ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W’IGIHUGU?

Abdallah Akishuli

Nyuma yaho umwari Diane Shima RWIGARA atangarije icyemezo cye cyo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu byaragaragaye ko leta y’amabandi yishyize ku butegetsi nta mpamvu na ntoya yatuma ikumira uriya mwari nk’uko yabigenje ikora ibishoboka byose ngo iheze Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA ibuza Kompanyi z’indege kumugeza kubutaka bw’u Rwanda. Diane rero yaje ari nk’ihwa rihandana ubukana mu kirenge cy’umwicanyi n’abambari be kuko we noneho yatangaje icyemezo cye ari mugihugu kuburyo ku mubuza kukinjiramo bitashoboka.

Byaragaragaye ko mu makinamico yitwa amatora yabanjirije iringiri, abagerageje guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu byagiye byoroha kubahimbira ibyaha bitewe n’ubwoko baturukamo bityo bakagerekwaho ingengabitekerezo ya jenoside hanyuma abanyarwanda n’amahanga bakabiha umugisha, Ni uko Faustin TWAGIRAMUNGU yibwa amajwi cyakora we aba umurame asubira ibwotamasimbi mugihe Madame INGABIRE Victoire umuhoza na Dr Thèoneste NIYITEGEKA bakomeje gukorerwa iyicarubozo mu munyururu.

Nyuma y’uko Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA yangiwe Kwinjira muri gakondo ye Imana yagaragaje ko ntawe uhiga nayo maze ihagurutsa umwari batabashaga no kurota ko yagira ubutwari bwo gufata icyemezo gikomeye nka kiriya kuko bibwiraga ko we n’umuryango we babaciye umutwe bakora ibikorwa bya giterahamwe byo gukomeza jenoside ikorerwa abatutsi birimo kwica no gusenyera umuryango wa Nyakwigendera RWIGARA ASSINAPOL.
REKA DUSHYIRE KUMUNZANI INENGE MPIMBANO ZA DIANE TUGERERANYE N’INENGE MPAMO Z’UMWICANYI PAUL KAGAME:

1. Reka mpere kuri Diane :
Kugeza ubu haragaragara inenge imwe gusa nayo y’impimbano kuko abahanga mu ikoranabuhanga bakomeje kugenda bagaragaza ko ariya mafoto ari amahimbano ndetse n’impamvu zateye abayakoze zikaba zumvikana ko ari ubwoba abicanyi ba FPR bafite bwo guhangana nawe mumatora dore ko kumurega ingengabitekerezo cyangwa se gukorana na FDLR bitabashobokera.

2. Turebe Inenge za KAGAME
Nk’uko twese tubizi ibyaha bya Kagame ni byinshi cyane ariko kandi kugiranga inyandiko itarushaho kuba ndende ndibanda gusa kubikorwa by’ubwicanyi yagiriye abanyarwanda b’ingeri zinyuranye ntirengagije abanyamahanga. Bimwe muri ibyo bikubiye murutonde Guvernoma y’abaturage ikorera mubuhungiro yashyize mu itangazo risyishyiraho ryo kuwa 20/02/2017 Mumwiherero wabereye i Paris mu bufaransa. Kanda hano usome iryo tangazo :
http://www.therwandan.com/…/guverinoma-yo-mu-buhungiro-per…/

KAGAME NI UMWICANYI WARENZE URWEGO RWA RUHARWA :

N’ubwo twe tuzi ko Diane yaharabitswe mu mafoto ariko kandi haramutse habayeho amahitamo aho gutora umwicanyi nahitamo uwifotoje kuriya kuko ifoto n’iyo yaba ari iy’ukuri itavusha amaraso, idatera ubupfubyi, idatera ubupfakazi ninatere n’ubuhunzi. Nongere kandi nanababwire ko uwabikoze yakwihana mugihe uwanyoye inkaba ahora ashaka indi ndetse bikaba binagaragara ko Kagame n’abambari be barenze ihaniro.

Nibutse ko n’iyo Kagame n’abambari be bakihana abacu yaducuuje batagaruka ngo twongere dutaramane nabo nk’uko byahoze atarabambura ubugingo.
NKWIBARIZE !

Wa mututsi we wavuye hanze, wibagiwe abawe yatsinze kurugamba kumpamvu zidasobanutse ?

Wibagiwe abawe bakomeje kuborera mugihome ? ariko nako anakomeza kubica uruhongohongo ?

Wa mututsi we babeshya ko warokotse kubwabo wibagiwe ko ubu ari wowe ugezweho kongera gukorwa mubikomere ?

Wa muhutu we nkubwire iki ? Mpere he ngeze he ?

Mpere i byumba, cyumba Kiyombe Kisaro, Mukarange Butaro, Rutare, Manyagiro, I Kibeho, mubuvumo bwo mubirunga, Ndondore Zaire yose ? Tingitingi Mugunga Katale … ? Njye muri za gereza aho benewanyu bashengukira ?
None ndabona benshi muri mwe mwasizoye murangazwa n’ifoto y’impimbano mwibagirwa ubugingo bw’abanyu mwambuwe mukibakunze ndetse bamwe muri mwe mukaba mutanabasha no kubunamira.

Ntawe ushobora kurondora abishwe bose kimwe n’ibikorwa by’urukozasoni byibasiye inyoko muntu byakozwe na FPR byose ngo birangire niyo mpamvu nifuje kubamurikira amazina ya bake cyane muri abo banyarwanda FPR-Inkotanyi iyobowe n’umukandida wanyu Paul KAGAME yagizemo uruhare.

