Bamporiki wahoze ari Minisitiri yasabiwe gufungwa imyaka 20

Nyiri Romantic Garden iherereye ku Gisozi niwe uvugwaho guha Bamporiki Ruswa

Ubushinjacyaha bwasabiye Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 200, ku byaha ashinjwa bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu kwiregura, Bamporiki yemeye icyaha anasaba imbabazi, ariko avuga ko ibyo yakoze yabikoze nk’umuhuza ku bw’inshuti ye yari yarahagarikiwe uruganda rukora inzoga.