Yanditswe na Albert Mushabizi
Abafana b’imikino inyuranye cyane cyane, nka Football nk’umukino urangaje imbere iyindi yose, kandi ukagira irushanwa rikomeye rihuza umubumbe rifite amateka yo gukurikirwa na benshi; barangwa n’amarangamutima adasigana n’ishyaka ryo guhangana. Aya marangamutima bijya binaba ngombwa ko abyutsa ihangana, rishingiye ku makimbirane y’abanyapolitiki. Abakinnyi b’uyu mukino wundi wa “Politiki” nabo bakunze kutibagirwa “sport” nk’urwaho rwo kwitambukiriza ubutumwa bwa politiki, no kwigarurira abiyumva mu murongo runaka wa politiki. Haba ubwo abayobozi ba politiki banifashisha “sport”, mu kumvisha/gukwena/kwibasira abiyumva mu murongo wa politiki bahanganye. Sport hagati y’u Rwanda na Uganda, nayo ntiyabuze gukinishwa politiki hagati y’u Rwanda na Uganda.
“Tuzabatsinda mu gihe cy’intambara, tunabatsinde mu gihe cy’amahoro…” Prezida KAGAME
Aya magambo umuntu tutareka no kuvuga ko yari yuzuyemo imvugo y’ubushotoranyi, cyangwa se imvugo ya gashozantambara yavuzwe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME, mu ijoro ryo kuwa 7 Kamena 2003 ahagana mu ma saa ine za nijoro, ubwo ikipe y’AMAVUBI STARS yari ikubutse muri Uganda, itsinzeyo umukino wayihaga amahirwe yo kujya muri CAN 2004. Uwo mukino waranzwemo imirwano, yaturutse ku mpaka z’amarozi (ibyo muri Uganda bita “JUJU”) yakekewe ku munyezamu w’u Rwanda Muhamudu MOSSI.
Izi mvururu zavuyemo ugukomereka kwa Rutahizamu (bamuteye urukweto mu mu mutwe mu bushyamirane) Jimmy GATETE, wabicaga bigacika icyo gihe, ajyanwa hanze ahambirwa umutwe wose aragaruka arakina. Ubwo abarebaga uwo mukino imbona nkubone no ku mateleviziyo bafana Amavubi, igitima cyaradihaga, bati ntaho dusigaye “Mana y’ibitego”; bamuhamije arapfa guhanyanyaza byo kwanga guta abandi mu rugamba. Uwo muhangayiko ni nawo wari ibyishimo n’icyizere kitavugwa ku bafana na Uganda Cranes, bari bazi Jimmy GATETE nka rutahizamu utungurana.
Nyuma Jimmy GATETE yaje gutsinda igitego kimwe u Rwanda rwatahukanyemo intsinzi, maze Prezida KAGAME ahita ategeka ko Amavubi atarara Uganda, ayoherereza Indege idasanzwe yo kuyazana; Abanyarwanda barangajwe imbere nawe barara bayakiriye kuri Stade Amahoro. Ayo magambo ya Prezida KAGAME ni mu gihe Uganda yari mu makimbirane ya Politiki n’u Rwanda; maze imirwano yabaye mu mukino bikaba iby’ubusa u Rwanda rugatsinda; KAGAME we abyita “…kubatsinda mu gihe cy’amahoro…” nk’uko iyo bibaye no mu bihe by’intambara babatsinda –aha yibutsaga intambara y’ibihugu byombi i Kisangani muw’1999-.
Aya magambo ya KAGAME bamwe bayafashe nk’ubushotoranyi, ariko abasanzwe bamuzi nka BAVUGIRIJE atitaye ku cyo riribwangize babitwara uko! Nyamara igitangaje ni uko amahane ya Uganda ku Rwanda muri uwo mukino atari ashingiye ku busa; nk’uko tubisoma ku rubuga rwa ibisigo.com, Capitaine w’u Rwanda Désiré MBONABUCYA yahamije ko ikipe y’igihugu itagiraga umuco w’amarozi, icyakora wari umuco wihariwe na Nyezamu Muhamudu MOSSI ku giti cye! Bivuze ko imvururu zabaye muri uyu mukino, byavuye ku makosa y’uwo nyezamu, abanyayuganda batari bikanze ubusa. Gusa ibinyamakuru bya Uganda n’abafana muri rusange; bashinje iyo ntsinzi y’u Rwanda gushingira ku marozi, ngo kuko ari nako babibonaga mu mukino.
“…nshimiye cyane ikipe yacu y’igihugu kuri iyi ntsinzi… bakoresheje amayeri meza kandi igitego cyabo cyavuye kuri koruneli… aya mayeri ndayazi kubera ko nahoze ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru kugera muw’1966, ubwo nashingukaga mu ibya siporo nkigira mu nkundura ya politiki yacu…” Prezida MUSEVENI
I congratulate the national football team on this victory. They used the right tactics and our goal came from a corner kick. I know these tactics because I used to be a footballer until (1966) when I changed focus from sports to the struggles of our politics. https://t.co/C1F4Xf60oq
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) October 10, 2021
Iyi ni « tweet » ya Prezida MUSEVENI ubwo UGANDA CRANES batsindiraga Amavubi mu rugo kuwa 10 Ukwakira ! Nyamara bidasanzwe mbere y’umukino, Prezida MUSEVENI n’ubundi yari yagiriye inama yo gushakira intsinzi muri za Koruneli, muri «Tweet » yabanje yifuriza ikipe y’igihugu cye intsinzi.