Nibutse ko uru rutonde ari nk’igitonyanga mu nyanja ukurikije ubwinshi bw’abantu bahitanywe na FPR- Inkotanyi.

1. Gen-Maj Fred Gisa Rwigema (Tutsi) yazize inyota y’ubutegetsi ya Kagame n’ishyari kubera igikundiro Imana yari yaramwihereye haba mubasirikari cyangwa mubasivire ndetse no mubanyamahanga.

2. Lt-Col Adam Waswa (Tutsi)
3. Maj Dr Peter Bayingana (Tutsi) yazize kurusha Kagame amashuli.

4. Maj Chris Bunyenyezi (Tutsi) izi ntwari uko ari enye zazize ko arizo zahabwaga amahirwe yo kuba zayobora igihugu FPR iramutse igeze ku ntsinzi naho Kagame akaza mumyanya ya kure.

5. Senior-Officer Edison Mico (Tutsi), wayoboraga 21st Combined Mobile Force.

6. Senior-Officer Kayitare Intare batinya (Tutsi), wayoboraga 101 Combined Mobile Force yahawe uburozi.Kayitare yari yarigeze kuba umwe mubarindaga Gen-Maj Fred Gisa Rwigema akaba n’inkoramutima ye. Kagame yamwishe kubera gutinya ko yazamuryoza urupfu rwa Rwigema.

7. Senior officer Ngumbayingwe (Tutsi) Yaguye I Kabuga bamurashe na machine gun bamuturutse inyuma babeshya ko ari haduyi wamurashe ariko ari Kagame watanze itegeko ryo kumwica. Yazize ubutwari bwe no kuba yari inkoramutima ya Kayitare Intare batinya. Nyuma yo kumwica hari hatahiwe Col Kazintwari Kadafi na Majoro kwikiriza Imana ikomeza kubahagararaho nabo bagombaga kuzira ibyo Ngumbayingwe yazize.

8. S/Lt Charles Ngomanziza (Tutsi) wabaye muri Lukaga batayo ya magana atandatu yari ikambitse muri CND. Umucikacumu wenyine wari warabonye ako gapeti muri icyo gihe , yari yarize ku ishuli rya APACOPE. Bamwiciye i Kigali azira ko yari mu gikorwa cyo guhungisha imiryango y’abatutsi ngo abatabare rugikubita kandi Général Charles Karamba wari IO wa Lukaga na Général Charles Kayonga bari bafite amabwiriza yo kureka abapfa bagapfa ndetse ko n’uziha gutabara ari ugupfa nawe.

9. Senior-Officer Gakuba (Tutsi), wari ushinzwe amahugurwa y’ingabo.

10. Col Nduguteye alias Karisoriso (Tutsi) yakokomokaga mubugesera mubo bita abamere ariko akaba yarinjiranye n’inkotanyi baturutse Uganda. Uyu nawe yabaye muri High commande mugihe cy’urugamba. FPR imaze kugera kuntebe imuhemba kumwicisha uburozi.

11. Col Alex kanyarengwe (Hutu) yakoranye na FPR ari perezida wayo igeze kubutegetsi imuta hanze nyuma imuha uburozi aratabaruka.

12. Col Cyiza Augustin (Hutu), Ex FAR, wishwe Leta ya FPR ikabeshya ko yatorotse igihugu imodoka ye bayisanze ku mupaka wa Cyanika mu Ruhengeri aho Maneko za DMI zari zayijyanye nyuma yo kumwivugana. Aha twakwibutsa ko kumuhitana byageragejwe gatatu avuye kwigisha ULK buri gihe bagasanga hari umuntu yahaye lift bakabisubika, ariko ubwa nyuma hagatangwa itegeko ryo kumwicana n’uwo yari yahaye lift w’ umunyamulenge.

13. Col Nzabanita Alias Dictionnaire (Hutu), Ex FAR, yarahotowe hakwizwa ibihuha ko yafashe ishati ye akayizingamo umugozi akayiyahurisha yimanitse.

14. Col Lizinde Theoneste Mugabushaka (Hutu) wicanywe n’umucuruzi Bugirimfura.

15. Seth Sendashonga (Hutu), Umuhutu wakoranye na FPR Inkotanyi akaba yaranabaye Ministiri wayo mbere yo kuzinukwa ibibi bya leta akiyemeza guharanira inyungu za bose. Umwicanyi Lt Mbayire Alphonse wari uzwi ku kazina ka Professor, (Tutsi), wahoze akora mu Kigo cy’Ubutasi cya DMI.afatanije n’ibiro by’ubutasi bya external, niwe wakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa urupfu rwa Seth Sendashonga, Lizinde na Bugirimfura bapfiriye igihe kimwe mu buhungiro, icyo gihe uyu mwicanyi yari Umunyamabanga wa mbere wa Ambassade y’u Rwanda i Naïrobi muri Kenya. Aka kazi k’ubuhotozi yagatunganyije nk’uko abari bamutumye babyifuzaga. Hanyuma arangije uwo murimo w’urukozasoni n’ubugome butagira urugero, agarurwa mu Rwanda ku kicaro cya DMI ahembwa gukubitirwa amasasu ku Kicukiro aho yari avuye mu kabari gufata rimwe.

16. FPR yiciye mu ishyamba abasirikari b’abafrancophone batabarika bazira ko bize kurusha abanglophone, abandi ngo niba sintabeba, n’ubundi bugome bubabaje.

