Perezida Nkurunziza yirukanye abayobozi b’intara batifuza ko yongera kwiyamamaza!

    Amakuru atangazwa na BBC aravuga ko Inama Nshingamateka y’U Burundi yemeje amazina y’abantu batandatu bashya Perezida Pierre Nkurunziza agiye kugena ngo bayobore intara 6 kuri 18 zigize igihugu.

    Zimwe muri izo ntara abahoze baziyoboye bari mu bashyize umukono ku rwandiko rwa bamwe mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD banditse basaba umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza kutongera kwiyamamaza ubwa gatatu. Izo ni Bubanza, Karuzi na Muramvya

    10 muri abo bashyize umukono kuri urwo rwandiko barimo uwari umuvugizi w’umukuru w’igihugu Leonidas Hatungimana n’uwari umuvugizi w’ishyakaCNDD FDD Onesime Nduwimana barukanwe mu ishyaka nyuma bakurwa mu kazi. Onesime Nduwimana yayoboraga isosiyete y’ubwishingizi SOCABU.

    Izindi ntara zigiye kubona abategetsi bashya ni Rumonge yari intara nshya imaze iminsi ishyizweho na Bujumbura rural na Bururi. Rumonge yemejwe kuba intara nshya n’inama nshingamateka na nkenguzamateka mu kwezi kwa kabiri.

    Rumonge igizwe na za Komine za Rumonge, Burambi na Buyengero zahora kuri Bururi hamwe na Bugarama na Muhuta zari ku ntara ya Bujumbura rural.

    Izo ntara zihinduriwe abategetsi hasigaye ukwezi kumwe ngo habe amatora y’abajyanama b’amakomine n’abashingamateka mu kwezi kwa gatanu azakurikirwa n’ay’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa gatandatu. Ikibazo cyo kwiyabamaza kw’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza gikomeje kutavugwaho rumwe.

    Perezida Nkurunziza akomeje kuvuga ko ishyaka rye CNDD FDD nirimusaba kwiyamamaza atazanga mu gihe abatavuga rumwe nawe, abadafite aho babogamiye muri politike n’ibihugu by’amahanga bamusaba kutabikora kuko bishobora guteza imvururu mu gihugu. Ariko inama rusange y’ishyaka CNDD FDD yo kwiga icyo kibazo ntiraba.

    Ubwanditsi

    03.04.2015