IMPAMVU ZIKIGOYE OPOZISIYO KUZAHURA ABANYARWANDA BATSIKAMIWE IMYAKA 27 N’INGOMA Y’IGITUGU YA FPR-INKOTANYI.

Yandistwe na Albert MUSHABIZI

Impamvu ya mbere : AMACAKUBIRI

Imiryango ya politiki, imitwe y’ingabo, n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile, birwanya ingoma y’igitugu ya FPR-INKOTANYI, itsikamiye Abanyarwanda, ni byinshi bihagije. Ubwinshi bukaba ntacyo butwaye; igiteye inkeke kikaba ubwinshi nk’ubwa bwa buro, butagira umusururu! Guhurira ku murongo umwe rusange, nk’abafite icyerekezo kimwe, byakomeje kuba agateraranzamba. Amahuriro yageragereje ikivi hamwe nayo, akaba yarakunze gukomwa mu nkokora n’amacakubiri; na cyane ko bwa bwinshi bukomoka ahanini, kugucikamo ibice kw’imiryango ya politiki n’imitwe y’ingabo, byagiye bibyara amahari, k’ubwo kunanirwa kugendera mu mujyo umwe, wasesengura byimbitse, ugasanga amacakubiri ari wo muzi w’uya mahari. Amahuriro ariho ubu nayo, aracyataguza, cyangwa se akarangwamo intege nke zishingiye ahanini, ku rwikekwe n’uburyarya; biba biyaganisha ku kurunduka, nk’andi yahozeho, nyuma akaba amateka!

Aya macakubiri azahaje opozisiyo nyarwanda; ni imwe mu nkingi ya mwamba ingoma z’igitugu muri rusange, n’iya FPR-INKOTANYI by’umwihariko, byubakiraho ubuhangange. Umukurambere w’ihame ryo kugaba amacakubiri, ngo ubashe kuyobora buhumyi (divide and rule/diviser pour régner), umuryango w’abantu runaka; ni umutaliyani Nicholas MACHIAVELLI, uyu yari umunyampolitiki, umudiplomate, umwanditsi n’umusesenguzi wa Politiki. Uyu akaba ariwe wanditse igitabo cyamenyekanye cyane, “The Prince/Igikomangoma” kigashingirwaho nk’ikigira inama, abayobozi b’ibitugu kwifashisha amacakubiri; ngo babashe gushobora abo bayobora. 

Amacakubiri yubakira ingoma y’igitugu ya FPR-INKOTANYI,  niyo azahaje opozisiyo iharanira impinduramatwara.

Inzira y’ishyamba yagejeje FPR-INKOTANYI ku butegetsi yaranzwemo, imivuno y’amacakubiri, yakoreshejwe ku isonga, n’uwari ukuriye izo nyeshyamba Generali Paul KAGAME; kugira ngo abashe gutwara umutwe w’ingabo, n’ishyaka rya politiki mu kwaha kwe, mu mayeri menshi. Amacakubiri yo kutumvikana ku migendekere y’urugamba, n’uko nyuma yo gutsinda urugamba, FPR-Inkotanyi izayobora igihugu yaje mu ikubitiro.

Iyi mivuno y’amacakubiri niyo yagize Generali KAGAME, igihangange akibona ari umukuru w’urugamba, mu buryo benshi batashoboraga kubyiyumvisha, abasha kuruyobora mu mivuno y’amacakubiri, ashegesha ingoma yarwanaga nayo ya Juvenal HABYARIMANA, muri iyo mivuno y’amacakubiri, afata igihugu muri iyo mivuno, akomeza no kwifashisha iyo mivuno, mu gukomeza ubutegetsi bwe,kugeza magingo aya.

Uko imyumvire y’amacakubiri yagiye igabamo abanyarwanda ibice bishyamiranye

Nk’uko umuhanga  Gustavo RAZZETTI abidusobanurira ku rubuga “fearlessculture.design” (https://www.fearlessculture.design/blog-posts/dividing-people-is-the-best-way-to-lead), umutegetsi kuramba ku ngoma, ahindura igihugu nk’umunani yarazwe n’ababyeyi be, akica akiza uwo ashaka; uburyo bwamushoboza ibyo ni ukugaba amacakubiri mu bo ayoboye, maze bakamukurikira buhumyi. Umunyagitugu ariyubaka, agakeneka agatsiko gato kamugaragiye, maze agasenya abo agamije kuyobora; ngo batazisuganya bakamumenesha.

uburyo bwo kuyobora ni bubiri : ubwa mbere ni ukubiba amacakubiri, ngo ubashe kuyoboza igitugu usenya abo uyobora, ubwa kabiri ni uguharanira ubumwe hagati y’abo uyoboye, ngo ubashe kuyobora muri demokarasi isesuye, wubaka abo uyobora. Amahitamo muri ubu buryo uko ari bubiri, ni ngombwa. Guhitamo uburyo bumwe ukaruma uhuha, witoratoza ku buryo bundi bibusanye, ntibifasha ubikoresha mu mvange. Birakwiye ko niba uri umunyagitugu,  utajenjeka, niba kandi uri umudemokrate, ntufatafate ku migenzo y’abanyagitugu.

Ni koko rero ingoma ya FPR-Inkotanyi, irangajwe imbere na Prezida KAGAME, yahisemo igitugu, kandi nta kayihoyiho ka demokarasi kuri yo. Ikinanije opozisiyo kuyihangamura, nta kindi rero, kitari uko yananiwe gutora uburyo bumwe, -demokarasi isesuye cyangwa igitugu kitajenjeka-. Niba opozisiyo nyarwanda irwanya ingoma y’igitugu, intero n’inyikirizo ni uko ishaka kuzanira rubanda demokrasi isesuye. Ntawahirahira guhirika ingoma y’igitugu, avuga ko nawe aje kwimika ikindi; aka cya gitabo “Inkundura” cya Jean Baptiste NKURIYINGOMA, kidutondera uko FPR-Inkotanyi yaje iririmba guhirika igitugu, ikimika ikirushijeho ! Kuba opozisiyo ikifitemo imigenzo y’igitugu, nicyo gituma idatera intambwe, kubera ko igikerakera mu buryo bubiri bubusanye; mu gihe Prezida KAGAME we yahisemo igitugu kirashe! 

Hari mpamvu nyinshi zitandukanye zikomeje Ingoma ya FPR-Inkotanyi, zikazahaza opozisiyo nyarwanda. Impamvu tubimburiyeho y’”Amacakubiri” ikaba iradusesengurira ingero z’amacakubiri, yabaye akarande mu muryango nyarwanda. Ayo macakubiri yimikwa n’ubutegetsi bw’i Kigali, ngo abufashe kuyobora basenya; uyasanga no muri opozisiyo nyarwanda, iri ku kivi cy’impinduramatwara, yo gusimbuza ingoma y’igitugu, ubuyobozi bwa demokrasi isesuye ! Izikurikira ni ingero z’ingenzi z’amacakubiri, akomeje kuranga umuryango nyarwanda, ku mpande zombi :

  1. Amacakubiri hagati y’Abega n’Abanyiginya

Inzika hagati y’Abega n’Abanyiginya yaboneye izuba, ku mahano yabereye mu ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’Etat) yo ku RUCUNSHU, yabaye mu mpera z’uw’1896 bishyira intangiriro z’1897. Ni amacakubiri atajya ashyirwa hanze, kubera ko ari hagati y’ayo moko yombi, mu akabakaba 16 agize umuryango nyarwanda. Ikindi kandi akaba hagati y’Abatutsi gusa, barwanira kwiganza ku ngoma iyoboye igihugu. Aya macakubiri agarukira ku rwego politiki iyobora igihugu, akaba gake muri rubanda giseseka. 

Nk’uko tubisoma ku rubuga “Ingenzinyayo.com” (http://www.ingenzinyayo.com/2016/07/05/ikosa-ryumwami-rwabugiriintandaro-yintambara-yo-ku-rucunshu/); uru rubuga ruratangaza ibinyoma nkana, kubera ko ruhengamiye kuri Leta ya Kigali, iyobowe na Prezida KAGAME w’Umwega w’Umwakagara, ikataje mu kuyobya amateka, itaretse n’ayo ku Rucunshu. Abega b’Abakagara nibo bavukamo Umugabekazi KANJOGERA, na basaza be KABARE na RUHINANKIKO, bakoze amahano yo ku Rucunshu, igihe batwikira Umwami MIBAMBWE RUTARINDWA, wari wemejwe n’Abiru ko agomba kwima ingoma, KIGELI IV RWABUGIRI nawe akabyubahiriza atyo. Gusa uyu MIBAMBWE RUTARINDWA utaragiraga nyina, yahaweho KANJOGERA nk’umugabekazi w’umutsindirano, ibitari bigize icyo bitwaye mu busanzwe; gusa uyu KANJOGERA nawe wonsaga MUSINGA, agambana na basaza be kwica MIBAMBWE RUTARINDWA, bakimika uruhinja bazategekeramo. 

Aya macakubiri yaranzwe n’inzika yariho, kuva ku mwami Yuhi V MUSINGA, kugera mu myivumbagatanyo yo muri 1959, yabaye intandaro y’ihirima ry’ingoma nyiginya. Aya macakubiri rero ,yaje kuba nk’asinziriye mu gihugu hagati, akomereza hanze y’igihugu, aho impunzi z’Abatutsi zo muw’1959, zageze hanze zigasangayo impunzi z’Abatutsi n’abagaragu bazo b’abatwa n’abahutu, zahunze mu gihe cy’Amahano yo ku Rucunshu. 

Mbere, hagati, na nyuma y’urugamba rwa FPR-Inkotanyi, aya macakubiri yarongeye arabidogeza ! Mu inkotanyi ziteguraga urugamba, aya macakubiri akaba yari ibanga rizwi na bake, bo mu nda y’ingoma. Aya rero yakajije umurego, igihe yaje kuba ishingiro ry’imyumvire ya  Majoro Paul KAGAME, wari mu bakuriye inzego z’iperereza z’igisirikari cya Uganda. Iyi myumvire ikaba yari ihabanye cyane, n’iya Generali Majoro Fred GISA RWIGEMA, mu mushinga w’urugamba, Inkotanyi zakozagaho imitwe y’intoki, n’imitunganyirize y’ubutegetsi mu Rwanda, nyuma y’intsinzi itarashidikanyagwaho… 

Bivugwa ko aya macakubiri, yaba ariyo Majoro KAGAME,yakoresheje nk’umuvuno, wo guhigika no gukura Generali RWIGEMA mu nzira; maze agashyira Inyeshyamba za FPR-Inkotanyi mu kwaha kwe, byaje no kumugeza kugushyira n’ishyaka nyirizina mu kwaha kwe.

Generali Fred GISA RWIGEMA wari ukunzwe cyane, n’impunzi z’Abanyarwanda, cyane cyane izari Uganda zari zimuzi neza, yari inshuti kandi akiyumvamo cyane, Umwami KIGELI V Jean Baptiste NDAHINDURWA, wari impunzi muri US. Bivugwa ko uretse no kuba baravuganaga inshuro nyinshi kuri telefoni, umwami yanamutumagaho Umukarani we Boniface BENZIGE, ngo baganire imbonankubone. Generali RWIGEMA wari ukunzwe cyane na Prezida MUSEVENI, nk’umusirikali wayoboye abarinda MUSEVENI akiri inyeshyamba, akaba yari no muri bake babanye nawe muri MOZAMBIKE, mbere yo gutangira urugamba rwagejeje MUSEVENI ku butegetsi, akaba umusirikari mwiza ku rugamba, kandi agakora imirimo yo hejuru mu ngabo z’igihugu za Uganda imaze gufatwa; ngo yaba yaratangiye gutakarizwa icyizere cyo kuba yayobora urugamba, kubera izi ntege nke zo kwiyumvamo umwami.

U Rwanda ruyobowe n’umwami, ugendera ku itegeko-nshinga (Monarchie Constitutionnelle); icyo nicyo cyari icyerekezo cya Fred RWIGEMA. Muri we yumvaga ko u Rwanda rwatakaje ubumwe bwarwo, aho Umwami arimanganyirijwe agakorerwa Kudeta, muri Kamarampaka (Referendum) yo kuwa 25 Nzeri 1961, yasezereye ubwami burundu. Uku kurimanganywa, yumvaga kimwe n’Umwami KIGELI V NDAHINDURWA, ngo kukaba kwarabayeho ku kagambane k’Abaparmehutu, Kiliziya Gatolika n’Abakoloni b’Ababiligi. Mu myumvire ya RWIGEMA, urugamba FPR-Inkotanyi yari yimirije imbere, rukaba rwaragombaga kwitwararika guhutaza rubanda rw’umwami; kubera ko urwo rubanda, rwajyaga gusobanurirwa hanyuma y’intsinzi, uko umwami yarenganyijwe, maze akaba ariwe gisubizo cy’u Rwanda rwunze ubumwe.

Mbere gato y’urugamba rw’Inkotanyi, Majoro Paul KAGAME yari yariteguye neza, mu mpande zombi urwa gisirikali n’urwa politiki; afitemo abantu bakomeye babyumva kimwe, ko intege nke zigaragarira mu myumvire ya Fred RWIGEMA, ntaho zazageza urugamba. Abaterankunga b’imena b’uru rugamba nabo, bari baramaze kubyumva kimwe na Majoro KAGAME. Gusa Generali Fred RWIGEMA, yari akibonwamo indi turufu ikomeye. Niwe wenyine washoboraga gutangiza uru rugamba, rukitabirwa na benshi bashoboka, mu bumwe bwo ku kigero runaka; ari nabyo byatumye aticwa mbere y’igihe, ngo abise Majoro KAGAME. 

Byari kandi bikenewe ko Abanyarwanda, bari bagwiriye mu gisirikali cya Uganda, bitangiye kubera umuzigo Prezida MUSEVENI, basohoka batorotse igisirikali, bakaba bikaniye urwo kutazakigarukamo na rimwe, mu buryo bwemewe; ibyo kandi bikazabafasha kurwana inkundura, nk’abadafite andi mahitamo yo gusubira inyuma. Nguko uko Majoro KAGAME yacishijwe inkeramucyamo, akajya kwiga muri Amerika, ngo ibyo kuvana Generali RWIGEMA mu nzira, bizabe adahari, agaruke aje kuyobora urugamba, nk’udafite icyasha mu rupfu rw’umugabo wakundwaga na benshi, muri rubanda giseseka ndetse n’abakomeye biyumvagamo  uru rugamba.

Byaranasakujwe ko abasirikari bagiye bicwa ku rugamba, n’ibico byabaga byateguwe na Generali Majoro KAGAME, wakuriye urugamba akuye RWIGEMA, aya makimbirane ya EGA-NYIGINYA yari afitemo akaboko katari gato. Byanavuzwe cyane kandi ko ukwicwa kwa ba Majoro BUNYENYEZI na BAYINGANA; nabyo byari bishingiye kuri aya macakubiri  ya EGA-NYIGINYA. Inzigo ishingiye kuri aya macakubiri, yasogongejwe kuri benshi mu Banyarwanda, bayakekaga nk’amateka ya kera cyane, atagifite aho ahuriye n’ibihe bya vuba; mu itanga ry’Umwami KIGELI V NDAHINDURWA. Imbaraga n’imivuno Prezida KAGAME yakoresheje, mu gutahura kumeze nko kwiba umugogo w’umwami, n’agasuzuguro Leta iyobowe na KAGAME, yagiriye imihango yo kwakira umugogo, no kuwutabariza i Mwima ya Nyanza; byakanguye benshi ko aya macakubiri ntaho yagiye. Hahwihwishijwe ko kandi, uyu mugogo w’umwami waba warakoreweho imihango ya gipfumu, mu myumvire yo gukemura cyangwa se kumara amahano, y’ubwiko bwo ku Rucunshu!

Abamenyereye neza iby’Inkotanyi, bavuga ko aya macakubiri akibica bigacika, mu bikomerezwa bya FPR-Inkotanyi ! Ishyirwa ku ruhande n’itotezwa ry’umufasha wa Generali Fred GISA RWIGEMA, bivugwa ko rishingiye kuri aya macakubiri. Mushiki wa Generali RWIGEMA watabarutse mu bihe bishize, ikiriyo n’ishyingurwa bye nabyo byavuzwemo ibibazo, bigaragaza ko aya macakubiri ntaho yagiye, kandi akibangamiye Abanyarwanda barebwa nayo. Amagambo yatangajwe n’umusirikari akaba n’umuhanzi Staff Sergeant Robert, wahungiye muri Uganda mu bihe bishize, nayo yerekanye ko aya macakubiri agisagambye ! Ngo Kigali yaba yarashatse kumwirenza, imuziza gusa ko yaba hari uburyo, yajyaga yegera umuryango wa Generali Fred GISA RWIGEMA –bashobora kuba banafitanye amasano ya hafi-, uri mu kato ku mpamvu z’aya macakubiri!