17. FPR yishe abasirikari benshi kuva Kigali yafatwa kugeza n’ubu bakicwa, aba demob (abavuye ku rugerero) bahotowe nta kivugira bakazimira burundu, abasabwe kujya mu dutsiko tw’amabandi bakwanga bagahigwa na General Karake Karenzi ndetse na General Karimba; abacitse ku icumu ry’aba bagabo bakabuzwa kubaho mu gihugu, bikaba ngombwa ko baba impunzi mu bindi bihugu, abandi bagafungirwa mu byobo byuzuyemo amazi mu Kigo cya Miltary Police i Kanombe n’ahandi.

18. FPR inkotanyi yicishije abatutsi benshi mu Rwanda ahagana za Ruhango, Gisenyi, Bigogwe n’ahandi hirya no hino mugihugu. Aho bategaga ibisasu bigahitana amamodoka atwara abagenzi benshi., maze bikitirirwa ibyitso, abatutsi bo muri utwo duce bakabyishyura bicwa banafungirwa ubusa, kandi ari abacengezi ba RPF babitegaga kugira ngo batere akajagari mugihugu nk’uko bari kubikora muri iyi minsi mumugi wa Kigali.

19. Gapyisi Emmanuel, (Hutu), yari umunyapolitiki wakomokaga ku Gikongoro, akaba umukwe wa Perezida Kayibanda yishwe na FPR igamije guteza umwiryane hagati y’abayoboke ba MDR na MRND .

20. Nyungura Emile n’umufasha we (ababyeyi b’umucuranzi w’ikirangirire Corneille Nyungura ubarizwa muri Canada) umunyapolitiki wa PSD nabo bishwe na FPR, bari batuye ku Kicukiro.

21. Gatabazi Felisiyani (Hutu) yishwe n’inkotanyi kunyungu za politique. Inkotanyi zamwishe kugira ngo zitere urujijo n’umwiryane mumashyaka y’imbere mugihugu, noneho abakombozi bo bahita bumva ko ari MRND na CDR bishe umukuru wabo, ni uko Bucyana anyuze iya Butare atararenga i Mbazi baramutangira baramucocagura kubera umujinya w’urupfu rwa Gatabazi.

22. Bugirimfura (Hutu), umucuruzi wicanywe na Col Lizinde Theoneste.

23. Col Ngoga (Tutsi), wiciwe Nasho hagakwizwa impuha ko yiyahuye.

24. Col Cyiza (Tutsi), wahoze ayobora Charlie Combined Mobile Force, uzwi cyane mu birunga no mu majyaruguru, wishwe nyuma gato y’uko Kigali ifatwa amaze kwamburwa amapeti akagirwa S/Liyetona kubera ibibazo yagiranye na Kagame ku giti cye.

25. Maj Rutayisire Wilson alias Shaban (Tutsi), wayoboraga ORINFOR, akaba yariciwe i Goma hagakwiza impuha ko yiyahuye.

26. Maj Alex Ruzindana (Tutsi), wishwe na Maj Butera wa DMI muli 2003, amuhotoreye muli Nyungwe akoresheje imbunda ya masotera(pistol) yari yatwaye mu ngofero yari yambaye.

27. Maj Birasa (Tutsi), wicanywe na Capt Eddy batezwe ambush (embuscade), dore ko bo banamenye abari bayoboye icyo gico, umwe agasakuza ahamagara umwe mu bicanyi (tudatangaje izina rye muri iyi Nyandiko) abaza ati [Afande nimwe mudukoreye ibi?] mbere yo kududubizwaho urufaya. Ni uko Leta ikwiza impuha ko ari abacengezi babasanze muri Kigali-Ngari.

28. Cpt Eddy (Tutsi), wari ushinzwe Artillary i Byumba, akaba yarapfanye na Mjr Birasa batezwe ambush (embuscade) nk’uko bimaze kuvugwa haruguru.

29. Cpt Donat Muvunanyambo (HUTU), Umuhutu wahoze mu Ngabo za Ex-FAR, nyuma akaza kujya mu Nkotanyi. Yarashwe amasasu y’urufaya n’Inkotanyi ku itegeko rya Kagame, kandi yari mu bayobozi bakuru bazo.

30. Cpt Hurbert Kamugisha (Tutsi), wiciwe i bugesera ahawe masotera ngo yirase kuko yari yaciriwe urwa pilato n’ibukuru. Uyu yari umwe mu bayobozi b’inzego z’ubutasi mu gihugu, akaba yari yararongoye umucikacumu w’inyamirambo.

31. Lt Claude Ruraza (Tutsi), umututsi w’umugogwe wishwe azira kwanga guhohotera abahutu no kuba yari ashinzwe imirimo y’iperereza muri DMI byatumye akurikiranira hafi iyicwa ry’abagogwe benewabo ritari rimushimishije kandi rikorwa ku mabwiriza y’abari bamukuriye abireba n’amaso ye kandi abyumva n’amatwi ye.

32. Cpt Seruada (Hutu), wavuye Uganda bamurasiye i Gabiro mu mutara hamwe n’aba escorts be biganjemo abatutsi bakwiza impuha ko ngo bari bagiye gutangiza rébellion. Uyu n’ubwo yari yaravuye Uganda ntibyamubujije kuzira ko yari umuhutu wari ufite inkomoko i Butare kandi wari warabonye ibyo FPR yakoreye bene wabo bagatinya ko ashobora kuzihorera akaba yari yaranorongoye umucikacumu nawe wakomokaga I Butare bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu witwa Mike. Bakaba bari batuye inyuma ya Cosmos i Nyamirambo. Bamaze kumwica urugo rwe rwahise rutahwa na Nyakwigendera Claude Dusayidi wahoze ari umujyanama wa Kagame.

