Babiri mu bashinjwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo basabiwe gufungwa imyaka irindwi

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Joel Ngayabahiga  n’umuvandimwe we Jean Bosco Nkundimana basabiwe igifungo cy’imyaka irindwi naho Innocent Harerimana asabirwa igifungo cy’amezi atandatu, bashinjwa ko bashatse gutorokesha nyakwigendera Kizito Mihigo mu 2020 ababunganira bo bavuze ko bimwe byaha bashinjwa bitabayeho.

Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bibiri: Icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa baca ahantu hatemewe n’amategeko, hamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa, ibi byose bakaba barabikoze ngo bashaka gutorotsa Kizito Mihigo baciye mu nzira zitemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kizito Mihigo akimara gufungurwa mu kwezi kwa cyenda 2018 yatangiye gucura umugambi wo gutoroka igihugu mu gihe nta burenganzira yari afite bwo gusohoka atabiherewe uruhushya na Minisitiri w’Ubutabera nk’umuntu wari wafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nkundimana ubwo yari yatashye ubukwe iwabo muri Nyaruguru, ari we washatse umuvandimwe we Ngayabahiga ngo azabarangire  inzira yoroshye yo gutorokesha Kizito.

Abaregwa bahakana ubufatanyacyaha

Harerimana Innocent wabatwaye mu mudoka, ahakana icyaha cyo kuba icyitso mu gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo, ahubwo ngo Kizito yamusabye kubatwara mu modoka amubwira ko bagiye mu gitaramo i Musanze, ibyo gutoroka ntacyo yari abiziho.

Ngayabahiga wagombaga kwerekana inzira yo kunyuramo bajya i Burundi nk’umuntu utuye muri Nyaruguru, yavuze ko bamugezeho bakererewe baturutse i Kigali abagira inama yo kurara i Kibeho, yongeraho ko ubwo bari mu modoka Kizito Mihigo yamubujije kugira icyo avuga yanga ko umushoferi Harerimana yagira icyo abimenyaho.

Nkundimana na Ngayabahiga bavuga ko i Kibeho baraye muri Chapelle, umushoferi bamukodeshereje icyumba kugira ngo barare baganira atabumva.

Ku bijyanye na Frw 420, 000 hamwe na 300 $ yasanganywe Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo, ubushinjacyaha bwavuze ko yari yayabikijwe na Kizito ngo aze kuyatangamo ruswa, ariko we arabbihakana avuga ko yari aye bwite.

Abunganira abarengwa basanga hari ibyaha bashinjwa bitabayeho

Abanyamategeko, Me Bruce Bikotwa na Me Pierre Celestin Kubwimana bunganira abaregwa basanga icyaha cyo gutanga ruswa kitarabayeho. Bakavuga ko nta bimenyetso simusiga bigaragazwa n’Ubushinjacyaha kuri iki cyaha.

Me Kubwimana yavuze ko Harerimana yagombye guhanagurwaho icyaha kuko atari azi umugambi wo gutorokesha  Kizito Mihigo.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko kuzahamya ibyaha abaregwa bose uko ari batatu. Asabira Innocent Harerimana igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga.

Joel Ngayabahiga  n’umuvandimwe we Jean Bosco Nkundimana, Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bahamwa n’ibyaha byo kuba icyitso cyo kwambutsa cyangwa kwambuka anyura  ahatemewe n’amategeko n’icyaha cyo guba icyitso mu gutanga ruswa, bubasabira igifungo cy’imyaka 7 n’igice ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga (Frw 2, 500, 000).

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 22 Ukwakira, 2021.

Urupfu rwa Kizito Mihigo

Tariki 17/2/2021, inkuru y’incamugongo yasakaye isi yose, itangajwe na polisi y’u Rwanda ivuga ko umuhanzi Kizito Mihigo yapfiriye muri kasho ya polisi i Remera mu mujyi wa Kigali yiyahuye.

Uku kwiyahura ntikwavuzweho rumwe n’abanyarwanda ndetse n’imiryango mpuzamahanga by’umwihariko Umuryango Human Rights Watch (HRW) wabyamaganiye kure, usaba leta y’u Rwanda ko wakwemera hagakorwa iperereza ryizewe kandi rikaba ririmo intumwa ya UN ireba iby’ubwicanyi bw’abantu bataburanishijwe, no gufunga binyuranye n’amategeko rupfu.

HRW yavuze ko mbere yo gupfa, Kizito Mihigo yari yarayibwiye ko ageramiwe kuko asabwa gutanga ubuhamya bwo kubeshyera abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse ko yashakaga guhunga kuko ubuzima bwe bwari mu akaga.

Nyuma y’icyumweru Kizito Mihigo apfuye, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) ryerekanye ko uwo muhanzi yiyahuye.

Ubushinjacyaha bwemeje ko hakozwe isuzuma ku murambo we muri ‘laboratoire’ isuzuma ibimenyetso, hakabazwa n’abatangabuhamya (abapolisi bari mu kazi aho yari afungiye) ngo nuko ibyavuye muri iryo perereza byemeza ko Kizito yiyahuye kandi ko ‘nta muntu wakurikiranwa kubera urupfu rwe’.