzateza imbere icyambu cya Mombasa; mu gihe aka gace ka RDC/DRC kagerwagamo n’ibicuruzwa byinshi binyuze mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, biva ku cyambu cya Dar-es-salaam. Icyambu cya Mombasa kwigaranzura icya Dar-es-salaam, mu burasirazuba bwa RDC/DRC, bivuze igihombo ku Burundi n’u Rwanda.

Ku kibazo kigendanye n’umutekano, u Rwanda rubangamiwe cyane n’Inyeshyamba z’Abarundi rwakomeje kwizirikaho; none rukaba rubona ko ntacyo rukibashije kuzimarira. Iki gihugu kandi kibitse abanyapolitiki n’abawofisiye, bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi muw’2015, kitagifite icyo kizabamarira, urebye uko politiki y’akarere irimo guhinduka. u Burundi ntibusiba gusaba u Rwanda abo banyabyaha; nyamara rukabigendamo biguru ntege, muri ya macenga rusanganywe. Ikibazo cya Minembwe ahavugwa intambara yabaye ndanze, ikaba ikomeje kubiyogoza naho; u Burundi bwaba bufite imitwe butera inkunga mu gukumira iburwanya iterwa inkunga n’u Rwanda, muri ako gace gahigamiye Bujumbura. Izi ngingo ebyiri zirebana n’umutekano, ziri mu izaba zitumye u Rwanda, rwihutira guca bugufi ku Burundi; ngo harebwe uko ibyo bibazo u Rwanda rutagifite igihagararo cyo kwivurugutamo, byavugutirwa umuti uruha agahenge.

Impinduka ku mubano u Rwanda rushaka kuzahura ku Burundi, zikaba zitezweho ko hagira igihinduka, ku Inyeshyamba zirwanya u Burundi ziterwa inkunga n’u Rwanda zacishwa bugufi, ndetse n’abazikuriye bakingiwe ikibaba na Kigali, bakaba bakibona mu maboko y’inzego z’u Burundi. U Rwanda narwo rushobora kuzajya ku gitutu, cyo gushyikirana n’imitwe irurwanya, ndetse na opozisiyo y’imbere mu gihugu, n’iyo hanze y’igihugu, n’ubwo rwari rukunze gukangata kuri iyi ngingo; kubera ko ibihugu byo mu karere byose, byibura byagaragaje ko bishyigikiye iyi nzira imwe rukumbi, y’umutekano urambye ku Rwanda by’umwihariko, no mu karere muri rusange. 

Prezida KAGAME mu ntege nke aterwa no kuba atakivuna umuheha mu karere, ngo yongezwe undi na ba mpatsibihugu b’u Burengerazuba, ari no ku gitugu cy’uko abo ba shebuja, bifuza ko afungura urubuga rwa politiki, akanarangwa n’amahame yubaha uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Biranahwihwiswa kandi ko ubuzima bwe, bwaba butifashe neza, akaba yaba anafite intege nke z’umubiri. Nta gitangaza na none ko ibyo u Rwanda rurimo gukora, byo kuzahura umubano n’ibihugu by’akarere, rukava ku bushotoranyi no guteza umutekano muke, rujya ku buhahirane bwuje ubwubahane bukwiriye ibihugu bituranyi; yaba ari muzunga rurimo kubyinishwa n’ibihe by’amahina rurimo mu minsi ya none. Iyi muzunga ikaba nta handi iganisha, uretse ku mahinduka ya politiki, iki gihugu kigomba kwemera byanga bikunda; ngo akarere kizere ko iki gihugu kitazasubira kugira ubutegetsi bukabera imbogamizi.