33. Cpl Jimmy (Tutsi), uvuka i Nyamirambo wabarizwaga muli 21st Batallion (akaba yari ashinzwe iby’itegwa n’itegurwa ry’ibisasu byo mu bwoko bwa mines, kandi yari yarize amashuli ya Normal Technique kera mu Rwanda), waciwe umutwe nk’itungo mu ibagiro, abamuzi bagasanga igihimba haliya no gushaka aho umutwe uherereye ntibyorohe, kandi nta aduyi wari hafi y’aho yaciriwe umutwe (mu gitero cyaje kwitwa icyo ku ya munani) dore ko n’iyo riba isasu ry’umwanzi byari kugaragara. Isasu ntirikerera umutwe ngo riwukureho riwushyire ukwawo. Uyu muhungu ufite icyo apfana cya hafi cyane na perezida wa FPR ubwe yari azwiho kutavugirwamo no kuvugisha ukuri mu kwamagana ivangura ryakorwaga n’ubuyobozi bwa gisilikali rigirirwa bamwe mu bana b’u Rwanda batavukaga aho ibutware bashaka, cyangwa baziraga ubujijuke bwabo. Ibyo akabigaya yewe n’imbere ya Nduguteye na Kagame ubwe iyo habaga habaye impamvu ituma bahura n’abasilikari muri rusange.

34. Cpt Richard Isoke (Tutsi), wari Director of Criminal Investigation muri DMI, wishwe urw’agashinyaguro mu Burundi n’umurambo we ntugarurwe amaraso ye akaba yaramenwe na Lt-Col Karangwa John ubu ukora muli DMI. Yari yarashakanye n’umucikacumu rya jenoside kandi yari yarabanje kugirana ibibazo bikomeye cyane na Général Karenzi Karake ndetse na Patrick Nyamvumba kubera umucuruzi (izina rye ntituritangaza kubera umutekano wa benshi) bari barahejeje mu buroko nkana, maze bagataha n’urugo rwe ku gitsure cy’Inkota n’Isasu (iterabwoba). Capt Richard Isoke rero wari umaze kuvumbura amabanga y’ubusambo n’ubutindi bwari bwihishe inyuma y’ibi n’ibindi byinshi yari atangiye kurwanya, abigwamo.

35. Lt-Col Karangwa Kadogo (Tutsi)

36. Capt Rwapapa (Tutsi), wari mu bayobozi b’ingabo, akaza gufungwa Kigali igifatwa akarinda apfira mu munyururu nyuma y’imyaka irenga 15 nta rubanza nta no kwisobanura. Umuryango we warababaye urihanagura na n’ubu agahinda watewe na FPR-Inkotanyi karacyawuzonga.

37. Sgt Gahima Olivier (Tutsi), uvuka mu Bugesera akaba yarahoze akora muli CID, wicanywe n’umugore we i Kigali mu Kiyovu, hanyuma hagakwizwa impuha ko yarashe umugore we nawe akirasa. Uyu musore yari yabanje kugira ubwoba bwa Gacinya bari barakoranye arahunga, nyuma aza kugaruka anashyikirana na Gacinya wahoze ali shebuja mbere yo kwivuganwa n’inzego z’umutekano hafi (muri metero nkeya cyane) y’urugo rwa Général Ibingira n’Urugo rw’Umukuru w’Igihugu.
38. Assiel Kabera (Tutsi), wabaye perefe wa Kibuye nyuma akagirwa umujyanama muri présidence kugeza ubu akaba nta anketi yigeze ikorwa ku rupfu rwe kubera amabanga yari afitanye na FPR- Inkotanyi.

39. Pierre Claver Rwangabo (Hutu), wapfanye n’umuhungu we w’imfura n’umushoferi we mu ijoro ry’uwa 4 rishyira5 werurwe 1995, umuhutu wabaye Prefet wa mbere wa Butare Inkotanyi zigifata ubutegetsi, maze zigahita zimwivugana atamaze kabiri ahagana i Mbazi.

40. André Kagwa Rwisereka (Tutsi), wari Visi-Perezida wa green party, waciwe umutwe nk’itungo mu ibagiro azira kutavuga rumwe na FPR.

41. Munyandamutsa (Hutu), Burugumesitiri wa Komine Rushashi uzwi cyane ko yagiye mu nama y’umwiherero y’ababurugumesiri ba MRND muri 1992 bakababwira gahunda yo kwica abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na MRND noneho Burugumesitiri Munyandamutsa bikamwanga mu nda akabavamo akabitangaza akanabyamagana kumugaragaro. Nyuma ya 1994, yakomeje kuba Burugumesitiri ariko FPR/APR iza kumutegera mu nzira iramwica.

42. Rugambage Jean Léonard (Tutsi), Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umuvugizi yazize gushyira ukuri ahagaragara;
43. Charles Ingabire (Tutsi), Umunyamakuru w’ikinyamakuru Inyenyeri.

44. Dr Ndamage Francois (Tutsi), umucikacumu wa jenocide wahoze muri TRAC. Bamutsinze munsi y’urugo rwa Perezida mu Kiyovu ahantu harinzwe kurusha ahandi mu Rwanda babanje kumwambura imyenda yose hanyuma bamurekera mu modoka barayihirika igonga igiti cyo ku muhanda, hakwizwa impuha ko yazize impanuka.

45. Dr Claude Sibomana (imvange)(Gynecologue) wo mu bitaro bya kaminuza i Butare; wapfuye arozwe agaturika umutima; maze bikitirirwa ngo umunaniro (surmenage). Yavukaga ku babyeyi badahuje ubwoko, akaba yarabarirwaga mu bacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi.