No muri Opozisiyo aya macakubiri ntiyahatanzwe ! Bivugwa ko hari abahoze mu Inkotanyi bahunze igihugu, bisanganaho cyangwa bakazirana bishingiye kuri aya macakubiri ya EGA-NYIGINYA. Icyo aya macakubiri yoroherejeho gusa, ni uko akunze kuba ubwiru bwa ba nyirayo, batajya bashima kubyasasa hanze; akanaba kandi hagati y’imiryango ifite amateka yo kuba hafi y’ubutegetsi bwa cyami n’ubwa FPR-Inkotanyi, ntabe muri rubanda giseseka. Uko byagenda kose ukudahuza, hagati y’Abatutsi bahunze Leta y’Inkotanyi, bagizemo uruhare rutari ruke, n’ukudahuza hagati y’abiyumvamo ubwami, n’abagitsimbaraye kuri Repubulika muri Opozisiyo, ntibibuzeho imizi mike muri aya macakubiri ya EGA-NYIGINYA. Ikidashidikanywaho ni uko aya macakubiri, afatiye runini Prezida KAGAME, mukwiyubakiraho ingoma ya FPR-INKOTANYI, kuzimya abafite intekerezo ya Generali RWIGEMA, n’intekerezo y’ubwami bugendera ku Itegeko-Nshinga…

  1. Amacakubiri hagati y’Abalunali n’Abaparmehutu

Aya macakubiri yadutse mbere ya revolution yo muri 59, mu nkundura y’amashyaka menshi, ubwo amashyaka ya UNAR na MDR PARMEHUTU yari ku isonga, kandi ahabanye cyane mu byerekezo. Icyo gihe “Umulunali” yari umuntu wese, ushyigikiye ko ubwami bwakomeza nyuma y’ubwigenge, naho “Umuparmehutu” akaba uwumva ko, u Rwanda rukwiriye kwikiza, ingoma isumbanya Abanyarwanda ya cyami, mbere y’ubwigenge nyirizina.

 Kuba abami baravaga mu muryango w’Abanyiginya b’Abatutsi, byatumye ababushyigikira baba benshi mu bwoko bw’Abatutsi; maze UNAR isa n’ihwanishijwe n’ubwoko bw’Abatutsi, n’ubwo itari ibuze abayoboke bake bo mu bwoko bw’Abahutu n’Abatwa. Kuba Abahutu aribo bashinze kandi bakaba ku isonga rya MDR-PARMEHUTU, byatumye yibonwamo n’abahutu bari n’umubare mwinshi w’Abanyarwanda; maze nayo isa n’ihwanishijwe n’ubwoko bw’Abahutu, n’ubwo itari yibuzemo abayoboke b’andi moko abiri asigaye.

Nyuma y’ubwigenge bwo muw’1962, MDR-PARMEHUTU, nk’ishyaka ryari riyoboye igihugu; yahanganye n’ibitero by’Inyenzi, by’abari bashyigikiye ubwami, bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Repubulika. Iki kibazo nacyo, cyakomeje gukongeza arya macakubiri y’”Abalunali n’Abaparmehutu.” Aya macakubiri y’Abalunali n’Abaparmehutu kandi, yaba yarongeye kugira agaciro ka politiki, mu gihe cya Kudeta yo muw’1973. Iyi Kudeta mu buryo ubu cyangwa ubundi, bivugwa ko yari irimo akaboko k’impunzi z’1959, ku bufatanye n’Inshuti zabo zari mu gihugu, cyane cyane mu Abihaye Imana, ubutegetsi bw’u Burundi bwari bushyamiranye n’ubw’u Rwanda… Abahiritse Repubulika ya mbere bateje akavuyo mu gihugu, bifashishije amacakubiri yari mu Burundi, ikibazo cy’impunzi z’Abahutu z’Abarundi, zari zirokotse Itsembabahutu ryo mu 1972, zari mu Rwanda ku bwinshi zikirakaye, kandi zirebwa ryiza n’ubuyobozi bw’igihugu… Nyuma abasivili ba Leta ntibamenye uko amacakubiri yari i Burundi, yakongejwe u Rwanda, ikibazo kigera iwa NDABAGA; maze abasirikali bari inyuma y’ako kaduruvayo kari mu Rwanda; babona impamvu yo guhirika ubutegetsi bw’Abaparmehutu, bitwaje ko ubwo butegetsi butahaga agahenge, Abatutsi bafatwa nk’Abarunali.

 Amakimbirane y’Abalunali n’Abaparmehutu, yongeye gufata indi ntera ifatika, mu icengezamatwara ry’intambara ku mpande zombi, guhera mu 1990 Inkotanyi ziteye, kugeza magingo aya, na cyane cyane ko Ingoma ya FPR-Inkotanyi, yifashisha cyane ijambo “Abaparmehutu” cyangwa se “Ingengabitekerezo ya Parmehutu”, mu guheza abo mu bwoko bw’Abahutu ! Kugirana isano ya hafi n’impirimbanyi, zari ku isonga mu guharanira Repubulika, utabyumva kimwe na FPR-Inkotanyi, bikugira ako kanya “Umuparmehutu”, nk’umuntu mubi wakoreye Abatutsi amahano mu nkundura ya Repubulika, ndetse ukagira n’”Ingengabitekerezo ya Parmehutu” ihwanishwa n’”Ingengabitekerezo ya Jenoside”; dore ko mu myumvire y’Inkotanyi, Jenoside ihera muw’1959, Abatutsi bicwa bakanameneshwa n’Abaparmehutu !

No muri Opozisiyo amacakubiri y’Abaparimehutu n’Abarunali arakataje ! Igitangazamakuru “Inda y’ingoma” -radiyo ikorera kuri murandasi-; inshuro ivuga “Abaparmehutu” ni nyinshi cyane, ukaba wakeka ko aribo ihanganye nabo, kurusha uko ihanganye na Leta ya Kigali! Iyi radiyo ifite abo kuyisubiza mu buryo butsimbana n’insanganyamatsiko, ikunze kwiha ingingo zo kwibasira abo yita “Abaparmehutu”! Ibiganiro byo gusubiza ibiba byatambutse kuri iyi radiyo, bihita ku ayandi maradiyo, ahirimbanira kugamburuza ingoma y’igitugu ya Kigali, nka Radio Inkingi. Impinduramatwara yo muw’1959, ndetse n’ubwigenge bwagize u Rwanda Repubulika, byibasirwa na benshi bo muri Opozisiyo, ko byashyize u Rwanda mu icuraburindi, mu buryo buri mahwi n’imyumvire ya Leta ya Kigali. Iyi Leta isuzugura ubwigenge, ku kigero cy’uko itajya inizihiza umunsi mukuru wabwo, wa buri ya mbere y’ukwa Nyakanga. Muri opozisiyo hakaba harimo kandi, Abahutu bubaha Revolisiyo y’1959, yahaye umuhutu ijambo mu gihugu cye, Kamarampaka yasezereye ingoma ya cyami, ndetse n’ubwigenge bwakuyeho ubukoloni bw’Ababirigi.

 Ibi bice bibiri bihabanye mu myumvire, nta kindi cyabafasha koroherana no kubakira hamwe, uretse kwemera amateka, kubera ko nta kundi twayagira. Abanga impinduka z’Abaparmehutu, zitabuzemo urugomo rwibasiye ababo, bemera “Ukwibohora kw’Inkotanyi” muw’1994, kwahutaje Abahutu bitavugwa, kutaretse n’Abatutsi ! Opozisiyo ikwiye kurangwa n’ubworoherane, no kurenga ku mateka yahungabanyije aba n’aba, itagifite icyo yakoraho; kugira ngo ibashe guterurira hamwe ikivi cy’impinduramatwara!

  1. Amacakubiri hagati y’Abanyenduga n’Abakiga

Amacakubiri ya KIGA-NDUGA yihariwe n’ubwoko bw’Abahutu hagati yabwo, gusa Abatutsi bakaba bayifashisha mukuryanisha abo bahutu. Aya yabonye izuba mu bwumvikane buke bw’ubutegetsi bwa gisivili n’inzego z’ingabo z’igihugu, muri Repubulika ya mbere. Ishyaka MDR-PARMEHUTU, nk’ishyaka ryatsinze amatora muri Repubulika ya mbere, ryari rifite icyicaro i Kabgayi mu MARANGARA, ari naho, ndetse no mu turere tuhazengurutse, habonetse imboneza z’impirimbanyi nyinshi mu izaharaniye Repubulika. Ibi byatumye abari bagize inzego nyinshi za Leta y’icyo gihe, nka Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, n’abayobozi b’ibigo bya Leta bikomeye, biganzamo abakomoka muri ako gace.

 Mu gihe Ababiligi biteguraga gutanga ubwigenge, nk’uko yari inkundura mu mugabane w’Afrika yose; bateguye urwego rw’ingabo z’igihugu na polisi zizakura izabo, bamaze kugenda. Mu gushaka abinjira igisirikari, aba babiligi ngo baba barabengutswe ibigango, indeshyo n’igihaha -imbaraga zo kwiruka cyangwa kugenda urugendo rurerure utananirwa-, by’abasore bo mu misozi miremire y’Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda. Ibyo byatumye aka karere kibandwaho mu kwinjiza ingabo nshya. Aho Ababiligi bagendeye basize abasirikali bakuru bakomoka muri ka karere; byorohera kandi bikangukira bwangu, abakomoka muri aka karere, gukomeza kugana ingabo z’igihugu. Nguko uko byaje kurangira ingabo z’igihugu, ziganjemo abakomoka muri kariya karere twavuze haruguru.

Aho u Rwanda rubereye Repubulika na none, umurimo w’ingabo z’igihugu na polisi ntiwari ushamaje cyane; bituma abakomoka mu turere twari twiganjemo abanyapolitiki b’icyo gihe, badashamadukira uwo murimo. Nguko uko abarangije amashuri yisumbuye baganaga Ishuri Rikuru rya Gisirikari, biganjemo na none abo mu Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’igihugu; na cyane ko bagendaga bisanga, ahari benshi mu baturanyi n’abavandimwe babo babanjirijeyo. 

Mu myaka ya za 60 ishyira za 70, ishyaka ryari ku butegetsi rya MDR PARMEHUTU, ryaje kurangwamo ubwumvikane buke, hagira abaryirukanwamo, ari nako birukanwa mu mirimo yo hejuru bari bashinzwe. Ibi byahungabanyije Prezida Gregoire KAYIBANDA, n’ibyegera bye bya hafi; bibagusha mu ikosa ry’irondakarere; kubera ko gushaka ababafasha kuyobora Repubulika nshya, byabasabaga gutoranya abo bizeye neza. Ibi byaje gukurura icyuka kibi, hagati y’inzego z’umutano n’iza gisivili zari zikuriye igihugu. KIGA-NDUGA iba ije ityo, abakuriye inzego z’umutekano bitwa ABAKIGA, naho abakuriye inzego za gisivili bitwa ABANYENDUGA; ari nabyo byaje kuvamo Kudeta yo muw’1973.

Repubulika ya kabiri yari iyobowe na Prezida Juvenal HABYARIMANA, nayo ntiyabaye shyashya, mu irondakarere, ndetse ntiyorohera n’imiryango y’Abanyapolitiki b’Abanyenduga yari ikuye, irabica, itoteza abasigaye, irabaheza karahava. Iki rero nicyo cyahaye imizi amacakubiri ya KIGA-NDUGA; ari nayo FPR-Inkotanyi yifashishije, mukwigarurira abahutu biyumvaga nk’Abanyenduga. Ibi byaciye intege ubutegetsi bwa Juvenal HABYARIMANA, bitavugwa; birangira RPF-INKOTANYI ifashe igihugu, muw’1994.

Nyuma aho Guverinoma y’Abatabazi, ihungiye ikivunge muri Zayire, no mu zindi mpande z’isi zitandukanye; aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, ntiyabuze gukomeza kubakurikirana. Gusa aha ho yagiye yifashishwa nk’indwara karande, n’abashakaga babigambiriye cyangwa bagushijwe mu mitego, gusenya ikivi cy’impinduramatwara mu mashyaka ya opozisiyo.

Hagiye havugwa kenshi, ko FDLR yamunzwe n’amacakubiri ya KIGA-NDUGA, akaba ariyo yatumye idatera intambwe, nyamara mu kuri kwamye bapfaga ibindi bitari KIGA-NDUGA. Abayobozi bakuru ba FDLR, bakunze gupfa kudahuza umurongo w’imiyoborere, kurusha uko byabaga ari amakimbirane aturutse kuri KIGA-NDUGA. Ikimenyimenyi, ni uko abayobozi bakuru babaga bashyamiranye, akenshi babaga bayobowe n’ababarirwa mu gice cy’Abakiga; kubera ya mpamvu, twavuze haruguru, yatumye abenshi mu basirikari bakuru, bakomoka mu buryo bw’ubwiganze mu Karere kitirirwa ak’Abakiga.

KIGA-NDUGA muri FDLR, ni icengezamatwara rya Kigali n’abambari bayo; baba bashaka gusa kubaciraho iteka, ko ntacyo bazapfa bimariye. Generali RWARAKABIJE ataha i Kigali, yari Umukiga uhunze abandi bayobozi bakuru b’Abakiga, bari baraturutse mu gice cy’u Burengerazuba gufasha Prezida L.D. KABILA. Aba bamushinjaga ko intambara ya kabiri y’Abacengezi –yabaye igice cy’u Burengerazuba kitarahura n’icy’u Burasirazuba- yiswe “Operation Oracle du Seigneur”, yateguranywe ubuswa n’ubugambanyi. Generali MUSARE, ava yiyomora kuri FDLR, akajya gushinga RUDI-URUNANA, yari umukiga utumvikana n’abagenerali bakuru b’abakiga; bapfa gusa imikoreshereze y’umutungo, yabonaga ko kuri we idahwitse.

Icyakora no muri FDLR, imbere ubwayo, abayobozi bakuru bamwe, bashoboraga kwifashisha aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, nk’amayeri yo gushaka kuyobokwa, n’igice cy’imbaga y’abasirikari bato; nyamara amakimbirane nyamukuru, ashingiye kukudahuza ku murongo wa politiki. Urugero rufatika ni ivuka ry’ishyaka CNRD, ryiyomoye kuri FDLR, n’ingabo zabo za FLN, ziyomoye kuri FOCA. Uku gucikamo kabiri kwari gushingiye, ku mushinga w’impuzamashyaka CPC n’umushinga wayo, wari igitekerezo cy’umunyapolitiki Faustin TWAGIRAMUNGU. Generali Wilson IRATEGEKA wakunze kugira ingendo zo gukurikirana uyu mushinga, mu bindi bihugu bituranyi n’u Rwanda, yasinze uyu mushinga; mu gihe FDLR yo yari irimo kuwugiraho amakenga, kandi ayo makenga akaba yari afite ishingiro.

 Mu gihe General IRATEGEKA uzwi nka LUMBAGO, yari hafi guhagarikwa azira kuba ari kwitwara nabi, bihabanye n’amategeko agenga FDLR-FOCA; yifashishije iturufu ya KIGA-NDUGA, abasha kugira igice kinini cy’Abasirikari, Abanyapolitiki n’impunzi abasha gucikana. Ikimenyimenyi ko KIGA-NDUGA, itari ifite uruhare muri uku gucikamo ibice, ahubwo ari ukudahuza mu murongo wa politiki, ku bayobozi bakuru; ni uko hari Abakiga benshi bakurikiye General W. IRATEGEKA LUMBAGO, n’Abanyenduga benshi bakisigarira kwa Generali MUDACUMURA. Ikindi gihamya ni uko bamaze kugera mu gice cyabo, bakicara bagashinga umutwe w’ingabo FLN; iryo shami ry’ingabo ryahise riyoborwa, n’Umukiga w’Umugoyi Generali Hamada HABIMANA, naho Generali W.I. LUMBAGO, asigara ayoboye ishami rya politiki.

Amacakubiri ya KIGA-NDUGA, ntashingiye ku burere bwahoze bwitwa NDUGA na RUKIGA, nk’uko benshi bakunze kubyibeshyaho. Ni nayo mpamvu ari amacakubiri ya politiki, kurusha ko ari ivangura rishingiye ku turere, tw’aho abanyarwanda runaka bakomoka. Aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, Inkotanyi zarayifashishije mu icengezamatwara ryayo ryo ku rugamba, mu gusenya ubutegetsi bwa Juvenal HABYARIMANA, bwitirirwaga ubw’Abakiga b’Abahutu. Ibi byatumye rwose abibonaga nk’Abanyenduga, bayoboka Inkotanyi. FPR-Inkotanyi yakomeje gukora icengezamatwara rya KIGA-NDUGA, mu gusenya FDLR, no gukanga Abanyarwanda biyumva nk’Abanyenduga kuyiyoboka mu mashyama, bahunga ubutegetsi bw’Inkotanyi.

