HARAMUKIWE UBWAMI BW’ABISIRAYELI B’ABANYARWANDA

Ndashimira Diane Rwigara, igikorwa cy’intagereranywa yakoze cyo kuba umugabo muri ruriya Rwanda, agafungura abanyarwanda bose bari barabujijwe kuvuga no kureba ibitunganye. Kuburyo no kugeza aya magingo ari FPR, ari n'”Imbonerakure” zayo, nta n’umwe wigeze anenga ibyo Diane yavuze, basanze ari ukuri kwambaye ubusa.

Burya rero mu ntambara zose iyo wemeje uwo murwana, abo mutarwana bo baba bemeye kare. Mwene Rwigara buriya yafunguye abanyarwanda, abasohora muri mabuso, kubasubizamo kwa Kagame ntibigishobotse. Kwica Diane kandi bizazana cya cyago cyatuma igihugu cyongera gucura imiborogo. Cyacura imiborogo kuko impamvu yaba ibonetse. Kumufunga ho byaba ari ukwisasira amahwa!

Nigeze kubwira Kagame ko natumvira itegeko muhaye azajya apfusha umwana, mu minsi ishize namwibukije ko abana bose bamushizeho ko uwo asigaranye ari urubyiruko, none ko nduzi rwamuhagurukiye, ni yihekura banyarwanda mubyiteguye mute, ko bitazoroha?

Nawe Diane Rwigara, uhahagarare kigabo kuko icy’ingenzi ari icyo wamaze gukora, uzarwane kigabo uzirikana mu mutima wawe ubibwira Imana ko wanga Repubulika n’umutima wawe wose na roho yawe yose. Kandi uti Mana Nyagasani, ubwami bwawe buze. N’utabikora uko, umurimbuzi yaremewe kurimbura. Yego urupfu rwawe rwazana impinduka, ariko burya turwanira kubaho.

Icyo Diane arusha abandi bose bagerageje, ni uko imbaraga zitari mu bwinshi bw’abantu cyangwa mu bibeshya ko baremewe gutegeka abandi, imbaraga burya zibera muri ya TATA y’insuzugurwa. Yaba yerekeye ku Kibuye ho bikaba ibindi.

Byumvuhore w’umunya Kibuye nawe ati: “Si ubutwari si n’amasengesho, ahubwo ni umugisha gusa gusa.”

Haramukiwe ubwami bw’abisirayeli b’abanyarwanda/Inyabutatu nyarwanda/Imyariko itatu y’ifu nkuko Yesu yabivuze, nkabisubiramo mu mivugo. Ni yo mpamvu ushatse kubyishyiramo ahura n’ibibazo, ubyegereye cyane akicwa. Nkuko byanditswe ngo; uwiyigiza hafi no kubyishyiramo yicwe.

Abantu b’ibwami rero b’umwimereri tugira gahunda, uwo tujya gusiga turamurinda. Abahatana mwese mujye ku murongo natwe turaba duhugiye mubindi. Gahunda ni amahoro n’uburumbuke. Intambara zizajyana n’abaziteza.

Mubeho!

Thomas Sankara Habyalimana