Bamwe bo mu Muryango wa Kabuga Barasaba MICT Gufungura Konti Zabo

Félicien Kabuga

Bamwe bo mu muryango wa Kabuga Felisiyani barasaba urwego MICT rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda TPIR gufungura amakonti yabo ari muri banki mu Bubiligi.

TPIR yashakishije Kabuga guhera mu kwezi kwa cumi 1997. Kuva icyo gihe, urukiko rwasabye amabanki na za leta z’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye gufatira imali ye n’iy’abo mu muryango we, kugirango zitazamufasha gukomeza kwihishahisha.

Muri aba bo mu muryango, harimo Ngirabatware Francois, wahoze ari umukwe wa Kabuga. We na mushiki we Mukakayange Catherine, bombi nabo bafungiwe konti zabo ziri mu Bubiligi kuva mu 2003. Babanje gusaba inkiko z’Ububiligi kuzifungura, birabananira. Abacamanza babashubije ko Ububiligi bufite inshingano yo gufatanya n’Urukiko rwa ONU igihe cyose Kabuga azaba ataratabwa muri yombi. Ni rwo noneho rero basabye kubafungurira konti zabo.

Ngirabatware Francois na mushiki we Mukakayange Catherine bavuga ko nta mpamvu yo gukomeza kuzifunga kubera ko Kabuga yafashwe, ko izi konti atari ize, ko nta mafaranga yigeze azinyuzaho, kandi ko we ku giti cye nta n’inyungu azifitemo cyangwa yigeze azigiramo.

Kabuga Felisiyani yatawe muri yombi ku itariki ya 16 y’ukwa gatanu 2020 mu Bufaransa. Mu gihe agitegereje ko urubanza rwe rutangira, afungiye by’agateganyo muri gereza ya MICT i La Haye mu Buholandi.

Naho Ngirabatware Francois, mu rwandiko yashyikirije urukiko, avuga ko yatandukanye mu mategeko n’umukobwa wa Kabuga bari barashakanye. Bari barashyingiranywe mu 1995, nk’uko abisobanura.