Amacakubiri ya KIGA-NDUGA aritoratoza muri opozisiyo, n’ubwo atagira umuzi ushingiye ku turere. Mu bihe bishize hadutse umushinga wa Radio Ijwi rya Amerika, wari ugamije gucukumbura ukuri, ku mpamvu nyakuri za Kudeta yo muw’1973, ndetse no gutanga umucyo ku ibyakorewe Abanyapolitiki ba Repubulika ya mbere n’imiryango yabo. Uyu mushinga wari ugamije gusa ukuri, ubutabera n’ubwiyunge, wabyukije irari ry’abasobetswe n’amacakubiri; batangira kuwutwara intambike. Abiyumva nk’Abakiga bawurwanyije ko ari uwaje, guca intege abateruriye ikivi hamwe cyo guhangana n’ingoma ya Kigali; abiyumvamo cyane nk’Abanyenduga, bagaragaza ishavu ryinshi, ko amakuba abagejeje aharindimuka bayakuririwe n’Abakiga, bahiritse Repubulika ya mbere. 

Nyamara kandi abagize uruhare muri uyu mushinga wa VOA, barimo cyane cyane abakomoka ku miryango yagiriwe urugomo n’ibya mfura mbi, ndetse n’abari ku ruhande rw’abagize uruhare muri iyi kudeta; baranzwe n’ubuhamya no kungurana ibitekerezo mu ituze, biganisha ku butabera n’ubwiyunge. Ababivumbiraga ku ruhande, nibo bazanyemo za kidobya, n’imyumvire y’amacakubiri abasabagiyemo. Abatutsi basa n’abarebera iki kibazo cya KIGA-NDUGA ku ruhande, nabo ntibabuze kwivanga muri iki kibazo, mu buryo bwo kunnyega Abahutu, no gusubiza ibintu irudubi. Aba batutsi, ni intore z’abacengezamatwara ba Leta ya Kigali, n’abandi bari muri Opozisiyo, bakunze gukwirakwiza icengezamatwara rya KIGA-NDUGA.

 Igitangazamakuru cya Radio Ishakwe, cy’ishyaka ryo muri opozisiyo rikorera hanze y’igihugu; kikaba gikunze kumvikana cyane cyibasira, igice cy’Abahutu babarwa nk’Abakiga, ko ari abahezanguni, mu gihe Abahutu babarwa nk’Abanyenduga ari Abamodere! Iyi Radiyo Ishakwe ikunze kurangwa n’imvugo nk’izo z’akaminuramuhini, ikunze guhangana n’gitangazamakuru Radio Ijwi rya Rubanda, cy’impirimbanyi y’umuhutu w’umukiga nacyo, gikunze kumvikana kibasira, igice cy’Abahutu babarirwa mu Abanyenduga. 

Mu mvugo zisesereza kandi, iyi Radio Ishakwe, ikunze kugirana amakimbirane na Radio, yibasira ko ari iy’”Imfubyi za Habyarimana”, mu kuri kwamye ikaba ari Radio Inkingi. Radio ishakwe ihora kandi ihanganye n’ishyaka RNC, biyomoyeho, ntijya icira akari urutega Radio Itahuka ya RNC; maze RNC n’Itahuka nabyo bikarangwa no kuyisubiza biningura ko Ishakwe ari “Radio Rumunga.” Impirimbanyi Andreya KAZIGABA y’umuhutu w’umunyenduga, nawe akunze kumvikana yibasira Abahutu b’Abakiga, ko aribo ba nyirabayazana, b’ibyago byagwiririye umuhutu w’Umunyarwanda muri rusange, kuva ku ihirikwa rya Repubulika ya mbere kugeza magingo aya. Iyi myumvire ayisangiye na benshi, bahurira ku mbuga ze za Whatsapp ndetse n’imiyoboro ye ya Youtube.

Uko byaba kose ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, niyo yasaruriye muri aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, kandi iracyakora iyo bwabaga, ngo Abanyarwanda bayirwanya ntibazigere bashyira hamwe. Niyo mpamvu iyi ngoma y’igitugu, ishobora gukoresha amayeri yose, igateza urujijo muri opozisiyo, ikoresha impirimbanyi n’abanyapolitiki bo muri opozisiyo; ngo bakwirakwize amacakubiri ya KIGA-NDUGA. Umujyano w’icengezamatwara, rishingiye kuri aya macakubiri ni uko : Abakiga ari abahezanguni, Abanyenduga bakaba Abamodere, bityo bikabagira amazi n’umuriro bidashobora guhuriza mu gikorwa kimwe. Ni aha opozisiyo rero ukwishunguramo inkumbi, ikareba ibiyisenya biyibuza guterurira hamwe ikivi iriho, ikabyamaganira kure, ngo ibe yatera intambwe !

  1. Amacakubiri hagati y’Inyenzi/Ibyitso  n’Abapawa/Interahamwe/Impuzamugambi

Aya macakubiri atangirana n’intambara yo mu 1990, hagati mu ntambara,  mu inkundura y’amashyaka menshi, kugeza mu gihe cya Jenoside, gishyira ifatwa ry’igihugu n’Inyeshyamba za RPF Inkotanyi. Imburagasani z’Inyenzi, Ibyitso by’Umwanzi, Inyangarwanda… ni amagambo yakoreshejwe mu icengezamatwara, na Leta ya Repubulika ya kabiri. Iryo cengezamatwara ryari rigamije, kurwanya FPR-Inkotanyi yari yateye igihugu. Aya mazina yitwaga Ingabo za FPR-Inkotanyi n’abazishyigikiraga, yaramamaye cyane kandi akangurirwa gukoreshwa, mu itangazamakuru rya Leta, n’iryigenga ribogamiye kuri Leta. Izi nkotanyi zari zifite abazishyigikiye, imbere mu gihugu, biganje cyane cyane mu bwoko bw’abatutsi, byari biteye igishyika Leta yariho; maze itangira uburyo bw’icengezamatwara, bugamije gukoma mu nkokora, no guha akato, abagaragaza akayihoyiho ko gushyigikira no gucengeza, impamvu z’urugamba rwa FPR-Inkotanyi. Izi nyito zazanye amacakubiri, atari asanzwe mu gihugu, maze Abahutu bamwe batangira kwibasira abaturanyi babo b’Abatutsi, bakekagaho gushyigikira Inkotanyi, cyane cyane nk’aboherezaga abana babo gufasha urugamba rw’Inkotanyi. Habayeho kandi ubukangurambaga, bwo gufata no gufunga ibyitso by’umwanzi; aba bitwaga ibyitso, bakaba bari biganjemo Abatutsi, ariko ntibabuzemo n’Abahutu, nabo banuganuzwe ku bw’impamvu runaka.

 Ababishoboye ndetse bahereye aho bahunga igihugu, bamwe muri bo berekeza mu Inkotanyi, kandi wenda batari banazi umugambi wazo mbere y’ibitero. Uko biri kose ibyitso by’Inkotanyi byo, byariho koko, ahanini byiganje mu Abihayimana, bafashaga mu gukusanya imfashanyo, no kohereza abasore b’Abatutsi hanze y’igihugu, ngo bazikebanure bajya ku rugamba rw’Inkotanyi. Ariko kandi, ibi ntibibujije ko hari n’abiswe ibyitso, bikanabagiraho ingaruka zirimo, guhagarikwa, gufungwa, kuburabuzwa no kuvutswa ubuzima, bazira amaherere, batari bagira aho bahurira n’izo nkotanyi, cyangwa abazishyigikiye, ngo bakangurirwe kuziyumvamo.

Si igitangaza ko Abanyarwanda batari bagize icyo babwiwe, n’itandukaniro riri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Agatsinda amacakubiri yo mu bihe by’ingoma ya cyami, yari amaze kuba amateka, kandi abenshi baravutse nyuma yayo, atabafasheho na gato. Kuva ku bitero by’inkotanyi mu Ukwakira kwa 90, washoboraga kumva imvugo nka : “ese burya wari uzi ko na runaka ari umututsi ?” Bivugwa n’umugabo w’igikwerere cyangwa umugore w’ijigija, wibaza ku muturanyi we; bisobanuye ko ikibazo cy’ubuhutu n’ubututsi, cyarimo kiranduka hagati mu Abanyarwanda, ba rubanda giseseka; n’ubwo wenda hatashoboraga kubura ibibazo bitsikamiye Abatutsi, muri politiki iyoboye igihugu. Tuvuze nko kubyiswe “Iringaniza”, iri ntiryahezaga abatutsi gusa, ahubwo ryashoboraga, no guheza abahutu bo mu buce bumwe, ndetse ritaretse n’abahutu b’abakene badafite uruvugiro, mu burere bwitwa ko buri ku ibere.

Nyuma mu nkundura y’amashyaka menshi, hadutse izindi nyito z’Interahamwe, Impuzamugambi n’Abapawa; zaherezwaga ku bahutu batajyaga imbizi na FPR-Inkotanyi, bibatandukanya n’abahutu, bari bafite imyumvire icira akari urutega, ndetse ntireke no gushyigikira FPR-Inkotanyi, yari yaragabye intambara ku Rwanda, ingaruka mbi zibereye umutwaro ukomeye Abanyarwanda, cyane cyane abakomoka mu turere twibasiwe n’iyi ntambara. 

“Interahamwe” zatangiye ari urubyiruko rw’Ishyaka, ryari ku butegetsi rya MRND IVUGURUYE, “Impuzamugambi” zivuka nk’igisingizo cy’Abarwanashyaka b’ishyaka CDR, rimwe rukumbi ryari ribogamiye ku nyungu z’abahutu, mu myumvire yaryo, nta guca ku ruhande. Naho “Abapawa” biza bivuga abayoboke b’amashyaka, yari amaze kwiyomora ku yandi mashyaka yo muri opozisiyo, -bihabanya n’ayo mashyaka ku myumvire yo gushyigikira, bitari kure yo gukorera FPR-Inkotanyi- biturutse ko ibyo bice byiyomoye, byagumanaga izina rya rya shyaka byiyomoyeho, byongeyeho akajambo “Power”.

 Abasesenguzi bamwe bahamya ko, ivuka rya CDR, ndetse n’amashyaka ya “power”, byaba byaraterwaga inkunga na MRND IVUGURUYE, yari izahajwe na opozisiyo, yari imaze gucengerwa na FPR-Inkotanyi, ku buryo butentebura, ishyaka ryayoboraga igihugu, bitaretse no gutentebura igihugu nyirizina, kubera ingaruka z’intambara n’igitutu cya politiki. Iyi CDR ndetse n’amashyaka ya “power”, akaba atararyaga iminwa mu bukangurambaga, burwanya inkotanyi n’abazishyigikiye bose, nk’abanzi b’igihugu. Ubwo bukangurambaga rero, MRND IVUGURUYE ikaba itarashoboraga kubutinyuka, kandi iyoboye Leta, ishyikirana na FPR-INKOTANYI; kubera ko uruhande rwa FPR-Inkotanyi, rwari guhita ruteza ubwega, ko rushyikirana n’indyarya.

FPR-INKOTANYI imaze gufata ubutegetsi, inyito z’Interahamwe, Impuzamugambi n’Abapawa zahwanishijwe n’Abajenosideri. Kuva ubwo ziba zibaye ibikoresho, byo guhutaza Abahutu bari mu gihugu, no kurwanya abari barahunze, bari muri gahunda zibangamiye ubutegetsi bushya, bwari mu gihugu. Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi, kugeza magingo aya, izi nyito zirifashishwa cyane, mu icengezamatwara ryo guhashya, utari mu murongo w’ubu butegetsi. Ikidasanzwe mu bihe bya none, ni uko bitagitangaje kumva, intore n’abacengezamatwara ba Kigali, baherereza izi nyito ku batutsi barokotse Jenoside yo muri 94, cyangwa abatahukanye n’Inkotanyi batakijya imbizi n’ubutegetsi.

No muri Opozisiyo, izi nyito z’amacakubiri zirogeye ! Ku mbuga nkoranyambaga n’imiyobora ya Youtube, nta gitangaza kumva impirimbanyi cyangwa abanyapolitiki bo muri Opozisiyo, cyane cyane ikorera mu gihugu, batumberezanyaho izi nyito.  Zimwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki bamwe bo mu bwoko bw’Abatutsi, baracyafata  imitwe y’ingabo z’Abanyarwanda b’impunzi bari mu mashyamba nka FDLR-FOCA, CNRD-FLN, RUDI-URUNANA na FPP-ABAJYARUGAMBA nk’Interahamwe, Abajenosideri, Abapawa, impuzamugambi…

Ku nkuta z’urubuga nkoranyambaga rwa FACEBOOK, mu matsinda yo ku mbuga za whatsapp, no ku miyoboro ya Youtube y’Impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo muri opozisiyo; hakwiragiye ubutumwa buvangurana, bushingiye kuri aya macakubiri. Uku gukamirana mu kitoze, kw’abakabaye ku kivi kimwe, cyo kurwanya ingoma y’igitugu ya FPR-INKOTANYI, itsikamiye abanyarwanda; nta nyungu bifitiye abo babigira, ahubwo inyungu n’iz’abo bahanganye nabo.

Muri opozisiyo haracyarimo kandi, urwikekwe rw’ibyitso by’umwanzi. Nk’abasirikari b’abawofisiye bahoze mu Inzirabwoba, nyuma bakaza kwiyunga n’Inkotanyi; noneho hanyuma bakazibona mu buhunzi barwanya FPR-Inkotanyi; hari abahutu bamwe bakibafata nk’ibyitso by’umwanzi. Ku mbuga nkoranyambaga, hamaze iminsi hakwirakwizwa, ibaruwa yiswe “Kuri Padiri Thomas NAHIMANA”. Iyi ikaba yaranditswe n’uwahoze ari umuwofisiye mu Inzirabwoba, aburira Thomas NAHIMANA, ko akwiriye kwitwararika Generali Emmanuel HABYARIMANA –uzwi ku kazina ka “Mukaru” akiri mu Inzirabwoba- , umunyapolitiki washinze akaba anayoboye Ishyaka rya CNR Intwari, kubera ko yahoze ari icyitso cy’umwanzi –Inkotanyi- kandi n’ubu akaba atareka kuba cyo!

 Iyi nyito y’ibyitso ihererezwa no ku Abanyapolitiki, bakoranye n’ingoma ya Juvenal HABYARIMANA, nyuma bagakorana n’ingoma ya FPR-INKOTANYI; zabyara amahari bakibona mu buhungiro barwanya ingoma ya FPR-INKOTANYI. Aba rero, abahutu bandi bahunze Inkotanyi zitarafata igihugu, baracyababona nk’Ibyitso by’Inyenzi. Aba bahererezwaho inyito z’ibyitso nabo, bakoranye na FPR-Inkotanyi bitwa “Abamodere”, mu gihe cy’inkundura y’amashyaka menshi FPR-Inkotanyi, ikiri mu ishyamba; nabo haba ubwo bafata ababita “ibyitso”, nk’Abahutu b’Abahezanguni; maze ntibibuze no kubahererezaho inyito z’Interahamwe/Impuzamugambi/Abapawa/Abajenosideri.

Ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, whatsapp na Youtube, nanone; Impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo muri Opozisiyo, bakoresha zimwe mu mvugo nk’izi twavuze muri aya macakubiri; ndetse n’izisa nazo, baherereza kuri bagenzi babo, bari kumwe muri Opozisiyo. Uko byagenda kose, amacakubiri ashingiye kuri izi nyito, afitiye inyungu nini, FPR-Inkotanyi mu gusenya opozisiyo; ntiyakagarutse ngo ashingirweho na zimwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki bo muri oppozisiyo, mu gusenyana hagati yabo, aho gutahiriza umugozi umwe.

  1. Amacakubiri hagati y’Ibipinga/Abajenosideri, Abacikacumu n’Abarutashye

Inkotanyi zimaze gufata ubutegetsi, zahungetaga abahutu, zabonagaho urwaho rwo kuba bataziyumvamo, nk’Ibipinga. Akenshi ibi byabaga ari no ku maherere gusa, nta mpamvu y’ukuri igaragaza, ko abo bahutu bafite akayihoyiho, ko kutayoboka ingoma nshya. Ingero z’amahere zakundaga kuboneka kuri za bariyeri, zari zuzuye igihugu: ugasanga nk’umuhutu arazira gusa ko afite izina ry’irigenurano, bamubeshyera ko yihimbye ako kanya, ngo akunde  aningure Inkotanyi. Nguko uko abitwa ba Mazekubamenya, Twarabamenye, Ndimubanzi, Barwigere, Ganzamuhutu, Mukamuvoma, Parmehutu…;bagiye bakubitwa cyangwa bagatoterezwa ku mabariyeri, ngo bavuge amazina yabo y’ukuri, kandi nyamara ayo bavuze ariyo biswe n’ababyeyi…

Icyo gihe kwitwa igipinga cyangwa umujenosideri ku muhutu, byashoboraga no guturuka  kukunyuranya n’Abasirikari b’Inkotanyi, bari banyanyagiye ku misozi y’ibyaro; ikitari kimenyerewe mu Rwanda, ko Ingabo z’igihugu zikambika ahatari ibigo bya gisirikari. Muri ibyo byaro hari aho banywaga amayoga ntibishyure, bakanyaga imitungo nk’amapikipiki, bagashaka kwigabiza abakobwa b’uburanga ngo babonone…; aho umuhutu wageragezaga kubyitambika, cyangwa guteza ubwega yitwaga igipinga/umujenosideri. Uwitambikaga ibyo bikorwa by’urugomo kandi, byashoboraga kumuviramo, gukubitwa, guhimbirwa icyaha cya Jenoside, akagenda buhere, cyangwa agafungwa uburoko bw’amaherere, aho yafungurwaga nk’utagira idosiye mu gihe kiri hagati y’imyaka 5 n’10. Abacikacumu rya Jenoside bamwe b’umutima mubi, nabo bagiye bajya kunyaga imitungo y’Ibipinga, nk’inka zitari izabo; baherekejwe n’Abasirikari b’Inkotanyi b’umutima w’ubujura. Utazi ubwenge ngo aryumahe bitwarire, akaba yaviramo kugirirwa ihototerwa nko gukubitwa, gufungirwa amaherere cyangwa kwicwa, agahwana nayo.

