Tshisekedi yashinje u Rwanda ‘ubushotoranyi rwihishe muri M23’

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yashinje u Rwanda “ubushotoranyi rwihishe muri M23”, mu ijambo ku wa kabiri yagejeje ku nteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) i New York.

Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, “bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba” bwa DR Congo.

Yashinje u Rwanda ko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, rwongeye gushotora igihugu cye mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu buryo bw’ibikoresho n’abasirikare, rurenze ku mahame shingiro ya ONU n’ay’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko idafasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’uyu mutwe mu gihe gishize wabwiye BBC ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Tshisekedi yagize ati: “Namaganye nivuye inyuma, [ndi] hano hantu hafite igisobanuro gikomeye ku buzima bw’isi, ubu bushotoranyi bwa kenshi igihugu cyanjye gikorerwa n’umuturanyi wacyo u Rwanda rwihishe mu mutwe w’iterabwoba witwa M23”.

Yongeyeho ko uruhare rw’u Rwanda mu makuba Abanyecongo babayemo mu bice avuga ko igisirikare cyarwo kigaruriye, n’urwa M23 ifatanyije na cyo, “rutakigibwaho impaka”.

Uyu mutwe wo uvuga ko kwitwa uw”iterabwoba” nta kintu bivuze kuri wo.

Kuva ku itariki ya 13 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, hamwe n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, itsinda ry’inzobere za ONU ryasohoye raporo rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP na Reuters.

Icyo gihe leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri raporo itarasohoka kandi itaremezwa, ahubwo rushinja igisirikare cya Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, mu gihe leta ya Congo yo yavuze ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k’umutekano ka ONU”.

BBC