46. Bwana Theogène (Tutsi), umusivili ufite nyina uba ku mugabane w’ i burayi kuva kera, akaba yariciwe mu mujyi wa Kigali kuri Rond-Point mumwaka w’ 2007, azize ko yari yabonye aba GP (garde présidentielle) ba Kagame bica umu-demob wavuye i Buganda witwa Eric wari utuye hafi ya Peyaje i Kigali.
Abo ba GP bahise bahabwa amabwiriza yo kwica uwo mucikacumu witwa Theogène wari wabonye ayo marorerwa bamugongesheje imodoka ya Ambulance nyuma y’iminsi mike itageze ku cyumweru iyicwa ry’uwo mu-demob ribaye.
Nta perereza Polisi y’igihugu yigeze ikora kuri ubu bwicanyi, kandi abaturage batuye aho hafi y’inzu y’umukuru w’igihugu benshi barabihagazeho imbonankubone. Abategetsi b’ingabo zirinda umukuru w’igihugu bamaze gukora ayo mahano kandi bohereje umuntu wo gufata ku ngufu (viol) umukobwa wari fiancée wa Nyakwigendera Eric, ni uko ahita amutera n’inda n’ubundi burwayi maze umukobwa abura aho aregera kuko abigize bene igihugu alibo bamwiciye fiancé bakanamufata ku ngufu.

47. Ihotorwa riteye isoni ry’abasenyeri 3 n’abandi bihayimana benshi; ryakorewe i Gakurazo muli Gitarama ku mategeko aturutse ku buyobozi bukuru bw’ingabo zari ziyobowe na Générali Kagame, muli kamena 1994. Aba basenyeri b’abahutu barimo na Archeveque w’Urwanda ni: Nyiricyubahiro Vincent Nsengiyumva, Archevêque wa Kigali, Nyiricyubahiro Thaddée Nsengiyumva, Musenyeri wa Kabgayi, Joseph Ruzindana, Musenyeri Umushumba wa Byumba, hamwe n’abapadiri icyenda, Innocent Gasabwoya, Jean-Marie-Vianney Rwabilinda, Emmanuel Uwimana, Silvestre Ndaberetse, Bernard Ntamugabumwe, François-Xavier Mulingo, Alfred Kayibanda, Fidèle Gahonzire na Jean-Baptiste.

48. Musenyeri Phocas Nikwigize, (Hutu), Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri FPR Inkotanyi zishe ahungutse mu 1996 avuye muri Congo (ex-Zaire).

49. Claude Simard, umunya Canada wihaye Imana wishwe mu ijoro ryo ku wa 17 ukwakira 1994 kuli Paroisse ye ya Ruyenzi.

50. Padiri Mudashimwa Gaspard (Hutu), wari uzwiho kuba yarahimbye indirimbo yitwa Inzirabwoba y’ingabo za kera; wahohotowe na DMI mu iseminari yo ku Rwesero Kigali itarafatwa. (Lt Col Rwahama jackson na col Mupenzi bari mu buyobozi bwa DMI nibo babazwa iby’urupfu rw’uyu musaza). Col Mupenzi uyu ubu yakuweho ikizere maze ajya kwihisha mubarokore.

51. Ernest Werabe (Hutu), umuhungu wabo wa perezida Gregoire Kayibanda, wishwe nyuma yo gufungirwa ahantu habi (hagizwe ibanga) hatari ubuhumekero, nyuma gahunda Leta ya FPR yari imufititiye ikarangizwa no kumuhotora bunyamaswa.

52. Capt Francois (Tutsi), Umucikacumu wa jenocide warashwe n’ umu escort wa Ministiri HARERIMANA Musa Fazil, akaba yarishwe akiva kwihugura mu bushinwa, akaba yari ashinzwe Pharmacie y’ibitaro bya Kanombe.
53. Umucuruzi Nzovu (Tutsi), Umututsi w’i Kibungo w’umucikacumu rya jenoside. Yazize ko yari yatsindiye isoko rikomeye cyane rya za stations za Essence yapiganwaga na FPR ikaba itari yiteguye ko haba hari umunyarwanda wagira amafaranga ahita ashyiraho ako kanya akegukana iryo soko.

54. Umucuruzi Mathias Myasiro, (Hutu) wacuruzaga ibikoresho byose by’ubwubatsi mu mugi wa Kigali mbere ya 1994 akaba yari afite amafaranga miliyoni 900 muri banki y’Ubucuruzi i Kigali FPR ikamwica ahungutse ngo ibone uko itwara ayo mafanga ye.

55. Abana b’i Nyange ku Kibuye bishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi hagamijwe gutesha agaciro révendications za FDLR no kugirango bigaragare ko ari umutwe w’iterabwoba koko n’amahanga abyikirize, bityo ntihazigere habaho imishyikirano ihuza impande zombi. FPR igahita ibipfurika ibagira intwari ngo hatazava aho hagira n’uwasaba ko hakorwa iperereza.

56. Abana b’abanyeshuli b’i Muramba ku Gisenyi bishwe na FPR ku mpamvu zimwe n’iz’ab’ i Nyange no kugirango FPR ibone uko yica Umuyobozi w’iryo shuli, umubikira w’umuzungukazi ukomoka mu Bubiligi (Belgique) bamuziza ko yari amaze kubona ubwicanyi bwinshi Inkotanyi zakoraga mu Rwanda ko yazaba umutangabuhamya w’impamo mu mahanga.

57. FPR yiciye mu Rubirizi abana babiri b’abahungu b’imicuko (enfats mineurs) (Kadafi na Murumunawe) b’umugabo witwa Karangwa wari utuye kumumena ibaziza ko se yari umuyoboke wa MRND.