Abarutashye bari ku ibere, ibyiza byose by’igihugu ari umugabane wabo bisanzuyeho ! Icyakora n’Abacikacumu rya Jenoside, bari bakirebwa ryiza muri rusange; na cyane ko bamwe muri bo bifashishwaga, mu gukuririza Jenoside nk’iturufu ya politiki y’ingoma nshya, mu gucinyiza abahutu, n’abatumva ibintu mu murongo uboneye wa FPR-Inkotanyi.

Urebye uko ubuzima bwari bumeze icyo gihe, aya macakubiri yari akoze inzego (classes socials) z’umuryango nyarwanda; mu buryo budashidikanywaho. Mu nzego z’imirimo, amashuri, amasoko ya Leta, amahirwe y’imfashanyo, kwisanga mu nzego za Leta, gukemurirwa ibibazo mu nzego za Leta, kubona ibyangombwa by’ubucuruzi, iby’inzira, iby’ubudakemwa mu mico no mu myifatire…; Abarutashye barabanzaga, Abacikacumu bagakurikira, Abahutu bahwanishwa muri rusange n’Ibipinga, bagaheruka ku kigero cya ntacyo!

Aya macakubiri yafashije FPR-INKOTANYI, kwikubira ibyiza by’igihugu kw’imiryango yitangiye urugamba n’abayikomokaho –harimo n’abanyamahanga nk’Abanyamurenge, Abanyayuganda…-, kwiyegereza Abacikacumu bafite ishyaka, ryo kwibonamo ingoma no kuyiyoboka kurusha abandi, no kwiyegereza Abahutu bafite ishyaka ryo kugambanira no guhungeta benewabo.  

  1. Amacakubiri hagati y’Abasope, Abasagya, Abatizedi, Abajepe, Abadubayi n’Abanyamulenge

Aya macakubiri yari agamije gucisha bugufi Abatutsi, bacitse ku icumu rya Jenoside; ko burya hari byinshi bahuriyeho n’Abahutu nk’abasanzwe mu gihugu. Ibyo bahuriragaho ni nk’imyumvire y’abasanzwe mu gihugu, abatahukanye n’Inkotanyi bareberaga ku rwego ruciriritse.  Intego yayo kandi yari n’iyo kuzana inzego, z’uko abavuye hanze barutana gutona ku ngoma ya  FPR-Inkotanyi; ibyari bimenyerewe gusa mu nzego z’igisirikari.

 “Abasagya” biswe batya, kubera ko “umusagya” bisobanuye “umugabo” mu rurimi rw’urugande. Ibi byabaga bigenura ko iyo uri uwavuye Uganda, uba uri umugabo uhamye mu mu myumvire y’Inkotanyi. Ibyo byatumye n’abarutashye bava Uganda b’igitsina-gore, iyo nyito yagasobanuye “Abagabo”, ibahama byo kudahara iryo shema ryo kuba umunyarwanda nimero ya mbere; mu kugira amahirwe ku byiza by’u Rwanda, ruyobowe n’Inkotanyi. 

“AbaTZ” bari abavuye muri Tanzaniya. Aba bo bahererejweho imvugo y’impine ya Tz; imenyerewe guhwanisha n’igihugu cya Tanzania.

 “AbaGP” bari baravuye i Burundi, bagenuriweho iyo nyito, yari imenyerewe ku basirikari, barindaga umukuru w’igihugu Juvenal HABYARIMANA, kubera amahane n’uburakari bagiriraga Abahutu, bashaka kwitwara nk’Abacikacumu, kubera nabo bavuye mu gihugu kirimo amacakubiri y’Abahutu n’Abatutsi. AbaGP bagiye no mu rugomo rwo kwihorera ku bahutu; kuberako Jenoside yakorewe Abatutsi bayibonagamo cyane. Inkotanyi zikabagenuriraho ko ari AbaGP, bibuka uburakari n’amahane y’AbaGP barindaga Prezida HABYARIMANA, byatumye barwana inkundura n’Inkotanyi, mu rugamba rw’iminsi ya mbere, yakurikiye ihanurwa ry’indege. 

“Abadubai” baturutse mu icyari Zayire, bagenuriweho iri zina, kubera isoko rishya rya Dubai ryari ryadukanye, ibicuruzwa bishashagirana ariko akenshi, ari ibishaje byavuguruwe, cyane cyane nko ku mamodoka. Iri soko rya Dubai ryanadukanye ibicuruzwa bitaramba,  bigaragara neza ari ibyiganano by’inganda n’amasosiyete yubatse izina, byavaga mu nganda zo mu Burasirazuba bw’isi zizwiho guhangika, kurusha izo mu Burengerazuba bw’isi. Abarutashye bavuye Zayire bari bavuye mu gihugu, cyazonzwe na ruswa, no kubeshya, ndetse n’amafiyeri yo kwiha igihagararo umuntu adafite; kubera umuco wari uzwi nka “Article 15, Debrouillez-vous”, wari umenyerewe muri Zayire y’icyo gihe. Aba nibo babaga bafite impamyabushobozi batigiye, bazi gucuruza magendu, bazi ubushabitsi burimo ububeshyi, cyangwa se ubushabitsi buciriritse ariko bwambitswe isura y’ubwihagazeho! Nguko uko imico y’abaturutse mu icyahoze ari Zayire, yabahwanishije n’isoko rya Dubai; rikabagenurirwaho!

“AbaSOPE” bo bari Abanyarwanda bose basanzwe mu gihugu, mu mbumbe yabo; byo kubatandukanya n’Abarutashye. Inkotanyi zitaha igihugu habayeho uguhunga kw’ikivunge; kuburyo imisozi myinshi yuzuye amazu y’ibidatuwe, byiyongera ku matongo y’Abatutsi bari barishwe muri Jenoside. Abasope bagenekerejwe, kuri Sitasiyo y’ibikomoka kuri Petiroli yitwaga SOPECYA (Société Petrolière de Cyangugu) –yaje guhinduka SOPETRAD- yari mu KANOGO ko mu mujyi wa Kigali ;izwiho ko ariyo yakomeje kugurisha ibikomoka kuri Petroli, mu gihe cy’intambara yari iyogoje Kigali yendaga gufatwa, mu gihe izindi sitasiyo zose zari zarafunze. Bityo rero Abasope bakabigenurirwaho ko nabo banambye, Inkotanyi zikabasanga mu gihugu, badapfuye bishwe na Jenoside cyangwa intambara, cyangwa ngo bahungire Inkotanyi hanze y’igihugu.

“Abanyamulenge” ni abatutsi bari barisigariye muri Zayire, bamenetse mu gihe cy’intambara yo gukuraho Mobutu, ndetse n’igihe Prezida LD KABILA yirukana Abatutsi; nk’uburyo bwo kwibohora igisa n’ubukoloni, u Rwanda rwari rutsikamije igihugu cye. Icyo gihe Abanyamulenge nibo bitiriwe aba batutsi bose; kubera ko aribo bari bafite imico y’udushya twinshi, twatumaga bagira umwihariko wabo. N’ubwo hari Abanyamulenge mbarwa binjiranye n’Inkotanyi, kubera ko wenda bari abasirikari bazo.

Abanyamulenge bubatse izina, kugeza aho nk’Abasope badasobanukiwe neza iby’Abarutashye, bafataga umututsi wese wavuye muri Zayire, nk’Umunyamulenge. Aba bakundaga kubamenyera ku rulimi rw’Ilingara, n’ikiswahili cy’Ikingwana kivugwa muri RDC/DRC, gitandukanye cyane n’Ikiswahili “sanifu” kivugwa muri Tanzania na Kenya… Ugasanga wenda umwe aragira ati, «runaka ni Umunyamulenge, utavuga Ikinyamulenge!» Muri aba batutsi bahwanishwa n’Abanyamulenge harimo Abagogwe, Abanyabwisha, Abanyamasisi, Abanyejomba, Aba59 bari barihinduye Abazayirwa, batahutse kubera intambara zazahaje Zayire…

Mu kuri kwamye Abanyamulenge si Abanyarwanda, ni Abanyamahanga b’Abakongo, cyo kimwe na bamwe mu Abanyamasisi, Abanyejomba… ;ndetse benshi barabyihamiriza, bakazira n’ubita Abatutsi b’Abanyarwanda. Gusa abari mu Rwanda, bakunze gufatwa nk’abenegihugu buzuye, batagombye gusaba ubwenegihugu ;kubera imikino ya FPR-Inkotanyi mu gihugu cya Zayire/RDC ;yabagizeho ingaruka bakibona bagomba guhungira mu Rwanda. Gusa barimo benshi bibereye impunzi mu bihugu bituranyi n’u Rwanda ;ariko kubera ko bari ubwoko burondana, abo baba mu bihugu byo hanze, iyo bageze mu Rwanda, bahita bibona nk’Abanyarwanda.

Abanyamulenge baciriweho imvugo n’ibiparu byinshi by’ubuse; basa n’abakuye ubwoko bw’Abatwa bwari busanzwe butererwaho ibiparu byinshi, byuzuyemo n’ibihimbano. Ibiparu bibagenurirwaho akenshi biba bishingiye, ku rukundo ruhebuje bakunda inka n’ibiyikomokaho. Abazi kwigana imivugire yabo, ihabanye cyane n’iy’Ikinyarwanda, -n’ubwo bihuje amagambo menshi n’imyandikire- ahubwo ikenda kurandaga nk’iy’Abarundi; babigira bashaka gutebya no gutarama bikaryoshya ibiparu mu bitaramo…Bakunda ubwoko bwabo cyane, kugeza ubwo bagenurirwaho ko ari bo bonyine bibona nk’Abantu… Bakunze kubera beza ubwoko bw’Abahutu, kubera ko batajya bivanga mu macakubiri, yo hagati y’Abatutsi n’Abahutu b’Abanyarwanda, bo babona mu myumvire yabo ya gitesi ko bisa nk’aho ntaho batandukaniye!

 Abanyamulenge badukanye n’umuco wo kwihakana ubututsi ;ku rugero rw’uko bamwe ndetse baninguraga ko, Abatutsi n’Abahutu bose ari cyo kimwe. Aba bakunze kurangwa cyane mu nzego z’ubutabera ; iyi myumvire yabo yo guhwanisha Abatutsi n’Abahutu, hari Abahutu yafashije cyane. Ni muri cya gihe harimo imanza nyinshi, no gufungirwa amaherere ku bwoko bw’Abahutu, bazira ibyaha byo kubacinyiza –bazira imirimo, imitungo, no kwishyirwamo n’abarakare b’Abacikacumu-, n’iby’ibihimbano bifatiye kuri Jenoside. Iyo wageraga ku Umunyamulenge uri umuhutu, yashoboraga kurya ka ruswa –baragakundaga cyane nk’Abazayirwa- akagufasha, icyo umututsi watahutse avuye ahandi cyangwa umucikacumu atagufasha. 

Ubwo bufasha ni nko kukwibira dosiye yawe –iyo yoroshye kandi yubakiye ku matiku adashinga-, igacibwa, ikabura burundu mu rukiko ntizabyutswe ukundi, kukuburira imigambi y’abagushinja n’ibyihishe inyuma y’ibyo ubeshyerwa, kukwibira ibanga ko urubanza rwa nyirarureshwa uregwa, hari ibikomerezwa by’Abatutsi, cyangwa abagambanyi b’Abahutu babiri inyuma, akaba yakugira inama yo kwihungira inzira zikigendwa, utagombye gushaka ubutabera utazabona…

Kamwe mu dushya twaranze aya macakubiri, ni uko wasangaga hari Abasope bamwe, bashoboraga kuba ari bashyashya batamenyerewe mu gace kamwe; maze bakitwara nk’Abarutashye bagoreka imvugo, bigana n’imico y’ab’aho baturutse. N’ubwo Abarutashye barimo mbarwa b’Abahutu; ibi ntibyabuzaga Abahutu bashize ibinya, kandi bakaba bibona mu masura y’Abatutsi, kuba nabo bakibeshyera ko ari Abarutashye, mu gihe bari aho batazwi, bakaba babigiriramo amahirwe runaka. Aba bahutu bashize ibinya kandi bashoboraga kuba bari mu duce batazwimo, bakaba banakihindura Abacikacumu, iyo amasura yabo yabaga yabibafasha; mu guharanira kwibona ku ruhande rwiza, no kuba babyungukiramo andi mahirwe nk’imirimo, kugira uruhare ku nyungu z’Abacikacumu nko kuvurirwa no kwigira ubusa, bataretse no kubona ku mfashanyo zabaga zisukiranya zigenerwa abo bacikacumu.

Abasagya nk’igice cy’abubashywe kandi bibona cyane mu ngoma, uwagiraga amahirwe yo kubana nabo akabigiraho ururimi n’imico (imirire, imibyinire, imishyikiranire…); wenda yakoze nko mu Kabari/Restaurent –dore ko nazo zabaga zigabanyije muri ibyo bice- yahitaga yimuka akihwanisha nabo, kabone n’aho nawe yaba abarirwa mu Abarutashye bavuye ahandi, hatari Uganda. Abasagya biyumva nk’abantu bavuye mu gihugu giteye imbere, cyangwa gifite imyumvire n’umuco usumba iy’abandi banyarwanda bose. Mu mbwirwaruhame cyangwa mu biganiro, wagiraga utya ukumva Umusagya arihandagaje ngo “…mu bihugu byateye imbere nka Uganda… ho ibintu biteye bitya… bitandukanye na hano mu Rwanda mu bihugu bigikennye…” Abavugaga ibi, babivanaga ko igihugu kitari u Rwanda, babaga barakandagiyemo cyabaga ari Uganda gusa, abenshi bakaba batazi n’ibigenderwaho, ngo igihugu kibarirwe mu biteye imbere, cyangwa se kibarirwe mu bikennye bikiri mu nzira y’amajyambere.

Aya macakubiri ya SAGYA-TZ-DUBAI-GP-SOPE rero, akaba yari mabi cyane ku Abacikacumu; kubera ko yabashyiraga mu rwego rumwe n’Abahutu. Ibi byaberaga Abacikacumu umutwaro ukomeye, mu gihe Abahutu bo byababeraga iturufu, yo kubona bacishirizwa hasi hamwe n’Abacikacumu, bari babanje kuba ku ibere, mu gihe cyakurikiye ugufata igihugu kw’Inkotanyi cyamenyekanye nko “Kubyina Intsinzi.”

 Muri iki gihe cyo “Kubyina Intsinzi”, Abarutashye n’Abacikacumu bakaba bararanzwe n’ibirori n’imyidagaduro, yari yiganjemo ingeso y’ubusambanyi –ibyitwaga ku bagore n’abakobwa “gutanga intsinzi”, bikanabera ishema ba nyir’ukuyitanga-; ingaruka ziza kuba ko hapfuye benshi, mu myaka yakurikiyeho bazira ubwandu bw’agakoko, nabwo bwiswe “Sida yo mu ntsinzi”. Iki cyorezo cya SIDA cyari gisanzwe kibarizwa mu mijyi; cyasakajwe mu byaro n’Abasirikari b’Inkotanyi, bari banyanyagijwe mu byaro, ibyari imihini mishya ku Abasope, bari basanzwe bamenyereye ko abasirikari baba mu bigo byabo, ibyo bigo nabyo bikunze kwibera mu mijyi.

