Ubwongereza bwasabye u Rwanda raporo kw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu

Rita French

Yanditswe na Arnold Gakuba

Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Uburenganzira bwa muntu mu isuzuma ryako ngarukabihe ryabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 kagarutse ku Rwanda. Karibaza impamvu u Rwanda rutubahirije ibyifuzo rwagejejweho ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane cyane ku bijyanye n’ihohoterwa n’iyicarubozo. 

Mu ijambo rye, Madamu Rita French, Ambasaderi mpuzamahanga w’Ubwongereza ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko  Ubwongereza bwishimiye ubufatanye bw’u Rwanda n’ako kanama, cyane cyane ku bijyanye n’ubufatanye hagati ya Guverinoma na sosiyete sivile. Ubwongereza bwongeye gushimangira gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’ako kanama.

Ubwongereza bwishimiye ko u Rwanda rwashyigikiye byimazeyo icyifuzo cyo kurinda no gutuma abanyamakuru bakora mu bwisanzure, nta gutinya, cyane ko Leta y’u Rwanda ifite amategeko agenga itangazamakuru kuko iyi ni ntambwe y’ingenzi yo guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, harimo no guha umwanya abavuga ibitagenda neza.

Nyamara ariko, Ubwongereza bwatangaje ko bubabajwe n’uko u Rwanda rutashyigikiye icyifuzo cyabwo, kandi rwanasabwe n’ibindi bihugu, cyo gukora iperereza rinyuze mu mucyo, ryizewe kandi ryigenga ku birego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu harimo n’impfu zibera mu magereza ndetse n’iyicarubozo.

Ubwongereza bwishimiye ko u Rwanda rwemeye ibyifuzo by’ibindi bihugu ku bijyanye no kurwanya icuruzwa ry’abantu, ariko bwababajwe n’uko u Rwanda rutashyigikiye icyifuzo cy’Ubwongereza cyo gusuzuma, kugaragaza no gutanga inkunga ku bagizweho ingaruka n’icuruzwa ry’abantu, harimo n’abari mu bigo bya leta by’uburuhukiro. Mu kugirango hamenywe intambwe u Rwanda rumaze gutera, Ubwongereza burashishikariza u Rwanda gutanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo, hagati mu gihembwe cy’igihe giteganijwe cy’isuzuma.