58. FPR yishe umugabo w’umuhutu wari utuye ku mumena munsi yo kwa honorable Byabarumwanzi witwaga Jean Pièrre (papa Yannick) imuhoye isura ye gusa. Umubare munini w’abacikacumu bari baturanye ukaba wararokokeye iwe.

59. FPR yishe umugabo w’umuhamya wa Yehova witwaga Karori (Hutu) wari kavukire yo mu Rwampara hafi ya CESIK wambutsaga abatutsi abajyana ku irebero aho inkotanyi zari zikambitse akigarukira zirangije zibeshya ko ari interahamwe za mwishe.

60. FPR yishe umugabo Bahufite Modeste w’umuhutu w’umunyacyangugu wari utuye mu Rwampara iruhande rwa CESIK imuhora ko yakoraga akazi ka Rujigo kandi yaminuje mu mategeko ndetse akaba ataratinyaga kugaragaza ibyo atekereza.

61. N’ubwo ibitero by’abacengezi byabayeho, abanyarwanda n’amahanga bagomba kumenya ko FPR yagiye ibyitwaza igakora ikinamico ryo kwigabaho ibitero ubwayo kugirango ibonereho uko yica abahutu n’abanyamahanga yabaga yagambiriye kwica ahantu runaka nk’i Muramba n’ahandi henshi.

62. Iyicwa ry’abahutu ibihumbi mu nkambi z’impunzi I Kibeho nyuma y’intambara ya 1994, ubu ntirikiri ibanga. Bitinde bitebuke Général Ibingira na Général Kagame bagomba kulibazwa.

63. Iyicwa riteye isoni muri Kibuye ry’abatutsi bacitse ku icumu bicwaga n’Inkotanyi kugira ngo bivugwe ko ari Ingabo z’abafaransa zabivuganye cyangwa zatumye bicwa. FPR yakurikijeho gutoteza abanyakibuye birenze urugero. Aho abafaransa batageraga vuba Inkotanya zahabatanze basangaga zabamaze. Ibi ni Inkuru abacikacumu b’abanyakibuye bazi neza arko bakicecekera kubera gukurwa umutima na FPR-Inkotanyi. Abantu bagendaga bazisanga basakuza ngo Inkotanyi zije kudutabara bazigera imbere zikabica umusubizo, bakabura aho bahungira handi.

64. Iyicwa ry’abacikacumu b’i Rukumberi bishwe na FPR kugirango ibone impamvu zo kwikiza abantu yari yagambiriye kwica ibeshya ngo irabarengera.

65. Abaturage benshi b’abahutu bishwe na FPR Inkotanyi muri Superefegitura ya Kinihira igihe cy’imishyikirano ya Arusha intambara yarabaye ihagaze (mu kitwaga “Zone Tampon”).

66. Iyicwa ry’Aba-ofisiye n’aba-sous-ofisiye b’abahutu batahukaga bwangu muri 1994 bagahita bashyirwa mu rwakiriro(camp de transit) nyuma bakerekezwa iya Kami gukubitwa agafuni aho gusubizwa mu ngabo nk’uko byabaga biteganyijwe.

67. FPR yashoye abanyarwanda n’abanyekongo mu intambara idafite icyo ibamariye igamije gusahura umutungo w’igihugu cy’inshuti no gutsembereyo impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu kugera kurwego rwa jenoside nk’uko byagaragajwe na raporo y’umuryango w’abibumbye yiswe mapping.

68. FPR yateje umwiryane mubwoko bw’abatutsi b’abagogwe, abanyamasisi n’abanyejomba yakoreshaga mubitero byayo byo muri Congo kugeza ubwo basubiranyemo baramarana maze ntiyaha umwanya imiryango yabo ngo ibunamire irangije ihemba umukozi wayo Général Ntaganda kumutanga I Lahay ngo ayibere igitambo.

69. Leta ya FPR ikomeje guteza umutekano muke mu gihugu imbere imisha ama grenade mubana b’u Rwanda igamije gutera ubwoba abanyarwanda n’amashyaka RDI na PDP yahagurukiye kuyirwanya amaze iminsi atangaza ko yiteguye kujya gukorera mugihugu imbere. Izo grenades ziterwa na DMI ifatanyije n’umutwe wa Special Forces ndetse n’uw’aba GP barinda umukuru w’igihugu. Ibi bikaba bimaze kuba akamenyerewe ko grenade n’ibisasu biterwa n’inzego za Leta abaturage bagapfa abandi bakaba ibimuga, bikaba nta munyarwanda n’umwe ushobora gutinyuka kwigaragambya cyangwa kubaza FPR amahano ikorera abanyarwanda n’impamvu yayo.

70. Nyuma y’intambara gato ubuyobozi bwa FPR bwatanze itegeko ryo kurasa abasore b’abasirikari barenga 40basagutse kubandi batagira ingano bari bamaze kwicirwa mu ibohero ryo kumurindi aho bari bafungiye bakajyanwa kurasirwa i Gabiro bazira ko bagerageje kugaragaza akarengane bari barimo icyo gihe ko gufungirwa ubusa mugihe abanyabyaha nyakuri bafungurwa kubera amasano bafitanye n’abidishyi.

71. FPR yiciye abasore b’abasirikare 70 i Nasho mu mwaka w’ 1998 bazira ko Atari abega nka Kagame bazize gusa ko ari abanyiginya, ubwo bugome bukaba bwarashyizwe mu bikorwa na Général de Brigade Bagabo mu bufatanye bwa Colonel Zigira wigeze kuyobora Military Police.