Nk’uko tubisoma ku rubuga Rwandanet.Tripod.com (https://www.rwandanet.tripod.com/abdulruzibiza.html), mu buhamya bwa Nyakwigendera Abdoul RUZIBIZI,  aya macakubiri yo gutandukanya abantu ku butoni bitewe n’aho bavuye; FPR-INKOTANYI yayatangiriye mu ishyamba itarafata igihugu. RUZIBIZA nk’umusirikali wabibayemo, asobanura ko mu kwizerwa mu ishyamba, ingabo zabaga mu bice bitanu : positive 1-5. Mu rugero rwo kwizerwa, aba mbere batashidikanywagaho, kandi biganje mu buyobozi bw’ingabo ku rugero rwa 95%, babaga baraturutse muri Uganda, ubwa kabiri hagataho abavuye muri Tanzania, hagataho abavuye i Burundi ku mwanya wa gatatu, k’uwa kane hakaza abavuye muri Zayire, abanyuma bakaba abavuye mu Rwanda. Ngo kubavuye mu Rwanda naho babaga ari Abatutsi ku babyeyi bombi, bashoboraga kwizerwa, byibura nka nyuma y’imyaka ibiri. 

Mu nzego z’ubutegetsi nka za Minisiteri, hari izizagorana kuba zareka kuba zishingiye kuri aya macakubiri: nka Minisiteri y’Imali n’igenamigambi, uyigeramo ukagirango ugeze Kampala, kubera ko yayobowe cyane n’Abasagya bakarundamo bene wabo. Iyo ugeze muri Minisiteri y’umuco na Sport, -ikorera mu mazu ya Sitade Amahoro-, ugira ngo uri i Bujumbura, kubera nayo yakunze kuyoborwa n’AbaGP bakarundamo bene wabo. Iyo ugeze muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, cyane cyane muri Administration, ugira ngo uri i Kinshasa; kubera gusa ko habaye igihe kirekire Umuyobozi ushinzwe abakozi (Chef du Personnel) w’umuDubai…

Mu Rwanda na n’ubu haracyagaragara utubari, amatorero (insengero), amashuri, amakipe ya sport, za restaurents, amaguriro, ashingiye kuri aya macakubiri. Iyo ugeze mu mijyi imwe n’imwe ndetse, ntibibuza ko ubona n’amakaritsiye ashingiye kuri aya macakubiri. Nko mu mujyi wa Butare harangwayo amakaritsiye y’AbaGP, imijyi ya Kamembe na Rubavu hagwiriyeyo amakartiye y’Abadubai, imijyi ya Byumba, Ruhengeri n’Umutara biroroshye kubonayo amakaritsiye y’Abasagya. Imidugudu nayo ni uko, hari ishingiye kuri aya macakubiri…

Aya macakubiri yifashishwa na Leta ya FPR-Inkotanyi, gusumbanya Abanyarwanda ku butoni, yagiye agira ingaruka nyinshi; nko mu gisirikali ukongeza amapeti no kuzamurwa mu ntera, bishingiye cyane ku aho wavuye, kurusha icyakagendeweho… Iyi Leta kandi yifashisha aya macakubiri, mu kubyinisha abo mu nzego zo hejuru muzunga, munyangire, itonesha, ikumira… Ugasanga nko mu mizo ya FPR-Inkotanyi Abarinda umukuru w’igihugu bahoze ari Abasagya, nyuma baba AbaGP, ubu ngo ni Abadubai…

Muri opozisiyo naho aya macakubiri araca ibintu, Abatutsi n’Abahutu basanzwe mu gihugu, hari aho babyumva kimwe; bakita Abarutashye Abavantara. Iyi ngingo turayiva imuzingo, mu ngingo zikurikira. Ugasanga amashyaka cyangwa imiryango ya Sosiyete sivile, yo muri opozisiyo imwe n’imwe, ishingiye kuri aya macakubiri; ndetse bikaba byayishyamiranya n’abo mu kindi gice… Uko byaba kose Leta ya Kigali, niyo yungukira muri aya macakubiri; igitanya abarwanya ingoma y’igitugu, icyo aricyo cyose, ni ikibasubiza inyuma ku kivi.

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abacengezi/Interahamwe/Abatingitingi

Aya macakubiri yabonye izuba muw’1996, mu gihe cy’intambara ya Kongo ya mbere, yari igamije gucyura impunzi z’Abahutu, zari mu nkambi zo mu icyahoze ari Zayire. Muri iyi ntambara, ndetse na nyuma yaho, abahutu baratahutse kubwinshi. Tingi-Tingi –Inkambi mu mashyamba ya Zayire yakusanyirijwemo inkirirahato zikagarurwa mu Rwanda- niryo jambo ryacishaga umuhutu watahutse bugufi, kubera ko abavuyeyo baje n’indege baje barazahaye, bagahururirwa n’Abarutashye, Abacikacumu, n’Abahutu ba bangamwabo ! Barabannyegaga bati : “muze murebe za nterahamwe zasize zishe abantu !!!” 

Barebwaga nk’inyamaswa muri pariki, basohoka mu ndege i Kanombe, basa nabi ku bw’inzira ndende bari baciyemo; maze ababahururiye bakibaza aho abategetsi n’abakire bajyanye basigaye. Icyakundaga kubatangaza ni uko babonaga kuri Televiziyo, amashusho y’abahoze ari Abategetsi, Abacuruzi n’Abakungu bazwi ku ngoma ya Juvenal HABYARIMANA, berekanwa nk’Interahamwe z’indongozi zatoranyijwe muri abo; ngo zihite zifungwa zitaratoroka, cyangwa ngo zisibanganye ibimenyetso.

Muri aba abagombaga kujya mu mirimo ya Leta iciriritse yari ikiboneka, cyangwa se gusubizwa mu mashuri; bagombaga kubanza guca mu ngando, yo kubatsindagiramo ingengabitekerezo nshya za FPR-Inkotanyi, babapakururamo ingengabitekerezo z’Interahamwe babanaga nazo, nk’uko byivugirwaga n’ingoma ya RPF-Inkotanyi. Kuba umutingitingi washoboraga kubivangurirwa, ukabihererwa akato, mu kazi ndetse no mu mashuri; bitaretse no mu buzima busanzwe mu giturage, aho bahoraga bikangwamo kuba ibyitso by’Abacengezi, mu ntambara yakurikiyeho muw’1997. Agakomye kose kajyanye n’umutekano muke, hagombaga gukekwa abo batingitingi bwa mbere; bagakunda no gutangwaho ingero z’incyuro, ko bakurikiye abicanyi, banga kuyoborwa n’ingoma y’Abatutsi yari ifashe igihugu.

Intambara y’abacengezi yicotsemo muri za 1997, hatangiye icengezamatwara rishya, ryo guhungeta umucengezi, ukorana nabo abashyigikira, gucisha bugufi uwacyuwe ku ngufu, bose bakaba bahwanishwa n’interahamwe… Ntawe uzibagirwa ibibazo abantu bahuriraga nabyo ku mabariyeri, yari yuzuye igihugu cyose, igihe intambara yabicaga bigacika, iyo za Buringa ya Gitarama, ndetse na Gisenyi na Ruhengeri. Abantu bafungiwe amaherere, yo kuba gusa bagirana amasano n’Abahoze ari Abasirikari, bari bakiri hanze y’igihugu, cyangwa se Interahamwe zizwi, cyangwa se abahoze ari Abayobozi, ntibagira ingano. Icyo gihe umuhutu washakwaga, ku mpamvu z’imitungo ye, kwangirwa ko yize akaminuza… yashoboraga gufungwa cyangwa akicwa ku mpamvu mpimbano, ko babonye ibimenyetso ko akorana n’Abacengezi.

Aya macakubiri yo kubona abantu nk’Abacengezi, ingabo z’Inkotanyi zayifashishije mu kwikiza, Abahutu, Abacikacumu ndetse n’Abarutashye, banugwanugwagaho kutayoboka ingoma bya nyabyo. Aho niyo wumvaga ngo, kwa runaka hatewe n’Abacengezi, kandi byakozwe n’Inkotanyi. Mu buryo bwo kwerekana, ko Abacengezi ari Abahutu bagarutse gukora Jenoside, ingoma ya RPF-Inkotanyi, yatanze ibitambo bitabarika by’Abacikacumu b’Abatutsi, igasiga inzandiko zidasinye ziriho ubutumwa bugaragaza ko, abo bacengenzi bagarutse gusubukura Jenoside; kubera ko bishe ntibimare ipfa muw’1994, na cyane ngo ko Ingabo z’Inkotanyi –ziyita abarengezi b’Abatutsi bicwaga- babakomye mu nkokora. Abategetsi barimo Abadepite, ba Burugumestiri… nabo barishwe nk’ibitambo, ngo byose bigerekwe ku bacengezi; muri ya mayeri y’Inkotanyi.

Aya macakubiri yashegeshe bitavugwa imiryango yari mu gihugu, ifite abahungiye hanze bari ku rutond,e rw’abakekwa na FPR-Inkotanyi ko bari Abasirikari, Abanyapolitiki, Abakire n’Abakungu; kubera ko bavugaga ko bafite uko bakorana n’abo, ngo bajya baza mu gihugu rwihishwa. Abatingitingi kandi babashije kuyoboka FPR-Inkotanyi, bagaragayeho gucinya inkoro cyane; ibi bibaviramo wa muco wo kuneka, kugambanira no kwibasira abadashishikajwe no gusara muri politiki, na cyane ko bari barabonye isomo ry’uko abihebeye politiki mu gihe cy’inkundura y’amashyaka menshi, bakuyemo ingaruka zitari nziza muri rusange. 

Abatingitingi bari mu nzego zose z’ingoma ya FPR Inkotanyi, bakarangwa n’amagambo akarishye yo gusingiza ingoma;  aho usanga nk’Umutingitingi Senateri –MURESHYANKWANO-, ashima mu ruhame ko FPR-Inkotanyi yamuvuye indwara y’ubuhutu. Umutingitingi Ministri JMV Gatabazi, ntawe utazi uko ugucinya inkoro kwe, kuzahaje Abanyarwanda. Umutingitingi Ministri Seraphine MUKANTABANA –n’ubwo atatashye mu kivunge ntibimubuza kubarirwa mu batingitingi- yaranzwe n’imvugo z’incyuro, acyurira bene wabo b’impunzi bakiri mu mashyamba… Umutingitingi Ministri Philbert BIMENYIMANA, yagiye agaragara kenshi abyina umudiho w’indimburamabuye, imbere ya ba madamu Jeannette KAGAME, n’ibindi bikomerezwa byo mu ngoma, mu buryo bwo guhakirizwa…

 Muri make Abatingitingi bayobotse ingoma byo kuyihebera, FPR-Inkotanyi irabifashisha cyane, mu gucinyiza abandi bahutu, dore ko batojwe ko nabo barokowe n’ubwiza n’impuhwe za FPR-Inkotanyi, yabakuye mu menyo ya rubamba y’Interahamwe z’amashitani. Nyamara iyo hageze aho Umutingitingi anyuranya, cyangwa akabusanya n’iyo ngoma, ahura n’akaga gakomeye, ko gucirirwaho iteka, ko ingengabitekerezo y’ubuterahamwe ariyo imuteye ibyo byose, ko n’ubundi nta cyiza kibereye u Rwanda cyamuvaho.

Muri opozisiyo naho aya macakubiri arahari ! Abatingitingi basubiye mu buhungiro bwa kabiri, bahora ku ncyuro, ko bikojeje mu Rwanda, FPR-Inkotanyi ikabatuma gusenya Opozisiyo. Aha muri Opozisiyo bagakunda kubaha indi nyito y’”Abademayi” n’”Intore” turasesengura ahakurikira. Aya macakubiri nayo, atabujije gukoma mu nkokora urugendo rw’impinduramatwara rwa opozisiyo nyarwanda; nta wundi uyungukiramo kandi unayabiba atari FPR-INKOTANYI, ingoma y’igitugu izahaje rubanda.

  1. Amacakubiri hagati y’Intore n’Ibigarasha

Ijambo “Ibigarasha” nk’inyito ivangura Abanyarwanda bamwe, ryavuzwe bwa mbere na Prezida KAGAME mu mbwirwaruhame yo kuwa  21 ukuboza 2010  (https://www.youtube.com/watch?v=D5MOGXioJSY), aho hari mu nama ya munani y’umushyikirano, igamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.  Iyi nama yaranzwemo iterabwoba ryinshi nk’uko tubisoma mu nkuru y’Ijwi ry’Amerika (https://www.radiyoyacuvoa.com/amp/kagame-yiteguye-intambara-yabamurwanya-112255799/1266988.html), ni nayo Prezida KAGAME yaninguriyemo igihugu cya Uganda -icyo gihe cyavugwagaho gufasha abahunga u Rwanda- ko imikorere yo gushyigikira abarwanya u Rwanda, ntaho itaniye no gutwika nyakatsi y’umuturanyi, kandi nawe ariyo utuyemo. Ngo iyo ukongeje iy’umuturanyi wawe, biba bishoboka ko n’iyawe iribushye.

Prezida KAGAME akomoza ku bigarasha yatumberezaga cyane, ku Inkotanyi zahoze zikorana nawe; zari zamaze kwandika inyandiko ikomeye yiswe “Rwanda Briefing Note”, hiyongereyeho Paul RUSESABAGINA. Aba bahoze muri FPR-Inkotanyi, bakanashingwa imyanya ikomeye mu gihugu, bakaba aribo bahindukiye bakanashinga ishyaka RNC, rirwanya ubutegetsi bwa Kigali. Yagize ati: “… ba RUSESABAGINA, ba KAYUMBA, ba KAREGEYA, ba Theogene (RUDASINGWA) ba GAHIMA ba… ni ibigarasha, mu gihe kiri imbere bizaba ibigarasha bicitse…” 

Umwaka w’2010 wari indya nkurye ku ngoma ya FPR, aha warimo urangira, ubwo yavugaga iyi imbwirwaruhame. 2010 ni umwaka ukomeye mu mateka y’Inkotanyi, hagaragaye ko mu iby’ukuri ubwumvikane buke mu bikomerezwa by’iryo shyaka, buhari bidashidikanywaho; ku rugero rwo kuba hari ibice bibiri bishobora guhangana. Aba, Prezida KAGAME yise ibigarasha, bari bamaze kumena amabanga menshi ya FPR Inkotanyi bazi neza, kandi babayemo mu nzego zo hejuru; opozisiyo yari ihinduye isura, kubera ko abarwanyaga FPR-Inkotanyi mbere y’uyu mwaka, bahitaga bahwanishwa n’Interahamwe zasize zimenye amaraso, zikaba zishaka kugaruka gusubukura Jenoside zateshejwe n’umurengezi FPR-Inkotanyi. 

General KAYUMBA NYAMWASA, umwe mu mazina yiswe ibigarasha muri iyi mbwirwaruhame, yabaye nka nimero kabiri ku rugamba rwo kubohora igihugu, nyuma ya KAGAME, ageze mu gihugu akurira Gendarmerie yafatwaga nka Polisi y’igihugu, nyuma aba Umugaba mukuru w’ingabo igihe kitari gito; kugeza zibyaye amahari, akoherezwa kwiga, nyuma yavayo akagirwa Ambasaderi mu Buhinde, ari naho yari akiri, ubwo ahunga. Colonel Patrick KAREGEYA, nawe wavuzwe muri iyi mbwirwaruhame, yakuriye iperereza ryo hanze, kuva Inkotanyi zafata igihugu, kugeza ubwo zibyaye amahari, agahagarikwa agafungwa, nyuma agahungira muri Afrika y’Epfo, aho KAYUMBA yagiye amusanga. Major Theogene RUDASINGWA, nawe yashinzwe imirimo ikomeye, irimo kuba Umunyamabanga mukuru w’Ibiro bya Prezida KAGAME, ndetse no guhagararira u Rwanda muri US igihugu, kizingiyeho byinshi, mu mateka y’Inkotanyi. Naho Gerard GAHIMA, nawe wabaye Umushinjacyaha mukuru, igihe kitari gito mu butegetsi bw’Inkotanyi, umwanya nawo utoroshye. 

 Abo bose KAGAME yise Ibigarasha ku ikubitiro, hiyongeraho Paul RUSESABAGINA umusope, wari umaze kwandika amateka akomeye, nk’intwari ya filmu y’icyamamare “Hotel Rwanda”; isi yose yari imaze kumenya ko yarokoye abatutsi bari bacumbitse muri Hotel des Milles Collines, mu gihe cya Jenoside. Yari amaze kwambikwa imidari, irimo umwe ukomeye cyane, yambitswe na Prezida BUSH wa US, akora ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, asobanura ububi bw’ingoma ya FPR-Inkotanyi… Kongera ubu buhangange bwe kubw’abo bagabo bandi, bakarwanyiriza FPR-Inkotanyi muri iryo shyaka rishya rya RNC; byari biteye igishyika gikomeye FPR-Inkotanyi.

