Kagame  yakambije agahanga abajijwe kuri Rusesabagina ati “Abakomeye bamugize igitangaza”

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nyuma y’igitutu kimaze iminsi gishyirwa ku Rwanda rusabwa kurekura Paul Rusesabagina agasubira mu Bubiligi, Perezida Paul Kagame yavuze amagambo agaragaramo ubwoba ndetse akambya agahanga ati ‘ abakomeye bamugize igitangaza’.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, inama Mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano yabereye i Doha muri Qatar.

Mu kiganiro cyari kiyobowe n’Umunyamakuru w’Umunyamerika, Steve Clemons cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo iterambere ry’Afurika, umutekano, hakomojwe no kuri Paul Rusesabagina.

Kagame yaba yatangiye gushya ubwoba kubera Rusesabagina?

Steve Clemons yabajije Kagame avuga ku bantu bamaze igihe basaba ko Paul Rusesabagina afungurwa n’icyo asubiza abavuga ko ibyaye kuri Rusesabagina ari intambara ya ba “Paul babiri” (Paul Kagame na Paul Rusesabagina).

Kagame yasubije ko hari abantu benshi badashishikajwe n’ikintu na kimwe ku kibazo cya Rusesabagina usibye kuvuga gusa ko akwiriye kurekurwa, kandi ko inkuru ya bwana Rusesabagina ishingiye ku mpande ebyiri. Uruhande rumwe ngo rukaba rushingiye kuri filime Hotel Rwanda. Ati “Iyi filime yagombaga kuba ibara inkuru ivuga ku bintu bitabayeho yaje guhinduka igira Rusesabagina intwari y’u Rwanda”.

Yakomeje ati “Ikindi gice cyubakiye ku cya mbere kuko cyo abantu benshi bari bararemye Rusesabagina bashingiye kuri filime nk’umuntu w’igitangaza, maze na we yuririra kuri ubwo bwamamare yaba ku giti cye cyangwa se akoreshejwe ashinga kandi ayobora umutwe witwaje intwaro wagabye ibitero ku Rwanda. Iyo mitwe yagendaga ihindura amazina ariko yarayishyigikiraga agera n’aho aba umuyobozi w’umwe muri yo. Yakundaga gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, rimwe akajya muri RDC, muri Zambia no mu bindi bice by’aka karere. Imitwe yitwaje intwaro yashyigikiye, yateraga inkunga, yakunze kugaba ibitero mu gihugu cyacu iturutse mu Burundi ubundi iturutse muri RDC. Hano Rusesabagina yatanze ibimenyetso, birahari, ntabwo abihakana.”

Yakomeje ati “Hari abantu bashyigikira Rusesabagina, bananiwe kubona ikimenyetso na kimwe cyangwa se inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu buryo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rumute muri yombi[…]Babuze inzira n’imwe inyuranyije n’amategeko mu byabaye kugira ngo agere mu Rwanda.”

“Bamugize igitangaza”

Mu mvugo yumvikanamo ubukana ndetse n’ubwoba Kagame yakomeje ati “Abantu bamugize igitangaza bakora ibishoboka byose kugira ngo arekurwe, batitaye ku nzirakarengane, ku bikorwa bye cyangwa se ku byo abareganwa nabo bavuga. Bisa n’aho ‘abakomeye’ bamugize igitangaza bumva ko akwiriye kurekurwa kuko ari umuturage w’u Bubiligi akaba anafite uburenganzira bumwemerera kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yakomeje avuga ko Amerika n’u Bubiligi ari ibihugu byagize uruhare mu gutuma ibimenyetso bishinja Rusesabagina biboneka.

Ati “Twamaze igihe duhanahana amakuru n’ibyo bihugu byombi, ubutabera bw’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, twabahaye buri kimwe cyose mu myaka hafi icumi. Ntibashobora kuvuga ngo ntabyo bazi, ariko ni nk’aho bari kuvuga ngo mureke byose, mwibagirwe byose, turashaka ko uyu mugabo arekurwa. Iyi miryango, ibi bihugu birakomeye ariko nibwira ko dukwiriye kwita ku mutekano w’abaturage bacu kandi tuzabikora mu buryo bwemewe n’amategeko kandi biciye mu mucyo hanyuma bo bakomeza kuvuga ku nkuru ya filime,  ariko ibireba ubuzima bwacu budufitiye agaciro gakomeye nk’uko bugafite ku Babiligi n’Abanyamerika.”

Ni bande bari gushyira igitutu ku Rwanda?

Tariki 7/10/2021 Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU)yamaganye urubanza rwaciriwe Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda, isaba umuryango w’ibyo bihugu kongera umuhate wayo ngo arekurwe.

Ni umwanzuro wemejwe n’abadepite 660 kuri babiri bawanze na 18 bifashe, inteko ishingamategeko y’Uburayi yamaganye yivuye inyuma urubanza yaciriwe, ivuga ko ari urugero rwo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Iyi nteko yanasabye inama iyoboye EU kongera gusuzuma bishimitse imfashanyo iri shyirahamwe riha leta y’u Rwanda n’izindi nzego z’igihugu, kugirango ntihabe gushidikanya ku bijyane no gushyira mu bikorwa kubahiriza uburenganzira bwa zina muntu.

Kandi, hakarebwa niba iyo mfashanyo idakoreshwa mu bikorwa bibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe, ubwisanzure bwa politike, iyubahirizwa ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko hamwe n’amashyirahamwe yigenga atarwanira ibyicaro bya politike.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, (Lantos Foundation for Human Rights and Justice)  ufite ikicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuva Paul Rusesabagina yashimutirwa i Dubai, ntiwahwemye gusaba ko arekurwa kandi abagize uruhare mu ishimutwa rye bagafatirwa ibihano byo ku rwego mpuzamahanga.