72. FPR yohereje abasirikari bayo benshi bafite isura nk’iy’abahutu bacengera mu nterahamwe bambara n’imyenda yazo bakorana nazo ibikorwa bya jenoside n’ibindi byose zakoraga kuko amasura yabo yatumaga ntawabakeka. Maze si ukwica abatutsi benewabo biva inyuma kugirango byose bitwererwe MRND n’abahutu bose muri rusange.
Ikibabaje ni uko rimwe na rimwe nyuma y’intambara iyo habaga nk’umucikacumu ugize uwo amenya muri abo bakoreshejwe amahano amwibutse nko mubitero byagabwe kubatutsi bahitaga bamurigisa ubuziraherezo maze bakazatangaza ko yaguye kurugamba.
Ibyo byagaragaye cyane mugisirikari aho abana b’abacikacumu babonaga abantu bibuka nko mubitero byarimbuye imiryango yabo induru bakayiha umunwa maze igikuba kigacika mugisirikari.

73. FPR ikomeje kubeshya ko yahagaritse Génocide y’abatutsi kandi yaramaze abatutsi barokotse jenocide cyane cyane abagogwe bicwaga ku mugaragaro mu gihe kirekire inka zabo zigashimutwa maze zigataha inzuri z’aba Général mu Mutara. Ntibyagarukiye aho kuko bishe n’abatutsi b’abanyamulenge babasanze i Minembwe babaziza ko Général Masunzu yanze kwifatanya na FPR mu gusahura Congo, barangiza bakishushanyamo abacunguzi b’abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

74. FPR yakenesheje nkana abacitse ku icumu rya jenocide y’abatutsi ibarangariza mu bikorwa byo gusabiriza mu bigega by’ivangura no gushinja abahutu ibinyoma igamije kubaheza mu bucakara no kubateranya n’abahutu kugirango badatahura ibikorwa bibi byayo.

75. Leta ya FPR yashyize mu bikorwa umugambi mubisha wo kumara abatutsi b’abacikacumu rya jenoside ibyitirira abahutu FPR ibeshya ko bagamije GUSIBANGANYA IBIMENYETSO (killing evidence).
Inkotanyi nizo ziyiciye hafi 100% by’aba batutsi b’abacikacumu nyuma y’uko ifata ubutegetsi.
Ibyo byacogojwe n’uko amahanga yashakuje abona ko ari ibintu bidasanzwe, abaza Leta ya FPR ukuntu yananiwe kurinda umutekano w’abacikacumu, mu gihe ivuga ko ifite ingabo zikaze zijya no kuwurinda mu mahanga. Ndetse bamwe (barimo abanyamakuru banyuranye b’abanyarwanda n’abanyamahanga) bakanifuza ko niba iyo Leta idashoboye kurinda abacikacumu yabivuga, amahanga akabirindira.
Aha tuboneyeho kumenyesha abanyarwanda n’isi yose ko Leta ya FPR-Inkotanyi yabeshye amahanga ngo ishoboye gufasha mu gukemura ikibazo cya jenoside ibera Darfour muri Sudan yoherezayo abasilikare b’u Rwanda (RDF). Abasilikare bakoze jenoside ku benegihugu babo b’abahutu n’abatutsi bahagarika jenoside ya Darfour bate ikorwa na Bashir Perezida wa Sudan inshuti magara ya Perezida Kagame akingiye ikibaba ngo Urukiko mpuzamahanga mpana-byaha byo byibasira inyokomuntu rutamufata.

76. DMI (Department of Military Intelligence) igihe yayoborwaga na Rwahama Jackson nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije yaremye umutwe w’abajura bitwaje intwaro ugizwe n’umubare munini w’abana b’abacikacumu rya jenocide, abavuye i Burundi ndetse na Congo (ex-Zaïre) bakayogoza imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) yari yaraje gufasha abanyarwanda mu kaga igihugu cyacu cyari kivuyemo, abacuruzi bikorera kugiti cyabo n’ama Banki hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu duturanye yarangiza ikabahemba kubica.

Ingero nkeya cyane mu zindi nyinshi:

– Nyakwigendera Sgt Kapiteni wari waravuye I Burundi.

– Nyakwigendera PteKabano wakomokaga I Nyamata.

– Nyakwigendera Sgt Mugabo Jules wakomokaga i Nyange ya Mugesera i Kibungo

– Cpl Aimable wakomokaga I Burundi.

– Sgt Sandy wakomokaga I Bugande.

– Cpl Maye wakomokaga i Goma ya Zaïre wari ikirangirire mu kwiba amamodoka ahenze ya za ONG n’abacuruzi.

– SGT Gashumba wari uzwiho kutagira ubwoba.

– Pte TOTO wari waravuye iburundi ababyeyi be bakaba bari batuye ku Kimironko.

– n’abandi tutarondoye;
Aka gatsiko k’amabandi y’igihugu gifite guverinoma ibeshya ko ihagarariye abanyarwanda, kakaba kali gahagarikiwe kandi kanahabwa amabwiriza by’umwihariko na Générali Karake Karenzi (KK) [Ubu ukuriye Urugaga rw’Inzego z’Iperereza zose zo mu gihugu – NSS] wari ukuriye DMI icyo gihe, ndetse na Générali Dr Karimba wayoboraga Ishami ry’Ubuvuzi mu gisirikari (DMS), [ubu uhagarariye u Rwanda mu Ngabo z’Amahanga].