Nguko uko inyito y’”Ibigarasha” yaje itumbereje mu iby’ukuri Inkotanyi zataye umurongo; wa FPR iyoboye igihugu, igakurirwa na Prezida KAGAME. Iyi nyito irakomeye cyane mu icengezamatwara ry’ingoma ya KIGALI; kuburyo utumva ibintu kimwe n’iyi ngoma wese, kandi ufatwa nk’uyitobera yitwa ikigarasha. Iyi nyito y’amacakubiri ikoreshwa kandi, mu gucecekesha Impirimbanyi ziri mu gihugu, zigerageza kwerekana ibitagenda neza, mu butegetsi bw’Inkotanyi; nazo zihungetwa mu ivangura rizerekezaho ko ari Ibigarasha. Impirimbanyi akaba n’umunyamakuru Etienne GATANAZI, uzwi cyane ku muyoboro we wa Youtube wa REAL TALK, ni umwe mu bibasiwe n’iri vangura, kandi ari mu gihugu. Muri iki kiganiro yaragize ati 🙁https://www.youtube.com/watch?v=d1dhT3dEfLg), “njye na Idamange turi ibigarasha bibiri byahuye… banyise umuhutu kabombo…” Uyu Etienne GATANAZI, ni umututsi watahukanye n’Inkotanyi aturutse Uganda, ariko mu buryo bwo kumucecekesha, bamwita ikigarasha, bakongeraho ko ari n’umuhutu. Ibi bisobanuye ko inyito “umuhutu” nayo ari igitutsi, kuburyo yerekezwaho, abatabonwa neza n’ingoma ya Kigali. Uyu GATANAZI ntiyiswe ikigarasha n’umuhutu wenyine, ahubwo bamukomatanyirizaga hamwe n’Impirimbanyi Yvonne IRYAMUGWIZA IDAMANGE, wacitse ku icumu rya Jenoside ubu akaba ari gucunagurizwa mu nkiko za Kigali, azira gusa kugaragaza ibitekerezo bye, bihabanye n’imyumvire ya Kigali.

Na none kandi muri iki kiganiro Etienne GATANAZI ati: (https://www.youtube.com/watch?v=WomndCEZb_g) “ abatwita ibigarasha baba bacinya inkoro, ariko basebya igihugu…” Ibi birerekana ko inyito y’ivangura y’Ibigarasha ikomeye cyane, mu icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi, mu guhutaza no kwibasira abatavuga rumwe nayo.

 Guhangana n’izo nkotanyi zataye umurongo, zigatangira kurwanyiriza igihugu hanze; inyito y’ “Intore” byaje nk’igisubizo, ndetse intore zigahuriramo Inkotanyi zatahutse n’izayobokeye mu gihugu kimaze kubohorwa. Iyo urebye neza uko inyito y’”Intore”, yatangiye ikoreshwa n’Inkotanyi, nk’inyito ikwiye kurangwa uwiyumvamo Ingoma ya Kigali bya nyabyo, akabiharanira, akabirata, akabihirimbanira… Ni imvugo ivangura Abanyarwanda, babonwa n’ingoma nk’abari mu murongo, n’Abanyarwanda ingoma yagize ibicibwa, ikaba igomba, kubibasira, ibafungira amaherere, ibatoteza mu kubaheza ku byiza by’igihugu, ibashimuta, ibafungira amaherere, ibangaza, ibagaraguza agate, ibica…

Iyi nyito y’”Intore tuyibusanya n’iy’”Ibigarasha, kubera ko nyuma y’uko Inkotanyi zigaragayemo, Inkotanyi nkuru zirwanya Ingoma ya Kigali; Kigali yahise ifata umuvuno wo gushaka inyito y’Inkotanyi nyakuri, maze ikuza “Intore”, ishinga icyiswe “Itorero ry’Igihugu” rifatwa nk’ishuri, rihoraho ry’icengezamatwara ry’Ingengabitekerezo za FPR.

Aya macakubiri ashingiye ku nyito y’Intore, no muri Opozisiyo arogeye! Utumva ibintu kimwe n’uwo bari kumwe ku kivi cy’impinduramatwara; amuhindanya amusiga inzarwe yo kuba “Intore” ya FPR-Inkotanyi. Muri opozisiyo kandi, inyito ibigarasha ikunze gukoreshwa, yibasira abahoze ari “Inkotanyi” barwanya Kigali, maze Inkotanyi z’i Kigali, zikabafata nk’abatatiye igihango. Uko byagenda kose, opozisiyo ikeneye kunga ubumwe, kurusha gufasha no gukuza “inyito” zateguwe na FPR-Inkotanyi, mu kwibasira abatabyumva kimwe nayo. Abagize opozisiyo mu gukuza izi nyito, bazitana hagati yabo; baba bahaye umuganda uwo barwanya, wo gukwikwiza ingengabitekerezo z’amacakubiri, abasenya, nyamara yubakira FPR-Inkotanyi.

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abanyakibuye/Ingabo z’umwami n’Abakonyine

“Solidarité Kibuye» ni rimwe mu mashyirahamwe, yari akomeye cyane mu myaka yakurikiye, ugufata igihugu kw’Inkotanyi. Iri shyirahamwe ryahuzaga ibikomerezwa bikomoka muri iyi Prefegitura ya Kibuye, birimo Abacikacumu, Abasirikari nka ba Ben RUTABANA…, Abanyapolitiki nka Assiel KABERA, Joseph SEBARENZI KABUYE… Abanyemali nka Assinapol RWIGARA, Paul MUVUNYI… Bari abantu bose bahiriwe n’Ingoma ya RPF-Inkotanyi, bibonagamo ko bakwiriye guhurira hamwe bakungurana ibitekerezo, ku iterambere ry’Intara yabo, no kuzamurana hagati yabo. Aba bivanze mu manyanga ya FPR-Inkotanyi, arimo na za munyangire, no kwikiza abantu babeshyerwa kubusanya n’ingoma, kwangaza no kwiza Abahutu babaziza amashyari y’imitungo, amadiplome…

Gusa mu gihe Visi-Prezida Paul KAGAME yiteguraga, kubohoza bya burundu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, akanajya ku mwanya wa Prezida wa Repubulika byeruye –n’ubwo n’ubundi ariwe wayoboreraga mu gakingirizo ka Pasteur BIZIMUNGU-, ibi byose kandi  akabyongera ku nzego z’umutekano w’igihugu, yari yaragize akarima ke; hatangiye urunturuntu mu nda y’ingoma. Hariho ibikomerezwa by’abasirikari bakuru n’Abanyapolitiki b’inararibonye, -barimo n’abashinze FPR-Inkotanyi- batifuzaga ko Paul KAGAME, yakigarurira ishyaka ryari risigaye ariryo, ryageragezaga kuba risa nk’aho rikirimo, akantu kameze nk’ubwigenge, KAGAME atarifite mu kwaha bya nyabyo. 

Mu barwanyaga ko Paul KAGAME atwara u Rwanda nk’akarima ke; biyongereye ku bikomerezwa byo muri FPR-Inkotanyi; habonetsemo n’ibikomerezwa byo muri “Solidarité Kibuye”, nk’abatutsi bibonaga mu ngoma, kandi bumva ko bakwiriye kugira umusanzu, ukomeye batanga ku buzima bwa politiki y’igihugu cyabo. Pasteur BIZIMUNGU yabaye “Iturufu” yo gukinishwa ku mpande zombie, z’abashyigikiye ubwami muri Repupubulika bwa Paul KAGAME, ndetse n’abatabukozwa. KAGAME yapanze umupango wo kwibasira, no guhirika Pasteur BIZIMUNGU, nka Prezida w’igihugu na Prezida wa FPR nk’ishyaka; ngo akunde yigarurire ishyaka aritware mu kwaha; ajye no ku buyobozi bukuru bw’igihugu ku mugaragaro, azakurweho n’urupfu. Abarwanya ibyo nabo bahitamo gushyigikira, no kurwanira ishyaka Pasteur BIZIMUNGU kugira ngo agume kuri iyo myanya yombi.

Imivurungano yarabaye imbere mu nda y’ingoma biracika, rubanda giseseka bo batazi ikiriho. Maze mu mivuno myinshi, Paul KAGAME abasha guhigika abarwanyaga icyerekezo cye; Pasteur BIZIMUNGU asimburwa na Paul KAGAME, ku buyobozi bukuru bw’ishyaka n’ubw’igihugu. Iyi mivurungano yasigiye ibisare ishyirahamwe rya “Solidarité Kibuye”, Assiel KABERA wari umujyanama wa Pasteur BIZIMUNGU, abyamburirwamo ubuzima, naho Joseph SEBARENZI KABUYE, atakaza umwanya wo kuyobora Inteko y’Abadepite, birangira anahunze igihugu. Ibi bikomerezwa bibiri byari bitakajwe, na rya shyirahamwe ry’Abanyakibuye, byari igihombo gikomeye, no gutentebuka kw’iri shyirahamwe, ryari mu akomeye icyo gihe, ashingiye ku aho Abanyarwanda bakomoka.

Gusa ntibyaciriye aho, kubera ko mu buryo bwo gusenya iri shyirahamwe Burundu, n’andi yose yazagerageza kuvuka akitwara nkaryo; Abacurabwenge ba FPR-Inkotanyi, bahimbye umutwe wo kuzamura indi turuf,u y’icyiswe “Forces Négatives/Ingabo z’Umwami”, maze ubuhuzabikorwa bwabyo bugerekwa kuri “Solidarité Kibuye.” Ingabo z’umwami zaravuzwe biratinda, zamaganwa na Leta ko zishaka guhirika Leta yakuye u Rwanda mu rwobo; kandi ari umuvuno w’ikinyoma wahimbwe na FPR-Inkotanyi. Izi ngabo z’umwami zaragiye ziva mu bakomeye, zijya no muri rubanda giseseka, maze ubonyweho guteshuka ku mahame n’umurongo wa FPR-Inkotanyi, wese agakumirwa kandi akavangurwa, hashingiye kuri icyo kinyoma cy’ibitariho.

Abantu barafunzwe, abandi baratotezwa, abandi bomongana bahunga igihugu, abandi barashimutwa baricwa; bazira ingabo z’umwami zitigeze zibaho, ari icyuka FPR-Inkotanyi yahimbywe mu gutoteza abatavuga rumwe nayo. Ngayo amaherezo y’ubuhangange bwa “Solidarité Kibuye”, yegetsweho ikinyoma cy’Ingabo z’Umwami, ikinyoma cy’ibintu bitigeze bibaho. Na n’ubu aya macakubiri y’abashyigikiye ubwami, barwanya Ingoma ya FPR-Inkotanyi, ntiyarekeye aho; mu gihe kiri ngombwa, iyo hagomba kwibasirwa aba n’aba, ngo badakoma mu nkokora ingoma y’igitugu, aya macakubiri arifashishwa ! Abanyakibuye bayegetsweho, na n’ubu baracyayatoterezwa, bamwe barakicwa, abandi baracyahunga…

Muri opposition naho hari abiyumvamo ubwami, badasiba kubomborana n’ababwanga urunuka! Abakunda ubwami bafite ingeso yo gutesha agaciro Kamarampaka, Revolution ya 59 na Repubulika yo muw’1962, yakuye abahutu mu buja. Nka Radio inda y’ingoma, ijya inarengera, ikageza aho yita umugabo ufatwa nk’”Intwari y’Abahutu”, Gregoire KAYIBANDA, amazina amutesha ubumuntu -nk’imbwa…-! Ibi abazi gusesengura barabigaya cyane, kubera ko nta muntu witwa ko afatanije ikivi n’abandi, wagatinyutse guhangara bene kariya kageni, umuntu wibonwamo n’abantu benshi nk’intwari yabo. Ibi nicyo kimwe n’Abahutu barengera, bakaba batuka “Rwigema, Rudahigwa…” bibonwamo na benshi mu Abatutsi bafatanyije ikivi, nk’intwari zabo.

Abahutu biyumvamo ibyo birango bikomeye bya Revolution, Kamarampaka na Repubulika, byabakuye mu buja, ntibashobora gucira akari urutega ababikamira mu kitoze. Mu bakunda ubwami harimo n’abahutu, n’abakunda Repubulika Abatutsi bakababamo benshi, nk’uko byari bimeze mu nkundura ya mbere y’ubwigenge. Hari n’abahutu bumva bagarura ubwami bw’Abahutu bahiritswe n’ingoma nyiginya, ubwo yagendaga yiyagura. “King Mashira Institute” ni rimwe mu mashyirahamwe akorera muri Oposition, ritarya iminwa mu kurwanira ishyaka ikiremwa-hutu, mu buryo bamwe babona nko guheza inguni, bakanabirwanya bivuye inyuma. Uko byagenda kose aya macakubiri ni inyungu ku ngoma y’igitugu igejeje u Rwanda habi; akabera igihombo abari ku kivi cyo kuyigamburuza.

“Abakonyine”  bo rero, ni Abatutsi b’Abanyankole batahukanye n’Inkotanyi muw’1994, kuri ubu bacucitse mu Akarere ka Nyagatare, ahazwi nk’Umutara. Aba batutsi ntibakunze kubyumva kimwe, n’Abatutsi bahunze muw’1959; kubera ko bo bagiye Uganda kera. Abenshi bakaba baragiye yo bajyanywe n’Ingoma nyiginya; mu gihe ibice bya ANKOLE Na BUNYORO byari byigaruriwe n’u Rwanda. Abandi bimukiye muri ibyo bice, bahunga ubukoloni bwo mu Rwanda, bwari bugoye cyane, ugereranyije n’ubw’Abongereza  bwari muri Uganda. Abandi muri abo Bakonyine, bahungiye muri ibyo bice bya Uganda, mu makimbirane yabyaye intambara yo ku Rucunshu.

Aba Bakonyine bitangiye cyane urugamba rw’Inkotanyi, na cyane ko bari begereye ibice Inkotanyi zinjiriyemo zikanahakomereza ibirindiro. Gusa kubera kugira imitungo imwe n’imwe, nk’ubutaka n’inka nke Inkotanyi zabasigarije, hakurya muri Uganda; batahuka bicucitse mu mu Mutara, ahari ubutaka bashobora kuragiramo kororeramo, na cyane ko wariwo muco wabo. Aho mu Umutara, bigaruriye amasambu yari ahari, aba iyanga, ndetse badukira na Pariki y’Akagera barakonda, bimarayo. Igice kinini cya Pariki y’Akagera baracyigabije, ugasanga umuryango umwe wakonze amahegitari n’amahegitari y’urwuri. Abenshi muri bo, bahise bagurisha amasambu bari bafite muri Uganda, bumva ubukonde bw’igice kinini cyahoze ari Pariki y’Akagera bubahagije.

Abakonyine bagiye bavangura cyane abahutu, ndetse bakabakorera urugomo rwo kuboneshereza imyaka; ngo bazibwirize bimeneshe bababisirize inka, bigarurire na tujya dusambu twabo duto bahingagamo imyaka. Aya makimbirane n’Abahutu bahasanze, byagiye biba ngombwa, ko ubutegetsi bw’Inkotanyi buyakemuza igitsure; maze kubera ubutesi bw’Abakonyine ntibibashimishe, batangira kuvuga amagambo atarashimishije ubutegetsi bw’Inkotanyi, butajyaga bwifuza kumenyerwa. 

Nyuma y’aho Ingabo z’Inkotanyi zihungiyemo bamwe, mu bakuru bazo aribo Colonel Patrick KAREGEYA na General KAYUMBA NYAMWASA, bibona muri iki gice cy’Abatutsi b’Abakonyine; kurusha uko bibona mu bandi batutsi biganjemo impunzi zo muw’1959, bose batahukanye, byabyaye icyuka kibi. Mu kubakubita akanyafu, FPR-Inkotanyi zateguye isaranganyabutaka, ryari rigamije kwikubira ibikingi by’Abasirikari bataye umurongo w’Inkotanyi, bari barahunze nka KAREGEYA, na KAYUMBA; ndetse n’abandi bari barashyizwe ku gatebe, bagaraguzwa agati mu gihugu. Aya mayeri ya FPR-Inkotanyi yo kunyaga Abakonyine ibikingi byabo, babyikubira bo n’abana babo; yakozwe bagaruriza n’Abahutu bamwe bari baranyazwe ubutaka ku ngufu, baratorengera, abandi bahutu b’Abatingitingi nabo bari barananiwe gusubira mu butaka bwabo, baribukwa bahabwa utwabo. Ibi byatumye abantu bibwira ko, iri saranganyabutaka ryari riciye mu kuri koko; mu gihe ibikingi by’Abakonyine, byari byagabanyijwe Abatutsi biganjemo Abawofisiye bakiri abatoni ku ngoma, mu buryo bw’amanyanga yumvisha Abakonyine.

Abakonyine babaye aho ari abarakare; gusa  ku mpamvu z’uko FPR-Inkotanyi izi guhonda uyibyimbijeho amazuru, batwarira iyo rigoramiye. Ibi byose byababyariye amacakubiri akomeye, batangira kujya bigengesera ku ngoma ya RPF, ndetse benshi muribo bafitanye amasano n’imiryango yahunze igihugu, cyangwa yivumbuye igasubira gusuhukira Uganda, cyangwa y’Abarakare bavuga amagambo anenga ubutegetsi bakiri mu Umutara; nabo batangira guhezwa, no gukumirwa gahoro gahoro ku byiza by’igihugu, bari batuye bisangaho.