Aha ndakeka ko buri wese uzi neza iby’umupira w’amaguru, yiyumvisha uko izi « tweets » zombi ari akanyarirajisho ku bafana b’Amavubi –barimo na Prezida KAGAME ukunda football- ;ariko byageza ko UGANDA CRANES yaba yaratsinze kukumvira umukuru w’igihugu utsinda mu kibuga, bitamubuza no gutsinda mu ntambara ubwo biramutse bibaye ngombwa –nk’uko abishimiye intsinzi ya UGANDA CRANES biganjemo n’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda bakomeje kubitebyamo-.
Twibutse ko ku abatumva ibintu mu murongo wa Kigal, baba hanze y’igihugu badakunze ubundi kureka gushyigikira ikipe yabo y’Amavubi, iyo ihanganye n’ibihugu by’amahanga ! Mu mikino y’iyi minsi y’Amavubi n’Imisambi yo byabaye ikinyuranyo. Ibi bikaba bigendeye ku mwuka w’imibanire iriho magingo aya. Hejuru y’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, Abaturage benshi b’impunzi bahungiye by’ukuri (dore ko hari n’abiyoberanya nk’impunzi muri Uganda bari ku kazi ko gutatira u Rwanda) Leta ya Kigali muri Uganda bifanira UGANDA CRANES iyo yakinnye n’AMAVUBI, bakazasubira kuba inyuma y’Amavubi arimo gukina n’indi kipe itari iya UGANDA.
Kuri ubu urwenya rusakaye Uganda, ni uko ngo ibitwaro birunze ku mipaka y’ibihugu byombi, Uganda itagakwiriye gutinzamo gutangiza urugamba ;kubera ko Uganda ari ikipe itsinda hose, na cyane ko umutoza muri Football no ku rugamba rw’amasasu ari umwe, Prezida wa Repubulika –aba ni abafana intambara si abayirwana- !
No mu minsi ishize amarangamutima, adasiganye cyane n’amakimbirane ashingiye kuri politiki hagati y’u Rwanda na Uganda yagaragaye mu irushanwa rya Basketball i Kigali!
Ubwo ikipe y’igihugu ya Basketball « Silverbacks » ya Uganda yari mu irushanwa ryaberaga mu Rwanda muri Kanama-Nzeri uyu mwaka, yagize ibibazo by’umutungo byakagombye kuba ibanga ;nyamara ibinyamakuru by’imizindaro ya Kigali birimo Igihe.com na The New Times biba ibya mbere kwasasa ayo makuru. Uku kwasasa aya makuru byari nko gushyira igisebo ku gihugu cya Uganda ;nyamara kandi ideni ryo kwishyura hotel uburaro n’amafunguro ku ikipe y’igihugu yitabiriye amarushanwa, mu kindi bifitanye umubano wa za diplomasiya ;haba hariho uburyo bwinshi iryo deni ryakwishyurwa, hanitabajwe za ambasade, cyangwa imikoranire y’amashyirahamwe y’iyo mikino mu bihugu byombi ! Mu nkuru y’igihe.com, bararengereye bivanga mu bibazo bitari ngombwa.
Iri sebanya rikaba ryarasubijwe n’Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda The New Vision; cyahamije ko uyu mwenda wishyuwe n’Umujyanama wa Prezida wa Repubulika mu iby’umutekano akaba n’Umugabo w’Ingabo zirwanira ku butaka, utaretse ndetse no kuba umuhungu umwe bwite wa Prezida MUSEVENI. Kwishyurwa ku mufuka bwite k’uyu mugabo, bigacishwa mu kinyamakuru cya Leta ;byari bifite igisubizo cyihariye ku mabanga yamenewe ikipe Silverbacks i Kigali, ikandagazwa mu binyamakuru byegamiye kuri Leta ku mpamvu z’akamama.
Amakimbirane ashingiye kuri politiki, kuririra kuri sport birasanzwe, hagati y’ibihugu biri mu makimbirane!
« Umukuru w’amashitani 1- Iran 2 » Ni inkuru dusoma mu kinyamakuru The Guardian, aha hari mu gikombe cy’isi, aho Iran yahuye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibihugu bisanzwe birebana ay’ingwe ;nyuma match igakurikirwa n’amagambo ya politiki cyane cyane ku ruhande rwa Iran. Aho Prezida wa Iran yivugiye ko ikipe ye ishatse yanataha ati : erega ubwo igikombe cy’isi mwagitsindiye, ubwo muntsindiye Umukuru w’Amashitani…