77. FPR yashinze amagereza ya gisirikari atemewe n’amategeko agafungirwamo inzirakarengane zidaciye mu butabera; kandi nabwo wakwitegereza abayafungirwamo ugasanga ari bamwe gusa:
Ingero:
– Gereza ya gisirikari yo ku Murindi,
– Gereza ya gisilikali ya Kibungo,
– i Kami mu kigo cya Gisilikari ahakubitirwaga udufuni na DMI,
– ku Biro Bikuru bya DMI ahazwi ku izina ryo ku Kabindi aho abantu bafungirwaga ntawe uzi iherezo n’impamvu, akenshi bakahava berekezwa i Kami guhotorwa,
– abafungirwaga mu Kigo cya Camp GP ku Kimihurura,
– mu Kigo cya Military Police I Kanombe,
– n’ahandi henshi, harimo amazu aboneka nk’asanzwe mu ma quartiers atuwe, yakodeshwaga na DMI kugira ngo ijye inigiramo abantu, iri banga rikamenywa na Nyumbakumi gusa n’abandi bayobozi bake, akenshi babaga barakoze cyangwa se ari abakozi ba DMI na Camp GP (Republican Guard).

78. FPR yishe abantu bo mubwoko bw’abahutu batagira ingano kuri za stade zitandukanye babatumiye munama n’abo biciye muri za casho zitandukanye mugihugu.

79. FPR yishe Abantu benshi ibabeshya ko ibajyanye gusarura umuceri i Byumba.

80. FPR yiciye abantu benshi I Ndera abandi batwikirwa mumazu y’I Masaka na Gasogi ibavanye kuri stade amahoro ibabeshya ko ibarokoye.

81. Colonel Patrick KAREGEYA (Tutsi)

82. Docteur GASAKURE (Tutsi)

83. MAZIMPAKA Richard (Tutsi)

84. Umunyamategeko Me Willie Kimani, umukiriya we Josphat Mwenda n’umushoferi wabo Joseph Muiruri.

85. Umunyamategeko Me Nzamwita Toy

86. Umucuruzi RWIGARA Assinapol (Tutsi)

87. Nyakwigendera Alphonse Rutagarama.

88. Imam Munyengango.

89. Abatawe mukiyaga cya Rweru.

90. Itwikwa ry’abana bo mumuhanda.

91. Amarorerwa aherutse kubera mumurenge wa Bugarama kuwa 12 Werurwe 2017.

92. Majoro Kayitare

93. Leutena BUGINGO Fidel, sinasoza uru rutonde Ntibukije abantu bakomje gufungirwa ubusa bazira imbamvu zidasobanutse kubera zirimo no gutinya demokarasi:

1. Mme Ingabire Victoire UMUHOZA

2. Déogratias Mushayidi

3. Dr Thèoneste NIYITEGEKA

4. KIZITO MIHIGO

5. Général Rusagara

6. Colonel BISERUKA

7. Colne Tom Byabagamba

8. Lieutena Joel MUTABAZI

9. Sgt KALISA Innocent

10. Muhdi BYUMVUHORE

11. Abafungiye muri gereza zitazwi

12. Abafunze nta madosiye

13. Abarangije ibihano ntibarekurwe

14. Abanyamuryango ba FPR bose bafungishije ijisho.

Ngaho namwe nimugereranye aba bakandida bacu mumbwire mubyukuri udakwiye guhagararira abanyarwanda.

UMWANZURO:

Nk’uko Imana yakoresheje ukuboko kwa Dawudi akica Goriath ninako Imana izahagurutsa n’undi munyarwanda uwo ariwe wese kugirango u Rwanda Ruhozwe amarira.
Banyarwanda bavandimwe ndabasaba ko twashira ubwoba, tugasenyera umugozi umwe, tukirinda ibiturangaza maze dushakire hamwe uko twarandura ubutegetsi bubi butubangamiye twese.

Ikigaragara ni uko buriya butegetsi busigaye kumanegeka yimanga, agahenge bugifite ni uko twananiwe guhuza imbaraga zacui ngo tubusezerere.

Imana ifashe u Rwanda n’abaruvuka bose.
Bikorewe i Paris mu bu Faransa kuwaa 7 Gicurasi 2017.

Abdallah Akishuli

1 COMMENT

  1. Nyakubahwa !er Ministre Akishuli,

    byaranavuzwe ko Gen Dictionnaire aho yahungukiye yicishijwe na Gen. Marcel Gatsinze wingize abatutsi bari baramugabiye ngo bice Dictionnaire vuba kuko yateza ibibazo! Ibyo bibzo Gatsinzi yatinyaga ni ibihe. Gusa yorosoye uwabyukaga cyangwa se yasabye ibyari byamaze gukorwa kare! mu gihe yingingaga Dictionnaire ntiyario akiriho, inzogera zari zirenze! ni uko bamubeshya ko bubahirije icyifuzo cye banamutegeka gukomeza kwigura mu mahano yakurikiyeho no mu kuba “Hutu de Service” w’intangarugero! Uretse ko burya baca umugani ngo Inkunguzi y’inkware izinduka agaca kayireba, Dictionnaire nawe yikozeho. Ngo yahungutse kuko yibwiraga ko Gatsinzi yari inshuti ye magara kandi yari yaratashye mu nda y’ingoma! Ubwo aza anamutumaho cyane ngo babwire umutware Gatsinzi ko inshuti ye n’umusangirangendo Nzabanita yahageze aze kumujyana basangire! ubwo nawe yiteguraga kwegukana ingororano nk’iya Gatsinzi da! Ntiyari aziko yabaye nk’inkoko itumaho agaca ngo kaze kayijyane! Ngayo nguko, ababivuga bavuga ko babihagazeho! Uretse ko ibibera mu kuzimu kw’iriya ngoma nta wakwihandagaza ngo avuge ko yabihagazeho atarabaye umwe muri basangiriye ku meza y’amaraso! Imana y’i Rwanda izatabare

Comments are closed.