Umujinya w’Abakonyine wagaragaye bidasubirwaho, ko ari amakimbirane atoroheye FPR-Inkotanyi; mu matora ya Prezida wa Republika yo muw’2003, bahundagaza amajwi ku mukandida Faustin TWAGIRAMUNGU, bari bazi neza ko Inkotanyi zitamuha ubutegetsi, ariko aribwo buryo bwo gutangamo ubutumwa bukomeye kuri FPR-Inkotanyi. Bikaba bivugwa ko Faustin TWAGIRAMUNGU, yaba yaratowe ku kigero kingana na 99%, mu biro by’amatora byo mu buce rwagati butuwe n’Abakonyine.

Kuva icyo gihe FPR-Inkotanyi, yahise itangira guhungeta Abakonyine, abenshi barahunga basubira Uganda iyo bavuye, abahagumye bayoboka bubi na bwiza. Aya macakubiri ashingiye ku Abakonyine, aracyarikoroza na n’uyu munsi mu Rwanda; gusa wenda icyiza cyayo, kikaba ko aba acecetswe, azwi gusa n’abo areba. Bivuze ngo utari umukonyine, ntube n’uwo mu nda y’Ingoma ya FPR-Inkotanyi; ntiwapfa kurabukwa uko aya macakubiri abica bigacika, mu nzego nyinshi z’ubuzima muri kiriya gihugu cy’u Rwanda.

Amacakubiri ashingiye ku Abakonyine no muri opozisiyo arimo, gusa kubera ko abasobanukiwe iki kibazo ari bake; ababikomozaho ntibakunze kubona ba Rukurikirizindi bo kubiha umugisha. Umuyoboro wa Youtube witwa “Isubyo Radio Tv”, w’impirimbanyi Andreya KAZIGABA; niwo ukunze kurangwa n’imvugo y’abo yita “Abavantara b’Abanyayuganda batagira gakondo –batazi uturere ba sekuru bari batuyemo kubera ko bahunze kera cyane- mu Rwanda.” Aba KAZIGABA abarega ko aribo bazambije igihugu cy’u Rwanda; ko bo bakwiriye gusubira iwabo Uganda, naho Inkotanyi nka KAGAME n’abandi bafite gakondo mu Rwanda –bahunze guhera muw’1959, kuburyo bazi n’uburere bakomokamo, bakagira na bene wabo bahoze mu Rwanda- bagakemura ibibazo byabo mu mutuzo n’Abasope basanzwe mu Rwanda muw’1994. Iki kibazo turakigarukaho, mu kanyangingo kavuga ku macakubiri ashingiye ku Abavantara, turibusesengure mu mapaji akurikira. 

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abanyakazu  n’AbanyagatsikoSsagya

“Abanyakazu” ni inyito izwi mu mateka ya vuba y’u Rwanda, ikagira igisobanuro cy’Abahoze ari abatoni ku ngoma ya Juvenal HABYARIMANA, bari biganjemo abakomoka mu Amajyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda. “Akazu” gasobanurwa nk’Abanyagisenyi iwabo wa HABYARIMANA ku rugero rwo hejuru, hagataho Abanyaruhengeri ahakomoka naho, benshi mu bahiritse Repubulika ya mbere, yashinjwaga kuba iy’Abanyenduga. Harimo n’abakiga bake bo mu nche za Byumba. “Akazu” kashatswe gukoreshwa nk’iturufu ya politiki, maze FPR-Inkotanyi, bakuririza iyi nyito; kugeza aho basisibiranya ko “Akazu”, wari umuryango usobanutse, ufite n’Abanyamuryango bawo, ufite uko uterana ukajya inama, ugafata n’imyanzuro, yagenderwagaho n’Ubutegetsi bwa Repubulika ya kabiri.

Icyakora iki kinyoma cya Semuhanuka nticyahiriye FPR-Inkotanyi; kuva ubwo bakoze ikosa ryo gutangira, no kwifashisha “Akazu” mu kwibasira abahutu mu manza z’i Arusha. Mu rubanza rwa Protazi ZIGIRANYIRAZO, muramu wa HABYARIMANA, umunyapolitiki Faustin TWAGIRAMUNGU, akaba yaratanzeyo ubuhamya busenya kandi bukaburizamo “Akazu”, mu rukiko rw’i Arusha rwari rwashyiriweho u Rwanda, n’Umuryango w’Abibumbye. Ibyo byaviriyemo na Protazi ZIGIRANYIRAZO kugirwa umwere, ku cyaha cyo kuba umunyamuryango w’Akazu, wari mu bafata ibyemezo byayoboraga igihugu, harimo no gutegura Jenoside.

Uko byasa kose ingoma ya Juvenal HABYARIMANA, ntiyabuze kugaragaramo irondakarere; ryanakujije inzigo hagati y’Abakiga n’Abanyenduga. Aya macakubiri ya KIGA-NDUGA, yo tukaba twayacacuye mu mpapuro zabanje. Ibi byatumye iyi nyito y’amacakubiri y’”Abanyakazu”, ikomeza kubica bigacika kugeza na n’ubu; na cyane ko FPR-Inkotanyi nayo ikomeza kuyikuza, yerekana ko ibyiza byose by’igihugu, ku ngoma ya Repubulika ya kabiri, byari byikubiwe n’imiryango ya hafi, ndetse n’iy’Abasangirangendo ba Juvenal HABYARIMANA. Ibi byongera bigasobanurwa nka “Politiki y’iringaniza”; binacanye umuriro muri opozisiyo, aho abibona nk’Abanyenduga, badasiba kwibasira abo bita Abakiga. Maze ba nyir’ukwibasirwa nabo bagasubiza, bakubita ahababaza, mukuvangura bagenzi babo bari ku kivi kimwe, ko “Abanyenduga” aribo bashyigikiye ku mubare mwinshi, Inkotanyi bakazimika i Kigali; maze zabahinduka bakibuka ko wirukana umugore uguguna igufwa, ukazana urimira bunguri.

“Abanyagatsiko-ssagya” nk’uko Abasope babavuga, naho abahoze mu nkotanyi bari muri opozisiyo bakabita gusa “Agatsiko-ka-Kagame-n’abambari-be”, mu rwego; rwo kwirinda gukomatanyiriza hamwe, n’abahoze mu nkotanyi, bari muri opozisiyo, baratahutse muri 94, bava muri Uganda. Ni igisa n’akazu ko ku butegetsi bw’Inkotanyi. “Abanyagatsiko” bikunze gukoreshwa n’abari muri oppozisiyo, bavangura Inkotanyi z’i Kigali za nyazo, naba Rukurikirizindi, bapfa amaramuko, batazi ikiri mu nda y’ingoma. Nyamara n’Abanyarwanda bari mu gihugu, bazi ko ubutegetsi bw’Inkotanyi ari ubw’”Agatsiko”; bakamenya gutandukanya Inkotanyi yo mu gatsiko (mu nda y’ingoma); n’inkotanyi Rukurikirizinda ya “Mpemuke ndamuke!”

Aya macakubiri aba mabi muri opozisiyo, iyo avanguye abahoze mu “Agatsiko”, bari ku kivi cyo kurwanya Kigali; akabitirira nk’abakikarimo. Iyi nyangingo tukaza kuyisobanura neza, tuvuga ku nyito y’”Inkotanyi-zagabanye-imirimo-zimwe-mu-rugwiro-izindi-muri-opozisiyo”. Na n’ubu hari benshi muri opozisiyo, batizera Abahoze ari Inkotanyi bari muri Opozisiyo; bakavuga ko bari ku ibanga n’Inkotanyi z’i Kigali, kugira ngo barindagize opozisiyo, ntizagire intambwe iterana Kigali. Ngaho aho aya macakubiri abera icyago muri opozisiyo, iri ku kivi kimwe!

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abateruzi-b’ibibindi

Inyito y’”Abateruzi-b’-ibindi” yakuze kandi iba ikimenyabose, igihe zabyaraga amahari muri RNC, muri Nyakanga 2016 icikamo ibice bibiri, ikiyobowe na Dr Theogene RUDASINGWA, kikiyomora gushinga “New RNC”, yaje guhinduka ishyaka rizwi nka RFM-ISHAKWE. Iki gihe uruhande rwa Theogene RUDASINGWA, rwaregaga KAYUMBA NYAMWASA, guheza bamwe no gukora imishinga itazwi n’umuhuzabikorwa w’Ishyaka, ariwe wari Theogene RUDASINGWA, ndetse n’abandi bantu bamwe biganjemo abiyomoranye nawe. Impamvu nyakuri y’aya macakubiri, yateye ugucikamo kabiri kw’ishyaka icyo gihe, ni umushinga w’ingabo ziswe Intarumikwa, cyangwa se zikamenyekana cyane nk’”Ingabo za P5”; uruhande rwa  RUDASINGWA rwabonaga udashoboka kandi udakwiriye, mu gihe urwa KAYUMBA rwawufataga nka “PLAN B”.

Mu matsinda RUDASINGWA yashyize mu majwi ko yifashishijwe na KAYUMBA, mu guhigika RUDASINGWA n’abo babyumva kimwe; humvikanyemo “Itsinda ry’Indobanure z’abahoze ari Abasirikari ba FPR b’Abatutsi”, n’iry’”Abateruzi b’ibibindi b’Abahutu.” Iyi nyito y’”Abateruzi b’Ibindi” yari isanzweho ariko, itari yakabaye igiparu kiryoshye, kivuzwe n’umuntu ukomeye, mu ruhame. Kubera ko icyo gihe Umuvugizi w’Ishyaka rya RNC, yari Umuhutu Gervais CONDO, wasangaga ari we ujya gusobanura iby’amacakubiri yavutse mu ishyaka, ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC. Maze RUDASINGWA, akabyamaganira ku rukuta rwe rwa FACEBOOK rwa “Dr Theogene RUDASINGWA”, agira ati: “KAYUMBA, arabura kwisobanurira ubwe ibibazo biri muri RNC, agatuma Umuteruzi w’Ibibindi we Gervais CONDO.”

Nguko uko inyito y’”Abateruzi-b’-ibibindi”, yari itarakwiragira muri rubanda, yabaye ikimenyabose; Abacengezamatwara   ba Kigali bayisamira hejuru, ndetse n’abakunda byacitse muri opozisiyo bannyegaga Abahutu bifatanyije n’abahoze ari Inkotanyi, bayifata nk’igiparu kiryoshye! Iyi mvugo yamaganwa n’abantu benshi nk’irengera, kandi idakwiriye gukoreshwa n’umunyarwanda uwo ariwe wese; kubera ko isa n’ishyira igitutu ku bahutu bamwe, ibabuza uburenganzira bwo gukorana n’uwo ari we wese bahuje ibitekerezo. Umunyamakuru Jean Claude NKUBITO, ni umwe mubatihanganiye kurya iminwa kuri iyi nyito; maze ayamagana mu Inkuru yanditse akayitangaza ku rubuga rw’Ikinyamakuru TheRwandan.com (https://www.therwandan.com/ki/abateruzi-bibibindi-koko/amp/). 

Iyi mvugo kandi yinubiwe, na bamwe mu banyamuryango b’amashyaka yiyunze na RNC, ngo bikore impuzamashyaka ya P5; bayihererezwagaho n’ababanengaga, ko nta bwisanzure bafite muri iyo mpuzamashyaka. Justin BAHUNGA, nawe yamaganye abavuga ko amashyaka afatanyije na RNC muri P5, akorera mu kwaha kw’iryo shyaka, yiyama n’ababita “Abateruzi-b’-ibibindi”; mu inkuru yatangajwe ku Kinyamakuru TheRwandan.com (https://www.therwandan.com/ki/justin-bahunga-ati-ntabwo-turi-mu-kwaha-kwa-rnc-ntabwo-turi-abateruzi-bibibindi/amp/)

Aya macakubiri avukira muri opozisiyo, Kigali iyifashisha mugutera ipfunwe abahutu bashaka kubyumva kimwe n’abahoze ari inkotanyi; bityo abacengezamatwara bayo bagakunda kuyifashisha, mu binyamakuru nka “Rushyashya.net”, kizwiho ubuhezanguni no kwibasira abatagendera mu murongo wa FPR-Inkotanyi, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Muri opozisiyo naho, aya macakubiri yerekezwa iteka ku bahutu, abatizera Abatutsi bo muri opozisiyo, ntibasiba kuyibasiza Abahutu bakorana n’Abatutsi; bishingikirije ahanini ko abenshi bakoranye n’Inkotanyi zikiri mu ishyamba, bitabahiriye zifashe ubutegetsi. Imyumvire nk’iyi ihuma amaso opozisiyo; ikaba ikwiye kwamaganwa n’uwifuza wese, ko ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, icura bufuni na buhoro Abanyarwanda, yagamburuzwa!

  1. Amacakubiri ashingiye ku Abateruzi- b’-Amakarito

Aya macakubiri yabonye izuba kuwa 17 kamena 2017, mbere gato y’amatora ya Prezida wa Republika,  mu imbwirwaruhame Prezida KAGAME, yavugiye muri kongre ya FPR (https://www.youtube.com/watch?v=qvuu3PE2BGk). Muri iri jambo ryavuzwe mbere gato y’amatora, Prezida KAGAME yateraga ubwoba abakandida ku mwanya wa Prezida; cyane cyane umwali Adeline RWIGARA, wari wiyemeje kugamburuza FPR, no kuyimenyesha isura nyakuri, mu bacikacumu bagenzi be, nyuma yo guhitana umubyeyi we, umunyemali Assinapol RWIGARA. Byari biteye igishyika FPR, kubona umucikacumu, ukomoka ku munyemali uzwi cyane, wanateye inkunga igaragara Inkotanyi zikiri mu ishyamba; kubona yajya ku mugaragaro agakangura abacikacumu bagenzi be, basanzwe babindikiranywa ko FPR yababereye umurengezi, kandi igikomeje kubabundikira mu mababa yayo, ngo ababisha babakozemo Jenoside batagaruka kuyisubukura. Muri iyi mbwirwaruhame Prezida KAGAME yarakangase, yita abakandida Diane RWIGARA na Phillippe MPAYIMANA, abambari ba mpatsibihugu, babeshywa kuza guhindura ibintu mu Rwanda; nyamara ababashora batabarengera igihe yabacecekeshereza mu gihome.

N’ubwo umukandida wari uteye igishyika cyane, ari Diane Rwigara, muri bwa bwoba bwa FPR-Inkotanyi, nk’ishyaka rizi ko ridakunzwe n’Abanyarwanda, ahubwo bariyoboka ku gitugu; ryari rihangayikishijwe na none n’umukandida Phillipe MPAYIMANA, wari utuye mu gihugu cy’u Bufransa, yiyemeje kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Prezida KAGAME usanzwe utajya imbizi n’abamurwanya bari hanze, agahora aharanira kubatesha agaciro, no kubangisha Abanyarwanda bari mu gihugu, niho yaninguye Phillipe MPAYIMANA, ko ari umuteruzi w’amakarito i Burayi, utinyuka kuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Aha akaba yarashakaga kumvikanisha ko uwo mukandida aciriritse cyane; ku rugero rwo kuba adakwiriye kubera Abanyarwanda umukuru w’igihugu. Gusa iyi ngingo yo kuba umukandida Phillipe MPAYIMANA ari “umuteruzi w’amakarito mu ruganda rw’ibirungo i Parisi mu Bufransa”, ikaba mu mezi atanu mbere y’uko KAGAME nawe ayiha umugisha, yari yigeze gukomozwaho n’ikinyamakuru “Rushyashya” (https://rushyashya.net/impamvu-umuteruzi-wamakarito-yibirungo-mu-ruganda-i-parisi-asha-kwiyamamariza-kuba-perezida-wu-rwanda).   

Aya macakubiri yibasira impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo hanze, bari ku kivi cy’impinduramatwara, ntasiba mu icengezamatwara rya FPR-Inkotanyi; n’ikimenyimenyi muri uku kwezi kwa Kamena, Prezida KAGAME yongeye kurangwa n’imvugo zo kwandagaza Abahunze ubutegetsi bwe, mu imbwirwaruhame yavugiye imbere y’Abavuga-Rikijyana, bo mu Akarere ka Musanze, ahahoze ari Ruhengeri (https://youtu.be/w51ODdIGKOk).  Aya macakubiri yihariwe na Kigali, impirimbanyi n’Abanyapolitiki bo muri opozisiyo bayifashisha gusa; mu gukwena FPR-Inkotanyi ibatesha agaciro, mu gihe bafatiye runini, Abanyarwanda benshi b’inshuti n’abavandimwe, bazahajwe n’ubukene batewe n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi. 

