Icyunamo cyo muri Mata, umuzigo ku barokotse n’abatararokotse

Yanditswe na Ben Barugahare

Uko imyaka ishira indi igataha niko Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bagenda bagaragaza kurambirwa amabwiriza akakaye bashyirirwaho mu cyumweru cy’icyunamo cy’ukwezi kwa kane, bikarangira binagize ingaruka ku kwezi kose kwa kane, n’ibindi bimwe na bimwe bigakomeza gukururuka mu kwezi kwa Gatanu n’ukwa Gtaandatu muri gahunda yiswe “iminsi ijana yo kwibuka”

Mu kuganira n’abantu banyuranye ariko mu buryo busanzwe butari ubwo gutara amakuru (Kugira ngo badatinya kuyatanga), umunyamakuru wa The Rwandan i Kigali mu Rwanda yakusanyije ibitekerezo bya bamwe.

Icyunamo: umuzigo ku bacikacumu

Ibi ni bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abarokotse jenoside baganiye na The Rwandan:

Iyo icyunamo cyegereje batangira kudukoresha utunama twa hato na hato, batwibutsa ngo abo turi bo, kutibagirwa uwaturokoye, kwirinda kuzamutetereza, guha agaciro FPR kuko ingabo zayo zaturokoye, kwitondera Abahutu kuko ngo nta keza kabo, guhorana amakenga.

Icyo mpfa n’iminsi yo kwibuka jenoside ni uko ibamo amatiku menshi, badupakiramo ibintu bitarangira bitubibamo urwango ku bo tudahuje ubwoko, ni iminsi baduhindura abanyapolitiki kandi tutari bo.

-Icyunamo kinyereka indyarya nyinshi muri bagenzi banjye dusangiye amaraso b’abatutsi, kuko banyereka ko bamfitiye impuhwe, bifuza ko mbaha ijwi ryanjye bakamvugira (Bagaragaza ibibazo byanjye mu nzego zo hejuru), bifuza ubuhamya bwanjye ngo bajye kubutangaza, n’ibindi.

-Ukwezi kwa kane ni kubi cyane ndakwanga. Ni ukwezi kw’igihombo, nta kintu umuntu acuruza ngo kigende, n’ay’inzu ntaboneka, abafite imyenda ntibayishyura, sijye ubona kurangiye nkiruhutsa

Iyo ukwezi kwa Kane kwageraga, tariki ya 3 cyangwa iya 4 nabaga nageze Uganda nkishima nkakira stress zo mu Rwanda, nkabyina nkinjoyinga (Enjoying), nkazataha meze neza, mu gihe babyara banjye mba narahasize nsanga barahahamutse, bafite imishiha, imitima yabo yarabyimbye, nta mumaro mbona w’icyunamo n’ubwo narokotse. Ikibazo gihari ubu ni uko tutakibasha nibura kujya Uganda.

Ziriya ndirimbo bashyiraho kuri Radio nta kintu na kimwe zimarira, abana banjye zirabahahamura kandi baracyari bato ntibanazi Jenoside.

Icyunamo umuzigo ku batararokotse Jenoside

Umwe muri bo avuga ko ikibazo nyamukuru gihari ari uko ari ukwezi bashaka kubereka ko nta muhutu ufite agaciro n’ijambo mu  Rwanda, ko ari umuntu uri hasi umeze nk’umucakara cyangwa umuntu utuzuye ..

Ese  ubundi batwiyemeraho ari abahe ? Ntibaturusha gukora, nubwo badufungiye imiryngo yose y’amahirwe, turanga tukibeshaho.

Uku kwezi rero ni ukwezi kwica ubucuruzi, kuko tugize Imana Leta yakwemera ko  umuntu yajya aruhuka nibura yabanje gucuruza. 

-Iyo icyunamo kigeze ntawe umenya ko kizamusiga amahoro, cyane cyane iyo afite abacikacumu basanzwe bamwitendekaho. Muzajya mwumva ngo abantu batemye inka, baranduye imyaka, bariye amatungo, mbese ni byinshi by’ibihimbano biba bigamije agahimano no kwikiza umuntu badashaka.

Cyakora twagize amahirwe COVID-19 ivanaho bya biganiro bya buri munsi birambirana, bituma n’ariya masaha umuntu abasha kuyakoramo gahunda ze, nyamara Covid-19 itaraza yabaga ari amasaha abantu bakurwa mu mazu no mu mirimo yabo ngo bajye kwitabira ibiganiro ku gahato.

-Icyo mfa n’icyunamo ni uko abarokotse baba biyenza cyane ngo bakuboneho icyaha, benshi barahimbirwa Police ikajyana umuntu ikubagahu imutwariye hejuru akajya kuborera mu buroko.

Icyunamo kirarangira benshi bakiruhutsa

Hatabayeho kurondora ibyo buri wese yatangaje, muri rusange Abanyarwanda barambiwe ko mu kwezi kwa kane ari ihame ko nta bukwe bukorwa, nta bitaramo na bike bibaho, nta myidagaduro, abacitse ku icumu bakabona ko gufunga umwuka atari ko kwibuka neza ababo ko ahubwo bibongerera ibikomere no kwigunga, abatararokotse nabo bakavuga ko ari umwanya bigengesera cyane ngo badakoma rutenderi, kandi ukaba umwanya business zabo zizahara cyane. 

Icyifuzo cya bamwe mu bo twavuganye ni uko icyunamo cyazajya gikorwa umunsi umwe kikarangira, ubuzima bugakomeza. Bifuza kandi  uburenganzira bwa bose bungana mu cyunamo, bamwe ntibumve ko bageze mu bihe byo kubuzwa agahenge.