Amerika yongeye gusaba ko Rusesabagina arekurwa agataha

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Frank Steven Ruta

N’ubwo yikuye mu rukiko, kandi ubushinjacyaha bukaba bwaramusabiye igihano gisumba ibindi mu Rwanda cyo gufungwa burundu, hirya no hino ku Isi, amajwi asaba ko Paul Rusesabagina arekurwa akomeje kwiyongera.

Ni muri uru rwego itsinda ry’abasenateri n’abadepite ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryongeye kugaragaza impungenge batewe n’ifungwa rya Paul Rusesabagina, iburanishwa rye n’uburyo afunzwemo.

Aba Basenateri n’Abadepite bandikiye Antony Blinken Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamusaba gukoresha inzira za Dipolomasi zose zishoboka Rusesabagina agasubizwa muri Amerika amahoro nk’umuturage wemewe w’icyo gihugu.

Iyi baruwa yanditswe mu cyumweru gishize, mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2021, yashyizweho umukono n’Abasenateri n’abadepite bose hamwe 41, iributsa ko mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize hari indi baruwa abadepite n’abasenateri 36 bandikiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bamusaba gusubiza Paul Rusesabagina muri Amerika akongera guhura n’umuryango we.

Baranenga uburyo Rusesabagina aburanishwa n’uburyo afunzwemo

Abadepite n’abasenateri bakomeza bagaragaza ko kugeza n’uyu munsi n’ubu bagitewe impungenge n’uburyo bunyuranyije n’amategeko leta y’u Rwanda yakoresheje mu gufata no gufunga Rusesabagina, n’amakuru aturuka mu muryango no muri Fondasiyo ye ko Leta y’u Rwanda yamwangiye kubona ubwunganizi mpuzamahanga, ikanakomeza guhonyora uburenganzira bwe ku biganiro agirana n’abamwunganira b’imbere mu gihugu.

Izi ntumwa za rubanda zivuga ko umucamanza uburanisha urubanza rwa Rusesabagina yanze kumurekura by’agateganyo. Ahubwo abategetsi ba gereza bagahitamo kumufungira mu kasho ka wenyine amasaha agera kuri 23 ku munsi,  ari nako bakomeza kumwima imiti yandikiwe na muganga. Bati: “Benshi muri twe twahuye n’abo mu muryango we ndetse n’abamushyigikiye batubwiye ko Rusesabagina yaba yarakorewe ibikorwa bibabaza umubiri mu gihe cy’ibazwa rye.”

Iri tsinda ry’abasenateri n’abadepite rivuga ko ikirenze kuri ibyo, bakimara kohereza ibaruwa ya mbere bandikiye Perezida Kagame, umuyobozi wa Kaminuza ya Saint Mary i San Antonio muri leta ya Texas yagaragarije urwego FBI rushinzwe iperereza impungenge atewe n’ibikorwa by’ubutasi by’abakozi ba leta y’u Rwanda kuri iryo shuri.

Ni nyuma y’aho abadiplomate ba leta y’u Rwanda ngo baba barihaye uburenganzira mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku nyandiko yo kuri murandasi y’ ikiganiro cyari cyakorewe muri iyo kaminuza ku birebana n’ifatwa rya Rusesabagina. Bati: “iyo myitwarire irashimangira ibikubiye muri raporo y’ikigo Freedom House ivuga ku bikorwa mpuzamahanga bya leta y’u Rwanda byo gukomeza kubuza amahwemo abayinenga hirya no hino ku isi.”

Aba basenateri n’abadepite baributsa Bwana Antony Blinken ko yari yabijeje mu nyandiko ko ubutegetsi bwa Biden na Harris buzakora ibishoboka Bwana Rusesabagina akaburanishwa mu buryo buboneye kandi bunyuze mu mucyo. Bati:”Tukwandikiye tugusaba ibisobanuro birambuye ku byo ubutegetsi bwaba bumaze gukora ku iburanishwa riboneye rya Rusesabagina kugeza ubu, n’igisubizo cy’abategetsi b’u Rwanda.”

Abo bakavuga ko mu kibazo cya Rusesabagina hari byinshi na n’ubu bitarasobanuka. Baragira bati: “Niba intumwa idasanzwe y’ibiro bya Perezida ku birebana n’ibikorwa by’ifatwa-bugwate ikiyoboye ibikorwa bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu gushaka uko Rusesabagina yarekurwa, dukeneye kumenya umusaruro ibikorwa by’iyo ntumwa idasanzwe bimaze gutanga ku muhate wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza ubu.”

Aba dbadepite n’Abasenateri bashimangira ko “bitewe n’uko ubutabera bw’u Rwanda bukomeje guhonyora uburenganzira bwa Rusesabagina bwirengagije ibyo bwasabwe n’ubutegetsi bw’Amerika ko agomba guhabwa ubutabera buboneye, zikeneye kumenya niba, mu gusubiza kuri ibyo hari icyo Leta y’Amerika iteganya gukora cyane cyane mu mibanire y’icyo gihugu n’u Rwanda.”

Bagasoza basaba Minisitiri Antony Blinken gutanga ibisobanuro ku bikorwa Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga y’Amerika (ku bufatanye n’izindi minisiteri) yaba irimo gukora mu gukumira iterabwoba, ibuzwa amahwemo, n’ihohoterwa byakwibasira abandi banyarwanda baba muri Amerika. Bagasoza bibutsa ko n’ubwo yivanye mu rubanza avuga ko nta butabera yiteze mu gihe uburenganzira bwe butubahirizwa, n’ubushinjacyaha bukaba  bwaramusabiye igihano gisumba ibindi mu Rwanda, cyo gufungwa burundu, mu rubanza areganwamo n’abahoze ari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa FLN ashinjwa gushinga no gutera inkunga mu bitero bihungabanya umutekano ku butaka bw’igihugu cy’u Rwanda.