  1. Amacakubiri ashingiye ku “Inkotanyi-zikorera-muri-opozisiyo” 

“Inkotanyi-zagabanye-imirimo-zimwe-mu-Rugwiro-izindi-muri-opozisiyo” ni imvugo y’amacakubiri yibasira abahoze ari inkotanyi, bari mu buhungiro, barwanya ingoma bimitse i Kigali. Aya macakubiri arangwa muri opozisiyo gusa, agamije gukangurira “Abasope” kutizera abahoze ari Inkotanyi, barwanyiriza ingoma bimitse mu buhungiro; kubera ko gashobora kuba ari agakino ka rimwe muri ya mayeri 1000 Inkotanyi zidasiba kwigamba. Ni amacakubiri aca ingufu opozisiyo kubera ko aba bahoze ari Inkotanyi, bafite umwihariko wo kuba bazizi neza; kuburyo bakunze gusobanura ibibi byazo, nk’ababibayemo; bikumvikanira neza amahanga, yakunze kubeshywa isura nziza y’ubutegetsi bwa Kigali, Inkotanyi zihora zikeneka. 

Aba bahoze ari Inkotanyi nabo, bafite uruhare muri iri vangura ribakorerwa; kubera ko benshi muri bo bakunze kurangwa n’intege nke zo kwerekana ko KAGAME n’agatsiko ke ari bo babi, naho FPR-Inkotanyi ikaba ari umuryango mwiza wononwe, ugangahuwe ugasubira ku mahame yawo, waba igisubizo ku Rwanda. Iki giparu kikaba cyakiranwa umutima mubi, n’abazi aho FPR-Inkotanyi nk’ishyaka riyoboye igihugu rigejeje u Rwanda; bifuza ko yarimbukira mu mizi, ikagenda buhere nka MRND, PARMEHUTU na KARINGA, Abanyarwanda bagatangira amateka mashya. Aba bahoze mu nkotanyi kandi, bakunze kurangwa n’umusonga, baterwa n’umuntu wese ukomoza kuri “Jenoside yakorewe Abahutu”. Ibi bikaba hari Abahutu biha urwaho, rwo kuvuga ko batinya gushyira hanze ibyaha byibasiye inyoko-muntu, cyane cyane Abahutu; kubera ko bamwe muri bo babifitemo uruhare !

  1. Amacakubiri hagati y’Abavantara, Abanyamahanga na ba “Ndi Umunyarwanda

“Abavantara” inyito nshya y’amacakubiri muri opozisiyo bayivuga beruye, n’i Kigali bayivugira mu marenga bifashishije abacengezamatwara; ni ijambo rikomoka ku ubuhanuzi bwa Nyirabiyoro (https:/jkanya.free.fr/nyirabiyoro/)  Kugeza magingo aya macakubiri ari mu buryo bune. Uburyo bwa mbere,hari abanyarwanda muri rusange bafata «Abavantara« nk’ingoma ya FPR-Inkotanyi, muri rusange, bagendeye ku busesenguzi bw’indagu za Nyirabiyoro; gusa aha abantu bakaba badakunze kuhahuza. 

Uburyo bwa kabiri, ni imyumvire y’Abacengezamatwara ba FPR-Inkotanyi, nka Nsanzabera Jean de Dieu ubikeneka, mu ikiganiro ku muyoboro wa Youtube wa «Intsinzi Tv» (https://youtu.be/oTcNO9xy88Y)  ko Abavantara ari Abatutsi batahutse, barahunze kera cyane mbere y’1959, kuburyo byabagora no kukwereka, akarere bakomokamo mu Rwanda. Uburyo bwa gatatu, ni uko iyi myumvire ya NSANZABERA, ari nayo y’impirimbanyi zimwe na zimwe zo muri Opozisiyo; nk’uko umuyoboro wa youtube “ISUBYO radio tv” w’impirimbanyi yo muri opozisiyo, ukunze kubisubiramo kenshi utarya iminwa.

Uburyo bwa kane ari nabwo bwa nyuma, ni abumva “Abavantara”, nk’Abanyarwanda bose batahukanye n’Inkotanyi udakuyemo n’umwe! Abafite iyi myumvire bakangurira abiyumva nk’Abasope, Abahutu n’Abatutsi kwitondera Abavantara bose; kubera ko baje kuzambya ubumwe bwabo, bwari bubasagambyemo mbere y’umwaduko w’Inkotanyi. Banenga kandi imico y’abo bita “Abavantara”, barangwaho agasuzuguro, uburyarya n’ubugome babagirira; nk’aho bo atari abaragwa b’igihugu cy’u Rwanda. Ibitangazamakuru by’Abanyapolitiki bo muri Opozisiyo birangwa n’ubukangurambaga buziguye, kuri iyi ngingo y’Amacakubiri, ni imiyoboro ya Youtube ya “IKAMBA” na “ISINIJURU.” Hari bamwe bakabiriza ko inkundura y’amacakubiri, ashingiye ku “Abavantara” iharawe mu minsi ya none, yatumye Abahutu n’Abatutsi bibona nk’Abasope, bongera kugarura akayihoyiho k’ubumwe bweruye, bwabarangaga mbere y’Intambara y’Inkotanyi!

Amacakubiri ashingiye ku “Abavantara” ararikoroje muri Opozisiyo mu minsi ya none. Ibitangazamakuru byinshi by’abibona nk’Abasope –b’abahutu n’abatutsi- muri Opozisiyo, byihaye kwamamaza aya macakubiri; mu ntumbero yo gucecekesha abahoze muri FPR-Inkotanyi, batahukanye nayo mu gihugu, nyuma zikaza kubyara amahari, bakaba bayirwanyiriza muri opozisiyo. Icyo aba biyumva nk’abasope bashingiraho, bibasira bagenzi babo bari kumwe ku kivi; ngo ni uko imico abo bita Abavantara bagaragaza muri opozisiyo, ntaho itandukaniye n’iyabagize FPR bari i Kigali. Iyi mico ngo ikaba ahanini ishingiye ku bwibone n’agasuzuguro, ko guhora barebera hasi Abanyarwanda basanze mu gihugu, bakumva igihe cyose babana, umubano wenda gusa n’uw’ubuhake.

“Abanyamahanga” ngo ni Abahutu bose muri rusange, hagendewe ko u Rwanda rwa Gasabo, rw’Abanyiginya, rwagiye rwaguka rwigarurira impugu z’Abahutu; zikomekwa ku Rwanda, ariko abo bahutu bikaba bitabagira Abanyarwanda buzuye. Ibi ngo bikaba ari kubera ko, hari ibyo bagombaga kuzuza, birimo n’imyitwarire ishingiye nko ku mbonezamubano, ndetse n’igihe bamaze bometswe ku Rwanda. Ni ingengabitekerezo rutwitsi ya wa mucengezamatwara, akaba n’umucurabwenge w’ingengabitekerezo ya “Ndi-Umunyarwanda”, Jean De Dieu NSANZABERA. Iyi ngengabitekerezo rutwitsi, tukaba tuyisanga na none, muri cya ikiganiro ku muyoboro wa Youtube wa «Intsinzi Tv» (https://youtu.be/oTcNO9xy88Y). Iki kiganiro yahaye umutwe ugira uti: “Ntibari Abanyarwanda, Habyarimana, Kayibanda & Mbonyumutwa”, NSANZABERA Jean de Dieu.” Gisobanura neza ibanga nyakuri rya “Ndi-Umunyarwanda”, inyangingo dusesenguraho ahakurikira.

“Ndi Umunyarwanda” ni amacakubiri akenekwa n’ingoma ya Kigali, mu mayeri yo gutera ipfunwe, Abahutu n’Abandi batutsi bahunze kera cyane mbere y’Impinduramatwara yo muw’1959 –ngo batagira gakondo mu Rwanda rwa Gasabo rwakonzwe n’Ingoma Nyiginya-. Nkuko Jean de Dieu NSANZABERA akomeza abivuga, mu kiganiro twakomojeho haruguru, “Ndi-Umunyarwanda” igamije kwerekana ko Prezida KAGAME, uyoboye FPR-INKOTANYI, ariwe mana y’i Rwanda, ikwiriye kurufatira inkoni y’ubutware; kubera ko ariwe ugendera kuri filozofiya y’Abatutsi ba nyir’u Rwanda. Uyu mugabo NSANZABERA, uvuga ibi, akaba atari Umunyarwanda rubanda giseseka, kubera ko ari umushakashatsi n’umwanditsi, wibanda ku nyandiko z’amateka n’ubuvanganzo gakondo-nyarwanda, akaba yaranditse n’ibitabo bitari bike, bigurishwa ku mbuga za murandasi. Ni umucurabwenge akaba n’umucengezamatwara wa FPR-Inkotanyi, wemewe kandi usingizwa na bamwe mu bayobozi ba Kigali; kuburyo ibyo avuga utabyita, amahomvu, cyangwa ubujabirizi budafite umuzi n’intumbero.

Amacakubiri ashingiye kuri iyi ngengabitekerezo rutwitsi ya “Ndi-Umunyarwanda” ni igikoresho cya propagande y’ubutegetsi bwa Kigali. Opozisiyo hafi muri rusange iyafata, nko gutana no guta umurongo kwa Leta ya Kigali; ibihamya bya bamwe muri Opozisiyo tukaba tubisoma, mu Inkuru yatambutse mu Ikinyamakuru TheRwandan.com (https://www.therwandan.com/ki/ese-abanyarwanda-batandukanye-babona-bate-gahunda-ya-ndi-umunyarwanda/amp/). 

“Ndi-Umunyarwanda” ikaba mu kuri kwamye ari igihangano cy’umuhutu, Ministri Edouard BAMPORIKI ucinya inkoro cyane, akarangwa n’ipfunwe ry’ubwoko bwe, kandi akabikamisha ingoma ya FPR-Inkotanyi ibimutoneshereza; nk’uko inkuru dusanga ku rubuga rwa BePax.org yabivuye imuzi (https://bebax.org/publications/le-programme-ndi-umunyarwanda-une-opportunite-d-expression-vraie-pour-rwandais.html) . Bikaba bigaragara ko nyuma yo guhanga iyi ngengabitekerezo rutwitsi ya “Ndi-Umunyarwanda”, igakora izina rikomeye, ndetse Leta ikayigira, imwe muri politiki zayo; BAMPORIKI muri kwa kwicisha bugufi kwe byo kwihakirwa, asigaye anigurutsa ko ari we nyirabazayana w’aya macakubiri, nk’uko yabyitarukije abishinjwe n’umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda, i Butare, ibi tukaba tubisoma mu nkuru y’ikinyamakuru umurava.rw (http://umurava.rw/2019/10/28/bamporiki-yahakanye-kuba-mu-batangije-ndi-umunyarwanda-avuga-ko-yayibotse/

Isomo abari muri Opozisiyo bagakuye muri aya macakubiri, ni uko nk’uko umucurabwenge n’umucengezamatwara Jean de Dieu NSANZABERA, yabyerekanye mu kiganiro twakomojeho, mu bika byacu bibanza kuri iyi nyangingo; nta munyarwanda n’umwe utabasha kuvangurwa, kugera no ku rugero rwo kwamburwa, ubwenegihugu. Ikiruta ikindi ku bari ku kivi cy’impinduramatwara yo kugamburuza ingoma y’igitugu, izahaje Abanyarwanda imyaka 27 yose; bakirinda amacakubiri mu buryo bwose, bagakorera mu mitwe yabo itandukanye ya politiki, n’amashyirahamwe yabo atandukanye ya sosiyete sivile, ariko bahurira ku cyerekezo kimwe, cyo kwirinda gutandukanya imbaraga zabo, ahubwo bakazitumbereza ku mwanzi nk’ikibatsi cy’umuriro. Inyangingo tugiye gusozerazaho, iratwereka uburyo isoko y’amacakubiri, avukira muri opozisiyo idasiba kuvubura, n’ikimenyimenyi, abari muri opozisiyo bahora bahangayikishijwe no guhanga amacakubiri mashya, abashwanyaguza.

  1. Amacakubiri ashingiye ku “Abubatsi-b’-ibiraro” n’”Abanyacyangugu-union

Aya ni amacakubiri agitaguza, gusa twanze gusiga inyuma; ngo twerekane ko Abanyarwanda bahora bahangayikishijwe n’ibibatandukanya kurusha ibibahuza. Nta byinshi turi buyavugeho kubera ko bene kuyahembera batari bashyika ku rwego rwo kuyakwirakwiza, akaba kimomo mu Banyarwanda bari muri opozisiyo, ari naho afite umuzi.

Amavu n’amavuko y’aya macakubiri, ni impaka zimaze iminsi zirikoroza muri Opozisiyo zishingiye kuri “Jenoside yakorewe Abahutu”, itaremezwa mu iby’ukuri, ariko ihirimbanirwa kwemerwa na benshi mubari muri opozisiyo, na cyane ko “mapping report” ya UN yakoze akazi gakomeye, hakaba ari ah’Abanyarwanda, gushyiraho ibuye ryabo. 

“Abubatsi-b’-Ibiraro” ni ihuriro ry’imitwe ya politiki n’imiryango ya sosiyete sivile; bagerageza kwihuriza hamwe ngo barwanye ingoma ya Kigali, mu cyerekezo kimwe. Muri iri huriro hamazemo iminsi ibibazo bishingiye; kukutumva ibintu kimwe kwa babiri bazwi, nk’abagize runini mu imbanzirizamushinga y’iri huriro, umwe waserukiraga imitwe ya politiki, undi agaserukira imiryango ya sosiyete sivile, mu guhuriza hamwe izo ngeri mu mushinga umwe. Abo ni ba Ambasaderi Charlotte MUKANKUSI umunyapolitiki wa RNC, na JMV NDAGIJIMANA, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, ukuriye kandi washinze umuryango “Ibuka Bose, Rengera Bose.” Aba bombi bahabanya imyumvire, ku murongo opozisiyo yatora kuri “Jenoside yakorewe Abahutu.”

Kuri Ambasaderi Charlotte MUKANKUSI, Jenoside yakorewe Abahutu, ntikwiye gukomozwaho, kubera ko itaremerwa; naho kuri Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA, iyi Jenoside kuyikomozaho, ni ukuyihirimbanira ngo izemerwe, kandi nta kibi kirimo, ku muntu wese ushaka kwimika ukuri no kurwanya amahano yazahaje u Rwanda. Ibi rero byabaye urwaho rwa bamwe mu mpirimbanyi n’abanyapolitiki, bari baritabiriye iri huriro gushyamirana, no guterana amagambo, kandi bari mu ihuriro rimwe.

“Abanyacyangugu-Union” ni inyito y’igihangano bwite cy’amacakubiri cy’impirimbanyi, RUGEMA KAYUMBA, izwiho kutarya iminwa ku ibyo yemera, kabone n’ubwo byaba bikomeretsa bamwe ku rugero rungana iki. Uyu ku rukuta rwe rwa FACEBOOK amaze iminsi yibasiye Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA, ashinja ingengabitekerezo ya PARMEHUTU; kubera impamvu zo kurwanira ishyaka “Jenoside yakorewe Abahutu.” Uyu rero na none, ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp, akaba ashyamiranye n’impirimbanyi zivuka i Cyangugu, hamwe na Ambassaderi JMV NDAGIJIMANA, yahimbiye akazina rusange k’”Abanyacyangugu-Union.” 

Si aba “Abanyacyangugu-Union” babona ko “Abubatsi b’Ibiraro” barengera, iyo banga kwifatanya n’Abahutu bahirimbanira ko Jenoside yabakorewe yakwemezwa; ahubwo n’abandi bababajwe n’iyi myitwarire ntibahwema kubyamagana. Kuri ubu, ihuriro ry’”Abubatsi b’Ibiraro” rimaze kugaragara nk’irigengwa n’abafite icyerekezo, cyo kudacira akari uru urutega iyi Jenoside yakorewe Abahutu. Impamvu batanga zo kutayikomozaho zifatwa nk’iza nyirarureshwa; kubera ko basa n’ababindikiranya ko kuyikomozaho baba bayemeje, bityo bakaba banyuranyije n’amategeko, kubera ko atari bo bemeza Jenoside. Naho abatemeranywa nabo bakabasaba kuyikomozaho gusa, bakanashyigikira ko yakemezwa; ko ntawabasabye kuyemeza, na cyane ko nta bushobozi babifitiye. Ubu rero hariho n’ubwo mu “Abubatsi b’Ibiraro” hakirimo impirimbanyi n’abanyapolitiki benshi, bubaha bakanemera guhirimbanira, ukwemerwa kwa Jenoside yakorewe Abahutu, isobanurwa neza na “Mapping Report” ya UN; ugendeye ku biganiro bishyamiranya aba n’aba ku mbuga nkoranyambaga,birasa n’ibica amarenga ko mu minsi iri imbere, “Abubatsi b’Ibiraro” bazaba bahwanishwa, n’abatewe icyugazi na Jenoside yakorewe Abahutu, bakaba bahungabanywa no gukomozwaho kwayo.

Aya macakubiri agitaguza, bene kuyahembera nibabishyiramo umurava, azongerwa ku yandi azahaje opozisiyo, ayicamo ibice. Uwaroze Abanyarwanda indwara y’amacakubiri ntiyakarabye !

Ni ah’ubutaha, ku ngingo ya kabiri y’IKINYOMA